ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w99 15/7 pp. 24-25
  • Filipo Umubwiriza w’Ubutumwa Bwiza w’Umunyamwete

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Filipo Umubwiriza w’Ubutumwa Bwiza w’Umunyamwete
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Hatangizwa Amafasi Mashya
  • Izindi Nshingano Filipo Yahawe
  • Gutangaza “ubutumwa bwiza bwerekeye Yesu”
    ‘Hamya iby’ubwami bw’Imana mu buryo bunonosoye’
  • Jya ugaragaza umwuka w’ubupayiniya
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2004
  • Kuganira mu buryo busanzwe
    Urukundo rudufasha guhindura abantu abigishwa
  • Dukeneye ubufasha kugira ngo dusobanukirwe Bibiliya
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
w99 15/7 pp. 24-25

Filipo Umubwiriza w’Ubutumwa Bwiza w’Umunyamwete

IBYANDITSWE bikubiyemo inkuru nyinshi zivuga ibihereranye n’abagabo n’abagore, abo dukwiriye kwigana ukwizera kwabo. Reka dufate urugero rwa Filipo, umumisiyonari w’Umukristo wo mu kinyejana cya mbere. Ntiyari intumwa, ariko kandi yakoreshejwe mu buryo bukomeye mu kwamamaza ubutumwa bw’Ubwami. Mu by’ukuri, Filipo yaje kwitwa “umubwiriza w’ubutumwa bwiza” (Ibyakozwe 21:8). Kuki Filipo yaje kwitwa atyo? Kandi se, ni irihe somo twamuvanaho?

Filipo agaragara mu nkuru yo muri Bibiliya nyuma gato ya Pentekoti yo mu mwaka wa 33 I.C. Icyo gihe, Abayahudi bavugaga ururimi rw’Ikigiriki batangiye kwitotombera Abayahudi bavugaga ururimi rw’Igiheburayo, bavuga ko abapfakazi babo birengagizwaga mu bihereranye n’itangwa ry’ibiribwa rya buri munsi. Kugira ngo intumwa zihihibikanire icyo kibazo, zashyizeho “abantu barindwi bashimwa.” Filipo yari muri abo batoranyijwe.​—Ibyakozwe 6:1-6.

Abo bagabo barindwi ‘barashimwaga.’ Ubuhinduzi bwa James Moffatt buvuga ko “bavugwaga neza.” Ni koko, mu gihe bashyirwagaho, bari bazwiho kuba bari abantu b’umwuka bagaragaza binyuriye mu byo bakora ko bafite ubushobozi bwo gutekereza. Ibyo ni na ko bimeze ku bagenzuzi b’Abakristo bashyirwaho muri iki gihe. Abo bagabo ntibapfa gushyirwaho huti huti (1 Timoteyo 5:22). Bagomba kuba ‘bavugwa neza n’abo hanze,’ kandi Abakristo bagenzi babo bagombye kumenya ko bashyira mu gaciro kandi bakagira mu bwenge hazima.​—1 Timoteyo 3:2, 3, 7; Abafilipi 4:5, NW.

Uko bigaragara, Filipo yasohozaga neza inshingano ye ari i Yerusalemu. Ariko kandi, nyuma y’igihe gito hahise haduka inkubi y’ibitotezo bikaze, maze bituma abigishwa ba Kristo batatana. Kimwe n’abandi bose, Filipo na we yavuye muri uwo mujyi, ariko umurimo we ntiwari urangiriye aho. Bidatinze, yahise atangira kubwiriza abigiranye umwete mu ifasi nshya​—ari yo Samariya.​—Ibyakozwe 8:1-5.

Hatangizwa Amafasi Mashya

Yesu yari yarahanuye ko abigishwa be bari kuzabwiriza “i Yerusalemu n’i Yudaya yose n’i Samariya no kugeza ku mpera y’isi” (Ibyakozwe 1:8). Mu gihe Filipo yabwirizaga i Samariya, yari arimo yifatanya mu gusohoza ayo magambo. Muri rusange, Abayahudi basuzuguraga Abasamariya. Ariko kandi, Filipo ntiyigeze agirira abo bantu urwikekwe, kandi imyifatire ye yo kutarobanura abantu ku butoni yaragororewe. Koko rero, hari Abasamariya benshi babatijwe, harimo n’uwahoze ari umukonikoni witwaga Simoni.​—Ibyakozwe 8:6-13.

Nyuma y’igihe runaka, umumarayika wa Yehova yayoboye Filipo amutegeka kugana mu nzira ica mu butayu, iva i Yerusalemu, ikajya i Gaza. Mu gihe Filipo yari agezeyo, yabonye igare ryari ritwaye umutware w’Umunyetiyopiya warimo asoma mu ijwi riranguruye igitabo cy’umuhanuzi Yesaya. Filipo yarirukanse yegera iryo gare maze atangira kumuganiriza. N’ubwo uwo Munyetiyopiya yari yarahindukiriye idini rya Kiyahudi, bityo akaba yari afite ubumenyi runaka ku byerekeye Imana no ku bihereranye n’Ibyanditswe, yemeye yicishije bugufi ko yari akeneye ubufasha kugira ngo asobanukirwe ibyo yari arimo asoma. Ku bw’ibyo, yasabye Filipo ko yakurira bakicarana mu igare. Nyuma yo gutanga ubuhamya, baje kugera ahantu hari amazi. Uwo Munyetiyopiya yaramubajije ati “ikimbuza kubatizwa ni iki?” Filipo yamubatije atazuyaje, maze uwo Munyetiyopiya yikomereza inzira, agenda anezerewe. Birashoboka ko uwo mwigishwa mushya amaze gusubira iwabo, yakwirakwije ubutumwa bwiza.​—Ibyakozwe 8:26-39.

Ni irihe somo dushobora kuvana ku murimo wa Filipo werekeranye n’Abasamariya hamwe n’umutware w’Umunyetiyopiya? Ntitwagombye na rimwe kwibwira ko abantu bo mu bihugu runaka, bo mu bwoko runaka cyangwa bari mu rwego runaka rw’imibereho, batazashishikazwa n’ubutumwa bwiza. Ahubwo, twagombye gutangaza ubutumwa bw’Ubwami tukabugeza ku ‘bantu b’ingeri zose’ (1 Abakorinto 9:19-23). Nitwitangira kuboneka kugira ngo tubwirize abantu bose, Yehova ashobora kudukoresha mu murimo wo ‘guhindura abantu bo mu mahanga yose abigishwa’ mbere y’uko imperuka y’iyi gahunda y’ibintu iza.​—Matayo 28:19, 20.

Izindi Nshingano Filipo Yahawe

Nyuma yo kubwiriza umutware w’Umunyetiyopiya, Filipo yabwirije muri Azoto, “agenda abwira abantu ubutumwa bwiza mu midugudu yose, kugeza aho yagereye i Kayisariya” (Ibyakozwe 8:40). Mu kinyejana cya mbere, iyo mijyi yombi yari igizwe n’abaturage b’Abanyamahanga batari bake. Mu gihe Filipo yari arimo ajya mu majyaruguru ya Kayisariya, birashoboka ko yaba yarabwirije mu mijyi ikomeye y’Abayahudi, nka Luda na Yopa. Wenda iyo ni yo mpamvu nyuma y’aho, muri utwo turere hashoboraga kuboneka abigishwa.​—Ibyakozwe 9:32-43.

Filipo yongera kuvugwa ubwa nyuma hashize imyaka igera kuri 20. Mu gihe Pawulo yari arangije urugendo rwe rwa gatatu rw’ubumisiyonari, yambukiye ahitwa Putolemayi. Luka wagendanaga na Pawulo yagize ati “bukeye bwaho tuvayo tugera i Kayisariya, twinjira mu nzu ya Filipo umubwiriza w’ubutumwa bwiza.” Icyo gihe, Filipo yari afite “abakobwa bane b’abāri, bahanuraga.”​—Ibyakozwe 21:8, 9.

Uko bigaragara, icyo gihe Filipo yari yaratuye i Kayisariya. Ariko rero, ntiyari yaratakaje umwuka w’ubumisiyonari, kuko Luka amwita “umubwiriza w’ubutumwa bwiza.” Akenshi, iyo mvugo yerekeza ku muntu usiga urugo rwe akajya kubwiriza ubutumwa bwiza mu turere tutarabwirizwamo. Kuba Filipo yari afite abakobwa bane bahanuraga, byumvikanisha ko bageze ikirenge mu cya se wari umunyamwete.

Ababyeyi b’Abakristo bo muri iki gihe, bagomba kwibuka ko abana babo ari bo bigishwa babo b’ingenzi cyane. N’ubwo byaba byarabaye ngombwa ko bene abo babyeyi begura ku nshingano runaka za gitewokarasi bitewe n’izindi nshingano z’umuryango baba bagomba gusohoza, kimwe na Filipo bashobora gukomeza kuba abagaragu b’Imana bayikorera babigiranye umutima wabo wose, kandi bakaba ababyeyi b’intangarugero.​—Abefeso 6:4.

Kuba Pawulo na bagenzi be barasuye umuryango wa Filipo, byatumye uwo muryango ubona uburyo bwo kugaragaza umuco wo kwakira abashyitsi. Gerageza kwiyumvisha ukuntu bateranye inkunga! Wenda icyo gihe ni bwo Luka yakusanyije inkuru zihereranye n’ibikorwa bya Filipo, nyuma y’aho izo nkuru zikaba zaranditswe mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa igice cya 6 n’icya 8.

Yehova Imana yakoresheje Filipo mu rugero rwagutse cyane kugira ngo ateze imbere inyungu z’Ubwami. Umwete warangaga Filipo, watumye ashobora gukwirakwiza ubutumwa bwiza mu mafasi mashya no gutuma mu rugo rwe harangwa imimerere myiza yo mu buryo bw’umwuka. Mbese, nawe waba wifuza guhabwa inshingano nk’izo hamwe n’imigisha? Niba ari ko biri, byaba byiza wiganye imico yagaragajwe na Filipo umubwiriza w’ubutumwa bwiza.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze