IGICE CYA 3
Guhera ku gihe cyo kuvanwa mu Misiri kugeza ku mwami wa mbere wa Isirayeli
Mose yayoboye Abisirayeli uhereye igihe baviriye mu bucakara mu Misiri kugeza ku Musozi Sinayi, aho Imana yabahereye amategeko. Nyuma y’aho, Mose yohereje abantu 12 gutata igihugu cya Kanaani. Ariko 10 muri bo bagarukanye inkuru mbi. Batumye Abisirayeli bashaka kwisubirira mu Misiri. Yehova yabahaye igihano cyo kuzerera mu butayu imyaka 40 bazira kubura ukwizera.
Hanyuma, Imana yahisemo Yosuwa ngo abe ari we uyobora Abisirayeli abinjize mu gihugu cya Kanaani. Yehova yakoze ibitangaza kugira ngo abafashe kwigarurira igihugu. Yahagaritse amazi y’Uruzi rwa Yorodani, atuma inkike za Yeriko ziriduka kandi izuba rihagarara umunsi wose. Nyuma y’imyaka itandatu, igihugu cyarigaruriwe kivanwa mu maboko y’Abanyakanaani.
Uhereye kuri Yosuwa, Abisirayeli bayobowe n’abacamanza mu gihe cy’imyaka 356. Tuzagira ibyo tumenya kuri benshi muri bo, urugero nka Baraki, Gideyoni, Yefuta, Samusoni na Samweli. Nanone tuzasoma inkuru zivuga iby’abagore nka Rahabu, Debora, Yayeli, Rusi, Nawomi na Delila. Igice cya GATATU kivuga amateka agera ku myaka 396.