Baravugana ubushizi bw’amanga Ijambo ly’Imana mu gihe cya “Atome”
“Muvuge ijambo ly’Imana mushize amanga.”—ABAFILIPI 1:14.
1. Mu myaka 49 ishize, Umuremyi wa “atome” yatangalishije iki?
IGIHE cya “atome” cyaratangiye. Isi yose yatangiye kugira impungenge y’intambara nukeleyeri. Ibyo, Imana Ishoborabyose yaremye “atome” na “nuwayo” yayo ntibiyobewe. Ni ilihe jambo se Imana idusaba kubwiliza mu isi yose muli iki gihe cyacu? Twibuke ko Imana ikoresha umulimo wo gushyiraho ikimenyetso iwukoresheje “umuntu” w’ikigereranyo Bibiliya yerekana “yambaye imyambaro y’ibitare, afite ihembe ly’umwanditsi kw’itako lye”.
2. Umulimo wo gushyiraho ikimenyetso ukorwa muli iki gihe ni mulimo ki, kandi ugamije iki?
2 Uwo “muntu” ashyira ikimenyetso mu gahanga k’abantu banihira ibizira byose bihakorerwa uyu munsi kandi bikabatakisha, tuvuge nko mu madini yiyita aya gikristo avuga ko asenga Imana (Ezekieli 9). Iyo batekereje imyifatire ababayobora berekanye mu gihe cy’Intambara ya mbere y’isi n’iya kabili abo bagabo n’abo bagore bakurwa umutima n’ibyo abo bayobozi bakora haramutse hagombye kurota intambara nukeleyeri ku isi yose. Mu gihe bali biteze kubona imyifatire myiza kuli abo banyacyubahiro bitwa ngo ni abakristo, abo bantu bafite imitima myiza batewe ubwoba bwinshi no kubona impuhwe zikabije ba bayobozi bagilira iyi si yasabitswe n’ubusambanyi, n’urugomo, n’inzangano zikomoka ku madini. Hagati y’iyi gahunda y’ibintu igomba kulimbuka vuba aha, abo bantu [b’imitima myiza] muli iki gihe bashyirwaho ikimenyetso kizatuma barokokera kubona gahunda nshya ikiranuka.
3. Ni iki cyali gikwiye kutubabaza kurusha kuba habaho itsembwa rusange? Ugomba kurangiza umulimo wo gushyira ikimenyetso mu gahanga agomba kugaragaza muco ki?
3 Ku byerekeye ibyo muli iyi si, ntawavuga ko bizagororoka. Ubwo rero, ni nde wahumuliza abagabo n’abagore bali n’abatali muli kristendomu bakaba bategereje ko bitinze, bitebutse, bazatsembwa bose icyalimwe? Yego na none abo bantu bababazwa n’uko ibintu bigenda bihinduka. Aliko, icy’ingenzi kurushaho, mbese banababazwa n’uko izina ly’Imana yo muli Bibiliya yera litukwa, kubera imyifatire y’abantu bitwa ngo barayikorera? Mu by’ukuli se, umuntu wambaye imyambaro yera ushyira ikimenyetso ku bantu bagenda barushaho kuba benshi agereranya iki, kandi mu by’ukuli umulimo we ni uwuhe? Abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo ntibashimishwa n’uwo mulimo wo gushiraho ikimenyetso [mu gahanga], maze bakawurwanya uko bashoboye kose. Nicyo gituma uwo muntu w’ikigereranyo agomba kutagira ubwoba ngo arangize umulimo ashinzwe.
4. Umuntu wambaye imyambaro yera yagereranijwe na nde? Abakora umulimo wo “gushyiraho” ikimenyetso muli iki gihe bagomba kuba bujuje izihe nshingano?
4 Uko byagenda kose, guhera mu 1935, uwo mulimo urakwirakwira hose mu bulyo budakumirwa. Urakorwa n’ubwoko bw’ abakristo bitangiye Yehova binyuze muli Yesu Kristo, kandi bakaba baragareranijwe n’umuhanuzi Ezekieli, umutambyi wo muli Isiraheli ya kera weretswe “umuntu wambaye imyambaro yera afite ihembe rw’umwanditsi ku itako lye”. Abo bakristo bitangiye Imana imwe n’iya Ezekieli, kandi, kimwe na Ezekieli, ni abahamya ba Yehova. Nyamara aliko, Ezekieli wo mu 19841 ni ubwoko bw’ abatambyi bo muli Isiraheli y’umwuka, ya yindi intumwa Petero kera yabwiye aya magambo yo muli 1 Petero 2:9 ati: “Ariko mwebgeho mur’ ubgoko bgatoranijwe, abatambyi b’ubgami, ishyanga ryera, n’abant’ Imana yaronse, kugira ngo mwamamaz’ ishimwe ry’Iyabahamagaye, ikabakura mu mwijima, ikabageza mu mucyo wayo w’itangaza.”
5. Abatambyi b’abafasha bagomba gukorana n’Umutambyi Mukuru Yehova yashyilishijeho indahiro ni bangahe?
5 Ubwo rero, Ezekieli w’ubu agizwe n’abakristo b’abatambyi n’ababafasha mu bulyo bw’umwuka. Basohoza uwo mulimo bayobowe na Yesu Kristo, Umutambyi Mukuru Yehova yashyilishijeho indahiro “mu bulyo bwa Melkisedeki”, umwami wa Salemu ya kera akaba “n’umutambyi w’Imana Isumba byose”. (Zaburi 110:4; Itangiriro 14:18; Abaheburayo 5:10; 6:20; 7:10, 11, 15-17). Guhera mu kinyejana cya mbere mu gihe cyacu, ali ho Petero yanditsemo ibaruwa ye, Yehova yatoranije abagize ubwo “butambyi bw’ ubwami”, amaherezo bakazaba 144,000 bakora bayobowe n’Umutambyi Mukuru Yesu Kristo.—Ibyahishuwe 7:1-8; 14:1-4.
6. Mbese, ku isi haracyali abagize “ubutambyi bw’ubwami” benshi? Biremyemo uwuhe muntu w’ikigereranyo?
6 Nk’uko raporo y’isi yose yerekeye urwibutso rw’Ifunguro ly’Umwami ibyerekana, urwibutso rwabaye kuli 29 Werurwe 1983, ku isi abagize “ubutambyi bw ubwami” hasigaye bake. Abo bakristo nibo bakora umulimo w’umuntu wambaye imyambaro yera utegetswe gushyira ikimenyetso mu gahanga k’abantu babikwiye.
7. Yehova azakorera iki abo umuntu wambaye imyambaro yera yashushanije?
7 Kera, umuhanuzi Ezekieli yagombye kugira ubutwali ngo adatinya Abisiraheli bamurwanyaga. Aliko Imana Ishoborabyose yamusezeranije kumuha uruhanga rukomeye ndetse kurusha urw’ abanzi be. Rero, Ezekieli ntiyagombaga gutinya abo banzi, abantu buntu (Ezekieli 2:4; 3:8; Yesaya 51:12). Muli ubwo bulyo, ni iby’ingenzi ko abakristo banyuma basizwe umwuka wera bagize muli iki gihe ubwoko bugereranywa n’umuntu wambaye imyambaro yera bilingira Imana ya Ezekieli. Bazi yuko izakomeza uruhanga rwabo, ku bulyo bazashobora guhangara igitsure cy’abanzi babo, baba biyita cyangwa batiyita abakristo.
8. Ni ayahe mabwiriza Yesu yatanze ahuje n’igihe tulimo?
8 Dore hashize ibinyejana cumi n’icyenda, Yesu Kristo, intumwa y’ingenzi ya Yehova, yohereje abigishwa be kubwiliza bashize amanga Ijambo ly’Imana mu gihugu cyabo ubwabo. Mbere y’uko bagenda yarababwiye ati: “Ntimuzatiny’abic’umubiri [aliko] badashobara kwic’ ubugingo; ahubgo mutiny’ushobora kurimburir’ ubugingo n’umubiri muri Gehinomu.” (Matayo 10:28). Ubundi kandi, mu gitabo giheruka cyo muli Bibiliya, Yesu arabwira aya magambo abasigaye basizwe bo mu gihe cyacu ati: “Ntutiny’iby’ugiye kuzababazwa. Dore, Satani agiye gushyirisha bamwe muri mwe mu nzu y’imbohe kugira ngo mugeragezwe, kandi muzamara iminsi cumi mubabazwa. Arik’ ujy’ukiranuka, uzageze ku gupfa: nanjye uzaguh’ ikamba ry’ubugingo.” (Ibyahishuwe 2:10). Mbega inkunga [ikomeye]!
9. (a) Ifungwa ry’umubare munini w’Abahamya ba Yehova ligaragaza iki muli iki gihe cyacu? (b) Nk’uko ibya Paulo bibyerekana, ni iyihe ngaruka ifungwa ry’umukristo lishobora kugira?
9 Biragaragazwa n’uko Abahamya ba Yehova bali mu bihugu birenga 40 bifite amategeko abuza cyangwa akoma imbere umulimo [w’Abahamya] —nta gushidikanya ko muli ibyo bihugu bahali ali benshi kurusha abakristo bali bafunzwe mu kinyejana cya I n’icya II —ibyo bikaba bihamya yuko badatinya imibabaro cyangwa uburoko. Koko rero, gufungwa kw’ abigishwa ba Kristo bishobora kugira ku bavandimwe babo mu kwizera ingaruka inyuranye n’iyo umwanzi yifuzaga. Bityo, Paulo ali mu buroko yaranditse ati: “Nukw’ibyo bitum’ abenshi bo muri bene Data bari mu Mwami nabo biringizwa n’ingoyi zanjye, bakarushaho gutinyuka no kuvug’ ijambo ry’Imana bashiz’amanga.“— Abafilipi 1:14.
10. (a) Ubutumwa Abahamya ba Yehova bashinzwe gutangaza buva hehe? (b) agomba gufata uruhe rugero?
10 Muli iki gihe kimwe no mu gihe cya Paulo, Ubutumwa buziye igihe Abahamya ba Yehova batangaza bashize amanga ntibufite inkomoko k’umuntu. Ahubwo ni ubwo muli Bibiliya yera, Ijambo lyahumetswe na Yehova, Imana Isumbabyose. Muli icyo gitabo, Umuremyi asaba nyine abamwitangiye kuba abahamya be, guhamya icyubahiro cye n’ubwami bwe (Yesaya 43:10, 12). Ubwo ali Yehova ubategeka kumenyekesha Ijambo lye ly’ukuli, nta cyaremwe na kimwe, uko cyaba kireshya kose, gifite uburenganzira cyangwa ububasha bwo kubabuza cyangwa kubatesha kubigenza batyo. Abakristo bagomba kugira imyifatire nk’ iy’intumwa zavugiye imbere y’abategetsi dore hashize imyaka igera ku 1900 bati: “Ibikwiriye n’ukumvir’Imana [ho umutware] kurut’abantu.”—Ibyakozwe 5:29.
11. Mbese, abantu bahindutse Imana ubwo bahimbaga bombe atomike? Mbese, bafite ububasha bwo gukoma imbere isakazwa ly’ubutumwa bw’ Ubwami?
11 Abantu ntibahindutse imana ubwo bahimbaga “bombe atomike”, kandi bazagomba kumulikira Isumbabyose icyo bayimajije (reba Zaburi 82:6, 7). Mu kwishakira ingufu z’iterabwoba za nukeleyeri, ubutegetsi ntibwashakaga guteza imbere Ubwami Imana yeguliye Kristo, ahubwo [ubwo butegetsi] bwashakaga guhamishaho ubutegetsi bwabwo bwite. N’ikimenyimenyi, bababazwa n’uko abigishwa bumvira ba Yesu batangaza Ubwami, maze bakarwanya umulimo wabo. Rero, amajyambere y’igihe cya “atome” ntiyatesheje umurongo cyangwa agaciro aya magambo y’ubuhanuzi ya Kristo ngo: “Ibyo bizaba ar’itangiriro ryo kuramukwa. Ariko mwirinde; kuko bazabagambanira mu nkiko, bazabakubitira mu masinagogi, kandi muzahagarar’ imbere y’abategeka n’abami babampora, ngo mubabere ubuhamya. [Kandi] ubutumwa bgiza bukwiliye kubanza kumara kwamamazwa mu mahanga yose. Ni babajyana mu manza, ntimuzahagarik’ imitima y’ibyo muzavuga; ahubig’ibyo muzabwirwa mur’icyo gihe, muzab’ ar’ibyo muvuga; kukw’atari mwe muzaba muvuga, ahubg’ ar’ umwuka wera. “—Mariko 13:8-11.
12. Ni iki kigomba kubanza kubwirizwa n’ubwo kirwanywa bikomeye? Ibyo ni igihamya kigaragara cy’iki?
12 Iramukwa lyisenyuye ku isi muli 1914. Kuva ubwo, abigishwa b’indahemuka kandi biyoroshya ba Yesu Kristo baratotezwa, nk’uko ubwo buhanuzi bwabivuze. Byose birerekana ko muli iki gihe tuli mu “irangira lya gahunda y’ibintu”. Ubu twageze mu gihe cya “atome”, turasatira indunduro y’icyo gihe (Matayo 24:3; Mariko 13:3, 4). Aliko mbere y’uko imperuka nyakuli iza, “ubutumwa bwiza bugomba kubanza kubwilizwa. Ni cyo gituma gutangaza Ijambo n’Ubwami bw’Imana bikorwa n’abakristo ku isi yose “bashize amanga” ali kimwe mu bimenyetso kidashidikanywa ko igihe cyacu koko ali igihe cy’“irangira lya gahunda y’ibintu”.—Matayo 24:14.
“Baliye” Ijambo ly’Imana ngo balivuge mu isi yose
13. Nyuma y’intambara ya mbere y’isi ni iki gisa n’ikivugwa mu Ibyahishuwe igice cya 10 cyageze ku basigaye b’abakristo basizwe? Nyuma yo guhembuka mu buryo bw’umwuka, bahawe tegeko ki?
13 Yohana, uwaherutse abigishwa Yesu yali yarahisemoho intumwa, yarangije umulimo we wo ku isi ahagana ku ndunduro y’ikinyejana cya mbere. Ubu ngubu, mu gihe cy’“irangira lya gahunda y’ibintu”, cyatangiye mu 1914, haliho abasigaye b’abakristo bitangiye Yehova hanyuma bakabatizwa maze bagasigwa umwuka we. Rero, abo bakristo bagereranijwe na Yohana, uliya wanditse Ibyahishuwe, igitabo giheruka cy’Ibyanditswe. Alibwo Intambara ya mbere y’isi ikirangira, [abobakristo] bagezweho n’ibisa n’ibyavuzwe kuli Yohana mu Ibyahishuwe igice cya 10. Ibyo byagombaga kubageraho bugufi bw’igihe cy’isohozwa “ly’ubwiru” cyangwa “ibanga lyera” ly’Imana (Ibyahishuwe 10:7, Segond; MN). Nyuma yo guhembuka mu bulyo bw’ umwuka balya, mu bulyo bw’ ikigereranyo, agatabo kalyohereye bali bahawe, abo bakristo bagereranywa na Yohana bahawe ili tegeko ngo: “Ugomba kongera guhanur’ iby’amoko menshi n’amahanga menshi n’indimi nyinshi n’abami benshi. “—Ibyahishuwe 10:10, 11.
14. Uyu munsi ni nde urangiza ubutumwa bwahawe intumwa Yohana mu kirwa cya Patimosi?
14 Ibyanditswe byahumetswe n’Imana ntibisobanura niba ya ntumwa ikuze Yohana wali mu kirwa cy’i Patimosi yarashoboye kurangiza uwo mulimo ahantu hanini cyane. Aliko se bite ku bakristo basizwe bagereranywa na we? Muli ubwo bwoko ni mwo umulimo n’ubutumwa byo guhanura byahawe Yohana byuzulira mu bulyo bwose. Imvugo ngo “ugomba kongera guhanura” irumvisha ko kubera ko yali afungiye i Patmosi, intumwa ntiyashoboye kurangiza mu mudendezo umulimo we w’ubukamya. Uko bigaragara, ibyo yabwiwe byarebaga mu by’ukuli abasa na we b’ ubu. Ngicyo igitumye tugiye kwibaza tuti ni mu bihugu bingahe no mu ndimi zingana iki Abahamya ba Yehova, alibo bihatira kubwiliza “ubu butumwa bwiza bw’ ubwami (. . .) ku isi yose ituwe, ho ubuhamya”, bavuga Ijambo ly’Imana bashize amanga.—Matayo 24:14.
15. Muli iki gihe ubutumwa bwiza bubwilizwa mu ruhe rugero?
15 L’Annuaire des Temoins de Jehova ya 1984 igaragaza ko umulimo wabo ukorwa mu bihugu 205; ikindi, ibitabo byerekeye kuli Bibiliya byasohotse mu ndimi 190. Mu mahanga abwilizwamo ubutumwa bwiza haba Abirabura, Abera, Imihondo n’abantu b’ ubundi bwoko bwiciyemo ubwoko, imilyango n’amandini kandi bakaba bavuga imvugo nyinshi. Uhereye ku Intambara ya mbere y’isi, umubare w’“abami” bategeka waragabanutse cyane. Nyamara aliko, abatware benshi ba politiki basohoza imilimo yabo bayita andi mazina. Uko bili kose, uko baba bitwa ku mugaragaro cyangwa icyo politiki yabo yaba igamije cyose, ubutumwa bw’Abahamya ba Yehova burabareba kandi buberekejweho bose. Ubulyo Abahamya ba Yehova bacibwa mu bihugu byinshi ni cyo kibibereye igihamya.
16. Ni iki abakristo batangaza bashize amanga? Aliko se amasengesho y’abayobozi bamwe ni bwoko ki?
16 Bityo, n’ubwo ibigo byashyiriweho gukora umuhati wo guteza imbere cyangwa gushyiraho ubwumvikane mu isi, twavuga nka Ishyirahamwe ly’Amahanga (Societe des Nations) n’Umulyango w’Abibumbye (Organisation des Nations Unies) walisimbuye, abakristo bakomeje kwerekana bashize amanga ko Ubwami bwa mesia bw’Imana ali byo byilingiro rukumbi by’umuntu. Ubwo “butumwa bwiza“siko bubera bwiza abayobozi b’iyi gahunda, kuko butandukanye neza rwose n’ibyo bashaka byose gukemuza ingorane z’abantu bashavuye. Abo bantu bibwira ko ibyo mu isi ali bo bireba kandi ko nta bandi nkabo babyitaho. Maze ntibaramutse bumvise bakeneye ubufasha bubarenze, ugusaba kwabo kwerekera ku “mana y’iyi si”, ntikurenga aho. Koko rero, Imana nyili “ubwo butumwa bwiza bw’ubwami” ntishyigikiye na busa “iyi si” ifite imana ho Satani.—2 Abakorinto 4:4, Bible de Jerusalem.
17. (a) Kuki umwanzi atashoboye kulimbura Ijambo lyanditse ly’Imana? (b) Ni nde watumye ilyo Jambo lyumvikana uhereye muli 1919?
17 Ubuhanuzi bwo mu Ibyanditswe buvuga bweruye ko Ijambo ly’Imana ligumaho ibihe bidashira, iteka lyose (1 Petero 1:23-25). Kugeza ubu, iyo mvugo ntiligera ibeshyuzwa. Igitabo cyahumetswe n’Imana ali cyo kigize Ijambo lyanditse ly’Imana ntaho cyagiye, n’ubwo amadini yakoze uko ashoboye kose ngo kivanweho n’amategeko yabo n’itwika lyabo. Aliko kugira ngo Ijambo ly’Imana libwilizwe, hagombaga umuntu ulyatura akalyumvikanisha. Ni yo mpamvu yatumye kuva mu 1919 Abahamya ba Yehova bagenda baba benshi mu kulivuga bashize amanga batanatezuka, n’ubwo abanzi babo bakaliye gukora uko bashoboye kose ngo babibabuze.
18. Yehova azakomeza gukomeza uruhanga rw’ abo babwiliza kugeza lyali?
18 Ubwo Imana yabahaye Ijambo lyayo, mbese umuntu yashidikanya ko izakomeza nka diyama uruhanga rw’abakristo bagize Ezekieli w’ubu n’urwa bagenzi babo b’ intwali, kugira ngo bashobore kwihanganira urwango rw’ abanzi babo badacogora, mu gihe bategereje ko uko kubarwanya kujyana na bene ko? Reka da! Ku bw’Imana, umulimo w’Abahamya ba Yehova wakomeje gutungana. Ubwo rero, Yehova azatuma abo babwiliza badacogora bakomeza gusugira kugeza ubwo bazaba barangije “guhanulira amako n’amahanga n’indimi n’abami”. Dushobora kwemera ko [Yehova azabigenza atyo kubera icyubahiro cye n’ubutware bwe.
Uracyabyibuka?
□ “Umuntu wambaye imyambaro yera afite ihembe ly’umwanditsi” yashushanyaga iki? Ni uwuhe mulimo uwo “muntu” akora ubungubu?
□ Kuki Abahamya ba Yehova bagomba kugaragara ko ali intwali [zidatinya]?
□ Nyuma yo kulya “agatabo”, intumwa Yohana yagombaga gukora iki? Iyo nkuru ihwanye n’ibihe bintu by’ubu?
[Ifoto yo ku ipaji ya 4]
Muri iki gihe cya “atome”, umuntu wambaye imyambaro yera” ararangizanya umulimo we ubushizi bw’amanga. Mbese, wifatanya mu mulimo akora?
[Ifoto yo ku ipaji ya 7]
Amaze guhabwa igitabo mu bulyo bw’ikigereranyo, Yohana yahawe itegeko lyo “kongera guhanura”. Na none, uyu munsi, abakristo baratangaza ubutumwa bw’Imana bashize amanga