ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • lmd isomo 5
  • Ubushishozi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ubushishozi
  • Urukundo rudufasha guhindura abantu abigishwa
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ibyo Pawulo yakoze
  • Ni iki twakwigira kuri Pawulo?
  • Jya wigana Pawulo
  • ‘Bashake Imana, kandi bayibone’
    ‘Hamya iby’ubwami bw’Imana mu buryo bunonosoye’
  • Kwicisha bugufi
    Urukundo rudufasha guhindura abantu abigishwa
  • Ubona ute abantu bo mu ifasi yawe?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2020
  • Ni nde umuntu washakaho ubutabera nyakuri?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1989
Reba ibindi
Urukundo rudufasha guhindura abantu abigishwa
lmd isomo 5

GUTANGIZA IKIGANIRO

Pawulo yabwirije abantu bo mu mujyi wa Atene.

Ibyak 17:22, 23

ISOMO RYA 5

Ubushishozi

Ihame: “Amagambo yanyu ajye ahora arangwa n’ineza.”​—Kolo 4:6.

Ibyo Pawulo yakoze

Pawulo yabwirije abantu bo mu mujyi wa Atene.

VIDEWO: Pawulo yabwirije abantu bo mu mujyi wa Atene

1. Reba VIDEWO, cyangwa usome mu Byakozwe 17:22, 23, hanyuma usubize ibibazo bikurikira:

  1. Pawulo yumvise ameze ate igihe yabonaga ibikorwa by’amadini y’ikinyoma yo mu mujyi wa Atene?​—Reba mu Byakozwe 17:16.

  2. Ni gute Pawulo yagize ubushishozi agahera ku byo Abanyatene bizeraga kugira ngo abagezeho ubutumwa bwiza, aho kubaciraho iteka?

Ni iki twakwigira kuri Pawulo?

2. Iyo duhisemo twitonze ibyo tuvuga, uko tubivuga n’igihe cyo kubivuga, akenshi abantu bishimira kudutega amatwi.

Jya wigana Pawulo

3. Jya ukoresha amagambo meza. Urugero, niba ugiye kugira icyo uvuga kuri Bibiliya cyangwa kuri Yesu mu gihe uganira n’umuntu utari Umukristo, byaba byiza ugize icyo uhindura ku magambo wari usanzwe ukoresha.

4. Ntukihutire gukosora umuntu. Jya umureka avuge yisanzuye. Niba avuze ikintu kidahuje na Bibiliya, jya wirinda kujya impaka na we (Yak 1:19). Iyo umuteze amatwi, ni bwo ubasha gutahura ibyo yizera n’impamvu abyizera.​—Imig 20:5.

5. Jya ushimira uwo muganira kandi wemere ibyo avuga mu gihe bishoboka. Ashobora kuba akomeye ku byo yizera. Ubwo rero jya ushakisha ibyo mwahuriraho, hanyuma umufashe buhoro buhoro gusobanukirwa inyigisho za Bibiliya.

REBA NANONE

Imig 25:15; 2 Tim 2:23-26; 1 Pet 3:15

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze