INDIRIMBO YA 63
Turi Abahamya ba Yehova!
1. Abasenga imana
Z’ibiti n’amabuye,
Abo ntabwo bazi
Imana nyayo.
Izo mana ntizizi
Iby’igihe kizaza.
Ntabwo zifite Abahamya,
Nta bushobozi zifite.
(INYIKIRIZO)
Twe turi Abahamya
Ntidutinya kuvuga
Iby’Imana y’ubuhanuzi;
Ubuhanuzi nyabwo.
2. Izina rya Yehova
Turyamamaze hose.
Dutangaze hose
Ubwami bwa Yah!
Tubwirize abandi
Ngo bamenye ukuri
Na bo bazifatanye natwe,
Bamusingize bishimye.
(INYIKIRIZO)
Twe turi Abahamya
Ntidutinya kuvuga
Iby’Imana y’ubuhanuzi;
Ubuhanuzi nyabwo.
3. Duhamye izina rye,
Rye kongera gutukwa.
Burira ababi,
Maze bihane.
Ababarir’ abantu
Bemera kumwumvira,
Bakazabona ibyishimo,
N’ubuzima buhoraho.
(INYIKIRIZO)
Twe turi Abahamya
Ntidutinya kuvuga
Iby’Imana y’ubuhanuzi;
Ubuhanuzi nyabwo.
(Reba nanone Yes 37:19; 55:11; Ezek 3:19.)