ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 8/04 p. 4
  • Jya ugaragaza umwuka w’ubupayiniya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Jya ugaragaza umwuka w’ubupayiniya
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2004
  • Ibisa na byo
  • Filipo Umubwiriza w’Ubutumwa Bwiza w’Umunyamwete
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Gutangaza “ubutumwa bwiza bwerekeye Yesu”
    ‘Hamya iby’ubwami bw’Imana mu buryo bunonosoye’
  • Imigisha Ibonerwa mu Gukora Umurimo w’Ubupayiniya
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1997
  • Kuganira mu buryo busanzwe
    Urukundo rudufasha guhindura abantu abigishwa
Umurimo Wacu w’Ubwami—2004
km 8/04 p. 4

Jya ugaragaza umwuka w’ubupayiniya

1. Umwuka w’ubupayiniya ni iki?

1 Ababwiriza b’Ubwami bose bashobora kugaragaza umwuka w’ubupayiniya, baba abakora umurimo w’ubupayiniya ubu cyangwa se abatawukora. Bifuza cyane kumvira itegeko bahawe ryo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa (Mat 28:19, 20; Ibyak 18:5). Bita ku bantu kandi bakigomwa kugira ngo basohoze umurimo wabo (Mat 9:36; Ibyak 20:24). Abagaragu ba Yehova bifuza gukora ibishoboka byose kugira ngo bafashe abandi kwiga ukuri (1 Kor 9:19-23). Nimucyo dusuzume urugero rwa Filipo wari umubwiriza warangwaga n’ishyaka, akaba yaragaragaje uwo mwuka.

2. Ni gute abasaza n’abakozi b’imirimo bashobora kwigana ishyaka Filipo yagiraga mu murimo?

2 Mu kubwiriza no kwigisha: Filipo yari afite inshingano ziremereye mu itorero ryo mu kinyejana cya mbere (Ibyak 6:1-6). Ariko kandi, yafataga iya mbere mu kubwiriza ubutumwa bwiza abigiranye ishyaka (Ibyak 8:40). No muri iki gihe, abasaza n’abakozi b’imirimo bashobora kugaragaza umwuka w’ubupayiniya bafata iya mbere mu kubwiriza babigiranye umwete, ari na ko basohoza inshingano zabo. Mbega ukuntu ibyo bikomeza itorero cyane!​—Rom 12:11.

3. Ni gute dushobora kugaragaza umwuka w’ubupayiniya mu gihe duhanganye n’ibitotezo?

3 Nyuma y’urupfu rwa Sitefano, inkubi y’ibitotezo bikaze yahungabanyije cyane imibereho y’intumwa. Ariko kandi, Filipo yakomeje kubwiriza kandi agira uruhare rugaragara mu gutangiza umurimo wo kubwiriza i Samariya (Ibyak 8:1, 4-6, 12, 14-17). Dushobora kwigana urugero rwe dukomeza kumenyesha abandi ubutumwa bwiza mu gihe duhanganye n’ibitotezo, no kubwiriza abo duhura na bo bose tutarobanura ku butoni.​—Yoh 4:9.

4. Ni uruhe rugero Filipo yatanze rugaragaza ko yari umwigisha?

4 Ubuhanga bwa Filipo mu kwigisha Ijambo ry’Imana bushobora kugaragarira mu nkuru y’Umunyetiyopiya w’inkone wahindutse Umukristo (Ibyak 8:26-38). Kongera ubushobozi bwacu bwo gukoresha Bibiliya no gufasha abantu gutekereza twifashishije ‘Ibyanditswe,’ ni ubundi buryo bwo kugaragaza umwuka w’ubupayiniya (Ibyak 17:2, 3). Kimwe na Filipo, twifuza kubwiriza ubutumwa bwiza aho dushobora kubona abantu hose n’uko tubonye uburyo.

5. Ni iki cyafasha ababyeyi b’Abakristo gucengeza umwuka w’ubupayiniya mu bana babo?

5 Mu muryango no mu itorero: Nta gushidikanya ko imyitwarire n’urugero rwa Filipo byagize ingaruka nziza ku bakobwa be (Ibyak 21:9). Mu buryo nk’ubwo, ababyeyi b’Abakristo bashyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere mu mibereho yabo, batera abana babo inkunga yo kubigana. N’ubwo mu mpera z’icyumweru umubyeyi ashobora kuba ananiwe bitewe n’akazi yakoze, mu gihe abwiriza abandi abigiranye umwete byo bishobora kugira ingaruka zirambye ku mutima w’umwana we.​—Imig 22:6.

6. Ni gute dushobora kugaragaza ko dushimira abapayiniya bo mu itorero ryacu?

6 Filipo yacumbikiye Pawulo na Luka, bakaba bari Abakristo barangwaga n’ishyaka kandi bakoranaga ubwitange mu murimo wa Yehova (Ibyak 21:8, 10). Ni gute dushobora kugaragaza ko dushimira ababwiriza barangwa n’ishyaka muri iki gihe kandi tukabafasha? Wenda dushobora gusaba gukorana n’abapayiniya mu murimo wo kubwiriza mu gitondo cyangwa nyuma ya saa sita, mu minsi abantu benshi batabwirizaho (Fili 2:4). Dushobora no kubatumira iwacu kugira ngo tugirane ibiganiro byubaka. Uko imimerere yacu yaba iri kose, nimucyo twese twihatire kugaragaza umwuka w’ubupayiniya.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze