ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • lmd isomo 10
  • Kwiyemeza

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kwiyemeza
  • Urukundo rudufasha guhindura abantu abigishwa
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ibyo Yesu yakoze
  • Ni iki twakwigira kuri Yesu?
  • Jya wigana Yesu
  • Tuvane isomo kuri Nikodemu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
  • Yesu yigisha Nikodemu nijoro
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Fasha abo wigisha Bibiliya gufata umwanzuro wo gukorera Yehova
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2025
  • Yigisha Nikodemu
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
Reba ibindi
Urukundo rudufasha guhindura abantu abigishwa
lmd isomo 10

GUHINDURA ABANTU ABIGISHWA

Yesu aganira na Nikodemu nijoro.

Yoh 3:1, 2

ISOMO RYA 10

Kwiyemeza

Ihame: “Ntitwababwirije ubutumwa bwiza gusa, ahubwo twari twiteguye no kubura ubuzima bwacu kubera mwe kuko mwatubereye incuti magara.”​—1 Tes 2:8.

Ibyo Yesu yakoze

Yesu aganira na Nikodemu nijoro.

VIDEWO: Yesu yigishije Nikodemu

1. Reba VIDEWO, cyangwa usome muri Yohana 3:1, 2, hanyuma usubize ibibazo bikurikira:

  1. Ni iki gishobora kuba cyaratumye Nikodemu ajya kureba Yesu nijoro?—Reba muri Yohana 12:​42, 43.

  2. Ni iki kigaragaza ko igihe Yesu yabonanaga na Nikodemu nijoro, yari yiyemeje guhindura abantu abigishwa?

Ni iki twakwigira kuri Yesu?

2. Tugaragaza ko dukunda abantu iyo twiyemeje kubafasha bagahinduka abigishwa.

Jya wigana Yesu

3. Ujye wigisha umuntu Bibiliya ukurikije igihe yifuza n’ahantu ashaka. Ashobora guhitamo umunsi n’isaha yifuza. Ese aho yakwishimira kwigira ni aho akorera, ni mu rugo cyangwa ni ahantu hahurira abantu benshi? Jya ukora uko ushoboye uhuze n’ibyo ashaka.

4. Mujye mwiga kuri gahunda. Mu gihe udahari, ntugasubike gahunda yo kwiga. Ahubwo jya utekereza kuri ibi bikurikira:

  1. Ese byashoboka ko umwigisha ku wundi munsi muri icyo cyumweru?

  2. Ese ushobora kumwigisha Bibiliya ukoresheje telefone cyangwa ikoranabuhanga rya videwo?

  3. Ese ushobora gusaba undi mubwiriza akamwigisha?

5. Saba Yehova agufashe kubona ibintu mu buryo bukwiriye. Saba Yehova agufashe gukomeza kwigisha umuntu Bibiliya, nubwo kwiga kuri gahunda no gukurikiza inama zo muri Bibiliya byaba bimugora (Fili 2:13). Uko biri kose, uwo muntu wigisha Bibiliya afite imico myiza myinshi. Ubwo rero, jya usaba Yehova agufashe kwibanda kuri iyo mico.

REBA NANONE

Imig 3:27; Ibyak 20:35; 2 Kor 12:15

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze