ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w88 1/9 pp. 5-10
  • Urubanza rw’isi yose rukureba nawe

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Urubanza rw’isi yose rukureba nawe
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1988
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Imanza zigira icyo zihishura
  • Ibyahanuriwe iki gihe cyacu
  • Ni nde uzahamiriza Imana y’ukuri?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1988
  • “Muri abagabo bo guhamya ibyanjye”!
    Ubuhanuzi bwa Yesaya—Umucyo ku bantu bose II
  • Mugarukire Yehova mumusenge
    Ubuhanuzi bwa Yesaya—Umucyo ku bantu bose II
  • Amagambo y’ubuhanuzi ahumuriza akureba nawe
    Ubuhanuzi bwa Yesaya—Umucyo ku bantu bose II
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1988
w88 1/9 pp. 5-10

Urubanza rw’isi yose rukureba nawe

“Nimushing’ urubanza rwanyu, ni k’Uwiteka [Yehova, MN] avuga; muburan’imanza zanyu zikomeye.”​—YESAYA 41:21.

1, 2. (a) Ni nde urebwa n’urubanza rukomeye kurusha izindi mu Mateka? (b) Ni ikihe kibazo kigirwaho impaka?

HABURANYWE imanza nyinshi mu mateka y’isi. Abagabo n’ibimenyetso bigatangwa n’ababuranyi bombi. Abantu ku giti cyabo ndetse n’udutsiko tw’abantu babaga bashyamiranye. Nyamara izo manza zose ntacyo zivuze ugereranije n’urubanza rw’isi yose ruriho rucibwa muri iki gihe cyacu. Urwo rubanza rurakomeye kuko rurenze kure izindi zabayeho mu mateka. Kandi ibyo ruzageraho bireba abantu bose baba bazi ko biberekeye cyangwa batabizi.

2 Uwo urwo rubanza rushingiyeho aruta cyane ibyaremwe byose akaba ari Yehova Imana “iyaremy’ ijuru ikaribamba, iyarambuye isi n’ibiyivamo, abayituramo ikabah’umwuka, kand’abayigendaho ikabah’ ubugingo.” (Yesaya 42:5) Ikibazo kigirwaho impaka cyerekeye ubumana bwa Yehova. Ese ategeka ibibaho byose, ariko cyane cyane isi ayitegekana ubutabera? Umuntu yakwita icyo kibazo icy’ubutegetsi bw’ikirenga ku bibaho byose.

3. Ikibazo cy’ubutegetsi ku byaremwe byose gituma twibaza ibiki?

3 Izo mpaka zituma habaho ibibazo by’ishingiro. Mu mana zose abantu bagiye basenga, ni izihe zagaragaje bihagije ko ari izo kwiringirwa ku buryo abazisenga batakwishisha ntibatinye n’icyatuma bashobora gutakaza ubugingo bwabo mu gukorera izo mana? Ni izihe zabayeho koko kandi ni izihe zitari zarakozwe n’abantu? Mbese hariho Imana nzima y’ukuri isumba byose yashobora gukiza abantu imimerere yabo y’akaga kandi ikaba yabashyiriraho ubutegetsi bakeneye ari nabwo buzazana amahoro, umutekano uburumbuke n’ubuzima nyakuri?

4. Twavuga iki ku bantu batumva ko ikibazo cy’ubutegetsi ku byaremwe byose kibareba kubera ko, nkuko babyivugira bemera Imana gusa?

4 Bamwe bumva ko batarebwa n’ikibazo cy’Ubutegetsi bw’ikirenga bw’ijuru n’isi kuko bavuga ko basanzwe bemera Imana. Ariko se bashobora kugaragaza ko iyo mana basenga ariyo y’ukuri koko, ko ibyo yasezeranije ari ibyo kwizerwa, kandi ko bemera kuyoborwa n’imigambi n’amategeko yayo? Abo bantu baramutse babyemeye byaba ngombwa nanone ko babasha gusubiza ibibazo bikurikira. Ni gute mu by’ukuri umuntu yagaragaza ko hariho Imana y’ukuri, umuntu akaba yabasha kwiringira amasezerano yayo. Ni uwuhe mugambi Imana ifitiye abantu n’isi? Ubu turi mu kihe gihe dukurikije ingengabihe (kalendari) y’Imana, kandi igihe cya bugufi hano dutegereje iki? Mbese Imana isaba iki abifuza kuyikorera?

5. Abantu badashobora gutanga gihamya y’imyizerere yabo twabagereranya n’abahe bantu?

5 Akenshi mu bemeza ko bizera Imana ntibashobora gusubiza ibyo bibazo. Umuntu yabagereranya n’abantu bo mu kinyajana cya mbere bavugaga ko bakorera Imana nyamara ibikorwa byabo ntibihuze n’ibyo bavuga. Ijambo ry’Imana ribavugaho aya magambo ngo: “Bavuga yuko baz’Imana, ariko bayihakanish’ ibyo bakora.” Mu by’ukuri “kwizera kutagir’imirimo kumeze; kuba gupfuye.” (Tito 1:16; Yakobo 2:26) Kubw’ ibyo rero abantu bemeza ko bizera Imana ntibabashe kugaragarisha ibimenyetso bihamye ibyo bizera, ntaho batandukaniye n’abo mu binyejana byahise bizeraga imana z’ibinyoma zitakigira abayoboke bazisenga kuva igihe kirekire cyahise.

Imanza zigira icyo zihishura

6, 7.(a) Muri Egiputa ya Kera idini yari igizwe niki? (b) Abisiraeli bagize ruhare ki mu rubanza Yehova yagiranye n’imana zo muri Egiputa?

6 Urugero rw’urubanza rugira icyo ruhishura turusanga mu gikorwa Yehova yakoreye imana zo muri Egiputa ya kera hafi imyaka 1,500 mbere y’ukubara kwacu. Abanyegiputa basengaga imana nyinshi zirimo umuhari, injangwe, n’ingona, ikizu, igikeri, intare, ikirura, inzoka, ikimasa, inka n’inkongoro. Babonaga ko ari uwazicaga ku bushake nawe yaricwaga. Inyamaswa bafataga nk’imana zasigwaga umuti ngo zitabora zigahambwa ku buryo buhanitse.

7 Mu kigwi cy’izo mana zose, hari Imana y’Abisiraeli ba kera basengaga ariyo Yehova. Iyo niyo yohereje Mose kuyihagararira kwa Farao amusaba kurekura ubwoko bwe Abisiraeli bari mu buretwa kandi yari yarabasezeranije kuzababohoza. (Kuva 3: 6-10) Farao we aravuga ati: “Yehova ni nde, ngo mwumvire ndeke Abisiraeli? Sinzi Yehova, kandi ntabwo narekura Abisiraeli.” (Kuva 5:2 MN) Farao yatekerezaga rwose ko imana zo muri Egiputa zari zikomeye kuruta Yehova.

8, 9. (a) Yehova yerekanye ate ko aruta imana zo muri Egiputa? (b) Kubera ibyabaye twavuga iki ku mana zo muri Egiputa?

8 Ni iyihe yari igiye kwerekana ko ariyo Mana y’ukuri ikabasha gusohoza amasezerano yayo kandi ikarinda ubwoko bwayo? Ntabwo byatinze kumenyekana. Yehova yaravuze ati: “N’imana z’Abanyegiputa zose nzasohoz’amateka nziciriyeho: nd’Uwiteka [Yehova, MN].” (Kuva 12:12) Mbese yashohoje ubwo buhanuzi? Yego! Yateje Abanyegiputa ibyago cumi biteye ubwoba kugira ngo asuzuguze imana zo muri Egiputa kandi koko nta n’imwe muri izo mana yabashije kurinda abanyegiputa. Icyago cya cumi cyo cyari giteye ukwacyo kandi gifite ubusobanuro cyihariye kuko cyarimbuye imfura z’abantu bo muri Egiputa kitaretse n’umuhungu wa Farao; ibyo byari nko kwandagaza nta guca hirya ya mana yabo y’ingenzi yitwaga Ra (Amon Ra) kuko abami bo muri Egiputa biyitaga abahanuzi ba Ra bakibonamo ko nabo ari imana. Ubwo rero mu maso y’Abanyegiputa urupfu rw’imfura ya Farao rwari ruhwanye n’urupfu rw’imana.

9 Byongeye kandi nta mwana w’imfura n’umwe wo mu Bisiraeli wishwe, kuko bari barinzwe na Yehova. Imana yabohoje ubwoko bwayo nk’uko yari yarabasezeranije maze irongera isonga imana z’ibinyoma za Egiputa mu kurimbura Farao n’ingabo ze zose ibaroha mu Nyanja Itukura. Muri ubwo buryo Yehova yahishuye ko ari Imana y’ukuri; amasezerano yayo yarasohojwe kandi abagaragu be bararindwa. (Kuva 14:21-31) Imana za Egiputa zo zerekanye ko zidashobora kugoboka abazisenga. Ubwo byaragaragaye ko izo mana zitabagaho, ko zari ibihimbano by’abantu.

10. Ni iki cyatumye abasenga Yehova bashyamirana na Ashuri?

10 Urundi rubanza rwerekeranye n’ubumana bwa Yehova rwabayeho mu myaka 800 nyuma yaho, ubwo hari mu gihe cyUmwami Hezekia.a Abasenga Yehova bari bamerewe nabi bugarijwe n’igihangange cy’isi yose cya Ashuri cyari ikigome kandi cyari cyaratsinze amahanga yose umudugudu warimo “intebe y’ubgami y’Uwiteka [Yehova, MN]” yari ihagarariye ugusengwa kwe ku isi. (1 Ngoma 29:23) Umwami w’Abayuda Hezekia Yari azi ko Abashuri bari “barimbuy’ayo mahanga n’ibihugu byayo, bajuguny’imana zabo mu muriro, kuko zitar’imana nyamana, ahubgo zaremwe n’intoke z’abantu.”—Yesaya 37:18, 19.

11. Yehova yatabaye ate abagaragu be kandi ibyo byabaye byerekana iki?

11 Uwo mwizerwa Hezekia atangira gusenga Yehova no kumusaba uburinzi bwe. Yehova yamusezeranije ko nta ntwaro n’imwe y’Ashuri izakora kuri Yerusalemu. (Yesaya 37:33) Kandi yasohoje iryo sezerano. Ahubwo noneho “maraika w’Uwiteka [Yehova, MN] arasohoka, ater’ urugerero rw’Abashuri, yic’ ingabo zabo agahumbi n’inzovu munani n’ibihumbi bitanu.” Nyuma y’uko gutsindwa gukomeye umwami wa Ashuri Senakeribu arahava arataha. Hashize igihe abahungu be bamwica arimo asenga imana ye Nisroki. (Yesaya 37:36-38) Bityo Yehova yigaragaje bundi bushya kw’ari Imana ihanura iby’ukuri, kandi ko ashobora gutabara abamukorera. Byaragaragaye kandi ko imana za Ashuri n’iz’andi mahanga yari ahakikije zari imana z’ibinyoma, zitabagaho kandi ko zitanashoboraga rwose kurinda abazisenga.

12. Belushaza yasuzuguye Yehova mu biki?

12 Mu binyejana nka bibiri nyuma yaho, Imana yaretse ubwoko bwayo bwari busuzuguye bujyanwa mu minyago i Babuloni, ishyanga ryari rikomeye ku isi yose ryasimbuye Ashuri. Icy’ingenzi cyarangaga iryo shyanga cyari ubwinshi bw’imana zaho, iz’ingabo n’iz’ingore n’insenggro zazo. Mu gasuzuguro gakabije, Belushaza yanze guha Yehova icyubahiro. Ubwo bari mu gitaramo cy’akataraboneka, yategetse ko bamuzanira ibikombe byerejwe gukoreshwa mu rusengero i Yerusalemu bari baravanyeyo. “Maz’umwami n’abagore be n’inshoreke ze babinywesha, banywa vino, bahimbaz’ibigirwamana by’izahabu n’iby’ifeza, n’iby’imiringa n’iby’ibyuma n’iby’ibiti n’iby’amabuye.”—Danieli 5:1-4.

13. Yehova yakoze ku buryo Danieli abwira Belushaza ayahe magambo?

13 Ibyo byari ugushotora Yehova ubwe, no kumusuzugura mu izina ry’imana z’i Babuloni. Ubwo Yehova yakoze ku buryo umuhanuzi Danieli atanga ubuhamya bushize amanga ku mwami Belushaza no ku bari kumwe bose muri icyo gitaramo. Danieli yahagarariye ubumana bwa Yehova maze abwira Belushaza ati: “Ntiwicishije bugufi mu mutima wawe, . . . ahubgo wishyize hejuru, ugomer’Uwiteka Imana nyir’ijuru, bakuzanir’ibintu byo mu nzu yayo, kugira ngo wowe n’abatware bawe n’abagore bawe n’inshoreke zawe mubinyweshe vino maz’uhimbaz’ibigirwamana by’ifeza n’iby’izahabu n’iby’imiringa n’iby’ibyuma n’iby’ibiti n’iby’amabuye bitareba ntibyumve ntibyitegereze’ arikw’Imana ifit’umwuka wawe mu kuboko kwayo, nyir’ukumeny’imigendere yawe yose, nturakayishimisha.”;—Danieli 5: 22. 23.

14. Yehova yerekanye ate ko ari Imana y’ukuri?

14 Nuko Danieli atanga ubutumwa buvuye kuri Yehova bukurikira: muri iryo joro umwami w’umwibone Belushaza na Babuloni ubwayo bari bagiye kuvanwaho n’Abamedi n’Abaperesi. (Danieli 5:24-27) Ubwo buhanuzi se bwarashohojwe? Yego. “Iryo joro Belushaza umwani w’i Bukaludaya aricwa. Ubgo bgami buhabga Dario w’Umumedi.” (Danieli 5:30, 31) Nkuko byagenze mu ntambara yagiranye na Egiputa na Ashuri Yehova yagaragaye ko ari we Mana y’ukuri kandi ko ari We usohoza ibyo yasezeranije. Ibyo byose byagize ingaruka nziza ku bagaragu b’Imana kuko baje kubohorwa bagasubira mu gihugu cyabo. Abinangiriye mu gukurikira imana zabo z’ibinyoma ntibaragakira amakuba.

Ibyahanuriwe iki gihe cyacu

15. (a) Dushobora kuvuga iki ku buhanuzi bwinshi bwo muri Bibiliya? (b) Ijambo “imana” nanone risobanura iki?

15 N’ubwo ibyo Yesaya yahumekewemo guhanura byabaye kera, si igitangaza bumwe mu buhanuzi bwinshi bwa Bibilia bwagira ukundi gusohozwa mu buryo burambuye muri iki gihe cyacu, niko bimeze ku buhanuzi bwinshi bwa Yesaya. Ubutumwa yatanze bwarimo ubuhanuzi bufitanye isano n’agahigo Yehova ahiga muri iki gihe amahanga yose hamwe n’imana zayo zose. Iyo tuvuze “imana” (mu bwinshi) izo tuba tuvuga si zirya abantu benshi basenga zonyine ahubwo n’izindi z’abitwa abapagani hamwe n’izindi zose zakwitwa iryo zina. Kuko dore nka digisiyoneri imwe uko isobanura ijambo imana ngo: ‘Ni umuntu (cyangwa ikintu) gitera gushishikarirwa, gutangarirwa gukabije no gusengwa.

16. Ni izihe mana z’abanyamahanga harimo n’iza Kristendomu abantu basenga kuri ubu?

16 Muri iki gihe cyacu mu byitwa Imana, umuntu yabariramo za miliyoni z’imana zisengwa n’abahindi n’imana z’ababuda, iz’abashinto, n’iz’abanimisiti n’izindi. Ntitwibagirwe n’urukundo rukabije rw’ibintu ubu byahindutse imana kuri benshi, bikaba ari nabyo biyobora ibikorwa byabo, n’izindi mana arizo ngufu za gisirikari, n’ubuhanga mu bya siyansi, byabaye imana amahanga menshi yiringiyeho umutekano wayo. Hejuru y’ibyo hakaba abantu bemeza ko bizera Imana, ndetse bari mu madini ya Kristendomu (mu madini y’ibinyoma yiyita aya gikristo) ariko batayiringira na busa, habe no kuyikorera mu budahemuka, ahubwo, bakiriringira mbere na mbere abantu cyangwa ibintu bidashyiguka bakanabikorera.

17. Ubuhanuzi bwa Yesaya buzasohorezwa kuri nde mu buryo burambuye?

17 Muri iki gihe cyacu ubutumwa bwa Yesaya bugiye kuzasohorezwa mu buryo burambuye kuri izo mana. Yehova arabwira amahanga yose ngo baterane “bavuge.”Arabahinyuza ati: “duterane tuburane.” (Yesaya 41:1) Ubu isi igeze mu gihe cyayo cy’urubanza ndetse dukurikije ubuhanuzi bwo muri 2 Timoteo 3:1-5 na Matayo 24:1-14, igeze mu minsi yayo y’“imperuka”. Yehova arahiga imana z’ama- hanga kuko zitabasha kuvuga ibizaba ngo zigaragaze zityo ko ari imana koko. Arazihiga ku byerekeye abo zizarinda abazisenga niba zibishoboye. “Nimushing’urubanza rwanyu, . . . cyangwa mutubgir’ ibyenda kubaho.”​—Yesaya 41:21, 22.

18. Ni mu yahe magambo Imana Ishobora byose yihishuriye abantu, kandi yasezeranije iki abantu?

18 Imana Ishobora byose yihishurira abantu. “Nd’Uwiteka [Yehova, MN]; ni ryo zina ryanjye, icyubahiro cyanjye sinzagiha undi, n’ishimwe ryanjye sinzarih’ibishushanyo bibajwe.” (Yesaya 42:8) Ibwira ubwoko bwayo iti: “Ntutinye, kuko ndi kumwe nawe; ntukihebe, kuko nd’Imana yawe; nzajya ngukomeza, ni koko nzajya ngutabara.” Abaha ndetse iri sezerano ngo: “Dor’abakurakariye bose bazakorwa n’isoni bamware; abagutonganya bazahinduk’ubusa, ndetse bazarimbuka.” “Ariko nta ntwaro bacuriye kukurwanya izagir’icy’ igutwara; kand’ururimi rwose ruzaguhagurukira kukuburanya, uzarutsinda: Ibyo ni byo murage w’abagaragu b’Uwiteka [Yehova, MN].”​—Yesaya 41: 10, 11; 54:17.

19, 20. (a) Yesaya yerekana ate ko hariho igihe cyashyizweho na Yehova cyo gusubiza ibintu mu mwanya wabyo? (b) Yehova yahagurukije nde muri iyi ‘minsi ya nyuma’, kandi abo bantu ni mu buryo ki bamuhagarariye?

19 Mu binyajana byinshi amahanga yinyuriye mu nzira yishakiye ariko noneho igihe yageneye gushyira ibintu kuri gahunda ku isi kirageze. Niyo mpamvu avuga ati: “Dore, imbara nacecekeye, narahoze ndiyumanganya; noneho ndataka cyane.” Nyamara ariko mu gihe cyacu, “Uwiteka [Yehova, MN] azatabar’ar’intwari, arwan’ ishyaka nk’intwari mu ntambara’ azivug’arangurur’ijwi; ababisha be azabakorerahw’ibikomeye.” (Yesaya 42: 13, 14) Mu buhanuzi bwa Yesaya n’abandi banditse Bibiliya ndetse no mu bwa Yesu, Yehova yahanuye ko mu minsi y’“imperuka” azihagurukiriza ubwoko bwo kumuhamya mu mwete nk’aho abo bagaragu be baba bahamagariwe gutanga ubuhamya mu rubanza rwe.

20 Ubwoko bwa Yehova yihagurukirije kumuhanya butanga ikimenyetso ko ari lmana y’Ukuri. Ni ukiza abagaragu be kandi akarimbura imana z’ibinyoma n’abazisenga. Muri iki gihe abagaragu ba Yehova ‘baririmba ishimwe rye, uhereye ku mpera y’isi, no mu mahanga yose no mu birwa n’ahari mu mpinga z’imisozi.’ (Yesaya 42:10-12) Ubu buhanuzi bundi bwa Yesaya bwuzuzwa butya ngo: “Mu minsi y’imperuka umusozi wubatsehw’inzu y’Uwiteka uzakomerezwa mu mpinga z’imisozi, ushyirwe hejuru usumb’iyindi; kand’amahanga yos’azawushikira [abantu b’amoko yose].” Mbese ni ayahe magambo abo bantu babwira ab’imitima ikunze? Baragira bati: “Nimuze tuzamuke tujye ku musozi w’Uwiteka [Yehova, MN], ku nzu y’Imana ya Yakobo, kugira ngw’ituyobor’ inzira zayo, tuzigenderemo.”​—Yesaya 2:2-4.

21. Ni ibihe bibazo byerekeranye n’agahigo Yehova yahize imana z’amahanga?

21 Kuri ibyo rero Yehova arasa n’aho abwira urukiko agira ati: “Amahanga yos’akoranywe, amoko yos’aterane . . . Nibatang’ abagabo, batsindishirizwe. Cyangwa se bumve bemere kw’ari iby’ukuri.” (Yesaya 43:9) Ni agahigo koko ahiga imana z’amahanga. Mbese ni iyihe muri izo ishobora guhanura ibizabaho? Ni iyihe yigeze kubikora? Ni iyihe muri izo mana ishobora gutanga byibuze umuntu wo kwemeza atanga gihamya zuzuye ko ari imana y’ukuri, dushobora kwizirikaho? Ni ibihe bikorwa Imana z’amahanga hamwe n’abazisenga bashobora kwerekana muri iki gihe cyacu? Mbese hari icyo zirusha imana zo muri Egiputa na Ashuri (Asiriya) cyangwa zo muri Babuloni ya kera? Ikindi kandi mbese abahamiriza Yehova bari bigera berekana ko Yehova ari Imana y’ukuri ko ari we Wenyine ukwiriye gusengwa? Ibyo ni ibibazo tureba mu nyandiko ikurikira.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Mu Umunara wa w’Umulinzi wo ku ya 15 Mutarama 1988 (Igiswayili) wasuzumye ukuntu Yehova yagororeye ibyiringiro Hezekia yari yamugiriye. Ibyo byabaye byose byari byerekeranye n’Ubumana bwa Yehova.

Isubiramo

◻ Ikibazo cyerekeranye n’ubutegetsi ku byaremwe byose ni iki?

◻ Ni izihe “mana” z’amahanga zivugwa muri icyo kibazo kuri ubu?

◻ Vuga imanza eshatu zigira icyo zihishura zerekeye ukuntu Yehova asumba kure imana z’ibinyoma?

◻ Yesaya yerekanye ate ukuntu Yehova azasubiza ibintu mu murongo muri iki gihe cyacu?

◻ Ni ibihe bibazo byerekeranye n’abayoboke b’amadini yose bikwiriye gusubizwa?

[Ifoto yo ku ipaji ya 6]

Imana zo muri Egiputa nta bushobozi zigeze zigira ku Imana y’ukuri Yehova

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Imana y’ukuri yamenaguye imana za Ashuri hamwe n’abagaragu bazo

[Ifoto yo ku ipaji ya 8]

Danieli yahaye ubutumwa bwa Yehova abasenga imana z’ibinyoma z’i Babuloni

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze