IGICE CYA 82
Yesu yigisha abigishwa be gusenga
Ibyo Abafarisayo bakoraga byose, babaga bashaka kwigaragaza. Iyo bakoraga igikorwa cyiza, bakoraga ibishoboka byose ngo abandi bababone. Basengeraga ahantu hahurira abantu benshi kugira ngo buri wese ashobore kubabona. Bari barafashe mu mutwe amasengesho maremare, bakajya bayasubiramo bari mu masinagogi no mu mihanda kugira ngo abandi babumve. Ni yo mpamvu abantu batunguwe no kumva Yesu ababwira ati: “Ntimugasenge nk’Abafarisayo. Bibwira ko Imana yumva ari uko umuntu avuze amagambo menshi, ariko si byo. Iyo usenga uba uganira na Yehova. Ntugahore usubiramo ibintu bimwe. Yehova yifuza ko umubwira ibikuri ku mutima.
Yesu yabwiye abigishwa be ati: “Ubwo rero mujye musenga mutya muti: ‘Papa wacu uri mu ijuru, izina ryawe niryezwe. Ubwami bwawe nibuze. Ibyo ushaka bikorwe mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru.’” Nanone yababwiye ko bagombaga gusenga basaba ibyokurya by’uwo munsi, bagasaba kubabarirwa ibyaha ndetse bagasaba n’ibindi bakeneye mu buzima bwabo.
Yesu yaravuze ati: “Mukomeze gusenga. Mukomeze gusaba Papa wanyu Yehova kugira ngo abahe ibintu byiza. Buri mubyeyi aba yifuza guha umwana we ibintu byiza. Ese umwana wawe agusabye umugati wamuha ibuye? Ese agusabye ifi wamuha inzoka?”
Hanyuma Yesu yasobanuye icyo yashakaga kuvuga agira ati: “None se niba muzi guha abana banyu impano nziza kandi muri babi, Papa wanyu wo mu ijuru we ntazarushaho kubaha umwuka wera? Mujye mumusaba gusa.” Ese ukurikiza iyo nama ya Yesu? None se iyo usenga, ni ibihe bintu usaba?
“Mukomeze gusaba muzahabwa, mukomeze gushaka muzabona, mukomeze gukomanga muzakingurirwa.”—Matayo 7:7