Mbese “gahunda nshya y’isi” ishyizweho n’abantu iregereje?
1. Ni gute ibyifuzo byo kubona umudendezo mwinshi wa gipolitiki byavuzwe mu myaka ya vuba aha?
MURI iki gihe, abantu babarirwa muri za miriyoni bari mu bubata bw’idini y’ikinyoma, kandi benshi bahitamo gukomeza kubaho muri ubwo buryo. Hagati aho ariko, hari benshi bishakira umudendezo wa gipolitiki. Ibintu bitangaje bimaze imyaka mike bibaye mu Bulayi bw’i Burasirazuba n’ahandi byagaragaje ko abantu bashaka ubutegetsi bubaha umudendezo mwinshi. Ku bw’ibyo, benshi bavuga ko igihe gishya cy’umudendezo cyegereje. Icyo gihe Perediza wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yacyise “gahunda nshya y’isi.” Koko rero, ahantu hose abategetsi bavuze ko Intambara yo Kurebana Igitsure n’isiganwa ryo gucura intwaro za kirimbuzi byarangiye, kandi ko abantu binjiye mu gihe gishya cy’amahoro.—Gereranya na 1 Abatesalonike 5:3.
2, 3. Ni iyihe mimerere ibangamira umudendezo nyakuri?
2 Ariko se, n’ubwo imihati y’abantu yatuma bashobora kugabanya intwaro no gushyiraho ubutegetsi burimo umudendezo mwinshi, mbese ye, umudendezo nyakuri waboneka? Oya rwose, bitewe n’ibibazo bikomeye biri mu bihugu byose, ndetse no mu bihugu byitwa ko ngo bifite demokarasi, aho umubare w’abakene ugenda urushaho kwiyongera kandi abantu babarirwa muri za miriyoni bahanganye n’ibibazo by’ubukungu bahatanira kubona amaramuko. Raporo imwe yakozwe n’Umuryango w’Abibumbye yagaragaje ko n’ubwo habayeho amajyambere mu bya siyansi no mu by’ubuvuzi, buri munsi ku isi hose hapfa abana bageze ku 40.000 bazize kurya indyo ituzuye cyangwa indwara zashoboraga gukingirwa. Umuhanga umwe muri ibyo yaravuze ati “Ubukene burimo burashinga imizi ku buryo ikiremwamuntu cyugarijwe na bwo ibi bya nyabyo.”
3 Byongeye kandi, umubare w’abazira ubwicanyi bugenda burushaho kugira isura mbi cyane ntuhwema kwiyongera no gufata intera ndende kuruta ikindi gihe cyose. Inzangano zishingiye ku moko, politiki n’amadini ziragenda zitandukanya ibihugu byinshi. Mu duce tumwe na tumwe usanga imimerere iriho ntaho itaniye cyane n’iyari yaravuzwe muri Zekaria 14:13, igihe ‘abantu bari kugira imidugararo ikomeye iturutse k’Uwiteka [Yehova, MN]; maze bagasubiranamo, umuntu wese agafata mugenzi we, bakarwana.’ Gukoresha ibiyobyabwenge hamwe n’indwara zandurira mu myanya ndangagitsina byabaye nk’icyorezo. Abantu babarirwa muri za miriyoni banduye SIDA; kandi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika honyine hamaze gupfa abasaga 120.000 bahitanywe na yo.
Ububata bw’Icyaha n’Urupfu
4, 5. Turetse umudendezo uriho muri iki gihe, ni ubuhe bubata abantu bose barimo?
4 Nyamara kandi, n’ubwo iyo mimerere mibi yaba itariho, ntabwo abantu baba bageze ku mudendezo nyakuri. Bose baba bakiri mu bubata. Kuki byaba bimeze bityo? Dutange urugero: Byaba bimeze bite habaye hariho umutegetsi utwaza igitugu akaba yarashyize abantu bose bo ku isi mu bucakara maze akabica bose? Nyamara kandi, ibyo ni byo byageze ku bantu bose kuva ababyeyi bacu ba mbere bigomeka ku Mana maze bakaba imbata z’ubutware bw’igitugu bwa Satani.—2 Abakorinto 4:4.
5 Imana irema abantu, yashakaga ko babaho ku isi iteka ryose mu butungane, muri paradizo, nk’uko mu Itangiriro igice cya 1 n’icya 2 habigaragaza. Ariko kandi, kubera ko umubyeyi wacu wa mbere Adamu yigometse ku Mana, twese twaciriweho iteka ryo gupfa kuva tugisamwa: “Ibyaha byazanywe mw isi n’umunt’ umwe [Adamu, umutware w’umuryango wa kimuntu], urupfu rukazanwa n’ibyaha, ni k’ urupfu rugera ku bantu bose.” Bibiliya ivuga ko “urupfu rwatwaraga [nk’umwami]” (Abaroma 5:12, 14). Ku bw’ibyo rero, uko umudendezo twagira waba ungana kose, ni ha handi turacyari mu bubata bw’icyaha n’urupfu.
6. Kuki uburame [bw’ubuzima] butiyongereye cyane kuva igihe Zaburi 90:10 yandikiwe?
6 Ikindi kandi, ubuzima dufite ubu ni bugufi cyane. Ndetse n’abagize umugisha usanga ubuzima bwabo butarenza imyaka ibarirwa muri za mirongo. Na ho abatarawugize bo bakamara imyaka mike gusa. Kandi rero, ubushakashatsi bwa vuba aha buvuga ko ngo “Siyansi n’ubuvuzi bwatumye uburame bw’ubuzima bw’abantu bugera ku mipaka kamere budashobora kurenga.” Ibyo biterwa n’uko kamere yacu irangwamo umurage wo kudatungana n’urupfu bitewe n’icyaha cya Adamu. Mbega ukuntu biteye agahinda kubona tubaho kugeza ku myaka 70 cyangwa 80, igihe twagombye kuba twaramaze kugwiza ubwenge kandi tugejeje igihe cyo kurushaho kwishimira ubuzima, maze tugatangira gucika intege, amaherezo tugahinduka umukungugu!—Zaburi 90:10.
7. Kuki abantu badashobora kuzana umudendezo nyakuri twifuza kandi dukeneye?
7 Ni ubuhe butegetsi bwa kimuntu bushobora kuvanaho ubwo bubata bw’icyaha n’urupfu? Nta na bumwe! Nta hantu na hamwe haboneka umutegetsi, umuhanga mu bya siyansi, cyangwa umuganga washobora kutubatura mu muvumo w’indwara, ubusaza n’urupfu, kandi nta n’umwe ushobora kuvanaho ibibazo by’umutekano muke, akarengane, ubugizi bwa nabi, inzara n’ubukene (Zaburi 89:48). Ku bw’ibyo rero, n’ubwo abantu baba bafite ubushake bumeze bute, ntibashobora kuduha umudendezo nyakuri twifuza kandi dukeneye.—Zaburi 146:3.
Gukoresha Nabi Uburenganzira Twahawe
bwo Kwihitiramo Ibitunogeye
8, 9. Ni iki cyatumye abantu bajya mu mimerere ibabaje barimo ubu?
8 Umuryango wa kimuntu uri muri iyo mimerere ibabaje bitewe n’uko Adamu na Eva bakoresheje nabi uburenganzira bwabo bwo kwihitiramo ikibanogeye. Muri 1 Petero 2:16 haravuga ngo “Mume[r]e nk’ab’umudendezo koko, arik’ uwo mudendezo mutawutwikiriz’ ibibi.” Bityo rero, ni ibigaragara ko Imana itigeze igambirira guha umuntu umudendezo utagira imipaka. Uwo mudendezo wagombaga kuba hagati y’imipaka y’amategeko y’Imana, amategeko yari atunganye kandi yari kungura buri wese. Kandi, iyo mipaka yari ifite ubwisanzure buhagije, ku buryo buri wese yari kugira umudendezo wo kwihitiramo ibimunogeye, bityo ubutegetsi bw’Imana bukaba butari kuzigera na rimwe butwaza igitugu.—Gutegeka 32:4.
9 Ariko kandi, ababyeyi bacu ba mbere bashatse kwihitiramo ubwabo ikiri icyiza n’ikiri ikibi. Bitewe n’uko bikuye mu nsi y’ubuyobozi bw’Imana ku bushake, yabavanyeho amaboko (Itangiriro 3:17-19). Nyuma y’ibyo batakaje ubutungane bituma bagerwaho n’ n’indwara n’urupfu. Aho kugira ngo abantu bagire umudendezo, babaye imbata z’icyaha n’urupfu. Nanone kandi, bagiye munsi y’ubuyobozi bw’abategetsi b’abantu badatunganye, kandi akenshi usanga ari ababisha.
10. Ni gute Yehova yahihibikaniye icyo kibazo mu rukundo?
10 Imana yahaye abantu urubuga, mu gihe gito, kugira ngo bigeragereze icyitwa ko ngo ari umudendezo wuzuye. Yari izi ko amaherezo byari kugaragara mu buryo budasubirwaho ko ubutegetsi bwa kimuntu budashobora kugira icyo bugeraho butisunze Imana. Kubera ko uburenganzira bwo kugira amahitamo ari ubutunzi bukomeye cyane iyo bukoreshejwe neza, Imana, mu rukundo rwayo yararetse ibyo bibaho mu gihe runaka, aho kwambura abantu impano yo kugira uburenganzira bwo kwihitiramo ibibanogeye.
‘Umuntu [Ntashobora] Kwitunganiriza Intambwe Ze’
11. Ni gute amateka yagaragaje ukuri kwa Bibiliya?
11 Amateka yagaragaje ukuri kw’amagambo avugwa muri Yeremia igice cya 10 umurongo wa 23 n’uwa 24, hagira hati “Ntibiri mu munt’ ugenda kwitunganiriz’ intambge ze. Uwiteka [Yehova, MN], umpane.” Nanone kandi, amateka yagaragaje ukuri kw’amagambo yo mu Mubgiriza 8:9, agira ati “Umunt’ agir’ ububasha ku wundi bgo kumugirira nabi.” Mbega ukuntu ayo magambo ari ay’ukuri! Umuryango wa kimuntu wagiye ugerwaho n’amakuba yavaho agasimburwa n’andi, hanyuma amaherezo ya bose akaba ayo kujya mu mva. Mu Baroma 8:22 intumwa Paulo yavuze neza iby’iyo mimerere ubwo yagiraga iti “Tuzi yukw ibyaremwe byose binihira hamwe bikaramukirwa hamwe kugez’ ubu.” Ni koko, kutita ku mategeko y’Imana byagize ingaruka mbi cyane.
12. Ni iki cyavuzwe ku byerekeye umudendezo wuzuye?
12 Igitabo cyitwa Inquisition and Liberty cyagize icyo kivuga ku byerekeye umudendezo kigira kiti “Ubwigenge ubwabwo ntabwo ari kamara byanze bikunze: nta n’ubwo ari ikintu umuntu yakwiratana ngo yumve ko ibyo bihagije. Mu by’ukuri, twavuga ko wenda bwaba ari bumwe mu buryo bwo kwikunda burusha ubundi bwose kuba bubi . . . Umuntu si ikiremwa cyigenga mu buryo budasubirwaho, ndetse akinishije kubigerageza yahita arindagira.” Nanone kandi, Igikomangoma cyo mu Bwongereza cyitwa Filipo cyigeze kuvuga kiti “Umudendezo wo guhaza irari ryacu ryose n’ibyivumvo byacu, ushobora gusa n’aho ushamaje, nyamara kandi byakunze kugaragara ko byanze bikunze umudendezo utagira imipaka . . . n’imyifatire yo kutita ku bandi bihungabanya imibereho myiza y’abantu, n’ubwo baba bakungahaye bate.”
Ni Nde Urusha Abandi Bose Kumenya Ibikwiriye?
13, 14. Ni nde wenyine ushobora guha umuryango wa kimuntu umudendezo nyakuri?
13 Ni nde urusha abandi bose kumenya gahunda nziza umuryango ukwiriye kugenderaho? Mbese, ni ababyeyi bafite urukundo, ubushobozi n’ubumenyi? Cyangwa ni abana bato? Igisubizo kirumvikana. Mu buryo nk’ubwo, Umuremyi w’abantu, Data uri mu ijuru, azi icyatunogera. Azi gahunda yagombye kugenderwaho n’umuryango wa kimuntu n’ukuntu wagombye kuyoborwa. Azi amategeko agomba gukurikizwa mu gukoresha uburengazira bw’umuntu ku giti cye bwo kwihitiramo ibimunogeye kugira ngo bitume buri wese avana inyungu mu mudendezo nyakuri. Imana ishobora byose, Yehova, ni we wenyine uzi uko umuryango wa kimuntu wavanwa mu bubata no guha bose umudendezo nyakuri.—Yesaya 48:17-19.
14 Mu Ijambo rye, mu Baroma 8:21, Yehova Imana atanga isezerano riteye ibyishimo agira ati ‘[Ibyaremwe] bizabaturwa ku bubata bwo kubora, byinjire mu mudendezo w’ubwiza bw’abana b’Imana.’ Ni koko, Imana itanga isezerano ryo kubohora umuryango wa kimuntu mu mimerere iteye agahinda urimo ubu. Igice gikurikira kigaragaza uko ibyo bizagenda.
◻Ni Gute Wasubiza?
(Gusubiramo kuva ku ipaji ya 3 kugeza ku ya 8)
◻ Kuki abantu bifuza cyane kugira umudendezo?
◻ Ni mu buhe buryo abantu bagiye bajya mu bubata uko amateka yagiye ahita?
◻ Kuki Yehova yaretse abantu bagakomeza gukoresha nabi umudendezo wabo mu gihe kirekire?
◻ Ni nde wenyine ushobora guha abantu bose umudenezo nyakuri, kandi kuki?
[Ifoto yo ku ipaji ya 7]
Uburame bw’ubuzima bw’umuntu ntaho butaniye cyane n’ubwavuzwe mbere y’imyaka 3.500 ishize muri Zaburi 90:10
[Aho ifoto yavuye]
Courtesy of the British Museum