Uruhare rw’umntu n’uruhare rw’Imana mu “kuvuka ubwa kabili”
“umuntu wese wabyawe n’Imana ntakomeza gukora icyaha, kuko imbuto Yayo ibyara iguma muli uwo muntu, kandi uwo ntashobora gukomeza gukora icyaha, kuko aba yarabyawe n’Imana.”—1 Yohana 3:9, MN
1, 2. Twize iki ku byerekeye (a) ibyilingiro by’abazakizwa? (b) ku byerekeye umugambi utuma Yehova aha abantu bamwe na bamwe ‘kuvuka ubwa kabili’?
MU cyigisho cyabanjilije iki, twabonye ko miliyoni nyinshi z’abantu bemeza ko ‘bavutse ubwa kabili’. Twabonye kandi, dufashijwe n’Ibyanditswe, ko haliho agakiza kamwe rukumbi gashingiye ku kwizera igitambo cy’ubucunguzi cya Kristo — hali amilingiro y’uburyo bubili abazakizwa bazagira; ubuzima bwo mu ijuru n’ubuzima bwo mu isi.
2 Twasobanuye yuko Yesu Kristo yali yaravutse ubwa kabili nyuma yo kubatizwa kwe muli Yorodani. Nibwo Yehova Imana yamumanuriyeho umwuka wera uli mu ishusho ly’inuma kandi ikamwemera nk’umwana wayo wabyawe n’umwuka. Icyo cyigisho cyasobanuraga neza umugambi watumye Yehova aha Yesu kuvuka ubwa kabili, umugambi wali uko kumushoboza kuba Umwami w’ikuzo n’ububasha w’ubwami bw’Imana, nyuma y’urupfu rwe n’izuka rye. Twibutse kandi ko ubushake bw’Imana bwali uko Yesu Kristo agira abami bafatanyije kandi ko nabo banyura mu ‘kuvuka ubwa kabili’.—Mat 3:13-17; Yoh 1:12; 3:3; Heb 10:5-10; Ibyah 20:6.
3. Ni iki gitandukanya Yesu n’abami bazafatanya nawe mu byerekeye “kuvuka ubwa kabili“?
3 Aliko noneho tuvuge iby’abigishwa ba Yesu Kristo basizwe. Ni ryali se bavuka ubwa kabili? Ni izihe ngingo bagomba kwuzuza mbere y’uko Yehova agira icyo abakorera kandi akabyara nk’abana be b’uburyo bw’umwuka? Kubera ko Imana aliyo yali Se wa Yesu, yavutse ali intungane. Imyaka 30 nyuma yaho, Se yamubyaye nk’umwana w’uburyo bw’umwuka, ubwo rero imuha ‘kuvuka ubwa kabili’. Aliko abana bose b’Adamu, bo, bavukira mu byaha (ali abanyabyaha), ‘batandukanijwe n’Imana ndetse ali abanzi b’Imana, kubera ko ubwenge bwabo buba buhindukiriye gukora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi’. Rero, ntibali mu bumere bwemewe ku buryo Yehova yabitaho kandi akabbyara nk’abana be b’uburyo bw’umwuka.—Zab 51:5; Kolo 1:21.
Uruhare rwa muntu: Ingingo esheshatu z’ibanze
4, 5. (a) Ni ingingo zingahe abigishwa baba bakwiliye kwuzuza mbere y’uko Imana ishobora gutekereza ibyo kubagira abana bayo b’uburyo bw’umwuka? Ni bande na none izo ngingo zireba? (b) Ingingo ya mbere ni iyihe?
4 Ni izihe ngingo se abazaba abigishwa bakwiliye kwuzuza kugira ngo Yehova ashobore gutekereza kubagira abana be b’uburyo bw’umwuka? Ingingo ni esheshatu. Aliko rero, icyitonderwa ni uko izo zo Imana izisaba abantu bose bashaka kuba abakristo nyabo no guhabwa agakiza, n’ubwo igihembo cyabo cya nyuma kizaba icyo mu ijuru cyangwa se icyo mu isi.
5 Mbere na mbere, abo bantu bakwiliye kugira ubumenyi bunonosoye(bwuzuye) bwerekeye Yehova Imana, Umuremyi n’Umutanga-buzima wabo, n’Umwana we Yesu Kristo, Umukiza n’Umucunguzi wabo (Zab 36:9; 100:3; Mat 20:28; Rom 10:13-15). Mu isengesho yatuye Imana mu ijoro rya nyuma ry’ubuzima bwe bwa kimuntu ku isi, Yesu yagaragaje uko iyo ngingo ali iya ngombwa agira ati: “Ibi nibyo bisobanura ubuzima bw’iteka: ko bakwiga kukumenya, wowe, Mana y’ukuli yonyine, n’uwo watumye, Yesu Kristo.”—Yoh 17:3, Trad. du monde nouveau (MN).
6. Ingingo ya kabili ni iyihe?
6 Aliko ubumenyi ubwabwo bwonyine ntibuhagije. Ni ngombwa na none gukoresha ukwizera, nk’uko tubisoma mu magambo akulikira; “Kukw’ Imana yakunz’abari mw isi cyane, byatumy’ itang’Umwana wayo w’ikinege, kugira ng’umwizera wes’atarimbuka, ahubg’ahabg’ubuzima buhoraho.” Nk’uko intumwa Paulo yabigaragaje neza: hataliho ukwizera, ntibishoboka kunezeza Imana’. Uko kwizera gukwiliye kureba amasezerano y’Imana nk’aho yamaze gusohora. Kurenze ukwemera gusa, kuko umwigishwa Yakobo atwibutsa yuko n’abadayimoni ubwabo bizera nyamara aliko bagahinda umushitsi, kandi ko ‘ukwizera kutagira imilimo kuba gupfuye’.—Yoh 3:16; Heb 11:1, 6; Yak 2:19, 26.
7. Ni uwuhe mulimo wa mbere na mbere umuntu akwiliye kugaragarizamo ukwizera kwe?
7 Umulimo wa mbere na mbere rwose umuntu agaragarizamo ukwizera kwe ni ukwihana. Akwiliye kwicuza imyifatire ye mibi no kwiyemeza kureka gukora icyaha. Igihe Yesu yatangiraga kubwiliza, yavugaga ngo; “Mwihane, kuk’ubgami bgo mw ijuru buri hafi.” (Mat 4:17). Uwihana imyifatire ye mibi agomba kuyireka. Igomba kumutera agahinda kenshi no kuyicuza cyane. Kwihana ni ngombwa no ku muntu ushaka kuba muli paradizo yo ku isi, kuko [Imana] izalimbur’ abanyabyaha bose’.—Zab 145:20.
8. Umuntu amaze kwihana ibyaha bye, agomba gukora iki?
8 Aliko rero, kureka gukora ibibi ntibihagije. Umuntu akwiliye no guhinduka, ni ukuvuga guhindukira no gutangira kugendera mu cyerekezo giteye umugongo icya mbere. Ni ngombwa gukulikiza inama Petero yagiriye Abayahudi bo mu gihe cye: “Nuko mwihane muhindukire, ibyaha byanyu bihanagurwe.” Ni koko, mukore “imirimo ikwiriy’abihannye”. (Ibyak 3:19; 26:20.) Amagambo ali mu gice cy’Imigani 2:20, 21 yerekana neza yuko iyo ngingo isabwa no ku bilingira kuzabaho iteka ryose ku isi
9. a) Ingingo 2 za nyuma zisabwa abigishwa basizwe, ndetse n’abashaka bose kuba abigishwa ba Kristo ni izihe?
9 Kimwe n’uko Yesu yijyanye ubwe kuli Yorodani kugira ngo yuzuze ubushake bwa se, niko abashaka bose kub’abigishwa ba Yesu Kristo, n’ubwo bagira ibyilingiro bihe, bakwiliye kwuzuza iliya ngingo yo kwiyegurira Imana. Icyo gikorwa gikubiyemo kwitanga kuli Yehova Imana, hanyuma abo bakristo baba bategekwa kugendera mu ntambwe za Yesu (Luka 9:23).a Ingingo ya gatandatu ni uko bakwiliye gutera intambwe yo kugaragaza icyo gikorwa cy’ubwitange no kugitangariza mu ruhame mu kubatizwa, nk’uko na Yesu ubwe yabatijwe.—Mat 28:19; reba n’Ibyakozwe 2:41.
Uruhare rw’ingenzi cyane rwa Yehova Imana
10. Ni uruhe rugero rwerekana ko umuntu atashobora kuvuka ubwa kabili ku bushake bwe bwite gusa?
10 Kwiga kumenya Yehova Imana na Yesu Kristo, gukoresha ukwizera, kwihana, guhinduka, kwitanga no kubatizwa, mbese ibyo byose bihita bigaza umuntu ku ‘kuvuka ubwa kabili’? Habe na gato; ntushobora kuvuka bushya kubw’imihati yawe bwite, nk’uko nyine n’ubundi utashoboye kuvuka cyangwa kuza mu isi kubw’ububasha bwawe. Nk’uko kuvuka mu buryo bw’umubili bisaba ababyeyi ba kimuntu, niko no kuvuka mu by’umwuka, alibyo ‘kuvuka ubwa kabili’, bisaba Umubyeyi wo mu ijuru, Yehova Imana, — umugabo—, n’umuteguro we wo mu ijuru aliwo “umugore” wo mu ijuru (Yesaya 54:1, 5). Umuntu ukulikiza ibisabwa bivugwa aho haruguru aba yishyize mu bumere bwo kuba abyarwa, ‘[yavuka] ubwa kabili’, niba ali ko Imana ibishaka. Ibyo nibyo aba ashobora gukora gusa.
11. Ni uwuhe mulimo wa mbere na mbere umuntu akwiliye kugaragarizamo ukwizera kwe?
11 Kubera ko abantu bose barazwe ukudatungana, Imana ubwayo niyo itabara abo yishimira guhamagarira Ubwami bwo mu ijuru. Nicyo gituma dusoma yuko ‘batsindishirijwe no kwizera’, ni ukuvuga kwizera igitambo cya Kristo, kuko nyuma havuga ngo: “Ubgo tumaze gutsindishirizwa n’amaraso ye.” (Rom 5:1, 9) lcyitonderwa ni uko nta muntu witsindishiliza ubwe, ahubwo Imana niyo imuha uko gutsindishilizwa. Ibyo bishyira umuntu mu bumere butandukanye n’“ibyaremwe”, alibyo abantu bose muli rusange, kuko bo, bakwiliye gutegereza ‘guhishurwa kw’abana b’uburyo bw’umwuka b’Imana’ mbere y’uko bashobora ‘kubohorwa mu bubata bwo kubora kugira ngo bishimire umudendezo w’ikuzo w’abana bo ku isi b’Imana’. (Rom 8:19-22.) Rero, abantu Imana itsindishiliza bahabwa uburenganzira bw’ubuzima bwa kimuntu butunganye. Uhereye ubwo, Yehova Imana iba ishobora kubakoreraho mu buryo butaziguye binyuze mu mwuka wayo.—Rom. 8:33.
12. Ni bintu ki bitangaje byakulikiye ‘kuvuka ubwa kabili’ kwa Yesu n’ukw’abigishwa ba mbere? Kandi ni kuki?
12 Iyo Imana imaze gutsindishiliza, iba ibabyaye ikabagira abana bayo b’uburyo bw’umwuka. Mu buhe buryo se? Binyuze mu mwuka wayo wera, imbaraga yayo y’ibikorwa, ikoreshereza kuli bo kugira ngo bavuke ubwa kabili. Ku byerekeye Yesu n’abigishwa bali bateraniye hamwe kuli Pentekote yo mu mwaka wa 33, kubyarwa n’Imana byakulikiwe n’ibintu bitangaje by’indenga-kamere. Ali ko kandi, igihe ‘ibiranga’ ubukristo nyakuli byali bimaze kugaragazwa rwose, ibihamya nk’ibyo ntibyali bigikenewe; byakuweho.—Mat 3:16; Ibyak 2:3; 10:44-48; 1 Kor 13:8-10.
13. Ni ayahe mazi kandi ni uwuhe mwuka Yesu yashatse kuvuga (Yohana 3:5)?
13 Uwo muteguro wo kubyarwa ubwa kabili niwo Yesu yerekezagaho igihe abwira Nikodemu, umutware w’Umuyahudi, ati: “N’ukuri, n’ukuri, ndakubgira yuk’umunt’utabyawe n’amazi n’[u-]mwuka atabasha kwinjira mu bgami bg’Imana. Ikibyarwa n’umubiri na cyo n’umubiri; n’ikibyarwa n’[u-]mwuka na cyo n’umwuka. Witangazwa n’uko nkubgiye yuko bibakwiriye kubyarw’ubga kabiri.” (Yoh 3:1, 5-7). Amazi Yesu yavugaga nta gushidikanya yuko yali amazi y’umubatizo nyilizina. Naho se umwuka? WAli umwuka wa Yehova ukorera ku muntu.
14. Guhamagarwa no gutorwa bikubiyemo iki? Abo bakristo basigwa kandi batumwa kwuzuza uwuhe mugambi?
14 Ku byerekeye ‘abavutse ubwa kabili’, Ibyanditswe bivuga yuko baba barabanje ‘guhamagarwa’. Iryo hamagarwa ni ukuvuga ko Imana ubwayo ibatumira kugira ngo babe abaraganwa hamwe na Yesu Kristo. Abakora ibihuje n’iryo tumirwa, ubwo baba babaye ‘intore’ (abatowe). (Ibyah 17:14.) Bahinduka umugabane w’itorero ‘ryatoranijwe’ lifite inshingano yo gutangaza “ishimwe” ly’Imana Yehova (1 Pet 2:9). Kimwe na Yesu, abakristo ‘bavutse ubwa kabili’ basigwa amavuta n’umwuka wera w’Imana kugira ngo babwilize. Nicyo gituma dusoma ngo: “Imana ni y’idukomezanya namwe muri Kristo, kandi ni yo yadusize.”—Yes 61:1, 2; Luka 4:16-21; 2 Kor 1:21.
15. Umwuka uhamya ute ko umukristo kanaka yavutse “ubwa kabili“? Imana ikomeza ite umuntu muli icyo cyilingiro?
15 Intumwa Paulo yanditse ku byerekeye izo ntore itya: “Umwuka ubwawo wemeza hamwe n’umwuka wacu yuko tuli abana b’Imana.” (Rom 8:16, MN) Umwuka wera w’Imana ubikora ute? Ni mu gihe ushyira muli abo bakristo Imana yatoranyije icyilingiro cy’ijuru. Petero avuga ngo: “Bikulikije imbabazi zayo zikomeye, Imana yaduhaye ukuvuka gushya, kubw’ibyilingiro bizima, binyuze mu muzuko wa Yesu Kristo ava mu bapfuye, kubw’umurage udashobora kwangilika kandi utagira ikizinga kandi udashobora gucuya. Wababikiwe mu ijuru.” (1 Pet 1:3, 4). Igihe cyose abo bakristo baba bafitanye imishyikirano myiza hamwe na Se wo mu ijuru, abatera imbaraga binyuze mu buyobozi abaha, mu kwemera kwabo ko ali abakristo ‘bavutse ubwa kabili’.
Umuntu yamenya ate ko “yabyawe ubwa kabili”?
16. “Umugaragu wizerwa w’umunyabwenge” yatangiye ryali gutsindagiliza ibyilingiro byo ku isi? Dushobora gufata uwuhe mwanzuro?
16 Abakristo babwiliza iyi nkuru nziza y’Ubwami mu gihe cyacu bilingira mu buryo buhamye yuko Yehova Imana iyobora abagaragu bayo bitanze binyuze mu muteguro wayo uboneka wabyawe n’umwuka, ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’. (Mat 24:45-47, MN.) Uwo muteguro watsindagilije cyane ibyilingiro by’ijuru kandi wabishyize imbere kugeza ahagana mu 1935. Nyuma, ‘umucyo waragaragaye’ uhishura mu buryo bweruye ibiranga ‘[iteraniro ry’] abantu benshi’ bo mu Ibyahishuwe 7:9, kandi nibwo batangiye gutsindagiliza ibyilingiro byo ku isi (Zab 97:11). Bihuje n’ubwenge rero gufata umwanzuro yuko icyo gihe, umubare wuzuye w’144.000 wali waragezweho. Yego na none, abo mu bakristo basizwe bazaba barahemutse bazaba bakwiliye gusimburwa. Aliko, nk’uko buli wese abyiyumvisha, umubare wabo uzaba mutoya cyane. Ni nde se uzabasimbura? Aho na none, bihuje n’ubwenge kwemeza yuko abo Imana izaha ibyilingiro byo mu ijuru bazaba ali abakristo b’indahinyuka kandi bizerwa kuva mu myaka myinshi, si abantu babatijwe vuba kandi batarageragezwa (reba Luka 22:28-30). Nyamara, hali za raporo zerekana yuko n’abantu babatijwe vuba bemeza ko “bavutse ubwa kabili”.
17. Ni ibihe byiyumvo bishobora gutera abantu bamwe gutekereza ko Imana yabashyizemo ibyilingiro byo mu ijuru?
17 Niba umuntu wiyeguriye Imana kandi akabatizwa, aliko amaze igihe gito gusa, atekereza ko ‘yavutse ubwa kabili’, akwiliye kuba yazilikana ibi bibazo: Ni izihe mpamvu zigutera gutekereza ko Yehova Imana yagushyizemo ibyo byilingiro? Mbese, aho ibyo wiyumvamo mu mutima imbere byaba biterwa n’uko, igihe wali ukili muli Babuloni nkuru, watekerezaga ko abeza bose bajya mu ijuru? Cyangwa se wigeze kwiyumvamo impagarara mu mutima, maze ukaba waragerageje kurwanya icyo gitekerezo, aliko ntiwashobora kukibuza kukuganza? Naho aliko, ese aho nticyakuganjije kubera ko nawe wabyifuzaga, wenda mu buryo utiyumvisha neza? Iyo ntambara ubwayo ntiyemeza ko uba ‘waravutse ubwa kabili’.
18. Kuki kwishimira cyane ibintu by’umwuka, byonyine, bitemeza ko kanaka ‘yavutse ubwa kabili’?
18 Mbese, ubona ko Imana yagutoranilije kuba mu mubare w’abasizwe 144.000, ukaba ubyiyumvamo kubera ko wubaha cyane ibintu by’uburyo bw’umwuka kandi wishimira ukuli kw’imbere cyane? Menya rwose ko haliho abakristo benshi cyane batemeza ko ‘bavutse ubwa kabili’ kandi ali ‘abantu b’uburyo bw’umwuka’ mu by’ukuli (1 Kor 2:14, 15). Nta n’uwashidikanya kandi imbaraga y’uburyo bw’umwuka y’abagabo n’abagore bali bafite ukwizera bavugwa mu rwandiko rw’Abaheburayo, igice cya 11. Nyamara, nta n’umwe wo muli bo wali ‘waravutse ubwa kabili’, ahubwo bose bategerezaga ‘umuzuko urushaho kuba mwiza’ (bazukira ubuzima munsi y’Ubwami bw’Imana) hano hano ku isi.—Heb 11:35.
19. (a) kuki umwete mwinshi atari igihamya cy’uko Imana yaduhaye ibyilingiro byo mu ijuru? (b) Ni kintu ki gishobora kubaho bigasa n’icyerekana kuli bamwe ko kwemeza ko bafite ibyilingiro byo mu ijuru bituruka mu kutiyoroshya?
19 Ese, icyiyumvo cyawe waba ugiterwa n’uko ufite umwete kurusha abandi bakristo? Aho naho, icyo si icyemezo kigaragara, kuko hali kenshi intumwa Paulo yasanze ali ngombwa ko igira inama abakristo basizwe batuzuzaga neza inshingano zabo z’iby’umwuka (1 Kor 11:20-22; Gal 4:9-11) Cyangwa se, icyemezo cyawe cyo kuba warasizwe cyaba giterwa no kuticisha bugufi? Hashize igihe gitoya, habonetse abakristo bemezaga ko basizwe, aliko bakabona yuko bakwiliye kwishingira udutsiko twabo tw’icyigisho cya Bibiliya, aho kugira ngo bakorere ubumwe bw’itorero. Kandi ubundi, abakristo bakuze ‘bavutse ubwa kabili’ baguma gushyikirana cyane n’itorero ry’abantu, n’ubwo ryaba ligizwe ahanini n’“izindi ntama”.(Yoh 10:16.) Ibyo birangiye aliko, ikibazo cyo kumenya niba umuntu ‘yaravutse ubwa kabili kireba Imana na buli mukristo. Nta muntu ukwiliye gucira urubanza umuvandimwe we kuli icyo kibazo.—Rom 14:10.
20. Ni uwuhe mwanzuro tugezeho ku byerekeye kuvuka ubwa kabili?
20 Ni uwuhe mwanzuro se twakura muli ibyo byabanje? Ni uko Yehova Imana ali intabera, igira ubwenge kandi yuzuye urukundo. Afite uburenganzira bwo guha ibiremwa byayo bifite ubwenge umwanya ubikwiye, wo gukorera umugambi wayo, byaba mu ijuru, cyangwa hano ku isi. Igihembo cyo mu ijuru si ikintu umuntu yihitiramo ubwe ngo abe yabigeraho binyuze ku muhati we cyangwa umuntu akaba yabyifuza abitewe n’ubwikunde. Ni igikundiro cy’uburyo bwihaliye, ndetse nta kiremwa na kimwe cya kimuntu cyashobora kubyiha. Ni ubuntu butangaje Yehova Imana ubwayo.” yihera ibiremwa byayo mu byerekeye imigambi yayo itabera, yuzuye ubwenge n’urukundo, bidashingiye ku bushobozi bw’abo bantu batoranyijwe. Abo bonyine nibo ‘bavuka ubwa kabili’. (Rom 3:23, 24; 11:33-36.) Aliko ubuzima bw’iteka muli paradizo yo ku isi ni igikundiro kirenze ubusobanuro bwose kili imbere y’abakunda ubutabera (Ibyah 21:1, 3, 4). Igitangwa n’Imana cyose ni ubuntu tutali dukwiye kugirirwa. Nta muntu n’umwe watinyuka kubwira Yehova ngo: “Wakoze iki?”—Dan 4:35.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Ubwo Yesu yali uwo mu ishyanga ryali ryaramaze kwitanga, kuza kwe kuli Yehova no kubatizwa ntibyashushanyaga yuko yali yitanze ubwo, ahubwo yali yiyeguliye Yehova ngo atangire umulimo wihaliye Imana yashakaga ko akora.