‘Mukundane’
“Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.”—YOHANA 13:35.
1. Ni uwuhe muco Yesu yatsindagirije mbere gato y’urupfu rwe?
“BANA bato” (Yohana 13:33). Ayo magambo arangwa n’ubwuzu Yesu yayabwiye intumwa ze ku mugoroba wabanjirije urupfu rwe. Nta hantu na hamwe inkuru zo mu Mavanjiri zigaragaza ko hari ikindi gihe Yesu yari yarigeze ababwira ayo magambo arangwa n’ubugwaneza. Ariko muri iryo joro ryihariye, yasunikiwe gukoresha iyo mvugo irangwa n’ubwuzu kugira ngo agaragaze urukundo rwimbitse yakundaga abigishwa be. Ni koko, muri iryo joro Yesu yakoresheje ijambo urukundo incuro zigera kuri 30. Kuki yatsindagirije uwo muco bene ako kageni?
2. Kuki ari iby’ingenzi cyane ko Abakristo bagaragarizanya urukundo?
2 Yesu yasobanuye impamvu urukundo ari ikintu cy’ingenzi cyane. Yagize ati “ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana” (Yohana 13:35; 15:12, 17). Kuba umwigishwa wa Kristo no gukunda abavandimwe ntibisigana, birajyana. Ikimenyetso kiranga Abakristo b’ukuri si imyambarire runaka ibatandukanya n’abandi cyangwa indi migenzo yihariye bakurikiza, ahubwo ni urukundo ruvuye ku mutima bagaragarizanya. Kugira bene urwo rukundo ruhebuje ni ikintu cya kabiri mu bintu bitatu by’ingenzi umwigishwa wa Kristo asabwa kuzuza byavuzwe tugitangira igice kibanziriza iki. Ni iki kizadufasha gukomeza kubahiriza iryo tegeko?
“Murusheho kugira urukundo rusāze”
3. Ni iyihe nama yerekeranye n’urukundo intumwa Pawulo yatanze?
3 Muri iki gihe, urwo rukundo ruhebuje rugaragara mu bigishwa nyakuri ba Kristo, nk’uko rwagaragaraga mu bigishwa be bo mu kinyejana cya mbere. Intumwa Pawulo yandikiye Abakristo bo mu kinyejana cya mbere amagambo agira ati “ibyo gukunda bene Data, ntimugomba kubyandikirwa kuko ubwanyu mwigishijwe n’Imana gukundana, ndetse musigaye mukundana na bene Data bose.” Nubwo byari bimeze bityo, Pawulo yongeyeho ati “murusheho kugira urukundo rusāze” (1 Abatesalonike 3:12; 4:9, 10). Natwe tugomba kumvira iyo nama ya Pawulo maze tukihatira kugaragarizanya “urukundo rusāze.”
4. Dukurikije uko Pawulo na Yesu babivuze, ni bande twagombye kwitaho mu buryo bwihariye?
4 Muri urwo rwandiko rwahumetswe, Pawulo yasabye bagenzi be bari bahuje ukwizera ko ‘bakomeza abacogora’ kandi ‘bagafasha abadakomeye’ (1 Abatesalonike 5:14). Ikindi gihe, yibukije Abakristo ko ‘abakomeye bakwiriye kwihanganira intege nke z’abadakomeye’ (Abaroma 15:1). Yesu na we yatanze itegeko ry’uko bagombaga gufasha abadakomeye. Yesu amaze kuvuga ko Petero yari kumutererana mu ijoro nyir’izina yari gufatwamo, yaramubwiye ati “numara guhinduka ukomeze bagenzi bawe.” Kubera iki? Ni ukubera ko na bo bari gutererana Yesu, bityo bakaba bari gukenera ubufasha (Luka 22:32; Yohana 21:15-17). Ni muri ubwo buryo Ijambo ry’Imana ridusaba kugaragariza urukundo abacitse intege mu buryo bw’umwuka, wenda bakaba barakonje batakiboneka mu itorero rya Gikristo (Abaheburayo 12:12). Kuki tugomba kubagaragariza urukundo? Ingero ebyiri zishishikaje zatanzwe na Yesu ziri buduhe igisubizo.
Intama yazimiye n’igiceri cyabuze
5, 6. (a) Ni izihe ngero ebyiri ngufi Yesu yatanze? (b) Izo ngero zigaragaza iki ku bihereranye na Yehova?
5 Kugira ngo Yesu yigishe abari bamuteze amatwi ibihereranye n’uko Yehova abona abayobye, yabahaye ingero ebyiri ngufi. Urugero rumwe rwavugaga iby’umushumba. Yesu yagize ati “ni nde muri mwe waba afite intama ijana akazimiza imwe muri zo, nt[a]sige izindi mirongo urwenda n’icyenda mu gasozi, akajya gushaka iyazimiye kugeza aho ari buyibonere? Iyo ayibonye ayiterera ku bitugu yishimye, yagera mu rugo agahamagara incuti ze n’abaturanyi be akababwira ati ‘twishimane kuko mbonye intama yanjye yari yazimiye.’ Ndababwira yuko mu ijuru bazishimira batyo umunyabyaha umwe wihannye, kumurutisha abakiranuka mirongo urwenda n’icyenda badakwiriye kwihana.”—Luka 15:4-7.
6 Urugero rwa kabiri ni urw’umugore. Yesu yaravuze ati ‘[ni nde] mugore waba afite ibice cumi by’ifeza, yaburamo kimwe ntiyakongeza itabaza, agakubura mu nzu, akagira umwete wo gushaka kugeza aho akibonera? Iyo akibonye ahamagara incuti ze n’abaturanyi be akababwira ati “twishimane kuko mbonye igice nari nabuze.” Ndababwira yuko ari ko haba umunezero mwinshi imbere y’abamarayika b’Imana, bishimira umunyabyaha umwe wihannye.’—Luka 15:8-10.
7. Ni ayahe masomo abiri tuvana ku rugero rw’intama yazimiye n’urw’igiceri cyatakaye?
7 Ni irihe somo twavana kuri izo ngero ngufi? Zitwereka (1) ibyiyumvo twagombye kugira ku birebana n’abacitse intege, (2) icyo twagombye gukora kugira ngo tubafashe. Nimucyo dusuzume izo ngingo.
Byari byabuze ariko bifite agaciro
8. (a) Umushumba n’umugore babyifashemo bate igihe batakazaga ibintu byabo? (b) Imyifatire yabo igaragaza iki ku bihereranye n’agaciro bahaga ibintu byabo?
8 Muri izo ngero zombi havugwamo ibintu byari byatakaye; ariko kandi, zirikana ukuntu ba nyirabyo babyifashemo. Umushumba ntiyigeze avuga ati ‘ubundi se intama imwe ivuze iki ko mfite izindi 99? Nyibuze nta cyo byantwara.’ Umugore na we ntiyigeze atekereza ati ‘kuki nateshwa umutwe n’igiceri kimwe? Ibindi icyenda nsigaranye birahagije.’ Aho kugira bene ibyo bitekerezo, umushumba yashakishije intama ye yari yazimiye, abikora nk’aho ari yo yonyine yari afite. Umugore na we yumvise akeneye igiceri cye, yumva ari nk’aho nta bindi yari afite. Muri izo ngero zombi, ibyari byabuze byakomeje kugira agaciro mu maso ya ba nyirabyo. Ibyo se bigaragaza iki?
9. Akababaro umushumba n’umugore bagize kagaragaza iki?
9 Zirikana ukuntu Yesu yashoje izo ngero zombi agira ati “ndababwira yuko mu ijuru bazishimira batyo umunyabyaha umwe wihannye,” nanone ati ‘ndababwira yuko ari ko haba umunezero mwinshi imbere y’abamarayika b’Imana, bishimira umunyabyaha umwe wihannye.’ Akababaro umushumba n’umugore bagize kagaragaza mu rugero ruto ibyiyumvo Yehova hamwe n’ibiremwa bye byo mu ijuru bagira. Nk’uko ibyo umushumba n’umugore bari batakaje byakomeje kuba iby’agaciro mu maso yabo, ni na ko Yehova abona ko abayobye bakaba batacyifatanya n’ubwoko bw’Imana bagifite agaciro mu maso ye (Yeremiya 31:3). Bene abo bashobora kuba bafite intege nke mu buryo bw’umwuka, ariko ntibaba ari ibyigomeke byanze bikunze. Nubwo baba baracitse intege, bashobora kuba bacyubahiriza mu rugero runaka ibyo Yehova adusaba (Zaburi 119:176; Ibyakozwe 15:29). Ni yo mpamvu Yehova adaherako ‘abaca,’ nk’uko no mu gihe cya kera atahise aca ubwoko bwe.—2 Abami 13:23.
10, 11. (a) Twagombye kubona dute abayobye bakava mu itorero? (b) Dukurikije ingero ebyiri za Yesu, ni gute twagaragaza ko baduhangayikishije?
10 Kimwe na Yehova na Yesu, natwe duhangayikishwa cyane n’abacitse intege bakaba batacyifatanya n’itorero rya Gikristo (Ezekiyeli 34:16; Luka 19:10). Umuntu ufite intege nke mu buryo bw’umwuka tumubona nk’intama yazimiye, aho kumubona nk’umuntu warenze ihaniro. Ntituvuga tuti ‘kuki twahangayikishwa n’umuntu wacitse intege? Itorero nta cyo rimukeneyeho.’ Ahubwo, kimwe na Yehova, tubona ko abayobye bifuza kugaruka bafite agaciro.
11 None se, ni gute twagaragaza ko baduhangayikishije? Za ngero ebyiri za Yesu zerekana ko twabigaragaza (1) dufata iya mbere tukagira icyo tubamarira, (2) tukabagaragariza ubugwaneza, (3) kandi tukabitaho tubishishikariye. Nimucyo dusuzume buri imwe imwe muri izo ngingo.
Fata iya mbere
12. Amagambo ngo ‘yagiye gushakisha iyazimiye’ atubwira iki ku bihereranye n’imyifatire umushumba yagize?
12 Mu rugero rwa mbere, Yesu yavuze ko umushumba ‘yagiye gushakisha iyazimiye.’ Yiyemeje kujya gushakisha intama ye yari yazimiye, ashyiraho n’umwete kugira ngo ayibone. Nta kintu cyashoboraga kumubuza kujya kuyishakisha, yemwe nubwo byari kumusaba gukora urugendo rurerure cyangwa agahura n’izindi ngorane. Yari gukomeza kuyishakisha ‘kugeza aho yari buyibonere.’—Luka 15:4.
13. Ni gute abagabo bizerwa ba kera bateye inkunga abari bafite intege nke, kandi se, ni gute twakwigana izo ngero zo muri Bibiliya?
13 Mu buryo nk’ubwo, kugira ngo umuntu ukomeye mu buryo bw’umwuka afashe ukeneye inkunga, akenshi bisaba ko afata iya mbere akiyemeza kugira icyo amumarira. Ibyo ngibyo abagabo bizerwa ba kera bari babizi neza. Urugero, igihe Yonatani umuhungu w’Umwami Sawuli yamenyaga ko Dawidi wari incuti ye magara yari akeneye inkunga, ‘yarahagurutse asanga Dawidi mu ishyamba, amukomeza ku Mana’ (1 Samweli 23:15, 16). Ibinyejana byinshi nyuma y’aho, igihe Umutware Nehemiya yabonaga ko bamwe mu bavandimwe be b’Abayahudi bari baracitse intege, na we ‘yarahagurutse’ abatera inkunga yo ‘kwibuka Uwiteka’ (Nehemiya 4:8). Natwe muri iki gihe twifuza ‘guhaguruka’ tukiyemeza kugira icyo dukora kugira ngo dufashe abafite intege nke. Ariko se, ibyo byagombye gukorwa na bande mu itorero?
14. Ni nde mu itorero rya Gikristo ufite inshingano yo gufasha abafite intege nke?
14 Abasaza b’Abakristo ni bo cyane cyane bafite inshingano yo ‘gukomeza amaboko atentebutse, no gukomeza amavi asukuma’ no ‘kubwira abafite imitima itinya bati “mukomere” ’ (Yesaya 35:3, 4; 1 Petero 5:1, 2). Zirikana ariko ko inama Pawulo yatanze yo ‘gukomeza abacogora’ no ‘gufasha abadakomeye’ atayihaye abasaza bonyine. Ayo magambo Pawulo yayabwiraga “abo mu Itorero ry’Abatesalonike” bose (1 Abatesalonike 1:1; 5:14). Ni yo mpamvu inshingano yo gufasha abafite intege nke ireba Abakristo bose. Kimwe n’umushumba wavuzwe mu rugero rwa Yesu, buri Mukristo yagombye kumva asunikiwe ‘kujya gushaka [intama] yazimiye.’ Birumvikana ariko ko habayeho ubufatanye hagati ya buri Mukristo n’abasaza, ari bwo byakorwa neza kurushaho. Mbese hari icyo wakora kugira ngo ufashe umuntu wo mu itorero ryanyu ufite intege nke?
Garagaza ubugwaneza
15. Ni iki cyaba cyaratumye umushumba abigenza nk’uko yabigenje?
15 Umushumba yakoze iki ubwo amaherezo yabonaga intama ye yari yazimiye? ‘Yayitereye ku bitugu’ (Luka 15:5). Mbega ukuntu ayo magambo akora ku mutima! Iyo ntama ishobora kuba yari imaze iminsi iyobagurika ahantu itazi, ndetse wenda ikaba yari mu kaga ko kuribwa n’intare (Yobu 38:39, 40). Igomba rwose kuba yari yaranegekajwe n’inzara. Nta rutege yari ifite rwo kugenda mu gihe bari kuba bayishubije mu rwuri. Ni cyo cyatumye umushumba aca bugufi akayiterura yitonze, arayijyana ayigeza mu mukumbi nta cyo ibaye. Ni gute twakwita ku bandi nk’uko uwo mushumba yitaye ku ntama ye?
16. Kuki tugomba kwita ku muntu wacitse intege nk’uko umushumba yitaye ku ntama yari yazimiye?
16 Umuntu wakonje utakiboneka mu itorero ashobora kuba yaranegekaye mu buryo bw’umwuka. Kimwe n’intama yaburanye n’umushumba wayo, uwo muntu ashobora kuba yaragiye ayobagurika muri iyi si mbi atazi iyo ava n’iyo ajya. Kubera ko aba atagifite uburinzi yaboneraga mu rwuri rugereranywa n’itorero rya Gikristo, aba yitegeye cyane kurushaho ibitero bya Satani, ‘uzerera nk’intare yivuga ashaka uwo aconshomera’ (1 Petero 5:8). Nanone aba yaranegekajwe no kubura ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka. Ni yo mpamvu ashobora kuba adafite intege zo guhangana n’urugendo azakora mu buryo runaka igihe azaba agarutse mu itorero. Tugomba rero guca bugufi mu buryo bw’ikigereranyo, tugaterura uwo muntu wacitse intege twitonze maze tukamugarura mu itorero (Abagalatiya 6:2). Twabikora dute?
17. Mu gihe twaba dusuye umuntu wacitse intege, ni gute twakwigana intumwa Pawulo?
17 Intumwa Pawulo yaravuze ati “ni nde udakomeye ngo nanjye mbe udakomeye?” (2 Abakorinto 11:29; 1 Abakorinto 9:22). Pawulo yishyiraga mu mwanya w’abandi, hakubiyemo n’abadakomeye. Natwe twifuza kugaragariza abacitse intege ko twishyira mu mwanya wabo. Mu gihe usuye Umukristo wacitse intege mu buryo bw’umwuka, ujye umwizeza ko afite agaciro imbere ya Yehova kandi ko bagenzi be b’Abahamya bamukumbuye cyane (1 Abatesalonike 2:17). Mubwire ko biteguye kumufasha no kumubera nk’ ‘umuvandimwe uvukira gukura abandi mu makuba’ (Imigani 17:17; Zaburi 34:19). Amagambo avuye ku mutima tumubwira ashobora kugenda amufasha gahoro gahoro ku buryo yagaruka mu mukumbi. Ni iki twakora nyuma y’aho? Urugero rw’umugore wataye igiceri ruri bubidufashemo.
Mwiteho ubishishikariye
18. (a) Kuki umugore wavuzwe mu mugani atari yatakaje icyizere? (b) Ni iyihe mihati ikomeye uwo mugore yashyizeho, kandi se byagize izihe ngaruka?
18 Umugore wataye igiceri yari azi ko kukibona bitari ibintu byoroshye, ariko ko byashobokaga. Iyo icyo giceri kiza kugwa ahantu h’igihuru cyangwa mu kiziba kinini cy’amazi cyuzuyemo ibyondo, wenda yari guheba ntiyirirwe agishaka. Ariko kubera ko yari azi ko kigomba kuba kiri ahantu runaka mu nzu aho yashoboraga kukibona, yatangiye kugishakisha ashyizeho umwete kandi ashishikaye (Luka 15:8). Yarabanje acana itara kugira ngo mu nzu habone. Ni ko gufata umweyo atangira gukubura hasi, yizeye ko cyari kujegera. Hanyuma, yagiye atunga urumuri muri buri nguni nuko aza kubona igiceri kirabagirana. Icyo gihe, imihati ikomeye yashyizeho yaragororewe rwose!
19. Uko umugore wavuzwe mu rugero rw’igiceri cyatakaye yabyifashemo bitwigisha iki mu bihereranye no gufasha abacitse intege?
19 Nk’uko iyo ngingo yabigaragaje, itegeko rishingiye ku Byanditswe ridusaba gufasha Umukristo wacitse intege ntirirenze ubushobozi bwacu. Ariko nanone tuzi ko bisaba imihati. Ni yo mpamvu intumwa Pawulo yabwiye abasaza bo muri Efeso ati ‘ni ko namwe mukwiriye gukora imirimo ngo mubone uko mufasha abadakomeye’ (Ibyakozwe 20:35a). Zirikana ko uwo mugore atapfuye gusa kuraranganya amaso mu nzu, ngo abone akiguyeho. Yaritonze arashakisha ‘kugeza aho akiboneye.’ Mu gihe natwe tugerageza gufasha uwacitse intege mu buryo bw’umwuka, tugomba kubikora twivuye inyuma kandi mu buryo bufite intego. Twakora iki?
20. Ni iki twakora kugira ngo dufashe abacitse intege?
20 Ni gute twafasha umuntu wacitse intege kugira ukwizera no gushimira? Bishobora kuba ngombwa ko tumuyoborera icyigisho cya Bibiliya twifashishije igitabo cy’imfashanyigisho ya Gikristo gikwiriye. Mu by’ukuri, kuyoborera umuntu wacitse intege icyigisho cya Bibiliya bituma tumufasha ubudacogora kandi tukabikora mu buryo bunonosoye. Birashoboka ko umugenzuzi w’umurimo ari we wamenya neza umuntu ukwiriye guha uwo wacitse intege ubufasha akeneye. Ashobora kugena ingingo bazigana n’igitabo cyarushaho kumufasha. Nk’uko umugore uvugwa muri rwa rugero yashakishije igiceri yifashishije ibikoresho bikwiriye, natwe muri iki gihe dufite ibikoresho bidufasha gusohoza inshingano twahawe n’Imana yo gufasha abadakomeye. Dufite ibikoresho bibiri bishya, cyangwa ibitabo bizabidufashamo mu buryo bwihariye. Ibyo bitabo ni Yoboka Imana y’Ukuri Yonyine na Egera Yehova.a
21. Ni gute gufasha abacitse intege bihesha bose imigisha?
21 Gufasha abacitse intege bihesha bose imigisha. Uwafashijwe agira ibyishimo byo kongera kwifatanya n’incuti nyakuri. Natwe tugira ibyishimo bivuye ku mutima duheshwa no gutanga (Luka 15:6, 9; Ibyakozwe 20:35b). Mu itorero harangwa urugwiro kuko buri wese yita ku bandi abigiranye urukundo. Kandi ikirenze byose, bihesha icyubahiro Abungeri bacu batwitaho cyane, ari bo Yehova na Yesu, kuko icyifuzo cyabo cyo gufasha abacitse intege kigaragarira mu bagaragu babo bo ku isi (Zaburi 72:12-14; Matayo 11:28-30; 1 Abakorinto 11:1; Abefeso 5:1). None se, izo si impamvu zumvikana zituma dukomeza ‘gukundana’?
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Byanditswe n’Abahamya ba Yehova.
Ni gute wasubiza?
• Kuki buri wese muri twe agomba kugaragaza urukundo?
• Kuki tugomba kugaragariza urukundo abacitse intege?
• Urugero rw’intama yazimiye n’igiceri cyabuze zitwigisha iki?
• Ni izihe ngamba z’ingirakamaro twafata kugira ngo dufashe umuntu wacitse intege?
[Amafoto yo ku ipaji ya 16 n’iya 17]
Iyo tugiye gufasha abacitse intege, dufata iya mbere, tukabagaragariza ubugwaneza kandi tukabitaho tubishishikariye
[Ifoto yo ku ipaji ya 16 n’iya 17]
Gufasha abacitse intege bihesha bose imigisha