Genda utangaze Ubwami bw’Imana
“Rek’abapfuye bihambir’abapfuye babo, ariko wehoho genda, ubwiriz’ abant’ iby’Ubwami bw’Imana.”—LUKA 9:60.
1. Ni ibihe bibazo by’ingenzi amagambo ya Yesu ali muli Luka 9:60 abyutsa?
UBWAMI bw’Imana bwali ikintu cy’ingenzi kuruta ibindi byose mu buzima bwa Yesu. Uyu munsi ni nako bimeze ku bigishwa be bose b’ukuli. Kuko tuli abakristo, twihatira gukulikira neza inzira ya Yesu dushyira mu bikorwa ibyo Bibiliya ivuga. (1 Petero 2:2.) Nyamara aliko, mu gihe cyo gutangira umwaka wa 1986, ntitwali dukwiye kwisuzuma ngo turebe igifata umwanya wa mbere mu buzima bwacu? Urugero, wumva ute amagambo ya Yesu ngo “rek’abapfuye bihambir’abapfuye babo.” Uko ubibona, kuki Yesu hanyuma yatsindagilije gutanga ubutumwa bw’ubwami, aho gutsindagiliza ibireba umulyango bisa n’aho bikenewe? Ubitekerezaho iki?
2. Yehova yatangiye gutegeka kwe lyali kandi n’iby’igihe kingana iki?
2 Mbere yuko Yesu akoresha imvugo “Ubwami bw’Imana,” Umwanditsi wa Zaburi Dawidi yanditse ayobowe n’umwuka w’Imana ati: [Yehova] yakomej’intebe ye mw’ijuru: ubwami bwe butegeka byose.” (Zaburi 103:19) Ubutegetsi bwa Yehova bwatangiranye n’irema. Urufatiro rw’intebe ye ya cyami ntiruzanyeganyezwa bibaho. Uburenganzira bwe k’ubutegetsi bw’isi yose ntazashobora kubwamburwa bibaho! Ntibitangaje rero umwanditsi wa Zaburi yanditse avuga ati “Mwogez’icyubahiro cye [Yehova] mu mahanga, . . . kuko [Yehova] akomeye, akwiliye gushimwa cyane.”—Zaburi 96:3, 4; 109:21; Danieli 4:34, 35.
3. (a) Ni ibihe bintu byatumye ubutegetsi bwa Yehova bushidikanywa? (b) Imana ishaka ite gukemura ikibazo cy’ubutegetsi bw’isi yose?
3 Aliko kandi abantu bose ntibakomeje gusingiza Yehova. Satani, Umuhakanyi wa mbere yashidikanyije ubulyo Imana iyobora ibiremwa byayo byo ku isi (Itangiriro 3:1-5; Yubu 1:6-12; 2:1-5) Ingaruka y’ibyo, ibiremwa bimwe ku isi no mu ijuru hanyuma byaje kureshywa niyo myifatire yo kwigomeka y’umubeshyi. Satani na none yatumye abantu bashyiraho ubutegetsi bwa kimuntu. Ni na byo yitwaje mu guhakana uburenganzira bw’ubutegetsi bw’Imana. (Ibyahishuwe 13:1-6) Kugira ngo acyemure ikibazo cy’ubutegetsi bw’isi yose, Yehova yafashe umugambi utangaje, Danieli yawuvuze mu bulyo bw’ubuhanuzi muli aya magambo ngo “Nuko ku ngoma z’abo bami, Imana yo mw’ijuru izimik’ ubundi bwami butazarimbuk’iteka lyose. . . . Ahubwo buzamenagura ubwo bwami bwose [bubutsembeho], kandi buzahorahw’iteka lyose.”—Danieli 2:44.
Yehova aba Umwami kuli Isiraheli
4. Ni mu buhe bulyo Dawidi yashoboye kuvuga ati “Yehova ubwe yabaye umwami,” kandi hagombaga gukorwa ibiki kireba iyo mvugo?
4 Bityo rero n’ubwo ubwami bw’Imana bwatangiranye n’irema, ni ibigaragara ko Yehova yiyemeje gushyiraho ikintu kigaragara mu bulyo bwihaliye, gihagaraliye ubutegetsi bwe kandi gikemure ikibazo cy’uburenganzira bw’ubutegetsi. Ubwo rero ni Ubwami bw’ijuru, Ubwami bwa Kimesia. Ubwami bw’isi kera Yehova yashyize ku ishyanga ly’Isiraheli bwashushanyaga mu rugero ruto ubwo bwami butazalimbuka iteka lyose. Nicyo cyatumye ubwo yinjizaga isanduku y’isezerano mu mudugudu wa Yerusalemu umwami Dawidi yalilimbye iyi ndilimbo y’ibyishimo ati: “Ijuru linezererwe, isi yishime; bavugire mu mashyanga bati: [Yehova] ari ku ngoma!” (1 Ngoma 16:31) Yego, mu bulyo bwihaliye, Yehova “yari ku ngoma” y’Isiraheli yose. Cyali igihe cy’ibyishimo byinshi maze Dawidi ashaka kwamamaza icyo kintu kidasanzwe.
5, 6. (a) Dawidi yali umwami utandukanye n’abandi ate? (b) Ninde yashushanyaga kandi yamushushanyaga ate?
5 Ibyo Dawidi yavanye mu bushumba byamutandukanyije n’abandi bami. Yabaye umwami w’umushumba. Umwanditsi wa Zaburi avuga ubulyo Yehova yamuhaye uwo mulimo muli aya magambo: “[Yehova] atoranya Dawidi umugaragu we, amukura mu ngo z’intama . . . kugingw’aragir’aba Yakobo ubwoko bwe, n’abisiraheli umwandu we, n’uko abaragilisha umutima mwiza utunganye, abayoboz’ ubwenge bw’amaboko ye.”—Zaburi 78:70-72.
6 Uko Dawidi yita ku bwoko bwe nk’uko umushumba yita ku ntama ze, ubudahemuka bwe ku mana n’ubuhanga mu gutegeka bwe, ibyo byose byatumye ashobora gushushanya mesia wali kuza, uwo Imana yali gukoresha mu bulyo bwihaliye ngo agaragaze ubutegetsi bw’isi yose bwa Yehova kandi abe Umwami-Mushumba wuje urukundo. Iyo ntambwe nziza cyane mu gusohozwa kw’imigambi ya Yehova nyuma yaje guhanurwa itya n’umuhanuzi Ezekieli: “Nzah’ [intama za Isiraeli] umwunger’umwe uzaziragira, ni we mugaragu wanjye Dawidi. . . . Nanjye [Yehova] nzaba Imana yazo; umugaragu wanjye Dawidi aziber’ igikomangoma, ni jyewe [Yehova] wabivuze.”—Ezekieli 34:22-24.
Umwami-Mushunba wahanuwe araje
7, 8. (a) Umwami-Mushumba wahanuwe yamenyekanye ate, kandi kugaragara kwe kwahamije ayahe magambo? (b) Yesu yishimiwe na Yehova ngo azakore iki?
7 Uwo Yehova yahanuye ko azaza ntiyali undi wundi utali umwana we Yesu. Ku bimwerekeyeho, Gaburieli yabwiye Mariya ati: “Dore, uzasam’inda uzabyar’ umuhungu uzamwite Yesu. Azaba mukuru, azitw’Umwana w’Isumba byose, kandi [Yehova] Imana azamuh’intebe y’ubwami ya sekuru Dawidi, azima mu nzu ya Yakobo iteka ryose, ubwami bwe ntibuzashira.” (Luka 1:31-33) Nguko kugaragara gutangaje k’ubwami bwa Yehova! Nta gushidikanya, ibyo byali kwemeza amagambo y’ingenzi kuruta andi yose yavuzwe kandi mu isi yose ngo: “Yehova ubwe yabaye Umwami.”
8 Nyuma y’ivuka lye mu bulyo bw’igitangaza kandi amaze no gukura, Yesu yaje kuli Yorudani ngo abatizwe. Icyo gihe, Imana imwemeraho umwana wayo imusiga umwuka wayo inavuga iti “Ni wowe Mwana wanjye nkunda nkakwishimira.” (Luka 3:22) Yesu yishimiwe kuzakora ibiki? Luka araduha iki gisobanuro ati: “Ubwo Yesu yatangiraga kwigisha, yar’amaz’imyaka nka mirongwitatu avutse.” (Luka 3:23) Yesu “yigishije” iki? Umwanditsi w’ivanjili Matayo araduha igisubizo: “Yesu agenderer’ab’i Galilaya hose, abigishiriza mu masinagogi yabo, ababwir’ubutumwa bwiza bw’ubwami, akiza n’indwara zose n’ubumuga bw’abantu.”—Matayo 4:23.
9. Ni mu biki Yesu asa n’umukurambere we Dawidi?
9 Yesu yatangiye ubuzima bwe bwose mu “gutangaza Ubwami bw’Imana.” Nk’umukurambere we Dawidi, yerekanye ubudahemuka bwe bw’umutima nta na limwe yigeze ahemuka ku Bwami bwa Yehova. (Luka 9:60; 4:3-13; Yohana 16:33) Yesu yagaragaye ko ali we “mushumba wenyine” Yehova yali yaravuze ko azatanga. Yishimiye kugabulira mu by’umwuka abo abatware b’idini bari “barasandaje nk’intama zitagir’ umuwugeli.” (Matayo 9:36) Ku byerekeye ubuhanga bwe bwo kuragira abantu no kwerekana ko uwo mulimo wali kwiyongera, Yesu yaravuze ati: “Ni jye mwungeri mwiza, kandi mmeny’izanjye . . . Mfite izindi ntama zitar’izo mur’uru rugo, zizumv’ijwi ryanjye kandi zizab’umukumbi umwe zigire umwunger’umwe.”—Yohana 10:14,16.
10. Dushobora dute kuvana isomo mu bulyo bunyuranye abayuda bagize ubwo Yesu yabahamagaraga ngo bamukulikire?
10 Abayuda se bagenje bate igihe Yesu abahamagara ngo babe abigishwa be cyangwa “intama ze“? Ku bulyo bwinshi bunyuranye. Mu gihe tureba bumwe muli bwo, mwibaze ku myifatire mugira kuva ubwo mwamenyeye Ubutumwa bw’Ubwami bw’Imana.
Wakwitabira ute itumira ligira liti “Nkulikira ube umwigishwa wanjye?
11. Simoni, Anderea, Yakobo, Yohana na Matayo bikilije bate Yesu ubwo yabahamagaraga ngo bamukulikire?
11 Igihe Yesu yagendaga ku nkombe z’inyanja ya Galilaya, yabonye Simoni n’umuvandimwe we Anderea barobaga, yarababwiye ati: “Nimunkulikire nzabagir’abarobyi b’abantu.” Bahise bata inchundura zabo maze baramukulikira. Yigiye imbere gato yabonye Yakobo mwene Zebedayo na Yohana mwene se arabahamagara. Basize se Zebedayo mu bwato hamwe n’abakozi be, baramukulikira.” (Mariko 1:16-20) Levi witwaga Matayo, wali n’umukoresha w’ikoro nawe yalitabye: “[Yesu] aramubwira ati: ‘Nkulikira.’ Nawe asiga byose, arahaguruka aramukulikira.”—Luka 5:27, 28.
12. Umuntu wabwiye Yesu ati: “Ndagukurikir’ ah’ujya hose” yali afite ingorane yihe?
12 Ibyo alibyo byose ntabwo bose bitabye Yesu ngo bamukulikire. Dufate nk’umuntu uvugwa mu gice cya 9 cy’igitabo cya Luka, Yesu yahuye nawe ubwo yavaga mu mudugudu ajya mu wundi. Yabwiye Yesu ati: “Ndagukulikir’ aho’ ujya hose.” Ivanjili ya Matayo itubwira ko yali umwanditsi. Kandi abanditsi bali bemewe cyane babaha n’izina lya Rabbi (Umwigisha). Murebe neza ibyo Yesu yamushubije ati: “Ingunzu zifite imyobo, n’ibiguruka mu kirere bifite ibyali, alik’umwana w’umuntu ntafite aho kurambika umusaya.” (Luka 9:57, 58) Yesu yabwiraga uwo muntu ko niba ashaka kumukulikira akaba umwigishwa we yagombaga kugira ubuzima bugoye. Ibyo bishaka kwerekana ko uwo mwanditsi yali umwibone cyane ku bulyo atali gushobora kwemera ubuzima nk’ubwo. Kutamenya ahantu azajya arara byali ikintu kimuremereye.
13. Ni kuki Yesu yashubije muli ubwo bulyo umuntu washoboraga kumukulikira?
13 Yesu yabwiye undi muntu ati: “Nkulikira.” Uwo yaramubwiye amubaza ati: “Data-buja reka mbanze ngende mpambe data.” Reba neza igisubizo Yesu yamuhaye, ati: “Rek’abapfuye bihambir’abapfuye babo, aliko wehoho gend’ubwiriz’abantu iby’ubwami bw’Imana (Luka 9:59-60) Ayo magambo y’urwitwazo ntabwo yerekanaga ko koko uwo muntu yali yapfushije se. Iyo biba ibyo ntabwo yali kuba ali aho ku nzira yumva ibyo Yesu avuga. Oya, ahubwo uwo muntu yashakaga ko bamuha igihe kugeza ubwo se azapfira. Nta bwo yali yiteguye guha ubwami bw’Imana umwanya wa mbere mu buzima bwe. —Matayo 6:33.
14, 15. (a) Ibyo umuntu wa gatatu yasabye Yesu byerekana iki? (b) Ni ilihe somo kuli ubu twavana mu gisubizo Yesu yahaye uwo muntu?
14 Iyo nkuru itubwira n’umuntu wa gatatu wavuze ati: “Ndi bugukulikire Data-buja, aliko reka mbanze mmare gusezera ku b’iwanjye! Yesu yamushubije iki? Ati: “Nta munt’ ufash’isuka, ureb’inyuma ukwiliy’ ubwami bw’Imana.” (Luka 9:61, 62) Kugira ngo Umuhinzi ashobore guca umurongo ugororotse mu mulima we; agomba guhora areba imbere ye. Niba ahindukiye kureba ibiba inyuma ye, umurongo uzagorama. Uwo muhinzi ashobora no gutsitara. Ni kimwe rero no ku bigishwa bahindukiye bakareba iby’iyi gahunda y’ibintu, n’aho byaba mu kanya gato, bashobora kwikurulira ibibazo, bagashobora no kugwa cyangwa guta “inzir’ijya mu buzima.’—Matayo 7:14; reba Luka 17:31-35.
15 Mbese wowe wali wumva Yesu aguhamagara ngo “nkulikira“? Wikilije ute? Mbese wagenje nka Simoni, Andrea, Yakobo, Yohana na Matayo bashubije bemera? Mbese wiyemeje nkabo kwigomwa byinshi kugira ngo ukulikire umwigisha? Niba ali byo nawe ufite ingabire yo kubwiliza ubwami bw’Imana.
16. Yesu yateguye ate abigishwa be mu gukorana na we umulimo wo kubwiliza ubutumwa bwiza?
16 Mbere yo kwohereza abigishwa be kubwiliza ubwami, Yesu yaberetse uko bagomba kugenza abahaye urugero. Hanyuma yabahaye amabwiliza arambuye ku bulyo bagombaga gushaka abantu basa n’intama mu gice cyose bajyamo. Mu kinyajana cyacu ayo mabwiliza aracyafite agaciro kayo. Dusuzume amwe mu gice cya 10 cy’ivangili ya Matayo.
Amabwiliza yo kubwiliza Ubwami
17. Gereranya ibyali bikubiye mu butumwa bw’ubwami bwigishijwe mu kinyajana cya mbere n’ubutumwa bwigishwa ubu?
17 Umutwe w’ubutumwa butangwa ubu wagombaga gusa n’uwo Yesu yigishije. Turasoma ngo: “Ubwami bwo mu ijuru buli hafi.’’ (Matayo 10:7) Ubu ubwo bwami bwalimitswe mu ijuru. Umwami-Mushumba wa Yehova, Yesu Kristo, yahawe ubutware. Aya magambo ya Dawidi akulikira asobanura byinshi muli iki gihe cyacu: “Ijuru linezerwe, isi yishime, bavugire mu mahanga bati: “Uwiteka ali ku ngoma.” (1 Ngoma 16:31) Kuli ubu nta bwo twishimiye gusa kugira ingabire yo gushyigikira ayo magambo adasanzwe y’ubwami bwa Yehova, ahubwo twishimiye no kubaho igihe ikibazo cy’ubutware bwa Yehova kizakemurwa burundu.
18. Yesu ashaka kwereka iki abigishwa be muli Matayo 10:8-10, kandi ni nde ibyo bireba muli iki gihe?
18 Muli Matayo 10:8-10 hatwereka neza imyifatire y’ababwiliza. Bagomba guh’ ubwami bw’Imana umwanya wa mbere mu buzima bwabo, ibindi bikenerwa bigahabwa umwanya wa kabili, ni kuki se? Kubera ko nk’uko Yesu abivuga “umukozi akwiliy’ ibimutunga.” Data wo mu ijuru yita ku bamwizera. Abahamya ba Yehova ibihumbi, kuli ubu bakorera Yehova igihe cyose barabyemeza.—Kubara 18:30-31; Gutugeka kwa Kabili 25:4.
19. Umulimo wo gushaka abakwiliye ukorwa ute muli iki gihe cyacu, kandi uyoborwa nande?
19 Hanyuma Yesu yatanze ili bwiliza: Arik’umudugudu wose cyangwa ibirorero, icyo muzajyamo, mushakemw’uwo muri cyo ukwiriye: ab’ari w’ubacumbikira mugez’aho muzacumbukuririyo. (Matayo 10:11) Abakwiliye iki? Bakwiliye kugira ingabire yo kwakira umugaragu wa Yehova kandi bakumva ubutumwa bw’Ubwami bw’Imana. Birashoboka ko muli icyo gihe abigishwa bagumaga aho bacumbikiwe, bakava iwe bashaka undi “ukwiye.” Muli iyi minsi, Abahamya ba Yehova bagenza kimwe. Bamara amasaha n’amasaha bashaka abakwiye kumva ubutumwa mu gice bahawe. Iyo bababonye baba bishimiye kuzongera kubasura kugira ngo babasobanulire Ijambo y’Imana. Muli iyi minsi rero, Yesu “akoranya izindi ntama” ibulyo bwe, mu mwanya w’igikundiro.—Matayo 25:31-33.
20. Umuntu ukwiye ashobora kubona ate amahoro yifulijwe n’umubwiliza w’ubwami?
20 Nimwinjira mu nzu mubaramutse, inzu nib’ikwiriye amahoro yany’ayizemo (Matayo 10:12, 13) “Amahoro abe muli iyi nzu!” Ni indamutso yari ikwiliye mu gihe cya Yesu (Luka 10:5) Igihe Yesu avuka, abamarayika baralilimbye ngo: “Mw’ijuru icyubahiro kibe icy’Imana, no mw’isi amahoro, abe mu bo yishimira (Luka 2:14) Umuntu ukwiye kwakira amahoro yifulizwaga, yakiraga ubutumwa bw’ubwami bwamamazwaga n’abigishwa. Muli iyi minsi, ubutumwa bwiza bw’ubwami bugira ingaruka nziza zimwe. Bwinjiza abantu mu mishyikirano y’amahoro bagirana n’Imana biciye muli Yesu Kristo, kandi bushyira amahoro hagati y’abemera.—2 Abakorinto 5:20, 21; Abafilipi 4:7; Abefeso 4:3.
21. Ni kuki isomo ly’Umwaka lya 1986 likwiye koko?
21 Muli 1986, mu nzu z’ubwami zose z’Abahamya ba Yehova, dushobora gusoma isomo ly’umwaka lyaturutse muli Luka 9:60; “Genda ubwilize ubwami bw’ Imana.” Ku bakozi b’ukuli b’ Imana ni icyibutso cyiza kandi gitera inkunga kikabasunika kudasiba kubwiliza ubwami bw’Imana. Ubwo bwami bwashyizweho muli 1914. Ni bwo Imana izakoresha, buli mu biganza by’Umwami Mesiya, kugira ngo atsembe ubwami bw’isi ya Satani. Ubu rero, ntibitangaje ko ubwami bw’ Imana bufata unwanya wa mbere mu buzima bwa buli muhamya wa Yehova. Tuziko alibyo bizaduhesha agakiza.—1 Timoteo 4:16.
Wasubiza ute?
◻ Ni kuva lyali kandi kugeza gihe ki Yehova ali Umwami?
◻ Ni ikihe kibazo cy’isi yose kizakemurwa?
◻ Abigishwa bose ba Yesu bagomba kwitegura iki?
◻ Ni kuki amagambo “Yehova yabaye umwami” ubu asobanura byinshi?
◻ Isomo ly’umwaka wa 1986 lizatumalira iki?
[Ifoto yo ku ipaji ya 5]
Matayo yasize byose inyuma akulikira Yesu