IGICE CYA 93
Yesu asubira mu ijuru
Yesu yahuriye n’abigishwa be i Galilaya. Yabahaye itegeko ry’ingenzi rigira riti: “Nimugende muhindure abantu bo mu bihugu byose abigishwa. Mubigishe ibintu byose nabigishije kandi mubabatize.” Hanyuma yarababwiye ati: “Mujye mwibuka ko nzaba ndi kumwe namwe iminsi yose.”
Mu gihe cy’iminsi 40 Yesu amaze kuzuka, yagiye abonekera abigishwa benshi i Galilaya n’i Yerusalemu. Yabigishije amasomo y’ingenzi kandi akora ibitangaza byinshi. Ku nshuro ya nyuma, yahuriye n’intumwa ze ku Musozi w’Imyelayo. Yarazibwiye ati: “Ntimuve i Yerusalemu. Ahubwo mukomeze mutegereze icyo Papa yasezeranyije.”
Intumwa ze ntizasobanukiwe icyo yashakaga kuvuga. Zaramubajije ziti: “Ese ugiye kuba Umwami wa Isirayeli?” Yesu yarazisubije ati: “Igihe Yehova yateganyije ko nzabera Umwami ntikiragera. Ariko vuba aha muzahabwa imbaraga z’umwuka wera kandi muzambera abahamya. Mugende mubwirize i Yerusalemu, i Yudaya, i Samariya no mu turere twa kure cyane tw’isi.”
Hanyuma Yesu yatangiye kuzamuka mu ijuru, maze igicu kiramukingiriza. Abigishwa be bakomeje kwitegereza mu kirere, ariko yari yagiye.
Abo bigishwa bavuye ku Musozi w’Imyelayo basubira i Yerusalemu. Buri gihe bateraniraga mu cyumba cyo hejuru muri etaje, bagasenga. Bakomeje gutegereza ko Yesu abaha andi mabwiriza.
“Ubu butumwa bwiza bw’Ubwami buzabwirizwa mu isi yose ituwe, kugira ngo bubere abantu bose ubuhamya, hanyuma imperuka ibone kuza.”—Matayo 24:14