Yesu ubuzima bwe n’umurimo we
Gushaka abatakaye
YESU yashakanaga umuhati abashakaga gukorera Imana mu kwicisha bugufi. Bose yarabasangaga, naho baba ari abanyabyaha kabuhariwe, hanyuma akababwira iby’Ubwami. Hari n’igihe rero abanyabyaha bamwegereye kugira ngo bamutege amatwi.
Abafarisayo n’abanditsi babibonaga bahitaga bavuga nabi Yesu kubera ko agenderera abantu basuzugurwaga. Barivovotaga bavuga ngo: “Uyu yiyegerez’abanyabyaha, kand’agasangira na bo.” Bo ntabwo bashoboraga kwishyira hasi bakora nk’ibyo. Ni koko Abafarisayo n’abanditsi babibonaga bahitaga bavuga nabi Yesu kubera ko agenderera abantu basuzugurwaga. Barivovotaga bavuga ngo: “Uyu yiyegerez’abanyabyaha, kand’agasangira na bo.” Bo ntabwo bashoboraga kwishyira hasi bakora nk’ibyo. Ni koko Abafarisayo n’abanditsi bafataga abantu basanzwe nk’umukungugu wo ku nkweto zabo. N’ikimenyimenyi babitaga ’am ha ’a’rets bisobanura ngo “abanyamusozi” kugira ngo babereke ko babasuzugura.
Yesu we yafataga umuntu wese mu cyubahiro cye mu bugwaneza hamwe n’impuhwe. N’iyo mpamvu abantu benshi bicishaga bugufi harimo n’abantu bari bazwiho ko ari abanyabyaha bifuzaga kumwumva. Ariko se twavuga iki ku bari bahangayikishijwe n’umuhati Yesu yagiriraga abo bumvaga ko batabikwiriye?
Yesu yashubijanije amagambo yabo umugani. Yahereye ku mitekerereze y’Abafarisayo bumvaga ko imbere y’lmana ari abakiranutsi kandi bafite umutekano, ko batari kimwe na ba ’am ha ’a’rets b’abasenzi batakaye maze arabasubiza ati:
“Ni nde muri mwe wab’afit’intam’ijana, akazimiz’imwe muri zo, ntiyasig’izindi mirong’urwenda n’icyenda mu gasozi, akajya gushak’iyazimiye, kugez’ahw aribuyibonere? Iy’ayibonye, ayiterera ku bitugu yishimye; yagera mu rugo, agahamagara inshuti ze n’abaturanyi be, akababgir’ati: Twishimane, kuko mbony’intama yanjye yari yazimiye.”
Hanyuma yaberetse isomo ry’inkuru ye muri aya mambo: “Ndababgira yuko mw ijuru bazishimira batyo umunyabyah’umwe wihannye, kumurutish’abakiranuka mirong’urwenda n’icyenda badakwiriye kwihana.”
Abafarisayo batekerezaga ko ari abakiranutsi ubwo bakaba badakeneye kwihana. Igihe, imyaka ibiri mbere yaho abenshi muri bo bari bareze Yesu ka asangira n’abakoresha b’ikoro hamwe n’abanyabyaha, yarababwiye ati: “Sinazanywe no guhamagara abakiranuka, kerets’abanyabyaha.” Abafarisayo bafunzwe n’agukiranuka kwako kandi batabonaga ko bagomba kwihana ntabwo bateraga ibyishimo mu ijuru. Nyamara ariko niko bigendekera abanyabyaha iyo bihannye babikuye ku mutima.
Kugira ngo atsindagirize igitekerezo ku kwihana kw’abanyabyaha batakaye gutera ibyishimo byinshi, Yesu yatanze uyu mugani ngo: “Cyangw’umugore wab’afit’ibice cumi by’ifeza, yaburamo kimwe, ntiyakongez’itabaza, agakubura mu nzu, akagir’umwete wo gushaka kugez’ahw akibonera? ly’akibonye, akababgir’ati: Twishimane, kuko mbony’igice nari nabuze.”
Yesu yabahaye isomo risa n’irya mbere agira ati: “Ndababgira yukw’ri ko hab’umunezero mwinsh’ imbere y’abamaraika b’lmana bishimir’umunyabyah’umwe wihannye.”
Biragaragara ko abamaraika bita mu rukundo ku kwihana kw’abanyabyaha batakaye. Biragaragazwa nanonen’uko abo ’am ha ’a’rets “banyamusozi” bicisha bugufi kandi basuzugurwaga bari bafite ubushobozi bwo kuba mu bagize Ubwami bw’ijuru bw’lmana. Hanyuma kandi bari kuzabona umwanya mu ijuru usumba uw’abamaraika. Nyamara kandi abamaraika aho kurakara no kugira ishyari mu kwicisha bugufi biyumvisha ko abo bantu b’abanyabyaha bahuye n’imimerere bakayitsinda igatuma bazaba mu ijuru ari abami n’abatambyi b’abanyampuhwe n’imbabazi Luka 15:1-10; Matayo 9:13; 1 Abakorinto 6:2,3; Ibyahishuwe 20:6.
◆ Ni kuki Yesu yagendereraga abantu b’abanyabyaha, kandi byatumye Abafarisayo bamuvuga nabi bate?
◆ Abafarisayo bafataga bate abantu basanzwe?
◆ Ni iyihe migani Yesu yakoresheje kandi yavanyemo irihe somo?
◆ Ni kuki bigaragara ko abamaraika bishima?