INDIRIMBO YA 102
‘Dufashe abadakomeye’
Igicapye
1. Dufite intege nke
Z’uburyo bwinshi.
Icyakora Yehova
Aradufasha.
Agira impuhwe,
Akunda abantu.
Natwe tugaragaze
Urwo rukundo.
2. Bamwe baracogora
Ntibashikame,
Ariko twabafasha
Bagakomera.
Abadakomeye
Data abitaho.
Nimucyo tubiteho,
Tunabafashe.
3. Aho guca intege
Ab’intege nke,
Tujye tubakomeza,
Tunabiteho.
Tugire umwete,
Tubashyigikire.
Nitubigenza dutyo,
Bazakomera.
(Reba nanone Yes 35:3, 4; 2 Kor 11:29; Gal 6:2.)