INDIRIMBO YA 57
Tubwirize abantu b’ingeri zose
1. Twe twifuza kwigana Yehova
Ntiturobanure ku butoni.
Yifuza ko bose barokoka,
Kuko yakira abamugana.
(INYIKIRIZO)
Ntarobanura na mba;
Areba mu mutima.
Twe tubwiriza abantu bose.
Kuko twita ku bantu
Turababwira tuti
“Namwe mwaba incuti z’Imana.”
2. Icy’ingenzi si ahantu bari
Cyangwa isura baba bafite,
Ahubwo ni umutima wabo;
Ni wo Yehova yitaho cyane.
(INYIKIRIZO)
Ntarobanura na mba;
Areba mu mutima.
Twe tubwiriza abantu bose.
Kuko twita ku bantu
Turababwira tuti
“Namwe mwaba incuti z’Imana.”
3. Yehova yita ku bamugana
Bagatera isi umugongo.
Twifuza ko bose babimenya.
Ni yo mpamvu tubwiriza bose.
(INYIKIRIZO)
Ntarobanura na mba;
Areba mu mutima.
Twe tubwiriza abantu bose.
Kuko twita ku bantu
Turababwira tuti
“Namwe mwaba incuti z’Imana.”
(Reba nanone Yoh 12:32; Ibyak 10:34; 1 Tim 4:10; Tito 2:11.)