ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • lmd isomo 2
  • Kuganira mu buryo busanzwe

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kuganira mu buryo busanzwe
  • Urukundo rudufasha guhindura abantu abigishwa
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ibyo Filipo yakoze
  • Ni iki twakwigira kuri Filipo?
  • Jya wigana Filipo
  • Filipo Umubwiriza w’Ubutumwa Bwiza w’Umunyamwete
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Jya ukora umurimo wo kubwiriza mu buryo bunonosoye—Utangiza ibiganiro kugira ngo ubwirize mu buryo bufatiweho
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2014
  • Kwita ku bantu
    Urukundo rudufasha guhindura abantu abigishwa
  • Gutangaza “ubutumwa bwiza bwerekeye Yesu”
    ‘Hamya iby’ubwami bw’Imana mu buryo bunonosoye’
Reba ibindi
Urukundo rudufasha guhindura abantu abigishwa
lmd isomo 2

GUTANGIZA IKIGANIRO

Filipo abwiriza Umunyetiyopiya wasomaga umuzingo igihe yari yicaye mu igare.

ISOMO RYA 2

Kuganira mu buryo busanzwe

Ihame: “Ijambo rivuzwe mu gihe gikwiriye riba ari ryiza”​—Imig 15:23.

Ibyo Filipo yakoze

Filipo abwiriza Umunyetiyopiya wasomaga umuzingo igihe yari yicaye mu igare.

VIDEWO: Filipo yabwirije umugabo w’Umunyetiyopiya

1. Reba VIDEWO, cyangwa usome mu Byakozwe 8:30, 31, hanyuma usubize ibibazo bikurikira:

  1. Filipo yatangije ate ikiganiro?

  2. Ni iki kigaragaza ko yakoresheje imvugo yo mu biganiro bisanzwe, akigisha uwo mugabo ibintu atari azi?

Ni iki twakwigira kuri Filipo?

2. Kuganira n’umuntu mu buryo busanzwe bituma atanga ibitekerezo yisanzuye.

Jya wigana Filipo

3. Jya witegereza. Kwitegereza umuntu, ukareba n’ibimenyetso bye by’umubiri bishobora gutuma umumenyaho byinshi. Ese ubona afite ubushake bwo kuvugana nawe? Ushobora gutangiza ikiganiro gishingiye kuri Bibiliya, wenda uvuga uti: “Ese wari uzi ko. . . ?” Jya wirinda guhatira umuntu kuganira nawe niba atabishaka.

4. Jya wihangana. Ntukumve ko ugomba guhita ubwira umuntu ibya Bibiliya ako kanya. Jya utegereza igihe gikwiriye wabimubwirira. Hari n’igihe byaba ngombwa ko ubimubwira ubutaha.

5. Jya uhuza n’ibyo uwo muganira akeneye. Ikiganiro gishobora kugenda uko utari wabiteguye. Ubwo rero, ujye uhora witeguye guhindura ingingo mwari kuganiraho, ukurikije ibyo ubona byamushishikaza.

REBA NANONE

Umubw 3:1, 7; 1 Kor 9:22; 2 Kor 2:17; Kolo 4:6

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze