ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w82 1/4 pp. 3-4
  • “Kubyarwa ubwa kabili” birogeye

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Kubyarwa ubwa kabili” birogeye
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1982
  • Ibisa na byo
  • Kongera kubyarwa bisobanura iki?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Ese kongera kubyarwa ni byo bizatuma umuntu abona agakiza?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Uruhare rw’umntu n’uruhare rw’Imana mu “kuvuka ubwa kabili”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1982
  • Kuvuka ubwa kabiri bifite agaciro kangana iki?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1982
w82 1/4 pp. 3-4

“Kubyarwa ubwa kabili” birogeye

“KUBYARWA UBWA KABILI” BILIYONGERA CYANE. Niwo mutwe w’inkuru yaturutse i Los Angeles ikandikwa muli New York Post yo kuli 19 Gicurasi 1980. Iyo nkuru yavugaga itya: “Ubugenzuzi bwo kumenya ibitekerezo by’abantu bwakozwe n’ishyirahamwe Gallup buzabyerekana vuba hano, abantu bakuze b’Abanyamerika barenga icya kabili banyuze mu “kubyarwa ubwa kabili” kwa gikristo, Kandi ngo byabashyizeho ikimenyetso cy’iteka ryose. Imibare (. . .) igaragagaza yuko Abanyamerika bakuze barenga miliyoni 84 biyeguriye Kristo mu buryo bwihaliye kandi bakaba babibona nk’ikintu cy’ingenzi cyane.” Igihe gitoya nbere y’aho, hali anketi yagaragaje ko umubare w’icyakabili cy’urubyiyuko rwa giprotestanti rwo muli Amerika ‘cyanyuze mu “kubyarwa ubwa kabili’”. Ikinyamakuru parade, gisohoka buli cyumweru, cyo kuli 6 Nyakanga 1980 nacyo cyavuze yuko ba bantu batatu biyamamalizaga mu itora rya prezida w’Amerika — ali bo Carter, Reagan na Anderson— bose bavuga ko ali abakristo “bavutse ubwa kabili”.

Limwe na limwe, abo bakristo ‘bavutse ubwa kabili’ bavuga ko guhirwa kwabo mu bucuruzi babikesha kuba baravutsa ubwa kabili. Hali umukungu umwe w’i New york waba yaravuze ati: “Niwiyegurira Umwami nawe azagufasha. Igihe nashatse kugura Bonwit Teller, naburaga miliyoni ebyili n’igice y’amadollari kandi ntazi aho nayakura. Byabaye igitangaza rwose. Na none byabaye bityo igihe naguraga Tiffany mbura miliyoni imwe y’amadollari.” Ku nkuru ifite umutwe ngo, “Icyorezo cyo ‘kuvuka ubwa kabili’ mu bakinnyi b’umupira wa baseball”, inkuru yali iturutse i san Francisco yavugaga ubwiyongere bw’abakinnyi ba baseball bavuga ko ‘bavutse ubwa kabili, kandi ko abenshi bavuga ko gutsinda kwabo bagukesha uko kuvuka ubwa kablli. Umwe wo muli abo bakinnyi yavuze ati: “si kenshi bambaza, ubwo rero mboneyeho umwanya wo kuvuga yuko gutsinda kwanjye ngukesha Yesu Kristo. Ali mu mwanya wa mbere mu buzima bwanjye.” Undi nawe yaravuze ko’byo roshye cyane gukina umukino wa baseball, ndetse no mu irushanwa ry’ubuzima, igihe ukinana n’Imana mu ikipe imwe

Inkuru imwe yavugaga iby’uguhirwa kw’’ibwirizwa ly’idini kuli televiziyo’ yagize iti: “Amatangazo y’idini yahindutse ubucuruzi bukomeye: abakristo bavutse ubwa kabili, bakwirakwiriye hose muli Leta zunze ubumwe z’Amerika, nibo baliha amafaranga menshi y’ayo matangazo; nibyo Jerry Falwell akesha guhirwa kwe. Intego ye ni: kwunguka imitima y’abantu n’amafaranga.”​—The Wall The Street Journal.

Aliko rero, si ko abanyadini bose b’urusange rw’abiyita abakristo bishimira iyo mimerere y’ibintu. New York Times yavuze yuko ‘abapresibiteriyani badahuje ibitekerezo ku kibazo cy’iyogeza-vanjili kandi ko baliho bajya impaka ku byerekeye ubuyobozi bukoreshwa n’udutsiko tw’abakristo “bavutse ubwa kabili“’. Bamwe bise ayo merekezo y’umutima ngo ni ‘ugutwarwa n’ibyiyumvo birengeje urugero’ (babinegura). Umwigisha umwe wa seminari yinubiye yuko “abigishwa benshi batemera kwigishwa kuva aho bamariye ‘kuvuka ubwa kabili’”. Mu iseminari imwe, nk’icyakabili cy’abanyeshuli bemera ko bavutse ubwa kabili.

Muli rusange, abantu bibwira ko “kubyarwa ubwa kabili” ali “ukwiyegurira“gukorera Imana na Kristo; abogeza-vanjili bakuru niko babisobanura. Aliko ibyo bizamura ikibazo. Koko rero, Yesu yavuze ko inzira ijyana mu buzima ifunganye kandi iruhije kuyinyuramo, kandi ko abantu bakeya gusa ali bo bayibona (Mat 7:13, 14). Yabwiye kenshi abigishwa be ko batali ab’isi (Yoh 15:19; 17:16). Ayo magambo yahura ate se no kuba umubare urenga icyakabili cy’abantu bakuze bo muli Leta zunze ubumwe z’Amerika biyita ko ‘bavutse ubwa kabili’? Sibyo gusa kandi. Niba icyakabili cy’abaturage b’igihugu runaka ali abakristo ‘bavutse ubwa kabili’, ni kuki haliho ubwica-mategeko, ubwangizi, abantu bahunga gutanga imisoro, ubuliganya bwinshi mu bya politiki, ubusambanyi, gukunda ibintu n’ubwikunde? Hali ubwo Bibiliya isezeranya ko ‘abavutse ubwa kabili’ bazahirwa mu bucuruzi? Ese, Imana na Yesu Kristo bafasha abakinnyi b’umupira wa baseball kandi nibo babatera gutsinda?

Yesu yabwiye Nikodemu umutware w’umuyahudi, atya: “N’ukuri, n’uku ndakubgira yuk’umunt’utabyawe n’amazi n’[umwuka] atabasha kwinjira mu bgami bg’Imana. Witangazwa n’uko nkubgiye yuko bibakwiriye kubyarw’ubga kabiri.” (Yoh 3:5, 7). Yesu yashatse kuvuga iki muli ayo’ magambo. Ni uwuhe mugambi utuma Yehova Imana iha abantu bamwe kubyarwa ubwa kabili? Abo bantu se babyarwa bate kabili, kandi ni izihe nshingano bagomba kwuzuza nyuma y’aho? Mbere yo gusubiza mu buryo bushimishije ibyo bibazo, ni ngombwa kugaragaza ukuli kw’ishingiro gufitanye isano n’amahame ya Yehova Imana hamwe n’imigambi yayo yerekeye iyi si n’abantu.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze