INDIRIMBO YA 51
Twiyeguriye Imana!
Igicapye
1. Yehova yatuyoboye kuri Kristo
Ngo tumubere abigishwa.
Umucyo wa Yehova
Waratumurikiye
Tugira ukwizera,
Turamwiyegurira.
(INYIKIRIZO)
Twiyeguriye Yehova tubikunze.
We na Kristo turabishimira.
2. Twasenze Yehova tumusezeranya
Ko tuzamwumvira iteka.
Duterwa ibyishimo
No kuba twitirirwa
Izina rya Yehova,
Turitangaza hose.
(INYIKIRIZO)
Twiyeguriye Yehova tubikunze.
We na Kristo turabishimira.