IGICE CYA 94
Abigishwa bahabwa umwuka wera
Hashize iminsi icumi Yesu asubiye mu ijuru, abigishwa be bahawe umwuka wera. Hari ku munsi mukuru wa Pentekote yo mu mwaka wa 33, kandi abantu bari baturutse mu turere dutandukanye baje i Yerusalemu muri uwo munsi mukuru. Abigishwa ba Yesu bagera ku 120 bari bateraniye mu cyumba cyo hejuru muri etaje. Mu buryo butunguranye, habaye ikintu gitangaje. Ku mutwe wa buri mwigishwa habonetse ikintu kimeze nk’umuriro, maze bose batangira kuvuga izindi ndimi. Inzu barimo yuzuye urusaku rumeze nk’urw’umuyaga mwinshi.
Abashyitsi bari baje i Yerusalemu bavuye mu bindi bihugu bumvise urwo rusaku maze biruka bajya muri iyo nzu kureba ibyabaye. Batangajwe no kumva abigishwa bavuga indimi zitandukanye. Baravuze bati: “Harya aba bantu bose si Abanyagalilaya? None se bishoboka bite ko bari kuvuga mu ndimi zacu?”
Hanyuma Petero n’izindi ntumwa bahagaze imbere y’abo bantu. Petero yabasobanuriye uko Yesu yishwe kandi ko Yehova yamuzuye. Yarababwiye ati: “Ubu Yesu ari mu ijuru iburyo bw’Imana, none yaduhaye umwuka wera yari yaradusezeranyije. Ni yo mpamvu muri kwibonera ibi bitangaza kandi mukabyumva.”
Amagambo ya Petero yashimishije abantu cyane, maze barabaza bati: “Dukore iki?” Petero yarabasubije ati: “Mwihane ibyaha byanyu kandi mubatizwe mu izina rya Yesu. Namwe muzahabwa umwuka wera.” Icyo gihe, abantu bagera ku 3.000 barabatijwe. Guhera uwo munsi, muri Yerusalemu abigishwa batangiye kwiyongera cyane. Umwuka wera wafashije intumwa maze zishinga andi matorero kugira ngo zigishe abandi bigishwa ibintu byose Yesu yazitegetse.
“Niba utangariza mu ruhame n’umunwa wawe, ko Yesu ari Umwami, kandi ukaba wizera mu mutima wawe ko Imana yamuzuye, uzakizwa nta kabuza.”—Abaroma 10:9