Kuki tugomba kuyoborwa n’umwuka w’Imana?
“Uri Imana yanjye. Umwuka wawe ni mwiza; unyobore.”—ZAB 143:10.
1. Garagaza akamaro ko kugira umuntu uzi neza inzira, ushobora kukuyobora mu gihe ugiye ahantu utazi.
TEKEREZA ugiye ahantu utazi. Ujyanye n’umuntu wizeye kandi wahageze. Niba azi neza inzira, arakuyobora. Nukurikiza ibyo akubwira nturi buyobe.
2, 3. (a) Ni izihe mbaraga zikomeye cyane Yehova yakoresheje kera cyane? (b) Kuki twagombye kwitega ko imbaraga zitagaragara z’Imana zishobora kutuyobora muri iki gihe?
2 Hari imbaraga z’ingenzi cyane zitagaragara, zituyobora. Izo mbaraga ni izihe? Ni izivugwa mu mirongo y’Ibyanditswe ibimburira Bibiliya. Igitabo cy’Intangiriro kivuga ibyo Yehova yakoze kera cyane kigira kiti “mu ntangiriro Imana yaremye ijuru n’isi.” Igihe yabiremaga yakoresheje imbaraga zikomeye cyane, kuko inkuru y’irema yongeraho iti ‘imbaraga z’Imana zajyaga hirya no hino’ (Intang 1:1, 2). Izo mbaraga Imana yakoresheje ni izihe? Ni umwuka wera, ari zo mbaraga zikomeye yakoresheje mu irema. Twese twabayeho bitewe n’uko Yehova yakoresheje uwo mwuka kugira ngo areme ibintu byose.—Yobu 33:4; Zab 104:30.
3 Ese twebwe abantu twagombye kwitega ko imbaraga z’Imana zagira ikindi zitumarira mu mibereho yacu? Umwana w’Imana ubwe yari azi ko twagombye kubyitega, kuko yabwiye abigishwa be ati ‘umwuka uzabayobora mu kuri kose’ (Yoh 16:13). Uwo mwuka ni iki, kandi se kuki twakwifuza ko utuyobora?
Icyo umwuka wera ari cyo
4, 5. (a) Abantu bemera inyigisho y’Ubutatu batekereza ko umwuka wera ari iki? (b) Sobanura icyo umwuka wera ari cyo.
4 Birashoboka ko bamwe mu bantu ubwiriza bafata umwuka wera mu buryo bunyuranye n’ukuntu Ibyanditswe biwugaragaza. Abantu bemera inyigisho y’Ubutatu batekereza ko umwuka wera ari umuperisona ungana n’Imana Data (1 Kor 8:6). Ariko iyo nyigisho inyuranye n’Ibyanditswe.
5 None se ubwo, umwuka wera ni iki? Ijambo ry’igiheburayo ryahinduwemo “umwuka,” nanone rihindurwamo “umuyaga” n’andi magambo yumvikanisha imbaraga zitagaragara zikora ibintu bitandukanye. Nk’uko umuyaga utagaragara ariko ukaba ufite imbaraga, umwuka wera na wo ntufatika, ntugira kamere kandi ntugaragara, ariko ibyo ukora biragaragara. Uwo mwuka ni imbaraga Imana itanga kugira ngo abantu cyangwa ibintu runaka bisohoze ibyo ishaka. None se ubwo byaba bigoye kwemera ko izo mbaraga zituruka ku Mana yera kandi ishobora byose? Oya rwose!—Soma muri Yesaya 40:12, 13.
6. Ni ikihe kintu cy’ingenzi Dawidi yasabye Yehova?
6 Ese Yehova ashobora gukoresha umwuka wera we ugakomeza kutuyobora mu mibereho yacu? Yasezeranyije Dawidi umwanditsi wa zaburi ati “nzatuma ugira ubushishozi, nkwigishe inzira ukwiriye kunyuramo” (Zab 32:8). Ese Dawidi yifuzaga kuyoborwa na Yehova? Yego rwose. Yabwiye Yehova ati “unyigishe gukora ibyo ushaka, kuko uri Imana yanjye. Umwuka wawe ni mwiza; unyobore” (Zab 143:10). Natwe twagombye kugira icyifuzo nk’icyo kandi tukemera kuyoborwa n’umwuka w’Imana. Kubera iki? Ni ukubera impamvu enye tugiye gusuzuma.
Ntidufite ubushobozi bwo kwiyobora
7, 8. (a) Kuki tudashobora kwiyobora tutisunze Imana? (b) Tanga urugero rugaragaza impamvu tutatinyuka kwiyobora ubwacu muri iyi si mbi.
7 Impamvu ya mbere yagombye gutuma twifuza kuyoborwa n’umwuka w’Imana ni uko twe ubwacu tudashobora kwiyobora. Kuyobora umuntu ni ukumwereka inzira akwiriye kunyuramo. Icyakora, Yehova ntiyaturemanye ubushobozi bwo kwiyobora, kandi kuba tudatunganye bituma birushaho kutatworohera. Umuhanuzi we Yeremiya yaranditse ati “Yehova, nzi neza ko inzira y’umuntu wakuwe mu mukungugu itari muri we. Ntibiri mu muntu ugenda kwiyoborera intambwe ze” (Yer 10:23). Kubera iki? Imana yatubwiye impamvu binyuze kuri Yeremiya. Yehova yavuze abo turi bo imbere agira ati “umutima urusha ibindi byose gushukana, kandi ni mubi cyane. Ni nde wawumenya?”—Yer 17:9; Mat 15:19.
8 Ese umuntu utazi inzira aramutse afashe urugendo rwo kunyura mu ishyamba ry’inzitane nta muntu wo kumuyobora, ntibyaba ari ukwigerezaho? Kubera ko aba atazi icyo yakora kugira ngo atagwa muri iryo shyamba, kandi akaba atazi inzira izamugeza iyo ajya, yaba ashaka gushyira ubuzima bwe mu kaga. Mu buryo nk’ubwo, umuntu utekereza ko yakwiyobora muri iyi si mbi, aho kureka ngo Imana imwereke inzira akwiriye kunyuramo, aba ashyira ubuzima bwe mu kaga. Uburyo bumwe rukumbi bwo kunyura muri iyi si tukagera iyo tujya amahoro, ni ugusaba Yehova tubikuye ku mutima, kimwe na Dawidi, tuti “intambwe zanjye zihame mu nzira zawe, aho ibirenge byanjye bitazanyeganyezwa” (Zab 17:5; 23:3). Ubwo buyobozi twabubona dute?
9. Nk’uko byagaragajwe ku ipaji ya 17, umwuka w’Imana utuyobora ute?
9 Nitwicisha bugufi tukemera kwishingikiriza kuri Yehova, azaduha umwuka wera we kugira ngo uyobore intambwe zacu. Izo mbaraga z’Imana zizadufasha zite? Yesu yabwiye abigishwa be ati “umufasha, ari wo mwuka wera Data azaboherereza mu izina ryanjye, ni we uzabigisha ibintu byose kandi abibutse ibyo nababwiye byose” (Yoh 14:26). Nitwiyigisha Ijambo ry’Imana, rikubiyemo ibyo Kristo yavuze byose, tukabikora buri gihe kandi tugasenga, umwuka wera uzatuma turushaho gusobanukirwa ubwenge bwa Yehova bwimbitse, kugira ngo dushobore gukora ibyo ashaka (1 Kor 2:10). Byongeye kandi, nihagira ibintu bitubaho tutari tubyiteze, uwo mwuka uzatwereka icyo dukwiriye gukora. Uzatwibutsa amahame yo muri Bibiliya twize kandi udufashe kumenya uko twayakurikiza kugira ngo dufate imyanzuro myiza.
Yesu yayoborwaga n’umwuka w’Imana
10, 11. Ni iki Umwana w’ikinege w’Imana yari yiteze ku birebana n’umwuka wera, kandi se byamugendekeye bite?
10 Impamvu ya kabiri yagombye gutuma twifuza kuyoborwa n’umwuka wera, ni uko Imana yawukoresheje iyobora Umwana wayo. Mbere y’uko Umwana w’ikinege w’Imana aza ku isi, yari azi ubuhanuzi bugira buti “umwuka wa Yehova uzaba kuri we, umwuka w’ubwenge n’ubuhanga, umwuka w’inama n’umwuka w’imbaraga, umwuka wo kumenya no gutinya Yehova” (Yes 11:2). Tekereza ukuntu Yesu yifuzaga cyane ko umwuka w’Imana wazamufasha mu gihe yari kuba ari ku isi!
11 Ibyo Yehova yavuze byarasohoye. Inkuru yo mu Ivanjiri ivuga uko byagenze igihe Yesu yari amaze kubatizwa, igira iti “Yesu yuzuye umwuka wera, ava kuri Yorodani maze ajyanwa n’umwuka hirya no hino mu butayu” (Luka 4:1). Igihe Yesu yari muri ubwo butayu yiyiriza ubusa, asenga kandi atekereza, uko bigaragara Yehova yatumye uwo Mwana we asobanukirwa neza ibyari kuzamubaho. Imbaraga z’Imana zakoreraga mu bwenge bwe no mu mutima we, zikayobora ibitekerezo bye n’imyanzuro yafataga. Ibyo byatumye Yesu amenya icyo yari gukora muri buri mimerere, kandi yakoze ibyo Se yashakaga ko akora.
12. Kuki ari iby’ingenzi gusenga dusaba ko umwuka w’Imana utuyobora?
12 Kubera ko Yesu yari azi ukuntu umwuka w’Imana wamufashije mu mibereho ye, yafashije abigishwa be gusobanukirwa akamaro ko gusenga basaba umwuka wera no kuyoborwa na wo. (Soma muri Luka 11:9-13.) Kuki natwe dukwiriye kuwusaba? Ni ukubera ko ushobora gutuma imitekerereze yacu ihinduka ikamera nk’iya Kristo (Rom 12:2; 1 Kor 2:16). Kwemera kuyoborwa n’umwuka w’Imana bishobora gutuma dutekereza nka Kristo kandi tukamwigana.—1 Pet 2:21.
Umwuka w’isi watuyobya
13. Umwuka w’isi ni iki, kandi se utuma abantu bakora iki?
13 Impamvu ya gatatu ituma twifuza kuyoborwa n’umwuka w’Imana ni uko bitabaye ibyo, umwuka ukorera mu bantu benshi muri iki gihe watuyobya. Isi ifite imbaraga zikomeye zituma abantu bakora ibinyuranye n’ibyo umwuka wera utuma dukora. Aho kugira ngo umwuka w’isi utume abantu bagira imitekerereze nk’iya Kristo, utuma bagira imitekerereze n’ibikorwa nk’iby’umuyobozi wayo, ari we Satani. (Soma mu Befeso 2:1-3; Tito 3:3.) Iyo umuntu yemeye kuyoborwa n’umwuka w’isi kandi agakora imirimo ya kamere, agerwaho n’ingaruka zibabaje, ndetse bikazatuma ataragwa Ubwami bw’Imana.—Gal 5:19-21.
14, 15. Ni iki cyadufasha kurwanya umwuka w’isi?
14 Yehova yaduhaye ibintu bidufasha kurwanya umwuka w’isi. Intumwa Pawulo yaravuze ati “mukomeze kugwiza imbaraga mu Mwami no mu bushobozi bw’imbaraga ze . . . kugira ngo mubashe kwihagararaho ku munsi mubi” (Efe 6:10, 13). Yehova akoresha umwuka we akaduha imbaraga zo kurwanya Satani, kugira ngo atatuyobya (Ibyah 12:9). Umwuka w’isi ufite imbaraga kandi ntidushobora kuwurwanya burundu. Icyakora, ntidukwiriye kwemera ko utwangiza. Umwuka wera ufite imbaraga kuwurusha kandi uzabidufashamo!
15 Intumwa Petero yavuze ibirebana n’abantu bo mu kinyejana cya mbere bari bararetse inzira ya gikristo, agira ati “baretse inzira igororotse, barayobywa” (2 Pet 2:15). Dushimira Imana cyane ko tutahawe ‘umwuka w’isi, ahubwo [ko] twahawe umwuka uturuka ku Mana’ (1 Kor 2:12). Nituyoborwa na wo kandi tukungukirwa n’ibintu byose Yehova aduha kugira ngo dukomeze kugendera mu nzira y’ukuri, tuzarwanya umwuka wa Satani uranga iyi si mbi.—Gal 5:16.
Umwuka wera utuma twera imbuto nziza
16. Ni izihe mbuto umwuka wera ushobora gutuma twera?
16 Impamvu ya kane ituma twifuza kuyoborwa n’umwuka w’Imana, ni uko utuma abayoborwa na wo bera imbuto nziza. (Soma mu Bagalatiya 5:22, 23.) Ni nde muri twe utakwifuza kurushaho kurangwa n’urukundo, ibyishimo n’amahoro? Ni nde muri twe utakwishimira kurushaho kurangwa n’umuco wo kwihangana, kugwa neza no kugira neza? Ni nde muri twe utakwishimira kurushaho kugira ukwizera, kugira umuco wo kwitonda n’uwo kumenya kwifata? Umwuka w’Imana utuma tugira imico myiza itugirira akamaro kandi ikakagirira abo tubana n’abo dukorana umurimo. Kwitoza iyo mico bisaba guhozaho, kubera ko nta rugero umuntu yagezaho yera imbuto z’umwuka ngo bibe bihagije.
17. Ni iki cyadufasha kurushaho kugaragaza umwe mu mico igize imbuto z’umwuka?
17 Byaba byiza twisuzumye tukareba niba amagambo yacu n’ibikorwa byacu bigaragaza ko tuyoborwa n’umwuka wera kandi ko twera imbuto zawo (2 Kor 13:5a; Gal 5:25). Mu gihe tubonye ko dukeneye kwitoza kugira zimwe mu mbuto z’umwuka, dushobora gushyiraho imihati kugira ngo tuyoborwe na wo, bityo utume turushaho kwera izo mbuto. Ibyo twabikora twiga buri muco ugize imbuto z’umwuka, nk’uko ivugwa muri Bibiliya no mu bitabo byacu bya gikristo. Bityo, dushobora gusobanukirwa uko twayigaragaza mu mibereho yacu ya buri munsi, hanyuma tukihatira kurushaho kuyigira.a Iyo tubonye ibyo umwuka w’Imana utuma twe n’Abakristo bagenzi bacu tugeraho, tumenya impamvu tugomba kureka ukatuyobora.
Ese wemera kuyoborwa n’umwuka w’Imana?
18. Yesu yatubereye ate icyitegererezo mu birebana no kuyoborwa n’umwuka w’Imana?
18 Bibiliya ivuga ko igihe Yesu yari hano ku isi, yiboneye ko umwuka wera w’Imana ari imbaraga zikomeye zamuyoboraga mu mibereho ye. Yishimiraga kuyoborwa na wo, kandi iyo wamwerekaga icyo akora, yaragikoraga (Mar 1:12, 13; Luka 4:14). Ese nawe wishimira kuyoborwa n’umwuka w’Imana?
19. Ni iki tugomba gukora kugira ngo umwuka wera utuyobore mu mibereho yacu?
19 Muri iki gihe nabwo, umwuka w’Imana ukorera mu bwenge bw’abantu no mu mitima yabo, ukabayobora. Ni iki wakora kugira ngo ukuyobore mu nzira ikwiriye? Jya usenga Yehova buri gihe umusaba kuguha uwo mwuka we kandi agufashe kugira ngo wemere kuyoborwa na wo. (Soma mu Befeso 3:14-16.) Jya ukora ibihuje n’amasengesho yawe, ushakira inama mu Ijambo ry’Imana Bibiliya, yanditswe binyuze ku mwuka wera (2 Tim 3:16, 17). Ujye wumvira inama zihuje n’ubwenge Bibiliya itanga, hanyuma ushishikarire kwemera ubuyobozi bw’umwuka wera. Jya ugaragaza ko wizera ko Yehova afite ubushobozi bwo kukuyobora neza muri iyi si mbi.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Niba ushaka kumenya byinshi kuri buri muco, reba amagazeti akurikira: w07 15/7 24-25; w03 15/1 11; w02 15/1 17; w95 1/8 8; w01 1/11 14-15; w03 1/7 6; w01 1/1 22; w03 1/4 15, 19-20; w03 15/10 14.
Ese wasobanukiwe ibintu by’ingenzi?
• Ni mu buhe buryo umwuka wera ushobora kudufasha?
• Ni izihe mpamvu enye zagombye gutuma twifuza kuyoborwa n’umwuka w’Imana?
• Ni iki twakora kugira ngo umwuka wera utuyobore mu mibereho yacu?
[Ifoto yo ku ipaji ya 15]
Umwuka w’Imana ni wo wayoboraga Yesu
[Ifoto yo ku ipaji ya 17]
Umwuka w’Imana ukorera mu bwenge bw’abantu no mu mitima yabo, ukabayobora