Ibibazo by’Abasomyi
Muri Yohana 18:15 havuga umwigishwa wari uzwi n’umutambyi mukuru. Mbese yaba ari wa mwigishwa wigeze guhunga “yambaye ubusa,” nk’uko bivugwa muri Mariko 14:51, 52?
Oya rwose, kuko bigaragara ko uwari uzwi n’umutambyi mukuru yari intumwa Yohana, nyamara umwigishwa Mariko akaba ari we wahunze “yambaye ubusa.”
Dushatse kumenya izo nkuru uko zakurikiranye, twahera mu busitani bwa Getsemani. Intumwa zahiye ubwoba igihe Yesu Kristo yafatwaga. “[Nuko] abe bose baramuhāna, barahunga.” Umurongo ukurikira wo mu nkuru ya Mariko uvuga ibinyuranye n’ibyo ugira uti “Nuko umusore umwe amukurikira yifubitse umwenda w’igitare, baramufata: basigarana umwenda we, ahunga yambaye ubusa.”—Mariko 14:50-52.
Ubwo imyifatire ya mbere y’intumwa 11 itandukanye n’iy’uwo mwigishwa utaravuzwe izina, birumvikana ko we atari intumwa. Inkuru y’uwo muntu yavuzwe gusa mu Ivanjiri yanditswe n’umwe mu bigishwa ba mbere Yohana Mariko, mubyara wa Barnaba. Ku bw’ibyo, hari impamvu zo kwemeza ko Mariko ari we ‘musore umwe’ wakurikiye Yesu amaze gufatwa ariko akaza guhunga asize umwenda we, mu gihe imbaga y’abantu yashakaga kumufata.—Ibyakozwe 4:36; 12:12, 25; Abakolosai 4:10.
Mu gihe runaka cyo muri iryo joro, intumwa Petero na yo yaje gukurikira Yesu, ariko iri kure ku buryo batayibona. Hano hashobora kubaho ukwitiranya; umwigishwa w’umusore (Mariko) yatangiye gukurikira Yesu nyuma arabireka, mu gihe nyuma y’aho babiri mu ntumwa zari zahunze batangiye gukurikira Shebuja wari wafashwe. Mu Ivanjiri yanditswe n’intumwa Yohana dusoma ngo “Simoni Petero n’undi mwigishwa bakurikira Yesu. Uwo mwigishwa yari azwi n’umutambyi mukuru.”—Yohana 18:15.
Intumwa Yohana ikoresha izina “Yohana” ishaka kuvuga Yohana Umubatiza ariko we ntiyigeze yivuga mu izina. Urugero, yaranditse ati “Uwabibonye ni we ubihamije.” Kandi ati “Uyu ni we wa mwigishwa uhamya ibyo, ni na we wabyanditse, kandi tuzi yuko ibyo ahamya ari iby’ukuri” (Yohana 19:35; 21:24). Nanone kandi muri Yohana 13:23 haragira hati “Hariho umwe mu bigishwa be, wari wiseguye igituza cya Yesu bafungura; uwo ni wa wundi Yesu yakundaga.” Ibyo byabaye mbere gato y’uko Yesu afatwa. Nyuma y’aho kuri uwo munsi, Yesu amaze kumanikwa ku giti yahisemo umwigishwa umwe, uwo Yohana avuga mu magambo asa n’ayo ati “Nuko Yesu abonye nyina n’umwigishwa yakundaga ahagaze bugufi, abgira nyina ati: ‘Mubyeyi, nguyu umwana wawe.’ ”—Yohana 19:26, 27; gereranya na Yohana 21:7, 20.
Ibyo byo kutatura izina bigaragara no muri Yohana 18:15. Byongeye kandi, Yohana na Petero bavugwa mu nkuru imwe y’ibyakurikiye izuka yanditse muri Yohana 20:2-8. Ibyo byose ni ibituma dushobora gutekereza ko intumwa Yohana ari we wa ‘mwigishwa wari uzwi n’umutambyi mukuru.’ Inkuru ya Bibiliya nta bisobanuro itanga ku bihereranye n’ukuntu intumwa y’Umunyegalilaya (Yohana) ishobora kuba yaramenyanye n’umutambyi mukuru. Icyakora, kuba umurinzi w’urugi yaramwemereye kwinjira akanamwinjiriza Petero, ni uko yari asanzwe azwi mu rugo rw’umutambyi mukuru.