Umutwe wa 6
Abisirayeli bageze mu Gihugu cy’Isezerano, bajyaga ku ihema ryo guhuriramo n’Imana kugira ngo bayisenge. Abatambyi bigishaga Amategeko, naho abacamanza bakayobora abaturage. Uyu mutwe ugaragaza ukuntu imyanzuro y’umuntu n’ibikorwa bye bishobora kugira ingaruka zikomeye ku bandi. Hari ibyo Yehova yasabaga buri Mwisirayeli kumukorera no gukorera bagenzi be. Sobanura icyo Debora, Nawomi, Yosuwa, Hana, umukobwa wa Yefuta na Samweli bamariye bagenzi babo. Erekana ko hari n’abandi bantu batari Abisirayeli, urugero nka Rahabu, Rusi, Yayeli n’Abagibeyoni, bahisemo gushyigikira Abisirayeli kuko bari bazi ko Imana iri kumwe na bo.