Turwane ku buziranenge mu bwenge no ku mubiri
“Mutang’imibiri yanyu, ib’ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana.”—ABAROMA 12:1
1. Dukurikije intumwa Paulo, ni kuki kutagira inenge mu bwenge no ku mubiri ari ngombwa?
UWIFUZA gukorera Imana yera Yehova agomba kutagira inenge ari mu mutima ari mu muco. Uko byumvikana agomba kugira ubwo buziranenge mu bwenge bwe ku mubiri we. Iyi gahunda uko iri abayisohotsemo baje gukorera Yehova bagomba guhinduka atari mu mitekerereze gusa ahubwo no mu ngeso za bwite. Intumwa Paulo yandikiye Abakristo b’i Roma ngo: “Nuko, bene Data ndabinginga kubg’imbabazi z’Imana, ngo mutang’imibiri yanyu, ib’ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana, ni ko kuyikorera kwanyu gukwiriye. Kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubgo muhinduke rwose, mugiz’imitima mishya, kugira ngo mumenye nez’iby’Imana ishaka, ni byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose.” (Abaroma 12:1, 2) Kutagira inenge mu bwenge no ku mubiri se bivuga iki?
Kutagira inenge mu bwenge
2. Amaso yacu hamwe n’umutima wacu bishobora bite gutuma tugwa mu busambanyi, kandi tugomba gukora iki kugira ngo ibyo bitatugeraho?
2 Na mbere y’uko amategeko ashyirwaho indahemuka Yobu yerekanye ko amaso yacu n’umutima wacu bishobora kudutera imyifatire mibi tutabashije kubitegeka. Yaragize ati: Nasezeranye n’amaso yanjye; none se, nabasha nte kwifuz’umukobga? Nib’umutima wanjye warashutswe n’umugore, . . . Kukw’icyo cyab’ar’ikibi gikabije; n’ukuri n’ ikizira cyo guhanwa n’abacamanza.” (Yobu 31:1, 9-11) Niba amaso yacu azerera kandi niba umutima wacu udatuza, tugomba kwisubiraho tubikesha ‘gucyahwa bihesha ubwenge.’ —Imigani 1:3.
3, 4. (a) Ibyerekeranye na Dawidi na Batisheba bitwereka iki, kandi ni iki cya ngombwa kugira ngo twiyambure akamenyero kabi mu mitekerereze yacu? (b) Ni kuki abasaza b’itorero mu buryo bwihariye bagomba kwita kuri icyo kibazo?
3 Umwami Dawidi yaretse amaso ye amutera gusambana na Batisheba. (2 Samweli 11:2, 4) Ibyamubayeho byerekana ko n’abantu Yehova yahaye inshingano zikomeye bashobora gucumura baramutse badacyashye umutima wabo. Hari ubwo biba ngombwa gukaza umurego kugira ngo umuntu ahindure kamere y’ubwenge. Ni ngombwa kandi gusengana Yehova umwete kugira ngo abidufashemo. Dawidi amaze kwicuza icyaha cye na Batisheba yarasenze ngo: “Mana, undememw’umutima wera: unsubizemw’umutim ukomeye.” —Zaburi 51:10.
4 Abasaza b’itorero rya Gikristo bagomba kwirinda mu buryo bwihariye gutwarwa n’ibitekerezo bibi bishobora kubagusha mu cyaha gikomeye. (Yakobo 1:14, 15) Paulo yandikiye Timoteo ngo: “Ibyo mbibategekeye kugira ngo bagir’urukundo ruva mu mutima uboneye kand’uticir’urubanza, bagire no kwizera kutaryarya.” (1 Timoteo 1:5) Byaba ari uburyarya ku musaza gushingwa imirimo y’umwuka maze akareka amaso ye ararikira gukora igikorwa cyanduye.
5. Ni iki umuntu agomba kwigizayo kugira ngo akomeze ubuziranenge mu bwenge bwe?
5 Twebwe Abakristo tugomba gukora uko dushoboye kose ngo twirinde kugira inenge mu bwenge. Ibyo bivuga ko dukwiriye kwirinda za senema, televiziyo no gusoma ibintu bishobora kwonona ubwenge. Isuku nziza mu bwenge bwacu idusaba gukaza umurego kugira ngo twibande ku “iby’ukuri . . . ibyo gukiranuka, . . . ibiboneye byose.” Paulo aravuga ngo: “Ni haba harihw’ingeso nziza, kandi hakabahw’ishimwe, ab’ari byo mwibwira.”—Abafilipi 4:8.
Isuku ku mubiri
6. (a) Tanga ingero zimwe ziva mu gitabo cy’Abalewi zerakana ko isuku ari umuntu ku giti cye ari no mu buryo rusange yari itegeko (b) Intego y’ayo mategeko yari iyihe?
6 Bavuze ko “isuku ari mugenzi wo gutinya Imana.” Icyakora si ukuvuga ko umuntu ukeye ku mubiri no ku mutima ari naho aba atinya Imana byanze bikunze. Ahubwo umuntu utinya Imana ni we usabwa kutagira inenge ari mu ngeso ze no ku mubiri. Amategeko ya Mose yagaragazaga uburyo amazu yahumanijwe yagombaga kwezwa n’uko Abisiraeli bagombaga kwiyuhagira mu gihe babaga bahuye n’ibihumanye runaka. (Reba Abalewi ibice bya 14 na 15.) Bose bagombaga kugaragara ko ari abera. (Abalewi 19:2) Dusoma ku bihereranye n’ibyo mu gitabo Insight on the Scriptures ngo: “Amategeko yagengaga imirire, ay’isuku na y’umuco mwiza byabibutsaga ubudahwema ko bari baratoranijwe kuba abera b’Imana.”—Igitabo cya 1, urupapuro rwa 1128.
7. Twavuga iki ku Abahamya ba Yehova mu buryo rusange, ariko kandi abagenzuzi bamwe bazenguruka bavuze ibiki?
7 Nubwo muri rusange Abahamya ba Yehova batagira inenge yose ituruka ku idini y’ikinyoma ikomoka i Babuloni kandi bakaba batihanganira imyifatire yuzuye ubwandure muri bo, abagenzuzi bazenguruka babo batangaza ko hamwe bagiye birengagiza iby’isuku ku mubiri n’ibyo kugira gahunda. Umuntu se yakwizera ate ko muri icyo gihe aba nta nenge afite? Kuri ibyo, Beteli ari byo kuvuga “Inzu y’Imana” yabera urugero imiryango y’Abakristo yose.
8, 9. (a) Ni izihe nama zihabwa abantu bose bashya bo mu muryango wa Beteli? (b) Ni ayahe mahame akurikizwa muri za Beteli yagombye no gukurikizwa mu miryango y’Abakristo yose?
8 Iyo umuntu mushya wo mu muryango wo muri Beteli ageze ku cyicaro cy’isi yose ya Sosayiti Watch Tower cyangwa mu ishami iryo ari ryo ryose mu isi, ahabwa ka boroshire kateguwe n’Inteko Nyobozi. Iyo boroshire isobanura icyo bamutegerejeho, ari ku murimo we ari no ku kamenyero ke bwite. Dore ibyo dusoma mo mu gice gihereranye n’ “Icyumba n’isuku”: “Ubuzima kuri Beteli bushaka ko umuntu agira mu buryo buhanitse isuku ari ku mubiri mu ngeso no mu by’umwuka. Buri wese agomba kwita ku isuku ye no kuyo mu cyumba cye. Ibyo bifasha kugira amagara mazima. Nta mpamvu n’imwe yo gushyigikira umwanda. Ni byiza kwoga umubiri wose buri munsi. . . . Ni ngombwa gukaraba mbere yo kurya, buri wese aba asaba kubikora. Wibuke kwoza aho wakarabiye cyangwa aho wiyuhagiriye, uzaba werekanye ko witaye ku bo mubana mu muryango cyangwa ku muvandimwe na mushiki wawe b’urwo rugo.”
9 Muri za Beteli, aho kwituma no gukarabira hahorana isuku yuzuye, kandi byose birateganijwe kugira ngo ababikoresha babashe gukaraba bakirangiza. Ubwo rero abagize umuryango wa Bateli baba bategerejweho ko bamenya neza ko aho hantu harangwa n’isuku nyuma yo gusuka amazi aho kwituma. Ngubwo rero uburyo bw’umugereka bwo kubaha mugenzi wawe uri buhaze nyuma yawe cyangwa ushinzwe isuku yaho. Mbese ayo mahame yuzuye urukundo ntiyari akwiye gukurikizwa no mu ngo zose z’Abakristo?
10. (a) Ni kuki ari ngombwa kugira aho biyuhagirira harimo ibya ngombwa byose kugira ngo umuntu yite ku isuku y’umubiri y’iy’abana? (b) Ni ayahe mategeko yatumaga Abisiraeli bagira ubuzima buzira umuze, kandi ni irihe somo abagaragu ba Yehova b’ubu bashobora kuvanamo?
10 Birumvikana ko imimerere igenda itandukana ikurikije igihugu. Mu bice bimwe na bimwe mu mazu ntihabamo ahantu ho kwiyuhagirira harimo wa muvure wo kwiyuhagiramo cyangwa amazi aturuka mu mpombo hejuru. Nyamara muri rusange Abakristo bafite amazi n’isabune bihagije byo kwita ku isuku yabo no ku y’abana bato.a Ariko hari uburyo bwakoreshwa butatera ingorane bwo gutaba imyanda nkuko Abisiraeli babikoraga, ndetse no mu nkambi z’ingabo zabo. (Gutegeka 23: 12, 13) Byongeye kandi amategeko ya Yehova yagengaga ubuzima bwo mu nkambi yateganyaga ko biyuhagira buri kanya bakanamesa imyenda buri gihe, kwihatira gutahura indwara no kuzivura vuba. Yerekanaga uko bagombaga kugenza intumbi n’uburyo bwo kwita ku isuku y’amazi n’ibyo kurya. Ayo mategeko yose yatumaga iryo shyanga rihorana ubuzima bwiza. Ubwo se abakozi ba Yehova bo muri iki gihe ni bo badakwiriye kwita ku mabwiriza nk’ayo y’isuku mu buzima bwabo bwa bwite?—Abaroma 15:4.
Ingo n’imodoka bisukuye
11. (a) Urugo rworoheje rw’Umukristo rwari rukwiye kuvugwaho iki? (b) Abagize umuryango wa Beteli bose bakwiye gufatanya bate?
11 Urugo rwacu n’ubwo rwaba ruciriritse rushobora kugira isuku na gahunda ariko ibyo bigasaba ubufatanye bw’abagize umuryango. Umugore w’umukristokazi aba akeneye kubona umwanya uhagije wo gukora iby’umwuka cyane cyane kubwiriza. Ntiyagombye rero gutanga igihe cye cyose yiruka inyuma y’abe atunganya imyenda ibitabo, impapuro, amagazeti n’ibindi byandaraye hirya no hino. Kuri Beteli nubwo bashiki bacu bita ku by’isuku buri wese uwo muryango aba atagerejweho ko asasa igitanda cye agatunganya n’icyumba cye mbere yo kugenda. Dushimishwa n’uko aho duteranira mu materaniro asanzwe cyangwa mu materanio manini haba hakeye hari isuku. N’urugo rwacu rero rugaomba guhamya ko turi ubwoko bwera bwa Yehova!
12, 13. (a) Imodoka ikoreshwa mu murimo wa Yehova igomba kuba imeze ite, kandi se kuyisukura byaba bifata igihe cyinshi? (b) Ni iyihe mpamvu mu buryo bw’umwuka ituma twita ku isuku y’umubiri, no ku isuku no gufata neza urugo n’imodoka?
12 Benshi mu bakozi ba Yehova bakoresha imodoka mu kujya mu materaniro no kubwiriza. Mu bihugu bimwe imodoka yabaye igikoresho cy’ingirakamaro mu gukorera Yehova. Icyo gikoresho rero kigomba guhorana isuku imbere n’inyuma nkuko n’urugo rwacu rusa. Nanone Abakristo ntibashobora kubona igihe nk’icyo abantu bamwe bamara bataka amamodoka yabo, ariko nubwo batabikabyamo bafata igihe gihagije cyo gusukura imodoka yabo igahorana isuku. Mu bihugu bimwe umuntu ashobora kwogesha imodoka ku ma sitasiyo azoza mu gihe gitoya kandi ku giciro cyiza. Naho imbere mu modoka, iminota cumi irahagije gusukura no kuringaniza utuntu. Abasaza n’abakozi b’imirimo bagomba kubitangamo urugero, kuko bakoresha imodoka zabo mu gutwara ababwiriza bajya mu murimo. Umuhamya ntiyatanga ubuhamya bwiza aramutse atwaye abantu bashimishijwe n’ukuri abatwaye mu modoka yanduye imbere n’inyuma.
13 Mu kwita ku isuku y’ububiri, no ku isuku y’ingo zacu ndetse n’imodoka zacu tuzaba twubashye Yehova twerekana ko turi abo mu muteguro we uzira inenge.
Kutagira inenge ni ngombwa mu gihe dutanga ibitambo by’umwuka
14. Ni ayahe mategeko yagengaga ubuziranenge mu mihango bwasabwaga Abisiraeli, kandi yerekanaga iki?
14 Muri Isiraeli kutagira inenge mu mihango byari itegeko mu by’imisengere ndetse ubiciyeho akaba yahanishwa urupfu. Yehova abwira Mose na Aaroni ati: “Nuko mujye mutandukany’Abisiraeli no guhumana kwabo, kugira ngo baticishwa no guhumana kwabo, mbahora kwanduz’ubuturo bganjye buri hagati muri bo.” (Abalewi 15:31) Ku munsi w’Impongano umutambyi mukuru yagombaga kwiyinika incuro ebyiri zose. (Abalewi 16:4, 23, 24) Igikarabiro cy’umuringa cyari mu ihema ry’ibonaniro, ndetse na nyuma yaho igikarabiro kidendeje cy’umuringa cyari mu rusengero, cyahoranaga amazi kugira ngo abatambyi bahiyuhagirire mbere yo gutambira Yehova ibitambo. (Kuva 30:17-21; 2 Ngoma 4:6) Twavuga iki muri rusange ku Bisiraeli? Iyo babaga bahumanijwe n’impamvu runaka mu by’imihango yabo babuzwaga kujya gusenga igihe cyose babaga batarakora imigenzo yo kwiyeza. (Kubara 19:11-22) Ubwo buryo bwose bwerekana ku mugaragaro ku isuku ari ngombwa ku basenga Yehova Imana yera.
15. Ni kuki bitakiri ngombwa gutamba ibitambo by’amatungo, ariko se ni ibihe bibazo twakwibaza?
15 Ni koko, abagaragu ba Yehova, ubu ntibakiri ngombwa ko batamba ibitambo mu rusengero rwe hano ku isi. Ibitambo byatambwaga mu gihe Amategeko yariho byasimbujwe igitambo cy’umubiri wa Yesu watambge rimwe gusa ngo bibe bihagij’iteka.” (Abaheburayo 10:8-10) Ubu ‘turasengera Data mu mwuka no mu kuri.’(Yohana 4:23, 24) Ariko se ibyo bivuga ko tutagifite ibitambo byo guha Yehova Imana yacu yera? Kandi se ntitugisabwa kutagira inenge nkuko byari bikenewe ku Bisiraeli?
16. Ni gute ubuhanuzi bwo muri Malaki 3:3, 4 bwasohorejwe ku Bakristo basizwe kuva muri 1918, kandi ni ibihe bitambo bishimwa dushobora gutambira Yehova?
16 Dukurikije ubuhanuzi bwa Malaki Abakristo basizwe bazaba bari ku isi mu gihe cy’imperuka bari kuzatunganywa bakerezwa umurimo wo mu rusengero. Ibyabaye byerekana ko uko kwezwa kwatangiye muri 1918. Muri 1919 abasigaye bo mu basizwe babaye abantu “bazatur’ Uwiteka [Yehova, MN] amaturo bakiranutse” kandi amaturo yabo yabaye ‘anezeza Yehova.’ (Malaki 3:3, 4) Ni ukuvuga ko bashobora “gutamb’ibitambo by’umwuka, bishimwa n’Imana kubga Yesu Kristo.” (1 Petero 2:5) Intumwa Paulo yaranditse ngo: “Nuko tujye dutambir’ Imana itek’igitambo cy’ishimwe, tubiheshejwe na Yesu, ni cyo mbuto z’iminwa ihimbaz’izina ryayo.”—Abaheburayo 13:15.
17. N’ubwo ‘umukumbi munrni’ w’izindi ntama utari mu batambyi n’abami, ni kuki ugomba kutagira inenge ku mubiri, mu bwenge, mu mico no mu mutima?
17 Nubwo abagize ‘umukumbi munini’ badahwanye n’abasigaye basizwe bahamagariwe umurimo w’ubutambyi mu rusengero “bakayikorera mu rusengero rwayo [Yehova] ku manywa na n’ijoro”ni ukuvuga mu rugo rw’urusengero rwayo rw’umwuka hano ku isi. (Ibyahishuwe 7:9, 10, 15) Abisiraeli batari bagenewe ubutambyi bagombaga kuba abaziranenge mu by’imihango kugira ngo babone uko basengera ari mu ihema ry’ibonaniro ari no mu rusengero nyuma rumaze kuboneka. Ni kimwe rero n’uko umukumbi munini w’izindi ntama ugomba kutagira inenge ari ku mubiri, mu bwenge. Mu ngeso no mu by’umwuka niba ushaka gukorera mu rusengero no kwifatanya n’abasizwe ‘gutambir’Imana igitambo cy’ishimwe’ ari cyo ‘mbuto z’iminwa yabo ku bw’izina rye.’
Basukuye kandi bambaye neza mu kubwiriza no mu materaniro
18. Ni iki tugomba kwitaho cyerekeranye n’isuku ku mubiri, mu myambaro no ku nkweto mu gihe turiho twifatanya n’abandi mu kubwiriza no mu materaniro?
18 Ni gute se ibyp bigaragarira mu bikorwa? Ibyo bisobanura ko niba tudafite isuku kandi tutambaye neza twaba twerekana ko dusuzugura Yehova mu buryo bwite kandi tudakwiye kumuhagararira mu murimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu, mu mihanda no mu ngo. Ntabwo rero twagombye kubona icyo kibazo nk’aho ntacyo kivuze ahubwo dukwiye kukitaho cyane kugira ngo dukore kandi twitware nk’abagabuzi [abagaragu] bitirirwa izina rya Yehova koko. Niba atari ngombwa rwose kwambara imyenda y’igiciro gihanitse, imyenda yacu yagombye kuba myiza yiyubashye kandi iri mu rugero. Inkweto zacu zigomba kuba ari nzima kandi zisa neza. Ni kimwe nuko tugomba kuba dufite isuku kandi dufite imyenda isukuye iteye ipasi mu materaniro yose ndetse no mu cyigisho cy’igitabo.
19. Ni ibihe byiza by’umwuka bituruka ku isuku no kwambara neza mu murimo wa Gikristo?
19 Imyambarire yacu n’isuku yacu mu murimo wo kubwiriza n’igihe cy’amateraniro birafasha kugira ngo “muri byose bizihize inyigisho z’Imana, Umukiza wacu.” (Tito 2:10) Ibyo bintu nabyo ubwabyo ni ubuhamya. Abantu benshi batangazwa n’isuku yacu n’imyambarire myiza yacu, bikabatera kutwumva igihe tubabwira iby’imigambi ishimishije ya Yehova ihereranye no gushyiraho ijuru ritunganye n’isi yejejwe.—2 Petero 3:13.
20. Ni izihe mbuto nziza kutagira inenge mu bwenge bwacu no ku mubiri bizabyara nanone?
20 Ubwo gahunda nshya yera yasezeranijwe na Yehova yegereje twagombaga kwisuzuma twese kugira ngo turebe niba ntabikeneye guhindurwa mu mitekerereze yacu cyangwa mu kamenyero kacu bwite. Paulo yaranditse ngo: “Ibyo mbivuze nk’umuntu, kubg’intege nke z’imibiri yanyu; kuko nk’uko mwahag’ibitey’isoni n’ubugome ingingo zanyu kub’imbata zabyo, bigatuma mub’abagome, ab’ariko na none muha gukiranuka ingingo zanyu kub’imbata zako, kugira ngo mwezwe.” (Abaroma 6:19) Ubuziranenge ku mubiri no mu by’umwuka byera imbuto nziza guhera ubu, “ari zo kwezwa, kandi amaherezo . . . n’ubugingo buhoraho.”(Abaroma 6:22) Nuko noneho twite ku buziranenge bwacu ku mubiri no mu bwenge mu gihe dukomeza ‘gutang’imbiri yacu ngo ibe ibitambo bizima byerabishimwa n’Imana.’—Abaroma 12:1.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Ku byerekeranye n’inama z’ingirakamaro z’isuku ahantu hatameze neza, jya kureba inyandiko yitwa “Un defi a relever: la proprete.” (Agahigo ko guca: isuku) yasohowe muri Reveillez-vous! yo ku 22 Nzeli 1988, kuva ku rupapuro rwa 8 kuzeza 11.
Ingingo zo kwitabwaho
◻ Ni gute amaso yacu n’umutima byaducumuza?
◻ Ni byiza ki Abisiraeli baboneraga mu kumvira amategeko ya Yehova yerekeye isuku ya bwite n’iya rusange?
◻ Ni byemezo ki bikurikizwa kuri za Beteli twagombaga kwitaho natwe mu ngo za Gikristo?
◻ Ni ryari tugomba kurushaho kwisukura no kwambara neza?
◻ Ni izihe mpamvu z’umwuka abakozi ba Yehova bagomba kwitaho kugira ngo ari inzu ari imodoka bibe bisukuye?
[Ifoto yo ku ipaji ya 10]
“Ubuzima kuri Beteli bushaka ko umuntu agira mu buryo buhanitse isuku ari ku mubiri mu ngeso no mu by’umwuka”
[Ifoto yo ku ipaji ya 11]
Mbese byaba ari ibyumvikana ko umukristokazi ata igihe cye mu gutunganya ibyo abo mu rugo rwe basize bandaritse?
[Ifoto yo ku ipaji ya 12]
Iminota icumi irahagije kugira ngo umuntu yoze imodoka ye kandi atunganye utuntu imbere mu modoka