Nimugende kandi muhindure abigishwa
1, 2. (a) Imvugo “igice cya kure cyane cy’isi” yaje kugira ubusobanuro bwagutse mu buhe buryo? (b) Yesu yagaragaje ate yuko inshingano yo kumubera abahamya itali kuzarangirana n’ikinyejana cya mbere?
KU BYEREKEYE igihe cyangwa akarere, ubutumwa yesu yashinze abigishwa be mbere y’izamuka rye, bwo kumubera abahamya kugeza ku mpera z’isi (Ibyakozwe 1:8), ntibwarangiranye n’abakristo ba mbere. Abo bakoze umulimo mwiza cyane babwili’ inkuru nziza’ kure aho bali bashoboye hose “mu isi nzima” y’icyo gihe (yali izwi icyo gihe) “mu byaremwe byose biri munsi y’ijuru”. (Kolo 1:5, 6, 23.) Aliko, uko igihe cyahise, ayo magambo yaje kugira ubusobanuro bwagutse, kubera ko umubare w’abantu wiyongereye bagakwira ku migabane y’isi (continents) 5, no mu birwa byinshi bitabalika, mu mvugo nyakuli “mu gice cya kure cyane cy’isi”.
2 Yesu yali azi ibyo neza. Nicyo cyatumye yaravuze, amaze kuzuka, ku bw’inyungu y’abigishwa be bose — si abo mu kinyejana cya mbere bonyine, ahubwo abakristo bose bazakulikirana uko imyaka itashye, cyane cyane abazaba bali ku isi mu gihe cy’“indunduro y’iyi gahunda y’ibintu”, ati:
“Nahawe ububasha bwose mu ijuru no ku isi. Nimugende rero muhindure abigishwa abantu bo mu mahanga yose, mubabatiza nu izina rya Data n’iry’Umwana n’iry’Umwuka wera, mubigisha kwitondera ibintu byose nabatagetse. kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku ndunduro y’iyi gahunda y’ibintu.”—Mat 28:18-20.
3. Dukulikije umuhanga umwe w’ibya Bibiliya, ni uwuhe mulimo abakristo basizwe bali bakwiliye gukora?
3 Ku muntu waba abikeneye, icyo ni igihamya cy’uko ubutumwa Kristo yashinze abigishwa be ku munsi wo kuzamurwa kwe butashohojwe bwose mu kinyejana cya mbere. Bwagombaga gukomeza kwuzuzwa kugeza ku gihe cy’“indunduro y’iyi gahunda y’ibintu”. Bukuzuzwa na nde se? Profeseri F. Bruce yanditse ku byerekeye Ibyakozwe 1:8, atya; “Nk’uko Yesu ubwe yali yarasizwe n’umwuka wera n’ububasha mu ibatizwa rye, ni ko n’abigishwa bali bakwiye gusigwa no guhabwa ibya ngombwa ngo bakomeze umulimo we. Uwo nulimo wali kuba uwo gutanga ubuhamya — nk’uko bigaragarira mu kubwiliza kw’intumwa kwanditswe mu gitabo cy’Ibyakozwe (reba Ibyakozwe 2:32; Ibyakozwe 3:15; Ibyakozwe 5:32; Ibyakozwe 10:39; Ibyakozwe 13:31; Ibyakozwe 22:15, n’ahandi n’ahandi). Umuhanuzi umwe wo mu lsezerano rya kera yali yarasabye Abisiraeli ngo babe abahamya b’Imana mu lsi (Yes 43:10; 44:8); uwo mulimo ishyanga rya Isiraeli ntiryawujuje; Yesu we, Umugaragu utunganye w’Umwami, yarawishingiye maze awusigira abigishwa be.”
4. Ni kuva ryali abasigaye batangiye kwuzuza inshingano yabo yo kubwiliza? Kuki twavuga ko byabasabye ukwizera?
4 Ni koko, abasigaye b’Abisiraeli b’uburyo bw’umwuka, nk’inteko y’“umugaragu” wa yehova igizwe n’“abahamya” be, yahawe inshingano yo gutanga ubuhamya kugeza ku mpera z’isi no guhindura abigishwa abantu bo mu mahanga yose mu gihe cy’“indunduro y’iyi gahunda y’ibintu”. (Yes 43:10-12.) Guhera mu 1919 cyane cyane, abo bakristo buzuzanya ubudahemuka iyo nshingano yabo. Aliko se, ibihumbi bikeya by’abakristo babyawe n’umwuka bashoboye bate kugera ku bantu mliyari na miliyari batatanye “kugeza ku gice cya kure cyane cy’isi”? Mbega ukwizera kudasanzwe bagombye kugira, no kuba baratekereje gukora uwo mulimo byonyine.
5. Ni ibihe bikoresho byafashije abakristo gusakaza ubuhamya kugeza ku mpera z’isi?
5 Wongeye gusoma amateka yo muli iki gihe cya none y’Abahamya ba Yehova,a wasanga uburyo bumwe mu bw’ingenzi bwakoreshejwe mu gukwiza ubutumwa bw’Ubwami bwabaye gutanga amagazeti Umunara w’Umulinzi na Nimukanguke! (kera yitwaga L’Age d’Or, nyuma Consolation). Ayo magazeti ashingiye kuli Bibiliya yasohotsemo kopi miliyari na miliyarib mu ndimi zirenga 100 kandi mu mpande enye z’isi.
“INGABO Z’ABAGENDERA KU MAFARASI”
6, 7. (a) Abasigaye basizwe bashushanywa bate mu Ibyahishuwe, igice cya 9? Abo bantu bafite iki? (b) “Amafarasi” ashushanya iki? (c) Igitabo “Alors sera consomme le mystere de Dieu” kivuga iki kuli ubwo buhanuzi?
6 Mu Ibyahishuwe, igice cya 9, abasigaye basizwe bashushanywa n’“abamarayika bane” cyangwa intumwa enye zarokowe muli “Babuloni Nkuru”, ‘hafi y’umugezi mugali Ufurate’. (Imirongo 14, 15.) Izo ntumwa zabohowe zishobora gukoresha “ingabo z’abagendera ku mafarasi” zigera ku “bihumbi 20 gukuba ibihumbi 10”, ni ukuvuga amafarasi 200.000.000 afite umulimo wo “kwica”, mu mvugo y’amarenga, umubare munini w’abantu (imirongo 16-19). Ayo mafarasi ashushanya uburyo bukoreshwa n’abasigaye basizwe mu kwamamaza ubutumwa bw’ubucamanza bwa Yehova, cyane cyane ubwerekeye ku rusange rw’abiyita abakristo (chretiente), umugabane ufite umugayo mwinshi kurusha indi yose igize “Babuloni Nkuru” (ingoma y’isi yose y’idini ly’ikinyoma). Reba igitabo Les Temoins de Jehovah dans les desseins divins na Annuaire 1975 bya Watch Tower Society . . . Hagati y’1919 n’1980, Abahamya ba Yehova batanze mu isi amagazeti 4.767.784,340, udashyizemo miliyoni na miliyoni z’Umunara w’Umulinzi na Nimukanguke! zohererejwe abiyandikishije. Uwo mubare ukubye inshuro 2 amatrakiti n’udutabo byatanzwe muli icyo gihe. ... Uzasanga igisobanuro cyuzuye cy’ubwo buhanuzi mu gitabo “Alors sera consomme le mystere de Dieu”, guhera ku rupapuro 256 kugeza kuli 266.
7 Mu gusobanura iryo yerekwa liteye ubwenge amatsiko, igitabo “Alors sera consomme le mystere de Dieu” kivuga ngo: “Ukwiruka kw’ayo ‘mafarasi’ y’inshamarenga kwakajije umurego cyane igihe amagazeti ya Watch Tower yatangiye gutangirwa mu mihanda, kuva ku nzu ujya ku yindi no mu maduka.” (Ku rupapuro 265). Rero, n’ubwo ‘amafarasi’ y’inshamarenga akubiyemo ibitabo, udutabo n’amatrakiti amagazeti niyo yagize uruhare runini kandi n’ubu aracyarufite mu kubwiliza ubutumwa bw’Ubwami kugeza mu gice cya kure cyane cy’isi.”c
8. Mbese, abasigaye basizwe bumviye n’Itegeko ryo ‘guhindura abigishwa’?
8 Si ukuvuga gusa ko abasigaye basizwe bayoboranye umwete n’ubutwali ayo mafarasi y’inshamarenga mu kurwanya ibihome by’idini ly’ikinyoma, ahubwo kandi bakulikije itegeko rya Kristo ryo kugenda no guhindura abigishwa abantu bo mu mahanga yose no kubabatiza’. Kuva mu 1935, umubare wiyongera w’abantu basomye ubutumwa bw’ubucamanza bwerekeye ‘ingoma y’isi yose y’idini ly’ikinyoma’ kandi bumviye itegeko ly’Imana ryo ‘kuva muli Babuloni ikomeye’. (Ibyah 18: 1-4.) Balitanze biyegurira Yehova Imana maze babatizwa mu izina rya Data n’iry’Umwana n’iry’umwuka wera”. Bamaze ubwabo gufashwa n’Umunara w’Umulinzi na Nimukanguke!, bahise bifatanya n’abasigaye basizwe mu gutanga ayo magazeti meza ahantu hose, nibyo, “kugeza ku mpera z’isi”. — Yes 4-9:6.
ULI UMUBWILIZA W’UMUNYAMWETE W’ “INKURU NZIZA”?
9. Buli mukristo afite iyihe nshingano?
9 Itegeko ryo kuba abahamya. “kugeza( mu gice cya kure cyane cy’isi” no kujya ‘guhindura abigishwa abantu bo mu mahanga yose’ lireba abantu bose biyita abakristo. Ni ukuvuga ko abahamya biyeguriye Yehova bose bakwiliye kwiyemeza cyane mu mulimo wabo kwuzuza iyo nshingano y’igikundiro.
10. (a) Abagize “iteraniro ry’ abantu benshi” bakwiliye kwibuka iki? (b) Ni ibihe bitekerezo bamwe bajya bagira?
10 Niba uli uwo mu “iteraniro ry’abantu benshi” bavugwa mu Ibyahishuwe 7:9-17, wibuke ko kugira ngo uzasimbuke wa “mubabaro mwinshi”, ukwiliye kuvuga ‘ubudahwema’ ngo: “Agakiza, tugakesha Imana yacu yicaye ku ntebe ya cyami, n’Umwana w’intama”, kandi utareka ‘gukorera Yehova mu bukozi bwera, ku manywa na nijoro, mu rusengero rwe’. (MN.) Aliko kandi, bamwe bagiye bibwira, muli iyi minsi ya vuba hano, ko bihagije kwizihiza Urwibutso rw’urupfu rwa Kristo limwe mu mwaka, kugira ubumenyi bulinganiye bwa Bibiliya, mu gusoma ibitabo bya Sosiyete Watch Tower, kujya mu nateraniro limwe na limwe no kumulikisha umucyo w’umuntu mu mibereho myiza gutanga ubuhamya igihe umuntu abonye umwanya gusa.
11. Mbese, abakristo bashobora kwuzuza inshingano yabo mu kugira imibereho myiza gusa? Niba atali byo, ni mu buhe buryo bundi?
11 Aliko se ibyo birahagije? Ubuhamya bwali kuzagera bute mu “gice cya kure cyane cy’isi” iyo abakristo ba mbere no, mu gihe cya none, abasigaye basizwe, iyo bishimira kugira imibereho igororotse aho bibereye? Kugira ngo bahindure ‘abigishwa abantu bo mu mahanga yose’, bali bakwiliye mbere na mbere ‘KUGENDA’, ni ukuvuga gusohoka no gutanga ubuhamya ‘kuva ku nzu ujya ku yindi’ no ‘mu ngo rumwe rumwe’. (Ibyak 5:42, Traduction du Monde nouveau; La parole vivante.) Uko gutanga ubuhamya mu ruhame ni igice cy’ingenzi cyane cy’“ubakozi bwera” bwacu.
12. Ni iki ababwiliza bamwe bibagiwe? Baterwa inkunga ngo bakore iki?
12 Wowe se uhagaze hehe? Ese, mbere wali umubwiliza w’Ubwami wishimiraga kumenyekanisha “inkuru nziza” n’imanza za Yehova ukoresha amafarasi y’inshamarenga, cyane cyane amagazeti? Niba waradohotse cyangwa warahagaze rwose, ni ukubera se ko utakibona icyo uwo mulimo usobanura mu buryo bw’umwuka, umulimo ufasha abasigaye kwuzuza ubutumwa bwabo bwo “gutangaza umwaka w’ubugiraneza wa yehova n’umunsi w’ubuhozi mu ruhande rw’Imana yacu”? (Yes 61:1, 2, 5, MN.) Niba ali ko bimeze, ubu nicyo gihe cyo kwongera gusubirana ibyo byishimo uhugira bundi bushya mu mulimo wa yehova.
ESE, UGIRA INGORAME YO KUVUGA UKO USHAKA?
13, 14. (a) Ni kuki abantu bamwe bajijinganya kujya gutanga ubuhamya bava ku nzu bajya ku yindi? (b) Ni izihe nama zikwiye zishobora kubafasha gutsinda isoni zabo?
13 Ahali wasanze gutanga ubuhamya uva ku nzu ujya ku yindi,biruhije kubera ko utali umuhanga mu kuvuga icyo ushaka. (cyangwa se uli mu mubare w’abantu ibihumbi n’ibihumbi bakunda gusoma amagazeti ya Sosiyete no guterana hamwe n’Abahamya ba yehova mu Nzu z’Ubwami, aliko batigeze habe na limwe bifatanya mu gutanga ubuhamya bava ku nzu bajya ku yindi, bakaba batinya kuko batazi icyo bavuga. Uzi neza yuko ubuhamya bugomba gutangwa “kugeza mu gice cya kure cyane cy’isi” kandi ko ali ngombwa guhindura abigishwa “abantu bo mu mahanga yose”, aliko ukumva ko udashoboye kugenda ubwawe gusanga abantu iwabo. Uzi yuko ufite inshingano yo kubikora kandi ko uba wuzuza ingingo isabwa na Bibiliya, aliko ukiyumvamo ko udashobora kubigeraho. Umutima wawe wuzuyemo gushimira ukuli kwanditswe mu Ijambo ly’Imana, aliko amaguru yawe akanga kukugeza ku rugi rwa mbere, kuko utinya cyane ko iminwa yawe itabona amagambo akwiye. Washobora gukora iki se?
14 Tangira ufata Bibiliya yawe maze wongere usome Abaroma 10:3-15. Ibyo ubwabyo byali bikwiye gutera amaguru yawe kujya ‘gutangaza inkuru nziza y’ibintu bitangaje’. Hanyuma, saba imbaraga ukeneye kuli Yehova, ‘we utanga imbaraga’. (Fili 4:13; reba n’Ibyakozwe 1:8,) Nyuma, ubutaha n’ujya mu Nzu y’Ubwami cyangwa mu cyigisho cy’Igitabo, uzasabe umwe mu basaza b’abakristo akwereke umuhanya umenyereye kubwiliza “inkuru nziza” ava ku nzu ajya ku yindi. Uwo mubwiliza ntazategereza ko waganira ibya Bibiliya n’abantu kuva mu ntangiriro. Yenda yazagusaba ko mukoresha igihe kilinganiye mugenzurira hamwe numero za vuba z’Umunara w’Umulinzi na Nimukanguke! mbere yo kugenda inzu ku nzu muyashyira abantu.
15. Kuki gutanga amagazeti ali uburyo bwiza bwo kwunguka ubumeny mu gutanga ubuhamya uva ku nzu ujya ku yindi no mu gutangiza ibyigisho bya Biblia?
15 Gutanga ubuhamya ukoresheje amagazeti ni uburyo bukwiye rwose bwo gutangira cyangwa gutangira bundi bushya kubwiliza no guhindura abigishwa. Nta gushidikanya, ni bumwe mu buryo bworoshye kandi bwiza cyane bwo guhura n’abantu no kwunguka ubumenyi mu kubwiliza uva ku nzu ujya ku yindi. Buli numero itanga ibintu bishya byo kuganira. Byongeye, usubiye gusura abantu bose bakira amagazeti, mu gihe gitoya uzagira ilisiti y’abantu uzajya ushyira buli numero nshya. Abo bantu, uzagenda wiga kubamenya buhoro buhoro. Inkuru zandikwa munsi y’umutwe “Mbese ushobora kuba wasubiza?” (muli Nimukanguke!) zizagushoboza kujya utangiza ikiganiro, yenda ndetse n’icyigisho cya Bibiliya. Soma paragrafu ya mbere y’iyo nkuru, tanga ikibazo cya mbere (cyanditswe mu mutwe muto), reka uwo muganira asubize, maze ibyo ni birangira, ubone gusoma paraprafu ikulikira hamwe n’ibice bya Bibiliya byatanzwe. Nyuma utange ikibazo cya kabili (iteka kiba mu mutwe mutoya), maze ukomeze utyo, ukulikije igihe uwo muvugana afite. Kuki utagerageza muli ubwo buryo? Uzatangazwa n’ibyishimo uzagira kimwe no kunyurwa, mu gihe ukorera Yehova “umulimo wera” w’ubwo buryo.—Ibyah 7:15, MN.
BASORE B’ABAKRISTO, NIMUKORESHE “AMAFARASI” YANYU!
16. Ni ibihe bice bya Bibiliya bigaragaza yuko icyo kibazo kireba n’abakristo b’abasore nabo?
16 Abakristo bose, abasore n’abasaza bafite inshingano yo kuba “abahamya (. . .) kugeza mu gice cya kure cyane cy’isi”. Zaburi 110 yavuze mu buryo bw’ubuhanuzi kuli Kristo ngo:
“Inkoni y’imbaraga yawe, Yehova azayituma ivuye i Siyoni, avuga ati: Genda utegeke hagati y’abanzi bawe.’ Abantu bawe bazitanga n’umutima ukunze ku munsi w’ingabo zawe z’intambara. Mu burabagirane bw’ukwera, uhereye mu nda ibyara y’umuseso, ufite agatsiko k’abasore bameze nk’ibitonyanga by’ikime.” (Zab 110:2, 3, MN).
Indi Zaburi ya kimesiya ivuga “abali” bazaba bagenzi b’umugeni wa Kristo (Zaburi 45:13, 14). Ibyo bice byombi ntibivuga abasigaye basizwe bonyine, ahubwo kandi n’“iteraniro ry’abantu benshi”, ligizwe n’“abasore” n’“inkumi” nyabo. Nawe rero ukwiye ‘kwitanga ubikunze’ no kwerekana ko uli mugenzi’ wizerwa w’inteko yasizwe y’umugeni, ikili hano ku isi kandi yashushanyijwe n’“abamarayika bane” bashinzwe kuyobora “ingabo z’abatwara amafarasi zirwanya ingoma y’idini yo mu isi yose ya satani.—Ibyah 9:15-19; 21:2, 9.
17. Ni mu buhe buryo abasore benshi buzuzamo ‘umulimo wera wabo’?
17 Abasore benshi n’inkumi bakora “umulimo wera” i Brooklyn, ku cyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova, cyangwa muli bimwe mu biro 97 by’amashami bili mu isi yose. Aho ngaho, babitewe n’umutima ukunze bakora imilimo itandukanye yerekeye cyane ku itegurwa n’itumwa ry’ “amafarasi” y’uburyo bw’amarenga, ni ukuvuga ibitabo bilimo ubutumwa bw’urubanza bwerekeye ku “munsi wo guhora inzigo w’Imana yacu” n’ukuli guhumuliza kwerekeye “umwaka w’imbabazi uturuka kuli Yehova”. (Yes 61:1, 2.) Abo bantu bose bitanga bategura rero “amafarasi” azakoreshwa mu ntambara, aliko kandi bifatanya no mu mulimo wo kubwiliza kandi nabo ubwabo bakoresha cyane ayo ‘mafarasi’, cyane cyane: amagazeti.
18. (a) Abakristo bandi berekana bate ko ali bagenzi b’abasigaye basizwe bafite umwete? (b) Umwami na “bene Se babona bate umwete wabo?
18 Abandi bakristo b’abasore ‘batanga n’umutima ukunze’ kandi berekana yuko ali bagenzi bafite n’umwete b’abasigaye basizwe amavuta bakora umulimo w’ubupayiniya’, ni ukuvuga yuko batanga amasaha atali nsi y’1000 mu mwaka mu mulimo wo gutanga ubuhamya mu ruhame. Umwete w’abo bakristo ushimisha cyane Umwami Yesu Kristo na “bene Se” basizwe amavuta bakili ku isi.—Gereranya na Matayo 25:34-40.
19. Abakristo b’abasore bose baterwa inkunga gukora iki?
19 Aliko hali ibindi bihumbi byinshi by’abasore n’“inkumi” mu matorero y’abantu ba Yehova. ‘Mbese ye, witanga n’umutima ukunze ku munsi w’ingabo za Kristo’? Cyangwa ureka “amafarasi” akirundanya mu cyumba cyawe cyangwa akibera mu ruhago rwawe utayakoresha mu gutanga ubuhamya? Gendesha “amafarasi” yawe! Sohoka ujye mu mulima nyuma y’amasaha y’ishuli, mu irangira ly’ icyumweru no mu bihe bindi bitandukanye by’ikiruhuko ujya ugira buli mwaka. Ubukozi bw’ubupayiniya bw’ubufasha buguha umwanya mwiza cyane wo kwitanga n’umutima ukunze’ mu “mulimo wera”. Kandi rero umulimo wo gutanga amagazeti ni uburyo bwiza bwo gutanga ubuhamya bwa gikristo buberanye cyane cyane n’abasore. Ushobora kubikora kandi bishobora kuvamo ingaruka z’ibintu byiza
ABAHAMYA BAKORA BAKAGEZA KU IHEREZO
20, 21. (a) Ni ubuhe butumwa Yesu Kristo yashinze abakristo bo mu kinyejana cya mbere n’abo mu “minsi ya nyuma”? (b) Ubuhamya bw’ ‘umwigisha umwe w’amateka y’isi bwerekana iki? (c) Abahamya ba Yehova bakoresheje amagazeti mu rugero rungana iki kugira ngo bagere kuli iyo ntego?
20 Abakristo ba mbere Yesu yababwiye atya: “Muzaba abahamya banjye (. . .) kugeza mu gice cya kure cyane cy’isi.” (Ibyak 1:8, Traduction du monde nouveau). Ku bakristo baliho mu “minsi ya nyuma”, cyangwa mu “gihe cy’imperuka”, yavuze atya, mu buryo bw’ubuhanuzi; “Iyi nkuru nziza y’ubwami izabwilizwa mu isi yose ituwe n’abantu nk’ubuhamya ku mahanga yose; nibwo noneho iherezo lizaza.”—Mat 24:14, MN; Danieli 12:4; 2 Timoteo 3:1
21 Umutambyi mukuru w’umuyahudi, wali umwanzi mukuru w’abakristo ba mbere, yemeye ibi ngibi n’agahinda kenshi: “Dore! mwujuje Yerusalemu yose inyigisho zanyu.” (Ibyak 5:28, MN). Mu gitabo cye These also believe (Aba nabo balizera), umwigisha w’amateka y’isi Charles Braden yanditse atya: “Mu buryo nyabwo Abahamya ba Yehova bujuje isi yose ubuhamya bwabo. (. . .) Umuntu ashobora kuvuga atibeshya ko nta kandi gatsiko k’abanyedini mu isi yose kerekanye umwete n’ubwihangane bwinshi mu kugerageza gusakaza inkuru nziza y’Ubwami kurusha Abahamya ba Yehova.” N’ubwo mu 1919 bali ibihumbi bikeya gusa, abasigaye basizwe amavuta bemeye kwitaba iyo mpamagaro. Binyuze mu “mbaraga” y’umwuka wera kandi bafashijwe n’aho mu “iteraniro ry’ abantu benshi biyongeraga, rwose mu mvugo nyilizina, ‘bujuje isi yose ubuhamya bwabo’ Kuva nu 1919 kugeza mu 1930, abo Bakristo batanze kopi 4.750.000.000 (miliyari 4 na miliyoni 750) z’Umunara w’Umulinzi na mugenzi wayo (L’Age d’Or; Consolation; ubu ukaba witwa Nimukanguke!—Reveillez-vous)
22. Ibintu by’ibinyakuli byerekana iki? Duterwa inkunga gukora iki?
22 Ayo magazeti meza ya gikristo yahindutse uburyo bw’ingenzi cyane bwo gutangiramo ubuhamya kugeza mu mpera z’isi no guhindura “abigishwa nu bantu b’amahanga yose”, kandi kugeza n’ubu aracyabikora (Mat 23:19, 20). Ibintu by’ibinyakuli bigaragaza ko hagikenewe gutanga ubuhamya bwinshi. Noneho rero, nimwulire amafarasi yanyu, yemwe bahamya bizerwa b’abakristo’. Nimuziyobore mu “mulima”, maze Yehova nawe nakomeze guhira cyane ikoreshwa likomeye ry’Umunara w’Umulinzi na Nimukanguke!; mu gihe gitaha.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Reba igitabo Les Temoins de Jehovah dans les desseins divins na Annuaire 1975 bya Watch Tower Society.
b Hagati y’1919 n’1980, Abahamya ba Yehova batanze mu isi amagazeti 4.767.784.340 udashyizemo miliyoni na miliyoni z’Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke! zohererejwe abiyandikishije. Uwo mubare ukubye inshuro 2 amatrakiti n’udutabo byatanzwe muli icyo gihe.
c Uzasanga igisobanuro cyuzuye cy’ubwo buhanuzi mu gitabo “Alors sera consomme le mystere de Dieu,” guhera ku rupapuro 256 kugeza kuli 266.
[Imbenerahamwe yo ku ipaji ya 10]
Itangwa ly’ibitabo bya Bibiliya mu isi
Imyaka Trakiti Amagazeti Ibitabo Umubumbe rusange
(Udutabo)
1879-1917 419.078.170 9.894.056 428.972.226
(hakubiyemo n’amagazeti)
1918 102.775 13.140 256.609 372.524
1919-1980 2.322.888.592 4.767.784.340 450.642.739 7.541.315.671
Umubumbe 2.742.069.537 4.767.797.480 460.793.404 7.970.660.421
rusange