INDIRIMBO YA 104
Duhe umwuka wera
Igicapye
1. Yehova Mana ibabarira,
Uruta imitima yacu.
Mana uduhe umwuka wera
Woroshye agahinda dufite.
2. Data wa twese twaracumuye
Tujya kure y’ikuzo ryawe.
Mana uduhe umwuka wera
Utuyobore mu byo dukora.
3. Iyo twihebye, duhangayitse
Utwongerera imbaraga.
Mana uduhe umwuka wera
Udukomeze, tugukorere.
(Reba nanone Zab 51:11; Yoh 14:26; Ibyak 9:31.)