Igice cya 131
Yiyerekana Ubwa Nyuma, na Pentekote yo mu Mwaka wa 33 I.C.
MU GIHE runaka, Yesu yakoze gahunda kugira ngo abonane n’intumwa ze zose uko zari 11 bahuriye ku musozi umwe w’i Galilaya. Uko bigaragara, abandi bigishwa na bo babwiwe iby’iryo koraniro, maze abantu basaga 500 barahakoranira. Mbega ukuntu iryo koraniro ryabayemo ibyishimo igihe Yesu yababonekeraga maze agatangira kubigisha!
Mu byo Yesu yavuze, yasobanuriye iyo mbaga y’abantu ko Imana yamuhaye ubutware bwose mu ijuru no mu isi. Yabateye inkunga agira ati “nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’[u]mwuka [w]era: mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose.”
Tekereza gato! Abagabo, abagore n’abana bose bahawe iyo nshingano yo kwifatanya mu murimo wo guhindura abantu abigishwa. Abantu bari kubarwanya bakagerageza guhagarika umurimo wabo wo kubwiriza no kwigisha, ariko Yesu yabahumurije agira ati “dore ndi kumwe namwe iminsi yose, kugeza ku mperuka y’isi.” Yesu yagumanye n’abigishwa be binyuriye ku mwuka wera, kugira ngo abafashe gusohoza umurimo wabo.
Mu gihe cy’iminsi 40 nyuma yo kuzuka kwe, Yesu yiyeretse abigishwa be ari muzima. Muri icyo gihe yababonekeraga, yabigishije ibihereranye n’Ubwami bw’Imana, kandi yatsindagirije ibihereranye n’inshingano bari bafite yo kuba abigishwa be. Ndetse igihe kimwe yabonekeye Yakobo mwene nyina wabo, kugeza icyo gihe utarizeraga, maze amwemeza mu by’ukuri ko ari We Kristo.
Mu gihe intumwa zari zikiri i Galilaya, uko bigaragara Yesu yazisabye gusubira i Yerusalemu. Igihe yahuriragayo na zo, yarazibwiye ati ‘ntimuve i Yerusalemu, ahubwo murindire ibyo Data yasezeranije, ibyo nababwiye; kuko Yohana yabatirishaga amazi, ariko mwebweho mu minsi mike muzabatirishwa umwuka wera.’
Nyuma y’aho, Yesu yongeye guhura n’intumwa ze maze azisohora mu murwa azijyana i Betaniya, hakaba hari ku ibanga ry’Umusozi wa Elayono mu ruhande rw’iburasirazuba. Igitangaje ariko, n’ubwo yari yaravuze ibihereranye n’uko yari hafi kujya mu ijuru, bakomeje kwizera ko Ubwami bwe bwari kuba hano ku isi. Ni yo mpamvu bamubajije bati “mbese Mwami, iki ni cyo gihe wenda kugaruriramo ubwami mu Bisirayeli?”
Yesu ntiyagerageje kongera gukosora iyo mitekerereze yabo yari ikocamye, ahubwo yarabashubije gusa ati “si ibyanyu kumenya iby’iminsi cyangwa ibihe Data yagennye ni ubutware bwe wenyine.” Hanyuma, yongeye gutsindagiriza umurimo bagombaga gukora, agira ati ‘muzahabwa imbaraga, umwuka wera nubamanukira; kandi muzaba abagabo bo kumpamya, i Yerusalemu n’i Yudaya yose n’i Samariya no kugeza ku mpera y’isi.’
Yesu yatangiye kuzamuka mu ijuru bamureba, hanyuma igicu kirabakingiriza ntibakomeza kumubona. Amaze kwiyambura umubiri wa kimuntu, yazamutse mu ijuru ari umuntu wo mu buryo bw’umwuka. Mu gihe ba bandi 11 bari bakiraramye batumbiriye mu ijuru, babonye abagabo 2 bambaye imyenda yera babari iruhande. Abo bamarayika bari bambaye umubiri wa kimuntu barababajije bati “yemwe bagabo b’i Galilaya, ni iki gitumye muhagaze mureba mu ijuru? Yesu, ubakuwemo akazamurwa mu ijuru, azaza atyo, nk’uko mumubonye ajya mu ijuru.”
Yesu ava ku isi, ntiyakoranyije imbaga y’abantu, ahubwo abigishwa be bizerwa ni bo bonyine bamubonye agenda. Bityo rero, ni muri ubwo buryo yari kugaruka—atiyerekanye imbere ya rubanda mu buryo bw’igitangaza, abigishwa be bizerwa bakaba ari bo bonyine bari kumenya ko yagarutse kandi ko yatangiye kuhaba afite ububasha bwa Cyami.
Icyo gihe, intumwa zamanutse Umusozi wa Elayono, zambuka mu Gikombe cya Kidironi maze zongera kwinjira i Yerusalemu. Zakurikije itegeko zari zarahawe na Yesu maze ziguma aho ngaho. Iminsi icumi nyuma y’aho, ku Munsi Mukuru wa Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C., mu gihe abigishwa bagera ku 120 bari bateraniye mu cyumba cyo hejuru i Yerusalemu, habayeho urusaku rumeze nk’urw’umuyaga wa serwakira maze rwuzura iyo nzu mu buryo butunguranye. Babonye indimi zimeze nk’iz’umuriro, nuko zijya kuri buri wese mu bari aho, hanyuma abigishwa bose batangira kuvuga mu ndimi zitandukanye. Bari basutsweho umwuka wera nk’uko Yesu yari yarabasezeranyije! Matayo 28:16-20; Luka 24:49-52; 1 Abakorinto 15:5-7; Ibyakozwe 1:3-15; 2:1-4.
▪ Ni bande Yesu yahaye amabwiriza igihe yabasezeragaho bari ku musozi w’i Galilaya, kandi se, ayo mabwiriza ni ayahe?
▪ Ni gute Yesu yahumurije abigishwa be, kandi se, ni gute yari kugumana na bo?
▪ Yesu yiyeretse abigishwa be mu gihe kingana iki nyuma yo kuzuka kwe, kandi se, ni iki yabigishije?
▪ Ni uwuhe muntu Yesu yabonekeye, uko bigaragara akaba atari umwigishwa mbere y’uko Yesu apfa?
▪ Ni izihe ncuro ebyiri za nyuma Yesu yateraniye hamwe n’intumwa ze, kandi se, ni iki cyabayeho muri icyo gihe?
▪ Ni mu buhe buryo Yesu yari kugaruka nk’uko yagiye?
▪ Ni iki cyabaye kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C.?