Abizerwa baliho ubu ntibazigera bapfa
1, 2. Ni hehe za miliyoni z’abantu bakunda Umwami Nyagasani, Yehova Imana, badafite icyifuzo na busa cyo kuhaba iteka lyose? Aliko se bibuka ayahe magambo ya Yesu?
ISI ubu ituwe na miliyari nyinshi z’abaturage balimo miliyoni nkeya ubu ziliho zimenya ko zifite ubulyo butangaje bwo kubaho iteka zitigeze na limwe zigerwaho n’urupfu. Abenshi muli bo ahali bibuka indilimbo ya kera y’inyedini mu cyongereza yavugaga ngo: “Kunda Nyagasani, naho ubundi ntuzajya mu ijuru nupfa.” Aliko kandi, miliyoni nyinshi z’abantu bazima, bakunda Umwami Nyagasani, Yehova Imana, ntibafite icyifuzo na busa cyo kujya mu ijuru. Ibyilingiro byabo, bakuye ku Mana, ni ibyo kubona paradiso igarurwa ku isi n’isakara lyayo kugeza ku mpera y’isi. Niho bifuza kuba iteka, mu butungane bwa kimuntu, munsi y’ubuyobozi bw’ubutegetsi bwo mu ijuru bukiranuka (Luka 23:43). Bibuka amagambo atangaje Yesu yabwiye Marta mbere yo kuzura musaza we, Lazaro. Ayo magambo akwiye gutekerezwaho cyane n’abantu bose bakiliho. Dore ayo magambo:
2 “Umuntu wese uliho kandi unyizera ntazapfa iteka lyose.”—Yohana 11:26.
3. Ni iyihe disikuru yavuzwe kuli 24 Gashyantare 1918, kandi ni ibiki byakulikiyeho bikayibuza gukomeza gutangwa?
3 Abagabo n’abagore bo mu kinyejana cyacu berekejwe kuli ibyo byilingiro bidasanzwe ku cyumweru 24 Gashyantare 1918 i Los Angeles, muli California. Aho niho perezida wa Sosiyete Watch Tower yavuze bwa mbere disikuru yitwa ngo: “Isi yararangiye! Za miliyoni z’abantu ziliho muli iki gihe bashobora kutazapfa bibaho!”a Intambara ya mbere y’isi, Leta zunze ubumwe [z’Amerika] zali zagiyemo, yali igeze aho rukomeye. Nyamara aliko ntibali gukomeza gutanga iyo disikuru yali ihuje n’icyo gihe, kuko mu nyuma z’aho gato, taliki 8 Gicurasi 1918, perezida wa Sosiyete hamwe na balindwi bo mu bafasha be i Brooklyn, New York, bafashwe. Mbere gatoya, kuli 12 Gashyantare 1918, leta ya Canada yali yabujije isakara ly’igitabo giheruka cyanditswe na Sosiyete [cyitwa] Le Mystere Accompli kimwe n’udupapuro tatagulishwa twitwa L’Etudiant de la Bible. Kuli 14 Werurwe, leta ya Etazuni icira urubanza Sosiyete maze ibuza igitabo Le Mystere Accompli kimwe n’icapwa lya L’Etudiant de la Bible bivuga ingingo zimwe. Ibyo bitabo byombi byali byishingiwe na perezida wa Sosiyete. Hanyuma, kuli 21 Kamena, urubanza rumaze ibyumweru byinshi rutangiye, urukiko rusange rwa Etazuni ruciraho iteka perezida wa Sosiyete, n’umunyamabanga we ali na we munyabintu, na babili bafatanije kwandika igitabo Le Mystere Accompli, n’abandi batatu bo mu biro by’i Brooklyn kimwe n’umusemuzi mu gitaliyani; baciliweho iteka lyo kumara igihe kirekire mu buroko, bali mu nzu y’imfungwa y’igihugu cyose ili Atlanta, muli Georgia. Kuli 4 Nyakanga 1918, abo bagabo umunani bimuliwe mu buroko bw’Atlanta, kandi Intambara ya mbere y’isi yali igica ibintu.
4. Mu byerekeye iby’umwuka, ni mubuhe bulyo abasigaye ku isi b’ abakozi ba Yehova bali bapfuye, kandi habaye iki ku byerekeye ibyilingiro byabo by’ijuru?
4 Mbere y’uko itumba liza, Sosiyete yabonye ali ngombwa kwimura intebe yayo yali i Brooklyn, ikayijyana i Pittsburg, aho yahoze kera. Itangazo ly’Umunara w’Umulinzi wo kuli 1 Ukwakira 1918 mu cyongereza ku rupapuro 290 ni cyo lyasobanuraga. Mu isi yose, abato bo mu matorero y’Abigishwa ba Bibiliya bagiye mu buroko cyangwa bafungirwa mu bigo bya gisilikare. Ubwoko bwali bwiyeguliye Imana bukabatizwa bwali bupfuye mu bulyo bw’umwuka, tuvuze nko mu byerekeye kubwilizanya ubushizi bw’amanga ivanjili ali yo ubutumwa bwiza. Abo bakristo bumvaga ko bageze ku ndunduro y’umulimo wabo ku isi kandi ko bagiye guhabwa ikuzo mu ijuru. Aliko ibintu siko byagenze. Ubwo abashyamiranye barekaga kurwana mu Ugushyingo 1918, alibwo bagaruye amahoro, mu basenga Yehova hali hakili abasigaye ku isi yali yasibwe n’intambara.
5. Abo bakristo bali basinziliye mu bulyo bw’umwuka bashoboraga kugereranywa na bande, aliko se Ijambo ly’Imana lyali lyabahanuyeho iki?
5 Byali bigiye kugenda bite? Binyuze mu ijambo lye ly’ubuhanuzi, Yehova yali yavuze ko abagaragu be basa n’abapfuye bazazurwa maze bagasubirana ibakwe ku mulimo we wa cyami. Mu gihe cy’Intambara ya mbere y’isi, mu bulyo bw’umwuka bali bameze nk’Abisiraheli nyuma y’ilimburwa lya Yerusalemu, ali wo murwa mukuru wabo, [ilimbuwe] n’ingabo z’i Babuloni mu wa 607 mbere y’igihe cyacu, n’ijyanwa ly’abali bayituye iyo bigwa muli Babuloni aho bali bagiye gusinzira mu bulyo bw’umwuka igihe cy’imyaka 70.
6. Ni gute umuhanuzi Ezekieli yakoreshejwe ngo ahanure izuka ly’Abayuda no gusenga kwabo mu gihugu cyabo?
6 Ezekieli, umuhanuzi wa Yehova wali wajyanywe i Babuloni, yavuze imimererwe y’Isiraheli ya kera hagati yo muli 607 no muli 537 mbere y’igihe cyacu. Muli limwe mu ibonekerwa lye, yabonye umubande wuzuye amagufwa yagwengeye. Yehova yamubwiye ko ayo magufwa asandagiye yashushanyaga inzu yose y’Isiraheli mu buhungiro. Ubwo Ezekieli, abitegetswe n’Imana, yahanuliraga kuli ayo magufwa, ayo magufwa nyine yarongeye arateraterana aba urukanka, nyuma na rwo ruzaho umubili. Mu nyuma, umwuka urujyamo, maze za ntumbi zirabaduka zirahagarara (Ezekieli 37). Ubwo buhanuzi bwavugaga ko, mu bulyo butali igishushanyo, Abisiraheli bazava muli Babuloni imaze kugwa nuko bakongera kwiremamo igihugu. Bali kongera gusenga Imana yabo y’inyempuhwe mu rusengero rwongeye gusanwa i Yerusalemu, ali wo murwa wabo mukuru wongeye gushyirwaho.
7. Ni kintu ki, kigereranywa n’ilyo garurwa ly’igihugu, cyahanuwe mu Ibyahishuwe 11:3-13?
7 Hashize ibinyejana ilyo shyanga lizutse, hahanuwe mu mvugo y’ikigereranyo ikintu gisa n’icyo. Koko rero, dusoma mu Ibyahishuwe 11:3-13 ngo:
“Abahamya banjye babiri nzabaha guhanura,bahanur’ imins’ igihumbi na magan’abiri na mirongw’itandatu, bambay’ibigunira.’ . . . Kandi nibarangiza guhamya kwabo, inyamasw’izazamuk’ivuy’ikuzimu, irwane na bo, ibaneshe, ibice. Intumbi zabo zizarambarara mu nzira nyabagendwa yo mu mudugudu munini . . . Iyo mins’ itatu n’igic’ ishize, umwuka w’ubuging’ uva ku Mana winjira muri bo, baherako barahaguruka: ubwoba bwinshi butera abababonye. Bumv’ijwi rirenga rivugira mu ijuru ribabwira riti: ‘Nimuzamuke muze hano.’ Nuko bazamukira mu gicu, bajya mw’ijuru, abanzi babo babireba. Uwo mwanya habaho igishitsi cyinshi.”
8, 9. (a) Ni lyali, muli iki gihe cyacu, ubwoko bw’Imana bwali bwapfuye mu bulyo bw’umwuka bwagezweho no gukangulirwa gukora gusa n’uko nguko? (b) Ibyo byali byaranditswe muli Yesaya 26:19 mu ayahe magambo y’ikigereranyo?
8 Nk’uko nguko, nyuma y’intambara, abasigaye b’ abakozi ba Yehova bali bapfuye mu bulyo bw’umwuka bali bagiye gukangulirwa gukora, kugira ngo babere Imana abahamya babonwa n’abatuye isi bose. Mu 1919, umwaka wa mbere wa nyuma y’intambara, nibwo ijwi lyabagezeho, bakimara kumenya nyine ko Yehova yali yaretse bahama ku isi kugira ngo basohoze umugambi w’ingenzi cyane. Biyumvisemo neza ko badafite ubufasha bwe ntacyo bageraho mu minsi yabo yo kuramba ku isi ibarwanya (Yesaya 26:18). Mu gihe cyabyo, Imana Ishoborabyose yabahaye imbaraga n’itegeko bihuje n’ibyo muli Yesaya 26:19; ayo magambo y’ubuhanuzi yali yarababikiwe ngo abagilire akamaro; turahasoma ngo:
9 “Abawe bapfuye bazaba bazima. Intumbi z’abantu banjye zizazuka. Ababa mu mukungugu mwe, nimukanguke, maze muvuze impundu! Kuko ikime cyawe kimeze nk’igitonda ku byatsi, kandi ubutaka buzabajugunya i musozi ku isi, ndetse n’abatagira agatege bali mu rupfu.”
10. Imvugo ikoreshwa na Yehova ibonereye ikihe kintu, aliko kuki yali imvugo ikwiye?
10 Muli ayo magambo, Yehova afata cyangwa akoresha imvugo ikwiranye rwose n’umunsi koko abapfuye bazazuka aliko kubw’inshungu, kandi bikazabera munsi y’Ubwami bwo mu ijuru bwa Kristo, ali we Mwami wimitswe ali nawe Mucunguzi. Nk’ uko Abisiraheli bajyanywe kure y’igihugu cyabo babagamo ali ishyanga, maze mu bulyo bw’umwuka bakaba barahambwe mu gihe cy’imyaka 70 i Babuloni, niko abasigaye b’Abisiraheli b’umwuka bo mu gihe cyacu bali mu kaga ko gutsembwa mu 1914-1918. Intambara ya mbere irangiye, mu wa 1918, bali “intumbi” mu bulyo bw’umwuka, bali mu maboko ya Yehova.
11. (a) Ni nde wenyine washoboraga kuzana ubuzanzamuke bw’umwuka, kandi ni bwoko ki bw’ikime kibeshaho abahamya be bali bagiye guhabwa? (b) Igihe cyali kigeze cyo kubwira iki ubwoko bwa Yehova.
11 Yehova, Isoko y’ubugingo, yali agiye gutuma abo “bapfuye” bongera kubaho ngo babe abahamya be basizwe. Yali ashoboye kubazura. Kubera ibyashoboraga gukorwa nyuma y’intambara, kuli bo nticyali igihe cyo kwirabura no gusa n’intumbi, “abali mu mukungugu”. Kuli Yehova, igihe cyali kigeze kandi ntiyali akigitindije, cyo gukangura abahamya be ngo abasubize ubugingo bw’umwuka, nabo bikababera igihe cyo kuvuza impundu, bishimiye kuba bazima no ku mulimo w’Imana (Zaburi 126). Aho kuba bagwengeye nk’ intumbi, nk’ abali mu mukungugu, bali bagiye kubona ikime gitanga ubuzima, nk’aho binitswe mu kime cy’ibyatsi by’urucaca rurandaranda. Yesu Kristo, Mukuru kuli Kuro, yarategekaga mu ijuru, nibwo igihe cyali kigeze ngo Yehova avane abo bakristo mu ubunyage, abavane ahasa n’i Babuloni, igihugu cy’urupfu. Ntibagombaga kuguma mu ububuranirwe bumeze nk’ urupfu, nk’ ubw’Abisiraheli bali i Babuloni. Igibe cyali kigeze ngo barekurwe basubirane ubuzima mu mwuka, kandi ngo bagire ubutwali n’ubushobozi ngombwa byo kuva muli Babuloni Ikomeye, ali yo koraniro rusange ly’amadini y’ikinyoma. Mu gihe kibikwiye rwose, Yehova yababwiye atya ati: “Nimuyivemo, bwoko bwanjye.” (Ibyahishuwe 18:4). Mu kwitabirana umwete ilyo tegeko, abahamya be bali kwilinda ko Imana ibacira urubanza rw’uko bakomeje kugengwa na Babuloni Ikomeye hamwe n’inshuti zayo z’iyi si.
12. (a) Ni gute ubwoko bwa Yehova bwali kwikinga uburakali bw’Imana, kandi mu gihe kingana iki? (b) Ni iki cyazagaragazwa kuli Babuloni Ikomeye, kandi igihano cyayo kizaba ikihe?
12 Yesaya 26:20, 21 yongeraho ati: “Wa bwoko bwanjye we, ngwino winjire mu nzu yawe, wikingirane. Ube wihishe akanya gato, kugeza aho uburakali buzashilira. Kuko Uwiteka aje aturuka mu buturo bwe, azanywe no kugira ngo ikosa ly’umuturagihugu limushinje, kandi isi izagaragaza amaraso yayo kandi ntizongera gutwikira abapfuye bo muli yo.” Si ngombwa kuzategereza igihe kirekire, “ni akanya gato”, ngo Yehova acireho iteka Babuloni Ikomeye atuma inshuti zayo ziyilimbura mbere yuko nazo ubwazo zilimburwa mu “intambara y’umunsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose”, ku rugamba rwa Harumagedoni (Ibyahishuwe 16:14, 16). Amaraso Babuloni ikomeye yamennye icyo gihe azagaragara maze ihanwe. Urupfu rw’ibiremwa-muntu ruyiturukaho bya hafi cyangwa bya kure ntiruzaba rugipfukiliwe cyangwa rukirengajijwe. Idini y’ikinyoma yica izagomba kwishyura; izicwa. Abahamya ba Yehova benshi bishwe na Babuloni Ikomeye.
Inshuti z’abarokoka uburakali bw’Imana
13. (a) Ni iyihe migisha yaranze umwaka wa 1919? (b) Dukulikije Yesaya 35, ni iyihe nzira abakozi b’ Imana banyuzemo bagaruka mu mimererwe y’ibyishimo bitazashira?
13 Umwaka wa 1919 waranzwe n’ubuntu bw’Imana. Ku wa 21 Werurwe, mbere y’uko ndetse Abigishwa ba Bibiliya b’isi yose barangiza gutegura gusaba [ubuzima gatozi mu rwego rw’igihugu], abategetsi bemeye kurekura by’agateganyo abantu umunani bahagaraliye Sosiyete, hatanzwe ingwatiramubili. Ku wa 25 Werurwe, bavanywe mu buroko bwo muli Atlanta ubutazasubiramo. Kuki? Kuko nyuma gato bahanaguweho burundu ikitwa icyaha cyose kuli Leta. Nyuma na none gato, muli uwo mwaka, icyicaro cya Sosiyete kigarurwa i Brooklyn, aho cyahoze mbere. Abasigaye b’Abisiraheli b’umwuka bali bavuye mu ngoyi ya Babuloni Ikomeye maze basubirana imimerere yabo iboneye y’umwuka mu maso y’Imana basengaga. Nk’uko yali yabivuze Yesaya 35:8-10, bongeye kubaho no kugira ibakwe ly’umwuka ku mulimo wa Yehova binyuze mu nzira nyabagendwa y’ikigereranyo yavuzweho ngo: “Izitwa Inzira yo Kwera.” Ubwo buhanuzi bwarongeraga buti “Abacunguwe na Yehova bazagaruka maze bagere rwose i Siyoni bavuza impundu; kandi ibyishimo by’iteka bizaba kuli bo. Bazabona umunezero w’ibyishimo, kandi umubabaro no gusuhuza umutima bizahunga.”
14. (a) Ni ilihe teraniro lyabaye muli Nzeli 1919, kandi herekanywe kintu ki gishya? (b) Aderesi y’abacapyi yali yongeye kuba iyihe, kandi hitaweho akahe kazi?
14 Na none muli uwo mwaka wa 1919, hateguwe iteraniro i Cedar Point (Etazuni) kuva ku ya 1 kugeza ku ya 8 Nzeli, aho batangaje isohoka ly’igikoresho gishya cyo kuzakoreshwa mu milimo ya nyuma y’intambara. Yali igazeti ifite impapuro 32 isohoka kabili mu kwezi, yitwa: L’Age d’Or, bavuzeho ko yungilije indi gazeti, La Tour de garde. Icapwa lya mbere mu cyongereza ly’iyo gazeti (ubu yitwa ReveillezVous!) lyasohotse ku wa 1 Ukwakira 1919. Icyo gikoresho cyali kiziye rwose igihe nticyali kigamije gusa kumenyesha abantu bakunda Imana ko ubutegetsi butagira amakemwa bw’imyaka igihumbi bwegereje, cyali kigamije no gutangaliza abantu ko Babuloni Ikomeye yaciliweho iteka lyo kulimbuka bidatinze. Nyuma gato, mu icapwa lyayo lyo mu cyongereza lyo ku wa 15 Ukuboza 1919, La Tour de Garde yongeye kumenyesha abosomyi bayo ko aderesi y’abacapyi ali 124 Columbia Heights, Brooklyn, New York. Naho L’Age d’Or, mu numero yayo ya cumi na gatanu (lcyongereza), yo ku wa 14 Mata 1920, yamenyekanishije ko kuva ubwo izajya yandikirwa kuli 35 Myrtle Avenue i New York, mu karere ka Brooklyn, aho icapiro lya mbere lya Sosiyete Watch Tower lyahoze. Ubu, iyo sociyete n’amashami yayo bifite amacapiro mu mpande zose z’isi.
15. Uwo mulimo w’isubiranya wasohozaga iki, kandi ibyo byali bigize ikihe kimenyetso cyahanuwe na Yesu?
15 Uwo mulimo wose w’isubiranya, watangiye ku ntera nto, wali uhuye, nyuma y’intambara, n’itangiliro “ly’ikomezwa ly’ibintu byose byavuzwe n’Imana mu kanwa k’ abahanuzi bayo bera ba kera” kandi byagombaga kugaragaza ihindukira no kuhaba mu bulyo butagaragara bya Yesu Kristo wakujijwe (Ibyakozwe 3:21). Kurekurwa no gukorana k’ubwoko bwali bwiyeguliye Imana, aliko bukaba bwali imfungwa i Babuloni h’ikigereranyo, byali bigize “ikimenyetso. . . cy’irangira lya gahunda y’ibintu” Yesu yali yarahanuye mu buhanuzi bwe bwanditse muli Matayo 24 na 25, muli Mariko 11 no muli Luka 21.
16. Mu wa 537 mbere y’igihe cyacu, ni nde wagarukanye n’Abisiraheli mu gihugu cya Yuda?
16 Ibyo byose byateguliraga ikintu kirenzeho. Icyo se ni iki? Tugomba kwibuka ko muli 537 mbere y’igihe cyacu, ubwo, biturutse kw’iteka lya Kuro Mukuru, umwe watsinze Babuloni, imfungwa z’Abisiraheli zavaga muli uwo mudugudu [Babuloni], umubare munini w’abanyamahanga bagarukanye na bo mu gihugu cya Yuda. Muli bo halimo Abanetinimu, imbata, abagabo n’abagore, kimwe n’abalilimbyi b’abanyamahanga.—Ezira 2:43, 58, 64, 65, 70; 3:1; 6:21, 22; 1 Ngoma 9:1, 2.
17. Abo banyamahanga bashushanya nde uyu munsi, kandi abo bakristo bashobora kugereranywa na ba nde?
17 Abo banyamahanga bashushanya abagabo n’abagore muli iki gihe bumvise ubutumwa bwerekeye Ubwami bw’Imana na Kristo, ali we Kuro we Ukomeye, maze bifatanya n’abasigaye b’Abisiraheli b’umwuka nyuma yuko babohorwa ku butegetsi bwa Babuloni Ikomeye n’inshuti zayo za gipolitiki mu wa 1919. Abo bakristo bashobora kandi kugereranywa “n’ikivunge kinini cy’amahanga menshi” y’abantu bakulikiye Abislraheli ubwo bavaga mu Misiri bayobowe na Mose mu wa 1513 mbere y’igihe cyacu.—Kuva 12:37, 38; reba Ibyahishuwe 7:9-17.
18. Ni lyali izo “ntama zindi” zabwiwe ko zali zibonye umwanya wo “kwitanga” kandi ni nyuma y’ubuhe busobanuro bwatangiwe i Washington amagana n’amagana yo muli zo yekekanye “kwitanga” kwazo?
18 Abo banyamahanga bahwanye kandi “n’izindi ntama” Yesu Kristo, Umushumba mwiza, yavuze ko agomba gukorakoranya ngo amaherezo azigire “umukumbi umwe” n’intama z’umwuka z’uru “rwuli” ni ukuvuga abaragwa b’ Ubwami bw’ijuru bw’Imana (Yohana 10:16).b Mu icapwa lyo mu cyongereza lyo ku wawa 6 Kamena 1934 lya L’Age d’Or, urupapuro 574, ku mutwe muto “Ubwoko bwa Yonadabu”, izo “ntama zindi” mu bulyo bw’ikigereranyo zali zabwiwe ko zali zifite umwanya wo “kwiha” Yehova Imana muli Yesu Kristo no kubyerekana mu ruhame babatizwa mu mazi. Ku ya 31 Gicurasi 1935, muli disikuru yavugiye mu iteraniro ly’i Washington, perezida wa Sosiyete yagaragaje “izindi ntama” ko ali “umukumbi munini” uvugwa mu bulyo bw’ubuhanuzi mu Ibyahishuwe 7:9-17. Bukeye, abantu 840 barabatijwe, abenshi muli bo bali bafite ibyilingiro byo kubaho ku isi munsi y’Ubutegetsi bw’Ubwami bw’Imana.
19. (a) Yesu yavuze iki muli Yohana 11:25, 26 kubyerekeye kutazapfa bibaho? (b) Ni iki cyunga amahanga, kandi azamera ate kuli Harumagedoni?
19 Ubu ni cyo gihe cyo kwitondera amagambo ya Yesu ali muli Yohana 11:25, 26, aliyo aya: “Unyizera, naho yapfa, azabaho; umuntu wese uliho kandi unyizera ntazigera apfa.” Ibyabaye byose kuva mu wa 1914, ubwo intambara yatangiraga, bigaragaza neza ko tuli mu “gihe cy’imperuka”, mu gihe cy’“irangira lya gahunda y’ibintu”. (Danieli 12:1-4; Matayo 24:1-3). Nubwo Abahamya ba Yehova babwilije “ubu butumwa bwiza bw’ubwami”,mu isi yose uhereye mu wa 1919, amahanga, ndetse n’aya kristendomu, yanze gutegekwa n’Ubwami bwa mesiya bwimitswe mu ijuru mu 1914. Uko kurwanya Ubwami bwemewe bw’Imana no kurwanya ababubwiliza byunze amahanga, ali yo akoranilizwa atyo “mu ntambara y’umunsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose”, kuli Harumagedoni. Iyo “ntambara” ya hose izaba ilimburwa ly’ayo mahanga atizera, kandi ndetse n’ily’iyi gahunda y’ibintu.—Ibyahishuwe 16:14-16; Matayo 24:14.
20. (a) Ni iyihe mpano ishimishije “intama” zizabona ku isi icyo gihe? (b) Ni mu kihe gitabo zizashaka kwandikwa kandi ibyo bizazizeza iki?
20 Abagabo n’abagore bafite ukwizera bonyine ni bo bazarokoka urupfu; bagereranywa n’intama zili mu “mukumbi umwe” w’Umushumba mwiza. Muli zo habamo “umukumbi munini” “w’izindi ntama”. Mu Ibyahishuwe 7:9-17, hazivuga mu bulyo buhanura ko “ziturutse mu mubabaro ukomeye” maze zikinjira muli gahunda nshya y’ibintu y’imyaka igihumbi ku isi (Matayo 24:21, 22). Kuki izo “ntama” zagomba gupfa no kubura ubugingo ku isi? Munsi y’ubutegetsi bwa Kristo, bazabona ubulyo bwo kubaho iteka muli paradiso y’isi (Ibyahishuwe 20:1-6). Ni bangahe muli 2.000.000 zirenga z’Abahamya ba Yehova babatijwe kandi baliho ubu bazarokoka “umubabaro ukomeye’ rusange ubu wegereje cyane? Tuzareba. Ibyo ali byo byose bazaba ali “umukumbi munini” utabalika w’abantu b’ amahanga yose n’indimi zose. Nibinjira muli gahunda nshya y’ibintu nyuma ya Harumagedoni, abo bagabo n’abagore bizera bazarusha gutangara Noa n’umulyango we ubwo bavaga mu nkuge bazakandagira ku butaka busukuye nyuma y’umwuzure. Ku bazarokoka Harumagedoni, aya magambo ya Yesu azagaragara ko ali ay’ukuli mu mvugo yayo: “Umuntu wese uliho akanyizera ntazapfa bibaho.” (Yohana 11:26) Bazashaka kugira izina lyabo “lyanditse mu gitabo cy’ubugingo” cy’Imana itanga ubuzima (Ibyahishuwe 20:7-15). Ilyo yandika lizababera icyemezo koko cy’ubuzima bw’iteka mu isi yahinduwe paradizo.
21. Ni iki mu gihe cy’ubutegetsi bw’imyaka igihumbi abarokotse Harumagedoni batazakenera, kandi bazashobora kuba abahamya ba nde babikesha ubudahemuka bagaragaza uyu munsi?
21 Nta gushidikanya rero ko muli iki “gihe cy’imperuka” kigeze kure, ali cyo cyatangiye nyuma y’ibihe by’abanyamahanga mu 1914, abantu benshi baliho ubu bagaragaza ukwizera n’ubudahemuka bafite ntibazigera bapfa kandi ntibazava ku isi, umusego w’ibirenge w’Imana. Rero, imbere yacu hali imibereho itangaje. Ubwo abo bakristo batazapfa cyangwa ngo bahambwe, ntibazakenera kuzurwa mu gihe cy’ubwami bw’imyaka igihumbi bwa Kristo. Mu by’ukuli, bazarokoka maze bashobore kwakira abazuka bali basinziliye mu mukungugu w’ubutaka kandi Yesu Kristo yatangiye ubugingo bwa kimuntu butunganye ho inshungu ikiza. Ku bw’inyungu y’izo za miliyoni z’abazazuka, abarokotse Harumagedoni bazagira umwanya w’igikundiro wo guhamya ibyo Yehova azaba yarakoresheje Yesu Kristo mu gihe cy’“irangira lya gahunda y’ibintu“. Abo bantu b’umwanya w’igikundiro cyinshi bazagaragaze rero muli icyo gihe cy’ingenzi muli byose ko ali abahamya b’indahemuka ba Yehova Imana bahamya ubwami bwe ku bintu byose!
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Reba Umunara w’Umulinzi, icapwa mu cyongereza lyo kuli 1 Werurwe 1918, ku rupapuro rwa 80, ahanditswe ngo: “Assemblees auxquelles doit s’adresser frere J. Rutherford”; les Temoins de Jehovah dans les Desseins Divins, page 76, colonne 2, paragraphe 1; Umunara w’Umulinzi wo mu Ugushyingo 1924, ku rupapuro rwa 19, k’umutwe muto uvuga ngo “Pourquoi des Millions de Personnes ne Mourront Jamais”.
b Reba igitabo La Harpe de Dieu, cyasohotse mu wa 1921, urupapuro 345, igika cya 577, 578; La Tour de Garde yo muli Werurwe 1924, urupapuro 69, Igika cya 33, mu ngingo yerekeye “umugani w’intama n’ihene”.
Uracyabyibuka?
□ Ni gute abasigaye b’abakristo basizwe babaye nk’abapfuye?
□ Yehova yazuye abahamya be basizwe ngo bakore uwuhe mulimo wa nyuma y’intambara?
□ Ibyo byasohozaga ubuhe buhanuzi?
□ Ni iki, mu gihe cy’imyaka igihumbi, kitazagera ku bazarokoka Harumagedoni ?
[Ifoto yo ku ipaji ya 13]
Abahamya basizwe ba Yehova na bagenzi babo, “intama” bafatanyiliza gukwiza ubutumwa bw’Ubwami