ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w82 1/11 pp. 8-14
  • Imana y’urukundo yanga gutana kw’abashakanye

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Imana y’urukundo yanga gutana kw’abashakanye
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1982
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • UKO YEHOVA ABONA ITANA LY’ABASHAKANYE
  • KUKI YEHOVA YANGA GUTANA KW’ABASHAKANYE?
  • IMPAMVU N’UBULYO BWO GUKEMURA INGORANE
  • Jya wubaha “icyo Imana yateranyirije hamwe”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2018
  • Ubuhehesi
    Nimukanguke!—2015
  • Ibibazo by’abasomyi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2022
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1982
w82 1/11 pp. 8-14

Imana y’urukundo yanga gutana kw’abashakanye

“Mugomba kwilinda ku byerekeye umwuka wanyu, kandi ntihakagire n’umwe ukoresha ubuliganya bw’ubugambanyi ku mugore wo mu busore bwe! Kuko Yehova yanga gutana kw’abashakanye.”​—Mal 2:15, 16, MN.

1, 2. (a) Umukuru w’itorero umwe yagize myifatire ki? (b) Ni ayahe merekezo y’umutima iki cyigisho kigamije kurwanya?

UMUGABO umwe wamaze imyaka myinshi ali umwe mu bakuru b’itorero lya gikristu yaje gutangira guhura n’ingorane zo mu mubano w’ishyingirwa. Akora icyaha cy’ubuhehesi n’umuntu w’isi yibwira yuko umugore we azahita asaba gutana, ku bulyo ibyo byazamuha uburenganzira bwo kurongora umukristukazi. Aliko kandi, icyaje kumutangaza ni uko umugore we yemeye kumubabalira no kwiyunga nawe. We aliko, kuko yali yiyemeje kubona umudendezo, yatangiye kujya mu nkiko gushakirayo ko babatanya bikulikije amategeko, nyuma, ubutane bumaze gusomwa mu rukiko ahita arongora undi mugore. Nuko uwo mugabo acibwa mu itorero lya gikristu.

2 Mbega ukuntu twakwifuza kuvuga ko imyifatire nk’iyo ali ikintu kidasanzwe kiba mu bantu bavuga yuko biyeguliya Yehova! Ikibabaje ni uko atali ko bili. Ndetse birasa n’aho abakristu benshi bagenda barushaho guhitamo iraha lyabo ly’ubwikunde cyangwa inzira yaba yoroshye yo gukemura ingorane zabo zo mu mubano w’ishyingirwa mu kigwi cyo gukomeza kwihambilira ku mahame ya Bibillya, kubaza Yehova Imana mu isengesho, kugenzura Ijambo lyayo no gushaka ubufasha bw’abagenzuzi b’itorero. Tulilingira ko iki cyigisho kizashimangira ubwiyemeze bw’abakristo bose bitanze bakanga rwose ugutana kw’abashakanye kandi kigafasha uwabitekerezaga kwongera gusuzuma neza icyo kibazo mu bwitonzi.

3. Muli rusange, lsi ibona ite ibyerekeye ugutana kw’abashakanye?

3 N’ubwo bibabaje cyane, ayo merekezo mu itorero ntiyali akwiye kudutangaza, kuko mu isi tubona ibyo bibaho. Ubwiyongere bw’ugutana kw’abashakanye ni ikintu kizwi cyane. Mu bihugu bimeze nka Leta zunze ubumwe z’Amerika n’Uburusiya, kimwe cya gatatu cy’ishyingirwa kisozwa n’ugutana, ndetse icyo cyagati kigera kuli kimwe cya kabili mu bihugu bimwe na bimwe. Za leta zashyizeho ubulyo bwo gutana ‘ku bwumvikane, nta kosa lihabaye’, ibyo bikaba nta kindi byamaze usibye gutuma ugutana kurushaho kwiyongera. Ndetse uwo mubare warushaho kwiyongara iyo abagabo n’abagore bamwe bataza kuba babana batarashyingiranywe. Muli Brezili honyine, abantu babili-babili babana barenga miliyoni enye bibanira kuli ubwo bulyo.

UKO YEHOVA ABONA ITANA LY’ABASHAKANYE

4, 5. (a) Yehova Imana ibona ite ugutana kw’abashakanye n’ubuliganya? (b) Yezu ibyo yabivuzeho iki?

4 Yehova Imana ibona ite itana ly’abashakanye? Mbese, yihuma amaso ngo itabyitaho nk’uko abayobozi bamwe b’idini lya Kristendomu (CHRETIENTE). Urusange rw’ibihugu byiganjemo amadini yitwa aya gikristu) babigenza? Oya rwose! Dusoma muli Malaki 2:15, 16, MN gutya: “Mugomba kwilinda ku byerekeye umwuka wanyu, kandi ntihakagire n’umwe ukoresha ubuliganya bw’ubugambanyi ku mugore wo mu busore bwe: Kuko Yehova yanga gutana kw’abashakanye, ni ko Yehova Imana y’Isiraheli yavuze (. . .). ‘Kandi mukwiliye kwilinda ku byerekeya umwuka wanyu, kandi ntimugomba gukoresha ubuliganya bw’ubugambanyi.“Yezu yavuze ibimeze nk’ibyo igihe yasubizaga abakuru b’idini bamubazaga niba gutana kw’abashakanye kwemewe; yagize ati: “Ntimwari mwasoma yukw’Iyabaremye mbere yaremye umugabo n’umugore, ikaba bgir’iti: Ni cyo gitum’umunt’azasiga se na nyina, akabana n’umugore w’akaramata, bonbi bakab’umubir’umwe? bituma batakiri babiri, ahubgo babay’umubir’umwe. Nukw’icy’Imana yateranije hamwe, umuntu ntakagitandukanye.”​—Mat 19:4-6.

5 Bamaze gutega amatwi Yezu, Abafarizeyi barabaza bati: “Nib’ar’uko n’iki cyatumye Mose ategeka k’umugabo ah’umugore urwandiko rwo kumusenda, abon’uko yamwirukana?“ Yezu abasubiza agira ati: “Mose yabemereye gusend’abagore banyu, kukw’imitima yany’inangiye: arik’uhereye mbere hose ntibyari bimeze bityo. Ariko ndababgira yuk’umuntu wes’uzasend’umugore w’atamuhora gusambana, akarongor’undi, azab’asambanye.” (Mat 19:7-9). Ibyo bice by’Ibyanditswe bitwigisha iki? Bitwigisha ko ali Yehova cyangwa Yezu Kristu batabona kwica itegeko ly’Imana lyerekeye ishyingirwa n’itana ly’abashakanye nk’ikosa litoya. Itana ly’abashakanye lisenya icyo Imana iba yarahambiliye hamwe, kuko Yo ibona ishyingirwa nk’ubumwe buhorabo kugeza gupfa.

6. Amategeko ya Musa yavugaga iki ku beyerekeye ubuhehesi?

6 Itegeko lya 7 muli ya mategeko Cumi lyavugaga litya: “Ntugasambane.’ (Kuva 20:14). Amategeko ya Mosa yo yategakaga ko umugabo wese uzafatwaho icyaha cy’ubuhehesi yakoranye n’umugore washyingiwe, bombi bazicishwa amabuye (Lewi 20:10). Bityo rero, ni ikintu gikwiye ko intumwa Paulo atuburira, muli Abaheburayo 13:4, ko Yehova Imana izacira urubanza ababehesi n’abasambanyi.

7. Kuki ubuhehesi ali icyaha gikomeye cyane kurenza ubusambanyi?

7 Tutabikabilije, ubuhehesi n’icyaha gikomeye cyane kurenza icy’ubusambanyi, ubwo (ubusambanyi) abasobanuzi b’amagambo b’abafaransa bavuga ko ali igikorwa cy’imyanya y’ibitsina hagati y’abantu batigeze bashaka. Naho ubuhehesi, bwo, bwanduza busesa cyangwa buhumanya, imirunga y’umubano w’ishyingirwa. Nicyo gituma ijambo ly’ikidage lisobanura ubuhehesi (ehebruch), ulifashe ijambo ku ijambo (inyuguti) ku nyuguti), livuga gusesa imirunga y’umubano w’ishyingirwa.

KUKI YEHOVA YANGA GUTANA KW’ABASHAKANYE?

8, 9. (a) Ni iyihe mpamvu ya mbere ituma Imana yanga ugutana kw’abashakanye? (b) Indi mpamvu ni iyihe?

8 Yehova Imana yanga gutana gushingiye ku mpamvu zitemewe na Bibiliya, cyane cyane kubera ko ibyo ali icyaha kuli We. Niyo yagize uburenganzira bwo gutangiza umubano w’ishyingirwa, ubwo rero umuntu wese urwanya ubushake bwayo muli ibyo aba ayikoreye icyaha. Umuntu yiyumvisha neza ko ubuhehesi ali icyaha gikomeye ku Mana igihe asomye igisubizo Yozefu yahaye muka potifari ubwo uwo yamusabaga gukorana nawe icyaha cy’ubuhehesi. Yagize ati: “Nabasha nte gukor’icyaha gikomeye gityo, ngacumura ku Mana?“ (Itang. 39:9). Na Dawudi, yabwiye iki Yehova igihe yali amaze kwicuza lcyaha cy’ubuhehesi yali yakoranye na muka Uriya? Yaravuze ati: “Ni wowe, ni wow’ubgawe, nacumuyeho, Nakoz’icyangwa n’amaso yawe.”​—Zab 51:4.a

9 Indi mpamvu ituma Yehova Imana yanga ugutana kw’abashakanye ni uko ikunda ubutabera n’ubudahemuka. Urugero, muli Yakobo 5:1-6, Ijambo lyayo liciraho iteka bikomeye abantu b’abatunzi bakandamiza abakozi babo. Gutana kw’abashakanye (iyo bidatewe n’impamvu zemewe na Bibiliya) bingana iteka no kuliganya uwo mwashyingiranywe, nk’uko Imana yabigaragalije mu kanwa k’umuhanuzi Malaki. Ni ukubabaza utaliho icyaha. Mu mategeko ya Mosa, Yehova Imana yavuze inshuro nyinshi yuko ijya mu ruhande rw’impfubyi itagira se n’umupfakazi kandi ko izahana abashaka gukura inyungu kuli abo bantu batagira shinge na rugero. Muli ubwo bulyo nyine, Yehova azacira urubanza kandi azahana abakoresha amayeli ashingiye ku mategeko kugira ngo bareke abo bashakanye bakunde bashyingiranywe n’abandi.​—Guteg 10:17, 18; 27:19.

10. Kuki twavuga ko ukoze icyaha cy’ubuhehesi ali umukunzi w’amaraha?

10 Mu by’ukuli, twavuga yuko ukora icyaha cy’ubuhehesi aba ali umuntu ukunda iraha lyo kudamarara. Ukunda iraha tuvuze ni umuntu uba ufite intego ya mbere mu buzima bwe gushaka ibimunezeza n’ibimunyura we gusa. Urugero, umuntu unywa itabi kandi azi neza akaga kalyo ashobora kwitwa hedonista(ni igifaransa, bisobanura umuntu”ukunda iraha) (Luka 8:14; Tito 3:3, Traduction Interlineaire du Royaume — mu cyongereza).“ Ilyo zina lishobora kwitwa abantu bashyira imbere umunezero bakura mu gutana n’ishyingirwa lya kabili, babirutisha inshingano bafite yo kunezeza Yehova Imana. Abo bantu bakunda ibinezeza rwose kubirutisha gukunda Imana.​—2 Tim 3:1, 2, 4.

11. Umukrisitu w’umuhehesi agatana n’ uwo bashakanye aba acumuye ku Mana no kuli mugenzi we, aliko se ni nde wundi aba acumuyeho?

11 Uretse ko aba acumuye ku Mana Yehova no kuli mugenzi we bashakanye umukristu ukoze lcyaha cy’ubuhehesi aba akoreye icyaha n’itorero alimo, kuko alitukisha. Kubwo gutanga urugero rubi, aba akoreye icyaha n’abantu bose bagize ilyo torero, umwe umwe. 1 New York (muli Leta zunze ubumwe z’Amerika), umukristukazi wali uzwi cyane yishyize mu nzira mbi, kubera iyo mpamvu, abagore bandi babili bakili batoya bagira ubutwali ntibatinda nabo gukulikiza urugero rwe. Intumwa Paulo yali ifite impamvu kutubulira ago ntitukagire uwo tubera ikigusha.​—Fili 1:9, 10.

12. Ni ibihe bibazo bimusesengura umukristu washatse akwiliye kwibaza?

12 Bibiliya yerekana byeruye uko Yehova Imana na Yezu Kristu babona itana ly’abashakanye. Aliko wowe, ubibona ute? Utekereza ute iby’umubano wera w’ishyingirwa? Ubitekereza kimwe n’Imana, cyangwa uyobywa na nyili ugusenya ingo Satani umwanzi, kimwe n’isi yose, muli rusange? Ujya se ugira igitekerezo cyo kuburanira imyifatire y’abica amategeko y’Imana yerekeye ishyingirwa, ubuhehesi n’itana ly’abashakanye? Uli mu mubare w’abakinisha ubusambanyi mu kugendana n’abantu mudahuje ibitsina (Mat 5:28, 15: 19)? Mbese, ujya ulinda umutima wawe muli ibyo, cyangwa ukunda kwirekura no kwiyinjiza mu bitekerezo byo kwifuza ibyishimo bitekewe(iraha litemewe)?​—Imig 4:13

13. Ni iki cyerekana ko gutana n’ubuhehehesi byombi bijyana?

13 Gutana n’ubuhehesi biragendana. Cyane cyane igihe itana lyemejwe n’abanyamategeko hatabanje kubaho ubusambanyi mu ruhande uru cyangwa ruliya mu bashakanye, uwahohotewe aba afite igishuko cyo kugwa “mu buhehesi”. (Matayo 5:32.) Kandi rero, nta n’umwe mu bashyingiranywe washobora kugumana umutimanama uboneye imbere ya Yehova mu gihe akoze icyaha cy’ubuhehesi. Byashoboka bite se, kandi icyo gikorwa kiba gikomotse mu buliganya? Dusoma ngo: “Umuhehesi arindira ko bgira, akavug’ati: Nta uza kumbona, akipfuka mu maso.” (Yobu 24:15). Inkuru yavuzwe mu itangira ly’iki cyigisho yerekana neza aho ubuhehesi bushobora kugeza umuntu mu nzira y’ubuliganya.

14. Ni ayahe magambo ali muli Zaburi 36:1-4 akwlliye rwose umuhehesi utana n’uwo bashyingiranywe?

14 Amagambo ya Dawudi ali muli Zaburi 36:1-4 adufasha kubona uko bikwiye ugutana kw’umuntu w’umuhehesi. Havuga hatya: “Ubugome bg’umunyabyaha bubgiriz’umutima we: Nta gutiny’Imana kuri mu maso ye. Kuko yiyogez’ubge, akibgira yuko gukiranirwa kwe kutazamenyekana ngo kwangwe. Amagambo yo mu kanwa ke n’ugukiranirwa n’ubuliganya, yarorereye kugir’ubgenge no gukor’ibyiza. Yigirir’inama yo gukiranirwa ku buriri bge, yishyira mu nzir’itari nziza, Ntiyang’ibyaha.“ Mbega ubulyo ayo magambo asobanura neza rwose umuntu w’umuhehesi utana n’uwo bashyingiranywe!

15. Ni ayahe mahame ya Bibiliya abatana bitewe n’ubuhehesi kandi bakongera gushaka bali bakwiliye gusuzuma mu bwitonzi?

15 Akenshi, abakristu bakoze icyaha cy’ubuhehesi, bagatana n’abo bashakanye, hunyuma bakongera gushyingirwa, bagiye bacibwa mu itorero, aliko bakagururwa hashize umwaka cyangwa imyaka ibili. Yego na none, abasaza bakemuraga urubanza rwabo babaga bishingikiliza ku Ijambo ly’Imana n’ibyo livuga ku byerekeye imbabazi, n’iby’ukuli kandi ko Yehova Imana ali inyembabazi n’abasaza b’itorero bakaba bakwiliye kuzigira. Aliko kandi, abagabo n’abagore bakoresheje amayeli nk’ayo kugira ngo bashobore gushyingiranywa hamwe, twababwira gusa yuko n’ubwo abasaza babagaruye mu itorero, icyo kibazo ntikirarangira. Abasaza bashobora kuvuga icyo batekereza bafatiye ku kwihana kugaragara inyuma, aliko ntibashobora gusoma mu mutima imbere. Kubara ko badashobora kumenya imigambi y’umuntu, ahali bazagarura mu itorero abo bantu babili. Aliko abo bombi ntibakibagirwe aya magambo ya Pahulo: “Imana izaciraho iteka abahehesi n’abasambanyi.” (Heb 13:4, MN). Urubanza rwa nyuma ruli mu maboko ya Yehova Imana rero, kandi yo izi neza byose uko biteye, Nk’uko Yeremia 17:9, 10 hatubwira, Yehova asoma mu mitima. Azi imigambi y’umuntu kandi ashobora kurondora ububeshyi bwose n’imibare yose mibi y’abantu bica ltegeko lye lyerekeye umubano w’ishyingirwa. Dusoma ngo: “Byose bitwikuruwe nk’ibyambaye ubusa mu maso y’Izatubaz’ibyo twakoze.“ Ibice bya Bibiliya nk’ibi bikwiliye kudutera gutekereza.​—Heb 4:13.

16. Umugabo cyangwa umugore aliwe wahemukiwe ashobora guhitamo kudatana n’uwo bashakanye?

16 Icyitonderwa aliko ni uko itegeko ly’Imana lidahata uwahohotowe (uwakorewe icyaha) gusaba itana. Bitewe n’uko ibintu bimeze, ahali yaba akoze igikorwa cyiza ababaliye mugenzi we wakoze icyaha, cyane cyane niba uwo yihana. Birumvikana yuko bibabaza kumenya ko mugenzi wawe yaguhemukiye ajya gushaka ibimushimisha ahandi. Aliko haliho abagore n’ababyeyi benshi babyemeye, kubera urukundo bafitiye abana babo, bihanganira abagabo b’abikunde ndetse n’abahemu.

IMPAMVU N’UBULYO BWO GUKEMURA INGORANE

17. Imwe mu mpamvu yateye bamwe gukora ubuhehesi, bagatana n’abo bashakanye hanyuma bakongera gushyingirwa ni iyihe?

17 Ni kuki bamwe bagushwa n’ikigeragezo cy’ubudahemuka bwabo ntibakomeze ubwizerwe biyemeje igihe cy’ishyingirwa? Impamvu ni nyinshi. Byaba se biterwa n’uko abahamya ba Yehova badatinya ukubabazwa kw’iteka lyose kuko bazi yuko nta muliro w’iteka ubaho? Umupasitoro umwe w’umuluteriyani yigeze kubwira umuhamya wa Yehova yuko aramutse yizeye yuko nta muliro w’iteka ubaho yakora ibibi byose bibaho. Ndetse ni ko abantu benshi bo mu madini y’urusange rw’abiyita abakristu batekereza. Nk’ abakristu b’ukuli, twabatuwe mu bwoba bwo gutinya ukubabazwa kw’iteka lyose, aliko ntidushaka ‘gukoresha uwo mudendezo nk’ubulyo bwo guha urwaho umubili’, sibyo se?​—Gal 5:13.

18. Ni iyihe mimerere idutera guhora tulinda ibitekerezo n’ibikorwa byacu mu byerekeya imyanya y’ibitsina?

18 Isi ya none isa n’iyafashwe n’ibisazi by’imishyikirano y’imyanya y’ibitsina. Nta washobora gushidikanya ko ubu haliho ubwiyongere bw’ubugome no kwica amategeko (Mat 24:12). Ku kazi, umukristu, yaba umugabo cyangwa umugore, ahura n’ibishuko, kuko akikijwe n’abantu b’uburanga bwiza bukurura, aliko batumvira amahame ya Biblliya. Rero umukristu agomba guhora yilinda buli gihe, akitoza kwitegeka kandi agahora yitwaralika kugira ngo imishyikirano agirana n’abantu b’igitsina kindi ibe iyo mu rwego rw’akazi, usibye uwo bashyingiranywe wenyine. Akwiliye no kwitondera ibitangazamakuru — ibinyamakuru, amagazeti, televiziyo na za sinema. Ntukemere kurebera iwawe abasambanyi, abahehesi cyangwa abandi bameze batyo, muli televiziyo. Ntukibagirwe kandi ko kurenza urugero mu kurya no kunywa bishobora kubyutsa irali ly’imyanya y’ibitsina, cyane cyane ku muntu w’igitsina gabo. Murajye mwitegeka rero mu bintu byose byo mu buzima. “Mwang’ibibi.” “Mwang’ibib’urunuka.”​—Zab 97:10; Rom 1:9.

19. Abafite icyo babuze mu mubano w’ishyingirwa bakwiliye gukora iki?

19 Birashoboka ko igihe bashyingiwe, abagabo n’abagore bamwe batahisemo neza. Bakazasanga ko batumvikana nk’uko babitekerezaga cyangwa bakwumva yuko hali icyo babuze mu bintu by’inkoramutima cyane byo mu mubano w’ishyingirwa. Icyo gihe icyo bakwiye gukora ni ukunyurwa n’uko ibintu bimeze no gukomeza kwubahiliza no gutsindishiliza imyiteguro ya Yehova. Bibiliya ivuga neza uwarahiye, naho byamugilira nabi, ntiyivuguruze (Zaburi 15:4) Mu mvugo yumvikana, ni ukuvuga kwemera ikibi kimwe n’icyiza. Aho twibutse urugero rw’umusaza uzwi neza abakristu n’abakristukazi benshi bukundaga cyane. Mbere yo kuba Umuhamya, yali yararongoye umugore utizera wakoze uko ashoboye kwose ngo amugilire nabi. Umunsi umwe bamubajije icyo atekereza ku mugore we, yarashubije ati: “Umugore wanjye yangize umugabo.“ Koko rero, kugira ngo abane n’umugore we, uwo mukristu yagombye kwiyigisha ukwihangana no kwitegeka cyane. Yali afite ubunyurwe bwinshi bwo kuba yarumviye inama y’intumwa Paulo.​—1 Kor 7:12-16.

20. Ni iyihe mimerere ishobora gutera umuntu icyaha cy’ubuhehesi ashaka gutana n’uwo bashyingiranywe?

20 Limwe na limwe bisa n’aho abashakanye bakwilinda ugutana guturutse ku buhehesi ‘uwakorewe icyaha’ iyo aza kwerekana urukundo, ubwenge n’ubwiyumvishe kuli mugenzi we. Urugero, umugore ashobora kugenda atita ku mugabo we buhoro buhoro, cyangwa ku byo umugabo we amwifuzaho mu by’umubili, mu mutima, mu byiyumvo, mu byo kwilimbisha no mu bintu by’umwuka, ku bulyo yatera umugabo we kujya gushaka uko yahaza ibyifuzo bye by’umubili yubuze muli biliya bintu twavuze haruguru. Niko byagenze ku mubwiliza umwe w’igihe cyose watangiye gushakira ibimushimisha yifuza kuli muramukazi we, kubera ko umugore we atishimiraga kumuha ibimukwiliye mu byerekeye imishyikirano y’imyanya y’ibitsina. Birumvikana ko, n’ubwo byaba biterwa n’umugore, nta mpamvu n’imwe ishyigikira ubuhehesi bw’umugabo we.

21. (a) Kuki ali bibi gukoresha ubuliganya utana n’uwo mwashyingiranywe? (b) Aliko ku byerekeye gutana kw’abashakanye bikoresheje ubuliganya, twashobora kuvuga iki ku Bahamya ba Yehova muli rusange?

21 Mu by’ukuli, Imana y’urukundo yanga gutana kw’abashakanye. Ubwo buliganya ni icyaha ku Mana, ku wo mwashyingiranywe, ku itorero uwakoze icyaha abalirwamo no kuli buli mukristu ulilimo, kubera ko bishobora kubera ikigusha bamwe. Aliko, mbega ibyishimo kubona yuko Abahamya ba Yehova muli rusange badakunda ibyo gutana kw’abashakanye! Bazwiho ko ali abantu bihata nta bulyalya gukulikiza inama z’Imana zireba umubano w’ishyingirwa, Ibyo byongera umunezero wabo, kandi kubona izo ngo zikomeye kandi zinezerewe bikurura abantu bamwe biberekeza mu kuli.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Yakoreye icyaha na Uriya, aliko gisa n’ikidakomeye cyane ugereranyije n’icyo yacumuye ku Mana.

[Ifoto yo ku ipaji ya 12]

Iyo utanye nʼuwo mwashakanye bidashingiye ku Byanditswe uba ukoreye abandi icyaha

Yehova

Uwo mwashakanye

Abantu muri rusange

Itorero

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze