ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w84 1/9 pp. 10-16
  • Uko watangaza Ijambo ly’Imana mu isi ifite ubwoba

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uko watangaza Ijambo ly’Imana mu isi ifite ubwoba
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1984
  • Ibisa na byo
  • Baravugana ubushizi bw’amanga Ijambo ly’Imana mu gihe cya “Atome”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1984
  • “Bazamenya ko ndi Yehova”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1988
  • Tega amatwi umurinzi wa Yehova aravuga!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1988
  • Intumwa z’Amahoro y’Imana Zavuzweho ko Zifite Ibyishimo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1997
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1984
w84 1/9 pp. 10-16

Uko watangaza Ijambo ly’Imana mu isi ifite ubwoba

1. Ni iyihe mimerere itigeze kubaho umuhanuzi usumba bose yahanuye?

YESU KRISTO, umuhanuzi usumba [ababayeho] bose, yali yahanuye akaga kabaye ku isi yose guhera ku Intambara ya mbere y’isi mu 1914. Yali yavuze kandi indwara izafata amahanga yose muli aya magambo: “Abantu bazagushw’ igihumure n’ubwoba no kwibgir’ ibyenda kuba mw’isi kukw’imbaraga zo mw’ijuru zizanyeganyega.”​—Luka 21:26, 27.

2. Ni nde udacibwa intege n’ubwoba? Impamvu ni iyihe?

2 Icyakora, n’ubwo byaba bitangaje bwose, haliho abantu bataciwe intege n’ubwo bwoba kandi batiyumvamo gucika umukendero. Turashaka kuvuga Abahamya ba Yehova ubu bali mu bihugu 205. Koko rero, abo bumvise iyi nkunga ya Yesu ngo: “Nukw’ibyo nibitangira kubaho, muzararame, mwubur’ imitwe yanyu, kuko gucungurwa kwanyu kuzaba kwenda gusohora.”​—Luka 21:28.

3. Kuki Ubwami bwa mesia butashyizwe i Yerusalemu kandi kuki Ishyirahamwe ly’Amahanga n’umulyango walisimbuye bitashoboye kwigizayo akaga ko kulimburwa na za “bombe atomike“?

3 Muli iki gihe kuruta mu bindi bihe byose, ni ibigaragara ko “ibihe by’amahanga” cyangwa “ibihe by’Abanyamahanga” byashize mu gice cya kabili cy’umwaka 1914. Na none biragaragara cyane ko ali muli icyo gihe Ubwami Yehova yasezeraniye kandi yahaye Yesu Kristo bwashyizweho mu ijuru kandi kuva ubwo bukaba butegeka hagati y’abanzi babwo (Luka 21:24, MN, Crampon). Nta gitangaje rero kuba Ubwami bwa mesia butashyizwe muli Yerusalemu yo ku isi. Harumvikana kandi impamvu Ishyirahamwe ly’Amahanga (Societe des Nations) litashoboye kuba “inzira ya politiki y’Ubwami bw’Imana ku isi”. Nandetse, nyuma y’imyaka 35 irenga, Umulyango w’Abibumbye (Organisation des Nations unies), wasimbuye Ishyirahamwe ly’Amahanga, ntiwageze ku icyifuzo cya kristendomo. Uwo mulyango ntiwashoboye kwigizayo akaga ko kulimburwa na za “bombe atomike”.

4. Ishyirahamwe ly’Amahanga lyali ubugambanyi bw’iki?

4 Kuva umunsi hasabwe ishyirwaho ly’Ishyirahamwe ly’Amahanga Intambara ya mbere y’isi ijya kurangira, Abahamya ba Yehova bagaragalije isi badatinya ko ikitwa ingirwabutegetsi cyose kigana ubutegetsi bw’Imana Kristo abereye umwami ntacyo cyali kugeraho. Ubwo rero, babigenje batyo bakulikiza ubuhanuzi bwo muli Yesaya 8:12, dusoma ngo: “Ntimuvuge ngo: Baratugambaniye, nk’uko ubu bgoko buzavuga kur’ ibyo byose buti: Baratugambaniye; ntimukagir’ ubgoba nk’ubgabo, kandi ntimugatinye.’ Koko rero, uwo mugambi w’abantu wo kwiyunga wali “ubugambanyi” nyabwo, bugambanira inyungu zikomeye z’Ubwami Imana yahaye Kristo (MN, Osty). Rero uwo mugambi washoboraga ute kugira umugisha n’inkunga bya Yehova, Umwami w’abami?

5. (a) Ubulyohe bw’“umuzingo” Ezekieli yaliye bwali bumeze bute, n’ubwo butali buhuje n’ibyalimo? (b) Mbese twali dukwiye kunezezwa no kugira Ijambo ly’Imana mu kanwa kacu?

5 Ubutumwa bw’Ubwami Abahamya ba Yehova bakomeza gukwirakwiza ni igikorwa cy’ubutwali muli iyi si yikulikilira inzira idahuje na busa na bwo. Muli iki gihe cyacu, abakristo b’ukuli bameze nk’abo mu gihe cy’umuhanuzi Ezekieli ubwo yali i Babuloni, hasigaye imyaka mike ngo Abanyebabuloni balimbure Yerusalemu mu mwaka wa 607. Nk’uko ibyo byagombaga kuba nyuma ku intumwa Yohana mu kirwa cya Patimosi, Ezekieli yahawe “umuzingo w’igitabo”. Umuhanuzi aratubwira [iyo nkuru ati: “Cyari cyanditsweho imbere n’inyuma; cyanditswemw’ amaganya, n’umuborogo, n’ibyago.” (Ezekieli 2:9, 10). Amaze guhabwa itegeko lyo kulya cya “gitabo”, Ezekieli yarabikoze. Dore icyo abitukwiraho: “Mu kanwa [umuzingo] wandyoheye nk’ubuki.” (Ezekieli 3:1-3). Natwe dushimishwa n’uko Imana yashyize Ijambo lyayo mu kanwa kacu kugira ngo tube intumwa zayo. Ni umwanya w’igikundiro ulyoshye, nubwo ilyo Jambo lyaba lyanditsemo amaganya, umuborogo n’ibyago (reba Zaburi 19:7-10). Abahamya ba Yehova bashimishwa cyane n’ibyahishuwe by’Imana batangiye kwicengezamo mu 1919. Ibyo byahishuwe byabateye ingufu nk’iz’ubuki, mu mvugo isanzwe, bwateye kera Yonatani.​—1 Samweli 14:26, 27.

6. Ubu umunsi wo guhora w’Imana yacu wegereje, kuki tugomba ubutwali? Ni iki Abahamya ba Yehova bashobora kudashidikanya?

6 Ubu “umunsi wo guhora w’Imana yacu” wegereje, Abahamya ba Yehova bagomba kugaragaza ubutwali bavuga “amaganya, n’umuborogo, n’ibyago” bigiye kwisenyura ku bantu bose (Yesaya 61:1, 2). Abantu bashakira ihumure iyi si ili mu kaga ntibishimira kumva imiburo yo mu kanwa k’Abahamya. Uko bimeze kose, ubwo ali Imana ibohereza kuvuga Ijambo lyayo, abo Bahamya bashobora kwilingira ko Imana izabatera inkunga kugeza umunsi izahoreraho inzigo.

7. Yehova yafashije ate Ezekieli ngo ashobore umulimo we?

7 Yego ntabwo bishimishije kugomba kubwira abantu banga kumva. Kuli iyo ngigo aliko, twumve aya magambo Yehova yabwiye Ezekieli: “Ab’inzu y’Isiraeli ntibazakumvira, kuko nanjye banga kunyumvira; kukwab’inzu y’Isiraeli bose bazinz’ umunya, kandi binangiy’umutima. Dore, ngiye gutuma mu maso hawe hakomera hagahangara mu maso habo. N’uruhanga rwawe nduhe gukomera ngo ruhangar’ impanga zabo. Uruhanga rwawe naruhaye gukomera nk’intosho, rurush’ isarabgayi. We kubatinya, ng’ushishwe n’igitsure cyabo, [kukw’] ar’ inzu y’abagome (. . .). Maz’ugende, usang’abo mu bgoko bgawe bajyanw’ ar’ imbohe, uvugane na bo, ubabgir’ uti: Uku ni k’Umwami [Yehova] avuze, nubgo babyumva, naho batabyumva.”​—Ezekieli 3:7-11.

8. Ukwoko bwa Ezekieli bwagombye guhangara bute imimerere yali iruhije bwalimo nyuma y’Intambara ya mbere y’isi? Biba byaragenze bite iyo abayobozi b’idini babwumva?

8 Mu kinyejana cyacu, itsinda ly’abakristo lyagombye guhangara imimerere iruhije nk’iyo. Turashaka kuvuga abigishwa bo hanyuma babyawe n’Imana ho abana b’umwuka basigiwe n’umwuka wayo kuyibera abahamya, ba bandi ubu bagize Ezekieli mu bulyo bw’ikigereranyo. Kimwe n’umuhanuzi Ezekieli, ntibatinye ubutumwa bwabo, nubwo hali igitsure mu maso y’abakuru b’ idini badamaraye kandi bambaye bitangaje, bo biyita yenda Abisiraheli bo mu bulyo bw’umwuka. Iyo abo bakuru b’idini bajya koroshya igitsure cyabo ngo bategere ugutwi ubutumwa bw’Ubwami abakristo basizwe babwiliza guhera mu 1919, kristendomu ntiba yaliroshye mu ntambara ya kabili y’isi yarushije iya mbere gukwira no kulimbura.

9. Abasigaye b’abakristo basizwe hamwe na bagenzi babo bagombye gukora iki ngo bashobore ubutumwa batumwe?

9 Uyu munsi, ibisura intambara nukeleyeri biragwira, kandi Umulyango w’Abibumbye uhali. Nyamara aliko, abakuru b’idini ntibigeze bahindura indoro barora abawiliza ukuli. Ni cyo gituma abanyuma bahagaraliye Ubwami basizwe hamwe na bagenzi babo bo mu mahanga yose bitangiye Imana bakabatizwa bagombye gukomeza mu gahanga kabo hagakomera nka diyama ngo bahangare abanyamadini babarwanya bikomeye. Bakomeza kuvuga Ijambo ly’Imana bashize amanga.

10. Kuki abayobozi n’abayoborwa ba kristendomu baba baragombye kumva Abahamya ba Yehova? Ni iki bazagomba kumenya?

10 Abayobozi n’abayoborwa bo muli kristendomu bafite nyamara umwanya mwiza cyane wo gusobanukirwa ubutumwa n’inama by’Abahamya ba Yehova. Koko, Abahamya ibyo bavuga babikura muli Bibiliya, igitabo abagize amadini yitwa ngo ni aya gikristo bavuga ko bemera kandi kikaba cyaranditswe mu ndimi nyinshi na za “societes bibliques” zabo. Ibyo bikaba byibutsa ibyo Yehova yabwiye Ezekieli. Muli Traduction du Monde Nouveau turasoma ngo: “Maze abana babo b’abashizi b’ isoni n’imitima inangiye — ni bo ngutumyeho, — maze uzagomba kubabwira uti: Dore icyo Umwami Yehova avuga. Naho bo, bumva batakumva, —kuko ali inzu y’abagome—nta kabuza bazamenya ko umuhanuzi yali abalimo.”​—Ezekieli 2:4, 5.

11. Ni iyihe myifatire abayoboke ba kristendomu bagiliye abasigaye b’abakristo basizwe? Yehova yafashije ate abo basigaye ngo barangize ubutumwa bwabo bugoye?

11 Kristendomu, yiyita Isiraheli y’umwuka, yerekanye ikizizi cyo mu maso hayo n’ukwinangira umutima kwayo ku bakristo basizwe Yehova yahaye gutangaza ubutumwa bwe bwanyuma mu gihe cy’“irangira lya gahunda y’ibintu”. (Matayo 24:3, 14). Ishoborabyose yali izi ko izatera abakristo basizwe n’umwuka, ali bo bagize Ezekieli w’ubu, ubutwali bali gukenera ngo batangire kandi batunganye neza ubwo butumwa bugoye.

12. Yehova yilinda atyo ikihe kirego? Ni iki kizahanagura ikitwa igitutsi cyose ku izina lye?

12 Imana y’inzirakibi yashatse kutagibwaho n’ikirego icyo ali cyo cyose cyasa n’ubwicanyi. Ntawe ushobora kuyemeza kuba itabuliye abantu bali mu kaga. Tuzatangatangwa vuba hano n’ibiba mu isi byinshi cyane kubulyo amaherezo tuzamenywa nk’ uko tuli koko. Abantu batagira icyo bitaho bazagomba kwemera ko umuhanuzi wa Yehova yali muli bo rwagati. Ibyo bizaba ubwo Babuloni Ikomeye, ikoraniro ly’isi ly’amadini y’ikinyoma, izalimburwa burundu n’ubutegetsi bwa gipolitiki yali ibereye malaya nta mbebya, mu bulyo bw’umwuka. Ayo mahindure azahanagura icyitwa igitutsi cyose ku Mana yo nyili ugusenga kutanduye.

13. Ni ilihe sezerano Yehova yakomeje? Ubwo rero, ni mu biki abasigaye b’abakristo basizwe babera urugero rwiza cyane “izindi ntama“?

13 Niba abakristo basizwe n’umwuka baravuganye ubushizi bw’amanga kugeza ubu, ni ukubera ko Yehova yakomeje isezerano yali yavuze muli aya magambo ati: “Dore, ngiye gutuma mu maso hawe hakomera hagahangara mu maso habo, n’uruhanga rwawe nduhe gukomera ngo ruhangar’ impanga zabo. Uruhanga rwawe naruhaye gukomera nk’intosho rurush’ isarabgayi. We kubatinya, ng’ushishwe n’igitsure cyabo, kukw’ar’ inzu y’abagome.” (Ezekieli 3:8, 9). Kubera icyo cyizere, abo bigishwa bateza inkunga urugero rwabo umukumbi ugenda utubuka w’“izindi ntama” Yesu Kristo, Umushumba mwiza, yasezeranije kubegereza (Yohana 10:16; Ibyahishuwe 7:9-17). Bamaze kuba Abahamya ba Yehova, izo “ntama zindi” usanga zifite ubutwali nk’ubw’intare.

14, 15. (a) Kuki Abahamya ba Yehova benshi bafungwa, byaba cyangwa bitaba muli kristendomu? (b) Ni mu biki ingaruka imimererwe yabo igira ku Bahamya badafunze itandukanye bashoboraga gukeka?

14 Abahamya ba Yehova ntibigana Babuloni Ikomeye. Nicyo gituma byaba cyangwa bitaba muli kristendomu, bamwe bo muli bo bafungiwe kutivanga kwabo kudahinyuka. Aliko kandi, imimererwe yabo ntikura umutima abavandimwe babo badafunze. Ibyo biratwibutsa ibyabaye ku bakristo b’i Roma. Limwe aburana, intumwa Paulo yali yasabye kujulilira Kayizari, maze umucamanza yemeza avuga ati: “Wajuliliye Kayizari, uzajya imbere ya Kayizari.” (Ibyakozwe 25:10-12). Nuko Paulo ajyanwa i Roma afite iminyururu, hanyuma arafungwa ategereje urubanza rwe. Ni mu muli iyo mimererwe yandikiyemo abavandimwe be bakundwa cyane b’i Filipi, mu Bugereki, ati:

15 “Bene data mu Mwami benshi, bilingijwe n’ingoyi zanjye, barushaho gutinyuka no kuvug’ ijambo ry’Imana bashiz’amanga.“—Abafilipi 1:14.

16. Nubwo abakristo abavandimwe babo bafunzwe, ni uwuhe muco abahamya batali bafunze bagaragaje Intambara ya mbere irangiye? Kuki uwo muco tuwukeneye uyu munsi?

16 Mu mimererwe nk’iyo, Intambara ya mbere y’isi irangiye mu 1918, abahagaraliye Sosiyete Watch Tower bafungiwe ibirego by’ikinyoma. Nyuma y’ihagalikwa ly’imirwano, abavandimwe babo batali bafunze bakoze bya gitwali uko bashoboye kose ngo bafungurwe. Mu 1919, abakristo bali bafunze bararekuwe banahanagurwaho icyaha. Mu birego byose by’ibinyoma baregwaga nta na kimwe cyabafashe. Ubwo batangiye: kubwiliza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bwa mesia bwashyizweho bafite ’ ubutwali batali bigeze bagira mbere hose, bahangara Babuloni Ikomeye n’abayo. Ubu ngubu, Abahamya bafunze ni benshi cyane kuruta mu Ntambara ya mbere y’isi, maze abavandimwe babo badafunze bakaba bagomba “kuvuga ijambo ly’Imana bashize amanga”.

Abakoza isoni Kristendomu kubera ubulyo batega amatwi

17. (a) Yehova yabwiye iki Ezekieli cyerekeye abantu bashishikalira gutega ugutwi? (b) Mbere yo kwita kuli abo bantu, ni bande cyane cyane babanje kwitabwaho, kandi bate?

17 Aliko se ni nde wali ugiye kumva abo babwiliza? Icyo ni ikibazo giteye amatsiko. Kuli iyo ngingo, dore icyo Yehova yabwiye Ezekieli: “Kuko ntagutumye ku bantu b’ ururimi rutamenyekana cyangwa rurushya (. . .), si ku moko (. . .) mutumvikana. Iyaba ari bo nari naragutumyeho, bo baba barakumviye.” (Ezekieli 3:5, 6). Uwo muhanuzi yagombaga kubwiliza Ijambo ly’Imana Ubwoko bwe bwite, Abisiraheli bali baramaze kujyanwa i Babuloni. Nk’uko nguko, kugeza hagati y’ibinyecumi bine by’ikinyejana cya XX, abasigaye b’abakristo basizwe bihatiye cyane cyane gukorakoranya abanyuma bagize Abisiraheli b’umwuka mu “kiraro” cy’“umukumbi muto”. Se wo mu ijuru yageneye kugira uruhare mu Bwami bw’Umwana we kubw’inyungu y’abantu bacunguwe (Luka 12:32). Aliko mu nyuma, byabaye ngombwa kugaruka ku magambo ya Yesu ali muli Yohana 10:16, n’isano afitanye n’Ibyahishuwe 7:9-17.

18, 19. Kuki mu 1935, hagombaga ubutwali kugirango hagaragazwe ko “umukumbi munini” ali “intama” zagombaga kuba “umukumbi umwe” n’abasigaye b’abakristo basizwe n’umwuka?

18 Muli Yohana 10:16, Yesu, Umwana w’Imana, aravuga ati: “Mfite n’izindi ntama, zitar’ izo mur’ uru rugo; na zo nkwiriye kuzizana, zizumv’ ijwi ryanjye, kandi zizab’umukumb’ umwe, zigir’umwunger’ umwe.“

19 Muli icyo gihe, abantu bagaragaraga ko ali “izindi ntama” bagombaga gutinyuka ngo bumve ijwi ly’“umwungeli umwe”. Koko rero, ba “nationalistes” bishumitse kuli Adolf Hitler, batewe inkunga n’abayobozi ba Kiliziya gatolika uwo mutware wabo yalimo, batoteje Abahamya ba Yehova bitavugwa. Mu bintu bimeze bityo, mu 1935, perezida wa Sosiyete Watch Tower yagombaga kugira ukwizera gukomeye, ukudatezuka n’ubutwali ngo yemeze ko “umukumbi munini” w’Ibyahishuwe 7:9-17 wali ugizwe n’“izo ntama zindi”, kandi ko zagombaga kwifatanya n’abasigaye b’abakristo basizwe batotezwa bali muli “uru rugo” ku bulyo baba “umukumbi umwe”. Rero bagomba “kuvuga ijambo ly’Imana bashize amanga”, kandi ntibashidikanije kubikora.

20. Ni gute ababaye “izindi ntama” babigenje? Uyu munsi “umukumbi” urangana iki?

20 Disikuru ya perezida wa Sosiyete Watch Tower ako kanya yakirwa n’amagana n’amagana y’abantu bitangira wese Yehova binyuze k’ “umwungeli we umwe” maze babyerekana babatizwa mu mazi. None ubu, n’ubwo Intambara ya kabili y’isi yabyukije ingorane, izo “ntama zindi” zaliyongereye ku bulyo zabaye “umukumbi” w’izirenza miliyoni ebyili n’igice. Mu bihugu 205 zikwirakwiliyemo, ibyinshi ntibili muli kristendomu. Urugero: u Buyapani aho buli mwaka abakristo barenga 70.000 bitanze bavuga ubutumwa bw’Ubwami, Koreya aho abantu barenga 30.000 nabo bakora uwo mulimo, no muli Nigeria hali ababwiliza b’ukuli barenga 100.000.

21. Ni nde ukoza kristendomu isoni yitabira “umwungeli umwe“?

21 Nta gushidikanya, n’ubwo ireba igitsure ikaninangira umutima, kristendomu ikorwa n’isoni ibona abantu bangana batyo bitabira “umwungeli umwe” muli ayo mahanga afite imvugo muli rusange igoye aliko cyane cyane iy’idini, ndetse ali byo itumvikana. Abantu bahinduka “izindi ntama” za Kristo bagaragaza ubutwali bukwiye gushimwa birengagiza akanwa k’isi maze bagasanga “Umwungeli umwe” babonye ko ali we mutware n’umukiza wabo washyizweho n’Imana. Nk’uko umushumba wazo yabigenje, izo “ntama” zivuga Ijambo ly’Imana zishize amanga.

22. Mu maso y’isi, ni gute Abahamya ba Yehova bagomba kuvuga Ijambo ly’Imana?

22 Buli munsi isi irangenda irushaho gushya ubwoba. Kubera igikorwa cy’abadaimoni, amahanga aragana adakebakeba ku rugamba rwa Harumagedoni, aho azarwanira bwa nyuma. Abahamya ba Yehova bo ntibazarwana urwo rugamba, bazareba ugutsinda Imana yabo izatsinda. Bamaze kurokoka intambara iruta izabayeho zose, amajwi yabo azifatanya n’ay’imbaga z’abamalayika balilimbane ibyishimo ishimwe lya Yehova, Imana yabo itaganzwa, n’ilya Yesu Kristu, umugaba we w’intwali (Ibyahishuwe 16:13-16). Ubu rero si igihe cyo gusubira inyuma. Birakwiye ahubwo ko umukumbi umwe w’Abahamya ba Yehova ukomeza “kuvuga ijambo ly’Imana ushize amanga” kugeza igihe isi izuzura ubumenyi bwa Yehova nk’uko amazi atwikira inyanja.​—Yesaya 11:9; Ezekieli 47:1-5.

Wateze ugutwi izi ngingo?

□ Ni iki cyabaye kuli Ezekieli amaze kujyanwa i Babuloni, kandi ni iki cyabaye mu gihe cyacu nkacyo?

□ Kubera imyifatire y’abayobozi b’idini, kuki abakozi b’Imana bagomba gukwirakwiza Ijambo lyayo bashize amanga?

□ Ni gute abakozi ba Yehova bamenyekanishije ubutumwa bwabo mu “bwoko butumvikana“?

□ Ni iyihe myifatire ugomba kugira uhereye ubu n’igihe kizaza?

[Ifoto yo ku ipaji ya 12]

Abahamya ba Yehova ntibatinya ibitutsi n’igitsure by’abayobozi b’idini

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze