ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w88 1/9 pp. 11-16
  • Ni nde uzahamiriza Imana y’ukuri?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ni nde uzahamiriza Imana y’ukuri?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1988
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Agahigo ku zindi mana
  • “Muzabamenyera ku mbuto zabo”
  • Ni nde uzahamiriza Yehova?
  • Ubuhamya bwerekeye iby’Ubwami
  • Twigane urukundo rw’Imana
  • Itotezwa rituma ubuhamya bwiyongera
  • Abahamya b’Imana y’ukuri barakoranywa
  • Urubanza rw’isi yose rukureba nawe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1988
  • Uburyo bwo gusenga bwemerwa n’Imana
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
  • Ese amadini yose ni kimwe? Ese yose yatugeza ku Mana?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Uburyo bukwiriye bwo gusenga Imana
    Ni iki Bibiliya itwigisha?
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1988
w88 1/9 pp. 11-16

Ni nde uzahamiriza Imana y’ukuri?

“Mur’ abagabo bo kumpamya; kw’ ari jyewe Mana nik’ Uwiteka Yehova avuga.”​—YESAYA 43:12, MN.

1. Ni kuki tugomba guha icyubahiro imana y’ukuri?

IGIHE gito mbere y’urupfu rwe ‘Yesu yubuy’amaso areba mw’ ijuru’ nuko arasenga. Yise Uwo yasengaga ngo ni “Mana y’ukuri yonyine.” (Yohana 17:1, 3) Birumvikana ko hagomba kubaho Imana imwe nzima y’ukuri yonyine, Umuremyi Umwami w’ikirenga w’ibibaho byose. Kubera ko ubuzima tubukesha iyo Mana y’ukuri tugomba kuyiha icyubahiro kiyikwiriye nk’uko ibyo bigaragazwa mu Ibyahishuwe 4:11 ngo: “Mwami wacu, Mana yacu, ukwiriye guhabg’ icyubahiro no guhimbazwa n’ubutware koko, kukw’ ari wowe waremye byose. Igituma biriho, kand’ icyatumye biremwa, ni uko wabishatse.”

2. (a) Ni ibiki by’ubwenge twatekereza ku Mana y’ukuri? (b) Imana y’ukuri ivugana ite n’abantu bifuza kuyisenga?

2 Bihuje n’ubwenge gutekereza ko Imana y’ukuri itazihanganira igihe cyose imimerere iteye agahinda kugeza ubu imerera nabi ibyaremwe bye byose ku isi; na none bihuje n’ubwenge gutekereza ko yamenyesheje abayisenga ibyo ishaka gukora n’ibyo ibashakaho mbere yo guca imanza zayo. (Amosi 3:7) Ni gute imana imenyesha ibyayo abantu bashaka ukuri? Yifashisha abantu bitanga babikunze ngo babe intumwa zayo. “Mur’ abagabo bo guhamy’ ibyanjye; ni k’ Uwiteka [Yehova, MN] avuga . . . nta Mana yambanjirije kubaho, kandi nta izamperuka. Jyewe, jy’ ubganjye, ni jyew’ Uwiteka [Yehova, MN]; kandi nta undi mukiz’ utari jyewe.” (Yesaya 43:10, 11) Ariko se twamenya dute abantu Imana y’ukuri ikoresha kugira ngo bayihamye? Abagaragu bayo hamwe n’ubutumwa bwabo ni iki kibatandukanya n’abasenga izindi mana?

Agahigo ku zindi mana

3. Yehova ahiga ate izindi mana?

3 Yesaya ayobowe n’Imana avuga ko Yehova ahiga agahigo izindi mana agira ati: “Har’izo muri zo [imana z’amahanga] zibasha kuduhishurira ibyahanuwe by’ukuri, zabasha kutubwira ibyambere [ibigomba kuba]? Nizitange [ubwo ari imana] abahamya bazo kugira ngo zitsindishirizwe, cyangwa se [abanyamahanga] bumve bemere bavuge bati: ‘n’ukuri.’” (Yesaya 43:9, MN) Muri ayo magambo Yehova ahiga imana zose zisengwa n’abantu agira ngo zigaragaze ko ari imana koko. Abahamya bazo bagombye gutanga ibimenyetso bigaragaza ko hari uwabasha kuziringira kandi ko ari imana zabo zikwiriye gusengwa.

4. Tuzi dute ko imana z’amahanga ya kera zitagiraga umumaro?

4 Ni mbuto ki zabonetse kuri izo mana no ku bazisenga? Mbese byazanye amahoro, ’uburumbuke, ubuzima n’imibereho by’ukuri? Amateka agaragaza ko imana nyinshi z’amahanga ya kera zitagiraga umumaro n’ubushobozi. Ubundi kandi, nta muntu n’umwe ukizisenga: Ntizikibaho. Imana nyinshi zubahagwa kera mu Misiri, muri Aziya, i Babuloni, mu bwami bw’Abamedi n’Abaperseri, mu Bugereki, i Roma no mu bindi bihugu, zigaragaje ko ari imana z’ibinyoma. Zisigaye mu bitabo by’amateka gusa no mu mazu abitswemo ibyakera ari naho abantu bita musees barebera amashusho yazo kubw’amatsiko gusa.

5. Twakwibaza ibihe bibazo ku mana zo muri iki gihe?

5 Ariko se imana zo mu gihugu cyacu n’abazisenga hari icyo baba barusba ibisekuruza byabo? Idini Hindu ubwayo yonyine ifite amamiliyoni y’Imana. Ababuda, Abagatolika, Abakonfisiyonisti, Abataoisti, Abayuda, Abayisilamu, Abaporotestanti, Abashintoisti, n’ abandi banyamadini benshi bafite nabo imana zabo bwite. Muri Afurika, muri Aziya no mu tundi turere tw’isi basenga imbaraga z’ibyaremwe, inyamaswa n’ibintu bitivana aho biri. Ukurwana ishyaka ry’igihugu, irari ry’ ubutunzi n’ubwikunde byabaye imana mu buryo abantu benshi babigirira urukundo rutabangikanije bazihebeye. Ni ubuhe buryo bwo kuyoboka Imana mu by’ukuri bukwiranye n’uvuga ngo: “Ni jy’ Uwiteka [Yehova, MN], nta undi; nta indi man’ ibahw’itari jye”?—Yesaya 45:5.

“Muzabamenyera ku mbuto zabo”

6. Twatandukanya dute ugusenga k’ukuri n’ukw’ikinyoma?

6 Yesu yagaragaje ingingo ituma dutandukanya nta kwibeshya idini y’ukuri n’iy’ikinyoma yaravuze ati: “Muzabamenyera ku mbuto zabo, . . . nukw’ igiti cyiza cyose cyer’ imbuto nziza, arikw’ igiti kibi cyer’ imbuto mbi. . . . Igiti cyose kiter’ imbuto nziza kiracibga kikajugunywa mu muriro.” (Matayo 7:16-19) Bityo kugira ngo turebe ibitandukanya Imana y’ukuri n’iz’ ‘ibinyoma n’ibitandukanya abasenga b’ukuri n’ab’ikinyoma tugomba gusuzuma imbuto bera. Mbese zaba ari “imbuto nziza” cyangwa ni imbuto “mbi”?

7. Amateka y’isi yo mukinyajana cya 20 atwigisha iki ku madini?

7 Nk’urugero ni iyihe dini yashoboye kuzanira amahoro nyakuri abayoboke bayo bo mu isi yose? Abagize idini y’ukuri ni abavandimwe mu buryo bw’umwuka, ntibagombye rero kwicana ubwabo. Nyamara, abantu miliyoni ijana baguye mu ntambara zabayeho mu kinyajana cya 20 kandi izo ntambara zose zari zishyigikiwe n’amadini. Ibyo byatumye abayoboke b’idini imwe bica ab’indi, ndetse kenshi bakica abo bahuje idini. Abagatorika bishe Abagatorika, Abaporotestanti bica Abaporotestanti, Abayisilamu bica abandi Bayisilamu, kandi iljyo byagaragaye no mu bagize andi madini.

8. Handitswe iki ku gutsindwa kw’amadini yo muri iki gihe cyacu?

8 Mike Royko, mu nyandiko ye yitwa “Urugomo mu Izina ry’Imana” ameze nk’aho abwira Imana, yavuze ku madini aya magambo ngo: “Abayoboke bayo bakugaragariza ubwitange bwabo bicana ubwabo amagana n’amagana. Uko mbibona bibwira ko umutwe bashyigikiye uramutse ushoboye gutsemba undi waba werekanye ko uburyo bwawo bwo gusenga ari bwo bwiza.” Mike Royko arakomeza agira ati: “N’ubwo Papa yigaragaza ko ari umuntu w’amahoro abayoboke be bazwiho kuba baratembesheje imivu y’amaraso iyo barakaraga.” Jimmi Carter wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika nawe umunsi umwe yagaragaje ko isi yasaze avuga ati: “Ukwemera kuzuye kw’amadini kwagombye guhuza byimazeyo abantu mu rukundo, akenshi usanga ari uburyo bumwe bw’ubwo busazi bwo kurimburana.”

9. Ni kuki tutagomba gusenga ‘imana zitagira umumaro’?

9 Izo mbuto mbi ziciye ukubiri n’izo abasenga Imana y’ukuri bagomba kwera. (Abagalatia 5:19-23) Kubera ibyo, abashyigikira amadini ndetse n’uburyo bwo gutekereza bukurura intambara, nta gushidikanya nabo bari mu gusenga kw’ ikinyoma kimwe n’Abanyamisiri, Abanyegiputa, Abasiriya, Abanyebabuloni n’andi moko ya kera yiringiraga “ibigirwamana bitavuga.” (Habakuki 2:18) Nkuko na kera amagambo y’ubuhanuzi y’Imana y’ukuri yasohoreye ku gusenga kw’ikinyoma, ni nako bizagenda mu gihe cyacu. “Ibigirwamana bizashiraho rwose.” (Yesaya 2:18) Twite rero kuri uyu muburo wa Yehova ngo: “Ntimugahindukirir’ ibigirwamana by’ubusa.”—Abalewi 19:4.

Ni nde uzahamiriza Yehova?

10. Mbese abakuru b’amadini bahamya Imana y’ukuri?

10 Umuhamya w’Imana y’ukuri yagombye kuba umuntu utanga ubuhamya bwerekeye Imana. Mbese abayoboke b’amadini batanga ubwo buhamya? Mbese bajya bakubwira kenshi iby’ukwizera kwabo? Mbese bajya baza kugusura iwawe kugira ngo batange ubuhamya bwerekeye imana zabo? Kuba Imana y’ukuri yarahize imana z’ibinyoma ngo zitange abahamya bazo. Agahigo Imana y’ukuri yahize imana z’ibinyoma ngo zizane abahamya bazo ntacyo kagezeho. Abayoboke b’ayo madini ntabwo batanga ubwo buhatnya. Ntibasbobora kukubwira Imana y’ ukuri iyo ari yo n’imigambi yayo. Abayobozi babo ntibabigishije ukuri. “Ni abarandat’ impumyi, kandi na bo bahumye. Arikw’ impumyi iy’ irandas’ indi, zombi zigwa mu mwobo.”​—Matayo 15:14.

11. Ni bande bantu bonyine batanga ubuhamya ku izina ry’Imana y’ukuri?

11 Ni bande bemera gukoresha igihe cyabo n’ubutunzi bwabo, ndetse n’ubuzima bwabo kugira ngo batange ubuhamya bwerekeye Imana y’ukuri? Ninde ubwira abantu ibyo Imana y’ukuri ivuga ngo: “Ndi Yehova. Niryo zina ryanjye”? (Yesaya 42:8, MN) Ni nde wigisha mugenzi we ibyerekeye uvugwaho ibi ngo ‘wowe witwa Yehova ni wowe wenyine usumba byose ku isi yose”? (Zaburi 83:18, MN) Igihe yari mu bantu, Yesu yashoboye kuvuga ibyerekeye Imana y’ukuri ngo: “Mbamenyeshej’ izina ryawe.” (Yohana 17:6) Mu gihe cyacu Abahamya ba Yehova bonyine nibo bashobora gusubira muri ayo magambo. Mbega ukuntu izina Abahamya ba Yehova ribakwiriye koko!

Ubuhamya bwerekeye iby’Ubwami

12. Ni iyihe nyigisho y’ingenzi abahamya b’ukuri bagomba gutanga?

12 Tuzi ko abahamya b’Imana y’ukuri bagombye kumenyekanisha izina ryayo: ariko se uretse ibyo ni iki cyihariye cyerekeye imigambi ye bagomba kuvuga. Yesu yakigaragaje ubwo yigishaga intumwa ze gusenga Imana y’Ukuri muri aya magambo ngo: “Ubgami bgawe buze.” (Matayo 6:10) Ubwami bw’ijuru bw’Imana ni ubutegetsi buzategeka rwose isi yose. (Danieli 2:44) Yesu nibwo yari yaragize umutwe w’inyigisho ze. (Matayo 4:23) Kubera ko ubwo bwami ari bwo bwonyine bushobora gukiza abatuye isi ibyago, Umwana w’Imana yatanze iyi nama ngo: “Ahubgo mubanze mushak’ ubgami bg’Imana no gukiranuka kwayo.”—Matayo 6:33.

13. (a) Ku byerekeye ukubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana kw’Abahamya ba Yehova ibyagaragajwe byerekana iki? (b) Ni hehe ukubwiriza Ubwami kugaragara ko Yehova ari we Mana yonyine y’ubuhanuzi bw’ukuri?

13 Mbese ni bande ubu batangaza Ubwami bw’Imana? Mwarimu C. S. Branden warebeye hafi iby’amadini yasubije iki kibazo avuga ati: “Abahamya ba Yehova babwirije isi yose. . . . Dushobora kwemeza tutibeshya ko nta dini n’imwe ku isi yagaragaje uwo muhati wo kudacika intege kurusha Abahamya ba Yehova mu kugeregeza gukwiza Ubutumwa bwiza bw’Ubwami.” Hashize imyaka 40 ayo magambo yanditswe. Ubu rero ubwo buhamya bw’Ubwami bwatangajwe birushijeho kuko umubare w’Abahamya wikubye inshuro cumi. Ni byo koko hafi miliyoni eshatu n’igice muri bo, bari mu matorero arenga 54,900 ku isi yose, batangaza bahamya iby’Ubwami bw’Imana kandi umubare wabo uriyongera vuba. Izo mbuto nziza zigaragaza ko Yehova ari Imana y’ubuhanuzi bw’ukuri, Yesu ayobowe n’Imana yahanuye ibi bikurikira byerekeye igihe cyacu agira ati: “Kand’ ubu butumwa bgiza bg’ubgami buzigishwa mw’ isi yose, ngo bub’ ubuhamya bgo guhamiriz’amahanga yose: ni bg’imperuk’izaherakw’ ize.”—Matayo 24:14; Yohana 8:28.

Twigane urukundo rw’Imana

14. Ni uwuhe muco abahamya b’ukuri b’Imana bagomba kwigana kandi twavuga iki ku abadakurikiza ibyo?

14 Abahamya b’ukuri b’Imana bagomba kwigana umuco wayo wiganje ariwo urukundo. “Udakunda ntaz’ Imana, kukw’Imana ar’ urukundo.” (1 Yohana 4:8) Ni koko “icyo ni cyo kimenyekanish’ abana b’Imana n’abana ba Satani. Umuntu wes’ udakiranuka cyangw’ udakunda mwene Se s’ uw’Imana . . . Ngo dukundane; tutamera nka Kaini war’ uw’Umubi, akica murumuna we.”—1 Yohana 3:10-12.

15. Ni hehe Abahamya b’ukuri ba Yehova bagaragaza urukundo rw’ukuri?

15 Abahamya ba Yehova bonyine nibo bagaragaza urwo rukundo. Ntibayoboka imana z’intambara, izo kurwana ishyaka ry’igihugu cyangwa izo kuvangura amoko. Nta ntambara n’imwe bashyigikira kandi ntibivanga na rimwe mu bintu byabatera kugambanira abavandimwe babo bo mu buryo bw’umwuka bo mu bindi bihugu. Nk’uko Yesu yabivuze ‘S’ab’isi’ ’‘bashubije inkota zabo mu rwubati.’—Yohana 17:14; Matayo 26:52.

16. Amakuru amwe adufasha ate kumenya abahamya b’ukuri b’Imana?

16 Dore ibyashoboraga gusomwa mu byizwe bifite umutwe uvuga ngo Ibisobanuro Bishyashya by’Urugomo n’Uko Bisobanura” (mu Icyongereza) ngo: “Abahamya ba Yehova bakomeje buri gihe gushikama ku ruhande rwabo rwo kutivanga kwa ‘Gikristo kutarangwaho urugomo’ . . . Kwanga bidasubirwaho gukora imirimo irwanira ishyaka igihugu mu buryo ubwo ari bwo bwose baba ari abaturage basanzwe cyangwa ari abasirikare ndetse no kwanga guha ikuzo ibirangantego by’igihugu, byabaviriyemo gukurikiranwa n’ubucamanza gufungwa cyangwa kugirirwa nabi na rubanda mu bihugu bimwe . . . Nyamara nta na rimwe Abahamya bagerageje kwirwanaho bakoresheje imirwano. Ikinyamakuru cya buri munsi cyo muri Brezili cyitwa 0 Tempo cyabavuzeho ibi ngo: “Nubwo hariho amadini menshi akomeye cyane mu buryo inyigisho zabo zakwiriye mu turere twose tw’isi nta n’imwe muriyo igaragaza urukundo nk’ urwabo.” Nk’uko Yesu yabivuze urwo rukundo rw’ukuri ni ikimenye- tso. kiranga abahamya b’ukuri b’Imana. Yaravuze ati: “Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko mur’abigishwa banjye, nimukundana“. —Yohana 13:35

Itotezwa rituma ubuhamya bwiyongera

17, 18. Ni iki cyabaye vuba aha kigaragaza ko itotezwa rishobora gufasha ukwiyongera k’ubuhamya bwerekeye Ubwami?

17 Hari ubwo bishoboka ko itotezwa ritera ukwamamazwa k’ubuhamya bwerekeye Ubwami. Muri ubwo buryo Ubuhindi, burimo Abahamya ba Yehova 8.000 gusa. Bwumvise vuba aha havugwa cyane izina n’imigambi bya Yehova bitewe n’Abana 11 b’Abahamya. Abo bana bakurikije urugero rw’Abakristo bo mu kinyajana cyambere, bavuze imbere y’urukiko ngo “Ibikwiriye ni ukumvir’Imana kuruta abantu.” (Ibyakozwe 5:29) Bari birukanwe mu mashuri kubera ko bari banze kuririmba indirimbo y’igihugu ariko Urukiko rw’Ikirenga rw’Igihugu nk’uko ikinyamakuru Deccan Herald la Bangalore kibivuga, rwavuze ko indirimbo “idahatirwa abahindi. Urwo rukiko rwagaragaje ko abo bana berekanye icyubahiro gikwiriye kandi ko uko kwanga kuririmba ntaho guhuriye no gusuzugura, “rutegeka ko bakwemererwa gusubira mu ishuri ryabo.”

18 Icyo kinyamakuru cyongeyeho ngo: “Abo bana banze kuririmba indirimbo y’igihugu kubera ko Abahamya ba Yehova bazi ko ari Abakristo bitangiye byimazeyo Ubwami bw’Imana. . . . Ntibagira uruhare mu bikorwa bya politiki y’igihugu.” Ikinyamakuru Telegraph de Calcutta cyo cyavuze gitya ngo: “Byongeye kandi imyifatire y’abo banyeshuri yagejeje Abahamya ba Yehova ahagaragara . . . kandi mbere batari bazwi mu gihugu cyacu.” Koko rero mbere yuko imperuka iza ‘ubu butumwa bgiza bg’Ubgami buzigishwa mw’isi yose ngo bub’ubuhamya bgo guhamiriz amahanga yose.’—Matayo 24:14.

Abahamya b’Imana y’ukuri barakoranywa

19. Abantu bifuza gusenga babikunze Imana y’ukuri bagomba gukora iki?

19 Mu gihe cyacu Imana y’ukuri Yehova ishyigikira abagaragu bayo ngo batange ubuhamya bwerekeye ubutegetsi bwe n’imigambi ye. Mu gihe batangaza ubutumwa bwe bafite imbaraga zidahwema kwiyongera, Yehova akoranya mu mahanga yose umubare ugenda wiyongera w’abantu bataryarya baza kongera umubare w’abamusenga. (Yesaya 2:2-4) Mu bihe bya kera Yehova yabohoje abantu bifuzaga kumusenga kandi bari barafashweho iminyago i Babuloni, hakaba hari higanje ugusenga imana z’ibinyoma kimwe n’uko muri iki gihe abantu bataryarya bareka imana zabo z’ibinyoma bagatangira gusenga Imana y’ukuri.—Yesaya 43:14.

20, 21. Ni kuki byihutirwa kureka imana z’ibinyoma kuva ubu no kutaba indeberezi y’aho gusa?

20 Mbese waba nawe uri mu bahamiriza Imana y’ukuri? Mbese waba mu ruhande rw’ukuyoboka Imana by’ukuri utagira uruhare mu bwicanyi no mu bikorwa biteye isoni by’isi n’iby’imana zayo z’ibinyoma? Ijambo ry’Imana riratwinginga ngo: “Bgoko bganjye, nimuwusohokemo [umudugudu w’idini y’ibinyoma w’i Babuloni], kugira ngo mwe gufatanya n’ibyaha byawo, mwe guhabga no ku byago byawo.” (Ibyahishuwe 18:4) Ni koko “Musohoke mu idini y’ikinyoma mubikore mutarakerererwa. Ntimwigane uyu mugabo wabajijwe n’ikinyamakuru cya Gatorika wavuze ngo: “Meze nk’indeberezi imbere y’Abahamya ba Yehova, nemera byinshi mu byo bizera ariko sinshaka kwifatanya nabo.”

21 Nyamara abatuye isi bose bagiye kuzarebwa vuba aha n’icyo kibazo ubwo Yehova azaza gucira imanza izo mana z’ibinyoma n’abazisenga: “Izo bit’ imana, zitaremy’ ijuru n’isi zizacibga kw’ isi no munsi y’ijuru.” (Yeremia 10:11) Nta bare- berezi bazahaba icyo gihe. Hazabaho gusa abazaba ari Abahamya b’Imana y’ukuri n’abazaba ataribo. (Matayo 24:37-39; 2 Petero 2:5; Ibyahishuwe 7:9-15) Mbese wowe ubwawe uzaba umuhamya w’Imana y’ukuri? Wabigombye. Umwanditsi wa Zaburi yaragize ati: “Imana itubera Imana y’agakiza kandi Uwiteka Yehova umwami w’ikirenga niwe ubasha gukura mu rupfu.”​—Zaburi 68:20, MN.

Isubiramo

◻ Imana y’ukuri yahize izindi mana ite?

◻ Ni irihe hame ridufasha gutandukanya idini y’ukuri n’iy’ikinyoma?

◻ Ni izihe mbuto zerekana ko imana z’iyi si ntacyo zirusha imana zo mu bihe bya kera?

◻ Abahamya b’lmana y’ukuri bera izihe mbuto nziza kandi ni bande bera izo mbuto?

◻ Ni kuki ari ibyihutirwa kuva vuba mu idini y’ikinyoma?

[Amafoto yo ku ipaji ya 12]

Kuri ubu abantu benshi ntabwo basenga imana zitagira umumaro za kera

[Ifoto yo ku ipaji ya 13]

Mu kinyajana cya 20 abantu amamiliyoni baguye mu ntambara amadini yari ashyigikiye

[Aho ifoto yavuye]

U.S. Army photo

[Ifoto yo ku ipaji ya 14]

Yesu yavuze ko ikizamenyekanisha abahamya b’ukuri ari urukundo bazagirana hagati yabo

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze