Indirimbo ya 142
Tubwirize abantu b’ingeri zose
Twe twifuza kwigana Yehova
Ntiturobanure ku butoni.
Ashaka ko bose barokoka,
Kandi yakira abantu bose.
(INYIKIRIZO)
Ntarobanura na mba;
Areba mu mutima.
Twe tubwiriza abantu bose.
Kuko twita ku bantu,
Turababwira tuti
“Namwe mwaba incuti z’Imana.”
Icy’ingenzi si ahantu bari
Cyangwa isura baba bafite,
Ahubwo ni umutima wabo.
Ni wo Yehova yitaho cyane.
(INYIKIRIZO)
Ntarobanura na mba;
Areba mu mutima.
Twe tubwiriza abantu bose.
Kuko twita ku bantu,
Turababwira tuti
“Namwe mwaba incuti z’Imana.”
Yehova yita ku bamugana
Bagatera isi umugongo.
Twifuza ko bose babimenya.
Ni yo mpamvu tujya kubwiriza.
(INYIKIRIZO)
Ntarobanura na mba;
Areba mu mutima.
Twe tubwiriza abantu bose.
Kuko twita ku bantu,
Turababwira tuti
“Namwe mwaba incuti z’Imana.”
(Reba nanone Yoh 12:32; Ibyak 10:34; 1 Tim 4:10; Tito 2:11)