Indiribo ya 202
Twiyeguriye Imana!
1. Yehova yatwerekeje kuri Kristo.
Yatwoherereje ukuri
Kumeze nk’umucyo,
Umucyo we mwinshi.
Twaje kumwizera,
None ubu twariyanze.
Twiyeguriye Yehova. Twahisemo.
We na Kristo tubishimire.
2. Abantu nk’abo bahabwa imyitozo;
Baba abakozi b’Imana.
Bararangurura,
Baririmba cyane,
Mu majwi y’urwunge,
Baririmbira Yehova.
Bakomeje umuhigo babatizwa;
Ni n’ababwiriza b’Ubwami.
3. Imana iduhe umugisha wayo
Nk’uko tuyibisaba twese.
Ubu turishimye
Kuko twitirirwa
Izina ry’Imana.
Dushobora kuyigana.
Twiyeguriye Yehova muri byose.
Twe kuzigera tudohoka.