ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • lmd isomo 6
  • Kudatinya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kudatinya
  • Urukundo rudufasha guhindura abantu abigishwa
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ibyo Yesu yakoze
  • Ni iki twakwigira kuri Yesu?
  • Jya wigana Yesu
  • Jya wigana Yesu, wigishe ushize amanga
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Mbese, ubwiriza ushize amanga?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2000
  • Jya ‘uvuga Ijambo ry’Imana ushize amanga’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Komeza kuvuga ijambo ry’Imana ushize amanga
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2005
Reba ibindi
Urukundo rudufasha guhindura abantu abigishwa
lmd isomo 6

GUTANGIZA IKIGANIRO

Yesu abwira Zakayo ngo ave mu giti bigatangaza ababirebaga.

Luka 19:1-7

ISOMO RYA 6

Kudatinya

Ihame: “Imana yacu yaduhaye ubutwari kugira ngo tubabwire ubutumwa bwiza.”​—1 Tes 2:2.

Ibyo Yesu yakoze

Yesu abwira Zakayo ngo ave mu giti bigatangaza ababirebaga.

VIDEWO: Yesu yabwirije Zakayo

1. Reba VIDEWO, cyangwa usome muri Luka 19:1-7, hanyuma usubize ibibazo bikurikira:

  1. Ni iyihe mpamvu yatumaga abantu bamwe batishimira Zakayo?

  2. None se kuki Yesu atatinye kumubwiriza?

Ni iki twakwigira kuri Yesu?

2. Kudatinya bituma tubwiriza iby’Ubwami bw’Imana tutarobanuye.

Jya wigana Yesu

3. Jya wishingikiriza kuri Yehova. Umwuka w’Imana wafashije Yesu kubwiriza; natwe uzadufasha (Mat 10:19, 20; Luka 4:18). Jya usaba Yehova ubutwari kugira ngo ubwirize abantu ubona basa n’aho bateye ubwoba.​—Ibyak 4:29.

4. Ntukumve ko hari abantu batakwemera ubutumwa bwiza. Ushobora gutinya kubwiriza abantu bitewe n’uko bagaragara, urwego rw’imibereho, uko bitwara cyangwa imyizerere yabo. Ariko jya wibuka ko:

  1. Yehova na Yesu bareba mu mutima; ariko twe ntitwabishobora.

  2. Nta muntu n’umwe Yehova atababarira.

5. Jya ugira ubutwari ariko nanone wubahe abantu kandi ugire ubushishozi (Mat 10:16). Jya wirinda impaka. Mu gihe ubona ko umuntu adashaka kumva ubutumwa bwiza cyangwa ko yakugirira nabi, jya usoza ikiganiro mu kinyabupfura.​—Imig 17:14.

REBA NANONE

Ibyak 4:31; Efe 6:19, 20; 2 Tim 1:7

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze