Bayobowe n’umwuka w’Imana mu kinyejana cya mbere no muri iki gihe
“Iyo mikorere yose ituruka ku mwuka umwe.”—1 KOR 12:11.
1. Ni iki turi busuzume muri iki gice?
IJAMBO Pentekote ritwibutsa ibintu bishishikaje byabaye kuri uwo munsi (Ibyak 2:1-4). Icyo gihe Imana yasutse umwuka wera ku bantu, kandi yatangiye kuyobora abagaragu bayo mu buryo butandukanye n’uko yabayoboraga mbere. Mu gice cyabanjirije iki, twasuzumye bumwe mu buryo umwuka w’Imana wafashije abagaragu bayo bizerwa bo mu bihe bya kera gusohoza inshingano zitoroshye. Ariko se, ni irihe tandukaniro riri hagati y’ukuntu umwuka w’Imana wakoraga mbere y’uko itorero rya gikristo rivuka n’uko wakoraga mu kinyejana cya mbere? Ni mu buhe buryo umwuka wera w’Imana ufasha Abakristo muri iki gihe? Reka tubisuzume.
“Dore ndi umuja wa Yehova!”
2. Ni mu buhe buryo Mariya yari yarabonye imikorere y’umwuka wera?
2 Mariya yari i Yerusalemu muri cya cyumba kinini cyo hejuru igihe umwuka wera wasezeranyijwe wasukwaga ku bigishwa (Ibyak 1:13, 14). Ariko kandi, imyaka isaga mirongo itatu mbere yaho, yari yarabonye imikorere itangaje y’umwuka wa Yehova. Yehova yari yarimuriye ubuzima bw’Umwana we ku isi, atuma Mariya atwita akiri isugi. Iyo nda yayitwise “biturutse ku mwuka wera.”—Mat 1:20.
3, 4. Ni iyihe mitekerereze myiza Mariya yari afite, kandi se twamwigana dute?
3 Kuki ibintu nk’ibyo bihebuje byabaye kuri Mariya? Marayika amaze kubwira Mariya ko yari kubyara Umwana w’Imana, yaravuze ati “dore ndi umuja wa Yehova! Bibe nk’uko ubivuze” (Luka 1:38). Ayo magambo Mariya yavuze yagaragaje imitekerereze myiza yari afite, Imana ikaba yari yarayibonye na mbere hose. Igisubizo yahise atanga cyagaragaje ko yari yiteguye kuyumvira. Ntiyigeze yibaza icyo abantu bari gutekereza iyo babona atwite, cyangwa ingaruka byari kugira ku mishyikirano yari afitanye n’uwamurambagizaga. Kuba Mariya yaravuze ko ari umuja, byagaragazaga ko yemeraga rwose ko Yehova ari we Shebuja.
4 Ese hari igihe wumvise uremerewe n’inshingano ufite mu murimo w’Imana? Birakwiriye ko buri wese muri twe yibaza ati “ese niringira rwose ko Yehova azatuma ibintu biba uko abishaka? Ese ngaragaza ko niteguye gukora ibyo Yehova ashaka?” Ujye wiringira udashidikanya ko Imana iha umwuka wayo abayiringira n’umutima wabo wose kandi bakemera ko ari yo Mutegetsi wabo.—Ibyak 5:32.
Umwuka wera wafashije Petero
5. Ni mu buhe buryo Petero yari yarabonye imikorere y’umwuka wera mbere ya Pentekote yo mu mwaka wa 33?
5 Kimwe na Mariya, intumwa Petero na we yari yarabonye imikorere itangaje y’umwuka wera w’Imana mbere ya Pentekote yo mu mwaka wa 33. We n’izindi ntumwa, Yesu yari yarabahaye ububasha bwo kwirukana abadayimoni (Mar 3:14-16). Kandi uko bigaragara, Petero yakoresheje ubwo bubasha nubwo Ibyanditswe bitabivugaho byinshi. Imbaraga z’Imana zanagaragaye igihe Yesu yabwiraga Petero ngo agende hejuru y’inyanja ya Galilaya amusange, Petero akabikora. (Soma muri Matayo 14:25-29.) Nta gushidikanya ko Petero yakoraga ibintu bikomeye abifashijwemo n’umwuka wera. Icyakora, uwo mwuka wari ugiye gukorera kuri Petero n’abandi bigishwa bagenzi be mu bundi buryo.
6. Ni iki Petero yakoze kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 na nyuma yaho, abifashijwemo n’umwuka w’Imana?
6 Ku munsi mukuru wa Pentekote yo mu mwaka wa 33, Petero n’abandi bigishwa bahawe mu buryo bw’igitangaza ubushobozi bwo kuvuga indimi zavugwaga n’abantu bari baje i Yerusalemu. Nyuma yaho, Petero ni we watanze disikuru abwira abari bateraniye aho bose (Ibyak 2:14-36). Koko rero, uwo mugabo wajyaga ahubuka cyangwa akagira ubwoba yahawe ubutwari bwo kubwiriza ashize amanga nubwo yashyirwagaho iterabwoba kandi agatotezwa (Ibyak 4:18-20, 31). Yagiye amenya ibintu abyeretswe n’Imana (Ibyak 5:8, 9). Yanahawe ububasha bwo kuzura uwapfuye.—Ibyak 9:40.
7. Ni izihe nyigisho za Yesu Petero yasobanukiwe amaze gusukwaho umwuka?
7 Mbere ya Pentekote, hari inyigisho nyinshi za Yesu Petero yari asobanukiwe (Mat 16:16, 17; Yoh 6:68). Ariko hari ibintu bimwe na bimwe Yesu yigishije yaje gusobanukirwa nyuma yaho. Urugero, Petero ntiyigeze amenya ko Kristo yari kuzurwa ari umwuka ku munsi wa gatatu, cyangwa ngo asobanukirwe ko Ubwami bwari gutegekera mu ijuru (Yoh 20:6-10; Ibyak 1:6). Petero ntiyari asobanukiwe ko hari abantu bari guhinduka ibiremwa by’umwuka maze bagategeka mu Bwami bwo mu ijuru. Igihe yabatirishwaga umwuka wera maze agahabwa ibyiringiro byo kuba mu ijuru, ni bwo yasobanukiwe izo nyigisho za Yesu.
8. Ni ubuhe bumenyi abasutsweho umwuka n’abagize “izindi ntama” bafite?
8 Abigishwa ba Yesu bamaze gusukwaho umwuka wera, basobanukiwe ibintu batari barasobanukiwe mbere. Abanditsi b’Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo barahumekewe batuma tumenya ibintu bitangaje bigize umugambi wa Yehova (Efe 3:8-11, 18). Muri iki gihe, abasutsweho umwuka n’abagize “izindi ntama” bafata amafunguro yo mu buryo bw’umwuka amwe, bose bagasobanukirwa izo nyigisho z’ukuri (Yoh 10:16). Ese wishimira ukuri ko mu Ijambo ry’Imana umwuka wera utuma umenya?
Pawulo ‘yuzuye umwuka wera’
9. Umwuka wera watumye Pawulo akora iki?
9 Nyuma y’umwaka umwe cyangwa urenga Pentekote yo mu mwaka wa 33 ibaye, hari undi muntu wahawe impano y’Imana y’umwuka wera. Uwo ni Sawuli waje kwitwa Pawulo. Uburyo umwuka wera wamukoreyeho budufitiye akamaro muri iki gihe. Intumwa Pawulo yarahumekewe yandika ibitabo 14 bya Bibiliya. Kimwe na Petero, umwuka w’Imana watumye Pawulo na we asobanukirwa ibirebana n’ibyiringiro byo kugira ubuzima budapfa kandi butabora mu ijuru, maze arabyandika. Umwuka wera watumye Pawulo akiza abantu indwara, yirukana abadayimoni, azura n’abapfuye. Icyakora, umwuka wera watumye Pawulo abona imbaraga zo gukora ikindi kintu cy’ingenzi kurushaho. Abagaragu b’Imana bose muri iki gihe na bo bahabwa izo mbaraga, nubwo atari mu buryo bw’igitangaza.
10. Ni mu buhe buryo umwuka wera watumye Pawulo agira ubushizi bw’amanga?
10 Pawulo ‘yuzuye umwuka wera,’ yacyashye umupfumu ashize amanga. Umutware wo muri Shipure wari ubateze amatwi yashishikajwe n’ibyo Pawulo yavugaga maze yemera ukuri, “kuko yari atangajwe n’inyigisho za Yehova” (Ibyak 13:8-12). Birumvikana ko Pawulo yari azi neza ko umwuka wera w’Imana ugira uruhare rukomeye mu gutuma umuntu avuga ukuri (Mat 10:20). Nyuma yaho, yasabye itorero ryo muri Efeso kumusabira kugira ngo ahabwe “ubushobozi bwo kuvuga.”—Efe 6:18-20.
11. Ni mu buhe buryo Pawulo yayoborwaga n’umwuka w’Imana?
11 Umwuka wera watumye Pawulo agira ubushobozi bwo kuvuga, ariko hari n’aho wamubuzaga kuvuga. Mu ngendo Pawulo yakoze ari umumisiyonari, yayoborwaga n’umwuka w’Imana. (Ibyak 13:2; soma mu Byakozwe 16:6-10.) Na n’ubu Yehova ayobora umurimo wo kubwiriza binyuze ku mwuka we. Kimwe na Pawulo, abagaragu ba Yehova bose bumvira bihatira gutangaza ukuri bafite ishyaka n’ubushizi bw’amanga. Nubwo muri iki gihe Imana itatuyobora mu buryo bugaragara nk’uko byari bimeze mu gihe cya Pawulo, dushobora kwiringira tudashidikanya ko Yehova akoresha umwuka wera we kugira ngo abakwiriye bumve ukuri.—Yoh 6:44.
“Imikorere y’uburyo bwinshi”
12-14. Ese umwuka w’Imana ukorera ku bagaragu bayo bose mu buryo bumwe? Sobanura.
12 Ese inkuru zivuga iby’imigisha Yehova yahundagaje ku itorero ry’abasutsweho umwuka mu kinyejana cya mbere, zaba zitera inkunga abagaragu b’Imana bo muri iki gihe? Yego rwose. Zirikana amagambo yahumetswe Pawulo yandikiye itorero ry’i Korinto ku birebana n’impano z’umwuka abantu bahawe mu buryo bw’igitangaza mu gihe cye, agira ati “nuko rero, hari impano z’uburyo bwinshi, nyamara hari umwuka umwe; hari imirimo y’uburyo bwinshi, nyamara hari Umwami umwe. Kandi hari imikorere y’uburyo bwinshi, nyamara hari Imana imwe ikorera ibyo byose mu bantu bose” (1 Kor 12:4-6, 11). Koko rero, umwuka wera ushobora gukorera ku bagaragu b’Imana mu buryo butandukanye bitewe n’impamvu runaka. Mu by’ukuri, ari abagize ‘umukumbi muto’ wa Kristo ari n’abagize “izindi ntama” bose bahabwa umwuka wera (Luka 12:32; Yoh 10:16). Icyakora, buri gihe ntukorera ku bagize itorero mu buryo bumwe.
13 Urugero, abasaza bashyirwaho binyuze ku mwuka wera (Ibyak 20:28). Ariko abasutsweho umwuka bose si abagenzuzi mu itorero. Ibyo bigaragaza iki? Bigaragaza ko umwuka w’Imana ukorera ku bagize itorero mu buryo butandukanye.
14 Umwuka utuma abasutsweho umwuka ‘bahinduka abana’ b’Imana, ni na wo Yehova yakoresheje azura Umwana we w’ikinege mu bapfuye, akamuha ubuzima budapfa mu ijuru. (Soma mu Baroma 8:11, 15.) Uwo mwuka ni na wo Yehova yakoresheje arema ijuru n’isi (Intang 1:1-3). Uwo mwuka wera ni wo Yehova yakoresheje kugira ngo atume Besaleli yuzuza ibisabwa ngo akore umurimo wihariye urebana n’ihema ry’ibonaniro, atume Samusoni abasha gukora ibintu byasabaga imbaraga zidasanzwe kandi atume Petero agenda hejuru y’amazi. Nimucyo rero twe kujya twitiranya ibyo kugira umwuka w’Imana no gusukwaho umwuka w’Imana, kuko gusukwaho umwuka ari bumwe mu buryo bwihariye umwuka ukoramo. Imana ni yo ihitamo abasukwaho umwuka.
15. Ese kubatirishwa umwuka wera bizakomeza ubuziraherezo? Sobanura.
15 Umwuka wera w’Imana wagiye ukorera ku bagaragu bayo b’indahemuka mu buryo butandukanye kuva yatangira kugira abagaragu bayikorera b’indahemuka, ni ukuvuga imyaka ibarirwa mu bihumbi mbere y’uko abantu batangira gusukwaho umwuka. Kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 ni bwo umwuka watangiye gukora muri ubwo buryo bushya, ariko ntibizakomeza iteka. Kubatirishwa umwuka bizagira iherezo, ariko umwuka wera uzakomeza gukorera ku bagize ubwoko bw’Imana kugira ngo bakore ibyo ishaka iteka ryose.
16. Ni iki abagaragu b’Imana bakora muri iki gihe babifashijwemo n’umwuka wayo?
16 None se, ni ikihe kintu cyihariye kirimo gikorwa ku isi bitewe n’umwuka wera wa Yehova? Mu Byahishuwe 22:17 hatanga igisubizo hagira hati “umwuka n’umugeni bakomeza kuvuga bati ‘ngwino!’ Kandi uwumva wese navuge ati ‘ngwino!’ Ufite inyota wese naze; ushaka wese nafate amazi y’ubuzima ku buntu.” Umwuka w’Imana utuma Abakristo muri iki gihe batangaza ubutumire butangwa na Yehova kandi burokora ubuzima, bagashishikariza “ushaka wese” kuza agafata amazi y’ubuzima. Abakristo basutsweho umwuka bafata iya mbere muri uwo murimo. Ariko kandi, abagize izindi ntama bifatanya na bo mu gutumira abantu. Abagize ayo matsinda yombi bakoreshwa n’uwo mwuka wera mu gusohoza uwo murimo, kandi bagaragaje ko biyeguriye Yehova babatizwa “mu izina rya Data n’iry’Umwana n’iry’umwuka wera” (Mat 28:19). Nanone kandi, bose bemera ko umwuka w’Imana ubakoreraho, ugatuma bera imbuto z’umwuka (Gal 5:22, 23). Kimwe n’abasutsweho umwuka, abagize izindi ntama bemera gufashwa n’umwuka w’Imana. Utuma bakora ibishoboka byose kugira ngo babe abantu bera nk’uko Yehova abisaba.—2 Kor 7:1; Ibyah 7:9, 14.
Mukomeze gusaba umwuka wera
17. Twagaragaza dute ko dufite umwuka w’Imana?
17 Ku bw’ibyo, Yehova ashobora kuguha “imbaraga zirenze izisanzwe” kugira ngo ukomeze kuba indahemuka kandi uzabone ingororano, yaba yaraguhaye ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka mu ijuru cyangwa ku isi (2 Kor 4:7). Abantu bashobora kugukwena bitewe n’uko ukomeza kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Ariko ujye wibuka ko ‘nibagutuka baguhora izina rya Kristo, uhirwa, kuko umwuka w’ikuzo, ni ukuvuga umwuka w’Imana, ukuriho.’—1 Pet 4:14.
18, 19. Yehova azakoresha ate umwuka wera we kugira ngo agufashe, kandi se ni iki wiyemeje?
18 Umwuka wera ni impano Imana iha abantu bose bayishakana umutima utaryarya. Ushobora gutuma urushaho kugira ubushobozi runaka no kurushaho kugira icyifuzo cyo gukora uko ushoboye kose mu murimo wayo. Bibiliya igira iti “Imana ni yo ikorera muri mwe ihuje n’ibyo yishimira, kugira ngo ibatere kugira ubushake no gukora.” Impano ihebuje y’umwuka wera n’imihati dushyiraho kugira ngo dukomeze ‘kugundira ijambo ry’ubuzima,’ bizatuma ‘dukomeza gusohoza agakiza kacu dutinya kandi duhinda umushyitsi.’—Fili 2:12, 13, 16.
19 Ku bw’ibyo rero, iringire umwuka w’Imana byimazeyo maze usohoze inshingano yose uhawe ubigiranye umwete, ugire ubuhanga mu byo uhabwa gukora byose kandi usabe Yehova agufashe (Yak 1:5). Azaguha ibyo ukeneye byose kugira ngo usobanukirwe Ijambo rye, uhangane n’ibibazo uhura na byo kandi ubwirize ubutumwa bwiza. ‘Ukomeze gusaba uzahabwa, ukomeze gushaka uzabona, ukomeze gukomanga uzakingurirwa,’ kandi mu byo uzahabwa harimo n’umwuka wera (Luka 11:9, 13). Koko rero, komeza gusaba Yehova kugira ngo umere nk’abagaragu be bizerwa, baba aba kera n’abo muri iki gihe, bayoborwaga n’umwuka wera we.
Ese wasobanura?
• Kimwe na Mariya, ni iyihe mitekerereze dushobora kugira ikazaduhesha imigisha?
• Ni mu buhe buryo Pawulo yayoborwaga n’umwuka w’Imana?
• Ni mu buhe buryo abagaragu b’Imana bayoborwa n’umwuka wayo muri iki gihe?
[Ifoto yo ku ipaji ya 24]
Umwuka w’Imana watumye Pawulo anesha imyuka mibi
[Ifoto yo ku ipaji ya 26]
Muri iki gihe Abakristo bose bahabwa umwuka wera, uko ibyiringiro byabo byaba biri kose