ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w93 1/3 pp. 20-24
  • Basaza, Mujye Muca Imanza Zitabera

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Basaza, Mujye Muca Imanza Zitabera
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1993
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Kristo​—⁠Umucamanza w’Intangarugero
  • Abacamanza bo mu Isi
  • Abacamanza ‘Batinya’
  • Abungeri b’Igihe Cyose
  • Kuba Abungeri n’Abacamanza b’Abagiraneza
  • Imyifatire Ikwiriye mu Gihe cy’Imanza
  • Intego Iba Igamije Kugerwaho mu Gihe cy’Imanza
  • Yehova, ‘Umucamanza [Utabera] w’Abari mu Isi Bose’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1993
  • Ukwihana kugeza umuntu ku Mana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1981
  • Tubumbatire amahoro n’isuku mu itorero
    Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka
  • Uko abasaza bagaragariza urukundo n’imbabazi abantu bakoze ibyaha
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2024
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1993
w93 1/3 pp. 20-24

Basaza, Mujye Muca Imanza Zitabera

“ [Ni]muburanirw’ imanza za bene wanyu, mujye muc’ imanza zitabera.”​—⁠GUTEGEKA KWA KABIRI 1:⁠16.

1. Ku bihereranye no guca imanza, ni ubuhe bubasha bwatanzwe, kandi ibyo bivuga iki ku bacamanza b’abantu?

KUBERA KO Yehova ari Umucamanza w’ikirenga, yahaye Umwana we ubutware bwo guca imanza (Yohana 5:​27). Kristo, Umutware w’itorero rya Gikristo, na we akoresha itsinda ry’umugaragu ukiranuka w’ubwenge n’Inteko Nyobozi yaryo mu gushyiraho abasaza, bo rimwe na rimwe bagomba gukora imirimo y’ubucamanza (Matayo 24:​45-47; 1 Abakorinto 5:​12, 13; Tito 1:5, 9). Abo bacamanza bungirije basabwa gukurikiza neza urugero rw’Abacamanza bo mu ijuru, ari bo Yehova na Kristo Yesu.

Kristo​—⁠Umucamanza w’Intangarugero

2, 3. (a) Ni ubuhe buhanuzi buhereranye na Mesiya bugaragaza imico ya Kristo ari umucamanza? (b) Ni izihe ngingo zikwiriye kuzirikanwa by’umwihariko muri ubwo buhanuzi?

2 Ku bihereranye n’Umucamanza Kristo, byanditswe kuri we mu buryo bw’ubuhanuzi ngo “Umwuka w’Uwiteka [Yehova, MN] [u]zaba kuri we, umwuka w’ubgenge n’uw’ubuhanga, umwuka wo kujy’ inama n’uw’imbaraga, umwuka wo kumeny’ Uwiteka [Yehova, MN] n’uwo kumwubaha. Azanezezwa no kūbah’ Uwiteka [Yehova, MN], ntac’ imanza z’ibyo yeretswe gusa, kandi ntazumv’ urw’umwe. Ahubg’ azacir’ abaken’ imanza zitabera, n’abagwaneza bo mw isi azabategekesh’ ukuri.”​—⁠Yesaya 11:​2-4.

3 Muri ubwo buhanuzi, zirikanamo imico ituma Kristo ashobora ‘gucira imanza abagwaneza bo mu isi’ (Ibyakozwe 17:​31). Aca imanza ahuje n’umwuka wa Yehova, ubwenge bw’Imana, ubuhanga bwayo, inama zayo n’ubumenyi bwayo. Nanone kandi, uzirikane ko mu guca imanza kwe atinya Yehova. Bityo rero, “intebe y’imanza ya Kristo,” ihagarariye “intebe y’imanza y’Imana” (2 Abakorinto 5:​10; Abaroma 14:​10). Aca imanza ahuje neza n’uko Imana izica (Yohana 8:​16). Ntabwo aca imanza ashingiye ku byo yeretswe gusa cyangwa se ibyo abwiwe byonyine. Acira abakene n’abicisha bugufi imanza zitabera. Mbega umucamanza uhebuje! Kandi se mbega urugero rwiza cyane ku bantu badatunganye bashinzwe imirimo yo guca imanza muri iki gihe!

Abacamanza bo mu Isi

4. (a) Umwe mu mirimo izakorwa n’abagize 144.000 mu Butegetsi bw’Imyaka Igihumbi bwa Kristo ni uwuhe? (b) Ni ubuhe buhanuzi bugaragaza ko bamwe mu Bakristo basizwe bari guhabwa inshingano yo kuba abacamanza mu gihe bari kuba bakiri hano ku isi?

4 Ibyanditswe bigaragaza ko umubare twavuga ko ari muto w’Abakristo basizwe, umubare watangiriye ku ntumwa 12, bazaba abacamanza bafatanyije na Kristo Yesu mu gihe cy’imyaka igihumbi (Luka 22:​28-30; 1 Abakorinto 6:⁠2; Ibyahishuwe 20:⁠4). Abasigaye basizwe bagize Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka hano ku isi, na bo ubwabo baciriwe urubanza kandi bahemburwa mu wa 1918-1919 (Malaki 3:​2-4). Ku bihereranye n’uko guhemburwa kwa Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka, hari harahanuwe ngo “Nzagarur’ abacamanza bawe n’abajyanama bawe nk’ubga mbere” (Yesaya 1:26). Bityo, nk’uko yari yabikoze “ubga mbere” kuri Isirayeli yo mu buryo bw’umubiri, Yehova yahaye Isirayeli yari amaze guhembura abacamanza n’abajyanama badaca urwa kibera.

5. (a) Ni abahe bantu ‘bashyiriweho kuba abacamanza’ nyuma yo gusubizwamo intege kwa Isirayeli y’umwuka, kandi ni gute bavugwa mu gitabo cy’Ibyahishuwe? (b) Ni bande muri iki gihe bafasha abagenzuzi basizwe mu murimo wo guca imanza, kandi ni gute batozwa kugira ngo babe abacamanza beza?

5 Mbere, ‘abanyabwenge bashyirirwagaho guca imanza’ bose babaga ari abagabo basheshe akanguhe, cyangwa abasaza basizwe (1 Abakorinto 6:​4, 5). Abagenzuzi basizwe b’indahemuka kandi bubahwa, bavugwa mu gitabo cy’Ibyahishuwe bari mu kiganza cy’iburyo cya Yesu, ari byo bivuga ko batwarwa na we kandi bakayoborwa na we (Ibyahishuwe 1:16, 20; 2:⁠1). Kuva mu wa 1935, abasi­zwe bagiye babona inkunga yizerwa y’abagize ‘umukumbi munini’ udasiba kwiyongera, biringiye kuzarokoka ‘umubabaro mwinshi’ no kuzabaho iteka ryose mu isi izahinduka paradizo (Ibyahishuwe 7:​9, 10, 14-17). Uko “ubukwe bg’Umwana w’Intama” bugenda burushaho kudusatira, ni na ko benshi muri abo bagenda bashyirwaho n’Inteko Nyobozi igizwe n’abasizwe kugira ngo babe abasaza n’abacamanza mu matorero asaga 66.000 y’Abahamya ba Yehova mu isi yosea (Ibyahishuwe 19:​7-9). Binyuriye ku mashuri yihariye, barahugurwa kugira ngo bahabwe inshingano mu muryango w’abagize “isi nshya” (2 Petero 3:​13). Ishuri ry’Umurimo w’Ubwami ryabaye mu mpera z’uwa 1991 mu bihugu byinshi, ryatsindagirije uburyo bwiza bwo gukemura ibibazo by’imanza. Abasaza baca imanza basabwa kwigana Yehova na Yesu Kristo, bo baca imanza z’ukuri kandi zikiranuka.​—⁠Yohana 5:​30; 8:⁠16; Ibyahishuwe 19:​1, 2.

Abacamanza ‘Batinya’

6. Kuki abasaza bari muri komite zishinzwe iby’imanza bagomba ‘gutinya’?

6 Niba Kristo ubwe aca imanza atinya Yehova kandi akabifashwamo n’umwuka We, mbega ukuntu abasaza, bo badatunganye, bagombye kurushaho kubigenza batyo! Mu gihe bashyizwe muri komite yo guca urubanza runaka, bagomba ‘gutinya’ no kwambaza ‘[Data wo mu ijuru] ucira umuntu wese urubanza rutarobanura ku butoni’ kugira ngo abahe ubufasha butuma bashobora guca imanza zikiranuka (1 Petero 1:​17). Bagomba kwibuka ko bahihibikanira ubuzima bw’abantu, ari bwo ‘[bugingo,’ MN] bwabo, nk’ “abazabibazwa” (Abaheburayo 13:​17). Ku bw’ibyo rero, nta gushidikanya ko Yehova azanabaryoza ikosa ryose bakora baca urubanza mu gihe bashoboraga kuryirinda. Mu busobanuro bwe ku byerekeye Abaheburayo 13:​17, J. H. A. Ebrard yanditse agira ati “Umurimo w’umwungeri ni uwo kurinda ubugingo bw’abo ashinzwe kwitaho, kandi . . . agomba kuburyozwa bwose, ndetse n’ubw’abayobye bitewe n’ikosa rye. Ayo magambo ni ayo gufatana uburemere. Buri mukozi w’iryo jambo yemeye ku bwende bwe kwitangira gukora uwo murimo w’inshingano ikomeye cyane.”​—⁠Gereranya na Yohana 17:​12; Yakobo 3:⁠1.

7. (a) Ni iki abacamanza bo muri iki gihe bagombye kwibuka, kandi intego yabo yagombye kuba iyihe? (b) Ni irihe somo abasaza bagombye kuvana muri Matayo 18:​18-20?

7 Abasaza baca imanza bagomba kwibuka ko Abacamanza nyakuri kuri buri kibazo ari Yehova na Yesu Kristo. Twibuke ibyabwiwe abacamanza muri Isirayeli ngo “[Si] abantu mucirir’ imanza, ahubgo n’ Uwiteka [Yehova, MN]; kandi ni w’ uri kumwe namwe muc’ imanza. Ariko mujye mwubah’ Uwiteka [Yehova, MN]. . . . [M]ujye mugenza mutyo, ntimuzajyibgaho n’urubanza” (2 Ibyo ku Ngoma 19:​6-10). Mu gihe abasaza baca urubanza bagombye gukora uko bashoboye kose kugira ngo bizere ko rwose Yehova ari ‘kumwe na bo mu guca urubanza’ bubaha kandi batinya. Imyanzuro yabo yagombye guhuza neza n’ukuntu Yehova na Kristo babona icyo kibazo. Uwo ‘bahambiriye’ (basanze icyaha kimuhama) cyangwa ‘bahambuye’ (basanze ari umwere) mu isi mu buryo bw’ikigereranyo yagombye kuba yamaze guhambirwa cyangwa guhamburwa mu ijuru​—⁠nk’uko byahishuwe mu Ijambo ry’Imana ryahumetswe. Nibasenga Yehova mu izina rya Yesu, Yesu azaba “hagati yabo” kugira ngo abunganire (Matayo 18:​18-20; Umunara w’Umurinzi, wo ku itariki ya 15 Gashyantare 1988, ku ipaji ya 9, mu Giswayire cyangwa Igifaransa). Mu gihe cy’urubanza, umwuka uharangwa wagombye kugaragaza ko Kristo ari hagati yabo koko.

Abungeri b’Igihe Cyose

8. Ni iyihe nshingano y’ingenzi abasaza bafite ku mukumbi, nk’uko Yehova na Yesu Kristo babitanzemo urugero? (Yesaya 40:​10, 11; Yohana 10:​11, 27-29)

8 Ntabwo abasaza ari abacamanza b’igihe cyose. Ahubwo ni abungeri b’igihe cyose. Ni abo gukiza, ntabwo babereyeho guhana (Yakobo 5:​13-16). Igitekerezo cy’ifatizo cyumvikana mu ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo umugenzuzi (ari ryo e·piʹsko·pos) ni icyo kwita ku kintu ugamije kukirinda. Igitabo cyitwa Theological Dictionary of the New Testament kigira kiti “Iyo ijambo [e·piʹsko·pos] rijyaniranye n’ijambo umwungeri [muri 1 Petero 2:​25], ryumvikanamo umurimo wo kurarira cyangwa kurinda.” Ni koko, inshingano yabo y’ibanze ni ukurarira intama no kuzirinda, no gutuma ziguma mu mukumbi.

9, 10. (a) Ni gute Paulo yatsindagirije inshingano y’ibanze y’abasaza, kandi se ni ikihe kibazo gikwiriye kubazwa? (b) Amagambo ya Paulo ari mu Byakozwe 20:​29 ashaka kuvuga iki, kandi ni gute abasaza bashobora kugerageza kugabanya umubare w’imanza?

9 Igihe intumwa Paulo yabwiraga abasaza b’itorero ryo muri Efeso, yatsindagirije ingingo y’ingenzi agira ati ‘Mwirinde ubwanyu, murinde n’umukumbi wose umwuka wera wabashyiriyeho kuba abarinzi kugira ngo muragire itorero ry’Imana, iryo yaguze amaraso y’[Umwana wayo, MN]’ (Ibyakozwe 20:​28). Icyo Paulo yatsindagirije ni ukuragira umukumbi, si ukuwuhana. Abasaza bamwe na bamwe bakwiriye kwibaza bati ‘Mbese, twashobora gucungura igihe kinini cyane gikoreshwa mu gukora za anketi no guhihibikana mu bibazo by’imanza turamutse dukoresheje igihe kinini kurushaho n’imihati myinshi mu kuragira umukumbi?’

10 Ni iby’ukuri ko Paulo yatanze umuburo w’uko hari kuzaduka “amaseg’ aryana.” Ariko se, ntiyanavuze ko ‘atari kubabarira umukumbi’? (Ibyakozwe 20:​29). Kandi se, kuba yarashakaga no kumvikanisha ko abagenzuzi b’indahemuka bagombaga kwirukana ayo ‘masega,’ mbese, ayo magambo ye ntagaragaza ko abasaza bagomba kuyobora abagize umukumbi ‘babababarira’? Mu gihe intama icitse intege mu buryo bw’umwuka maze ikava mu nzira igororotse, icyo iba ikeneye ni iki​—⁠ni ugukubitwa cyangwa ni ukuvurwa, guhanwa cyangwa guterwa inkunga? (Yakobo 5:​14, 15). Ku bw’ibyo rero, abasaza bagombye buri gihe guteganya igihe cyo gukoresha mu murimo w’ubushumba. Ingaruka ishimishije y’ibyo ishobora kuba iy’uko byagabanya igihe gikoreshwa mu bibazo by’imanza z’Abakristo baguye mu cyaha. Nta gushidikanya, abasaza bagombye mbere na mbere guharanira kuba isoko y’ihumure n’inkunga no kubungabunga amahoro, ituze n’umutekano mu bwoko bwa Yehova.​—⁠Yesaya 32:​1, 2.

Kuba Abungeri n’Abacamanza b’Abagiraneza

11. Kuki abasaza bagize komite ishinzwe iby’imanza bagomba kutarobanura ku butoni kandi bakagira “ubgenge buva mw ijuru”?

11 Gukorana imihati myinshi umurimo w’ubushumba mbere y’uko Umukristo ateshuka bishobora kugabanya umubare w’imanza mu bwoko bwa Yehova. (Gereranya n’Abagalatia 6:⁠1.) Ariko kandi, kubera ko ikiremwamuntu cyarazwe icyaha no kudatungana, birashoboka ko rimwe na rimwe abagenzuzi b’Abakristo bahihibikana mu bibazo by’imanza z’abakoze ibyaha. Ni ayahe mahame yagombye kubayobora? Ayo mahame ntaragahinduka uhereye mu gihe cya Mose cyangwa icy’Abakristo ba mbere. Amagambo Mose yabwiye abacamanza b’Isirayeli aracyafite agaciro. Yaravuze ati “[Ni]muburanirw’ imanza za bene wanyu, mujye muc’ imanza zitabera . . . mujye mubahwanya” (Gutegeka kwa kabiri 1:16, 17). Kutarobanura ku butoni ni ibiranga “ubgenge buva mw ijuru,” ubwenge bw’ingenzi ku basaza bagize komite ishinzwe iby’imanza (Yakobo 3:​17; Imigani 24:​23). Ubwo bwenge buzatuma bashobora gutandukanya intege nke n’ubugome.

12. Ni mu buhe buryo abacamanza batagomba gusa kuba abantu bakiranuka, ahubwo ko bagomba no kuba abantu beza?

12 Abasaza ‘bagomba guca imanza zitabera,’ bahuje n’amahame ya Yehova yerekeye icyiza n’ikibi (Zaburi 19:⁠9). Ariko kandi, mu gihe bihatira kuba abantu bakiranuka, bagomba no kugerageza kuba abantu beza, mu buryo buhuje n’uko Paulo yabitandukanyije mu Baroma 5:​7, 8. Mu gutanga ubusobanuro kuri iyo mirongo mu ngingo yacyo yerekeye ku ijambo “Gukiranuka,” igitabo cyitwa Insight on the Scriptures kigira giti “Imikoreshereze y’ijambo ry’Ikigiriki igaragaza ko umuntu w’imena, cyangwa ufite icyo atandukaniyeho n’abandi, bitewe n’ineza ye, ari umugwaneza (witeguye kugirira neza abandi cyangwa kugira icyo abamarira) kandi akaba umugiraneza (ugaragaza ineza ye mu bikorwa). Ntiyihatira gukora ibihuje no gukiranuka gusa, ahubwo akora ibirenze ibyo, abitewe no kwita ku bandi mu buryo bukwiriye hamwe n’icyifuzo cyo kugira icyo abamarira no kubafasha” (Umubumbe wa 2, ku ipaji ya 809). Abasaza, bo badakiranuka gusa, ahubwo bakaba ari na beza, bita ku bantu bakoze ibyaha bahihibikanira ibibazo byabo mu bugwaneza (Abaroma 2:⁠4). Bagomba guhora biteguye guca inkoni izamba no kugira impuhwe. Bagombye gukora uko bashoboye kose kugira ngo batume uwakoze icyaha yiyumvisha ko agomba kwihana, n’ubwo mu mizo ya mbere baba babona ko asa n’aho atitabira iyo mihati yabo.

Imyifatire Ikwiriye mu Gihe cy’Imanza

13. (a) Mu gihe umusaza ari mu by’imanza, ni iki atareka kuba cyo? (b) Ni iyihe nama ya Paulo inareba ibihereranye n’imanza?

13 Mu gihe bibaye ngombwa ko imimerere runaka inyuzwa mu rubanza, ntabwo abagenzuzi bagombye kwibagirwa ko bakiri abungeri, kandi ko abo bantu ari intama za Yehova bakorera bayobowe n’ ‘umwungeri mwiza’ (Yohana 10:​11). Inama Paulo yatanze ku byerekeye ubufasha bwa buri gihe bugomba guhabwa intama ziri mu ngorane, inareba ibihereranye n’imanza mu rugero rumwe. Yaranditse ati “Bene Data, umuntu ni yādukwaho n’icyaha, mwebg’ ab’[u]mwuka mugaruz’ uwo muntu umwuka w’ubugwaneza: arik’ umuntu wese yirinde, kugira ngo na w’ adashukwa. Mwakiran’ibibaremerera, kugira ngw ab’ari ko muso­hoz’ amategeko ya Kristo.”​—⁠Abagalatia 6:​1, 2.b

14. Ni gute abagenzuzi bakwiriye kubona ibihereranye no guca imanza, kandi ni iyihe myifatire bakwiriye kugira ku muntu wakoze icyaha?

14 Abasaza bari muri komite ica urubanza, bagombye kubona ko igihe bari mu bibazo bw’imanza ari ikindi gice kimwe mu bigize umurimo wabo wo kuragira umukumbi, aho kumva ko ari abantu bakuru bateranijwe no guhana. Imwe mu ntama za Yehova iba ifite ibibazo. Bakora iki kugira ngo bayivane mu kaga? Mbese ye, igihe cyo gufasha iyo ntama yavuye mu mukumbi kiba cyararenze? Turizera ko atari ko biri. Igihe cyose, abasaza bagombye guhorana icyizere cy’uko ibintu biri burangire neza, kandi bagaca inkoni izamba igihe bikwiriye. Icyakora, ibyo ntibivuga ko bagomba gutandukira amahame ya Yehova mu gihe hakozwe icyaha gikomeye. Ariko kandi, bagomba kuzirikana imimerere yose yaba yoroshya uburemere bw’icyaha yatuma bashobora guca inkoni izamba mu gihe byaba bishoboka (Zaburi 103:​8-10; 130:⁠3). Ikibabaje ariko, ni uko bamwe mu bakoze ibyaha usanga badatsimbuka ku izima ryabo ku buryo biba ngombwa ko abasaza bafata imyanzuro iremereye, icyakora nta na rimwe bakagatiza.​—⁠1 Abakorinto 5:13.

Intego Iba Igamije Kugerwaho mu Gihe cy’Imanza

15. Mu gihe havutse ikibazo gikomeye hagati y’abantu, ni iki gikwiriye kubanza kumenyekana?

15 Mu gihe hari abagiranye ikibazo gikomeye, abasaza barangwaho ubushishozi bazabanza kureba niba abarebwa n’icyo kibazo baragerageje kugicyemura ubwabo, bahuje n’ibivugwa muri Matayo 5:​23, 24 cyangwa muri Matayo 18:​15. Niba ibyo ntacyo byagezeho, wenda inama zitanzwe n’umusaza umwe cyangwa babiri zizaba zihagije. Igikorwa cyo gushinga urubanza cyaba ngombwa gusa igihe hakozwe icyaha gikomeye gishobora gutuma umuntu acibwa mu itorero (Matayo 18:​17; 1 Abakorinto 5:​11). Komite ishinzwe iby’imanza igomba gukorwa ari uko habayeho impamvu ikomeye ishingiye ku Byanditswe. (Reba Umunara w’Umurinzi, wo ku itariki ya 15 Nzeri 1989, ku ipaji ya 18, mu Giswayire cyangwa mu Gifaransa). Mu gihe hakorwa komite, ni byiza ko hatoranywa abasaza babishoboye kurusha abandi kugira ngo abe ari bo basuzuma ikibazo cyaba cyavutse.

16. Ni iyihe ntego abasaza baba bagamije kugeraho mu gihe cy’imanza?

16 Ni iyihe ntego abasaza baba bagamije kugeraho mu gihe cy’imanza? Icya mbere, ntibishoboka ko urubanza rwacirwa mu butabera mu gihe ukuri ku bihereranye na rwo kwaba kutazwi. Kimwe no muri Isirayeli, mu gihe havutse ibibazo bikomeye cyane, ‘bagomba kubaririza [ibyabyo] bagashakisha bagenzura’ (Gutegeka kwa kabiri 13:​14; 17:⁠4). Rero, imwe mu ntego z’urubanza, ni iyo kumenya ibyabaye byose bihereranye n’icyo kibazo. Ariko kandi, ibyo bishobora kandi bigomba gukorwa mu rukundo (1 Abakorinto 13:​4, 6, 7). Mu gihe ibyabaye byose bimaze kumenyekana, abasaza bazakora ibikwiriye byose kugira ngo barinde itorero kandi batume rikomeza kugendera ku mahame ahanitse ya Yehova no gutuma umwuka we ukomeza kurikoreramo nta nkomyi (1 Abakorinto 5:​7, 8). Ariko kandi, imwe mu ntego z’urubanza ni iyo kuvana uwakoze icyaha mu kaga aba arimo, iyo bishoboka.​—⁠Gereranya na Luka 15:​8-10.

17. (a) Ni gute uwarezwe akwiriye gufatwa mu gihe cy’urubanza, kandi hagamijwe iki? (b) Ibyo bisaba iki abari muri komite ishinzwe iby’imanza?

17 Uwarezwe ntiyagombye na rimwe gufatwa nk’aho atari intama y’Imana. Ibye bigomba gukemurwa mu bugwaneza. Niba harakozwe icyaha (cyangwa ibyaha byinshi), intego y’abasaza baharanira ubutabera izaba iyo gufasha uwo munyabyaha kwisubiraho, kwiyumvisha ikosa yakoze no kwihana, bityo akaba yavanwa “mu mutego wa Satani.” Ibyo bizasaba kugira “ubuhanga bwo kwigisha,” MN, kugira ngo ‘bigishanye ubugwaneza,’ MN (2 Timoteo 2:​24-26; 4:⁠2). Bite noneho mu gihe uwakoze icyaha yemeye ikosa rye, bikaba mu by’ukuri byamushenguye umutima kandi akaba asaba Yehova kumubabarira? (Gereranya n’Ibyakozwe 2:​37.) Niba komite ishinzwe iby’imanza ibona ko akeneye ubufasha koko, ubusanzwe ntibyaba ari ngomba kumuca mu itorero.​—⁠Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Mata 1983, ku ipaji ya 31, paragarafu ya 1 (mu Gifaransa).

18. (a) Ni ryari komite ishinzwe iby’imanza yafata icyemezo gikomeye cyo guca uwakoze icyaha? (b) Ni iki giteye agahinda cyagombye gutuma abasaza bihatira gufasha intama yatangiye kuyoba inzira?

18 Mu rundi ruhande, mu gihe abagize komite ishinzwe iby’imanza bahanganye mu buryo bugaragara n’ubuhakanyi butarangwamo ukwihana na guke, kugomera amategeko ya Yehova ku bushake cyangwa ubugome, icyo gihe inshingano yabo iba ari iyo kurinda abandi bagize itorero baca uwo munyabyaha utihana. Si ngombwa ko komite ishinzwe iby’imanza yakomeza guhura na we kenshi cyangwa ngo imutsindagiremo amagambo igerageza kumuhatira kwihana, niba bigaragara ko adafite agahinda gashingiye ku bwubahamana.c Mu myaka ya vuba aha, umubare w’abagiye bacibwa mu matorero mu isi yose wagiye ugera hafi kuri 1 ku ijana ku mubare w’ababwiriza bose. Ibyo birashaka kuvuga ko ku mubare ukabakaba mu ijana w’intama ziguma mu rugo, hazimira imwe​—⁠n’ubwo byaba iby’igihe gito. Iyo turebye igihe n’imihati bisabwa mu kugarura umuntu mu rugo, mbese, ntibishengura umutima kumenya ko buri mwaka abantu ibihumbi bibarirwa muri za mirongo ‘[bongera] guhabwa Satani?’​—⁠1 Abakorinto 5:⁠5.

19. Ni iki abasaza bari muri komite ishinzwe iby’imanza batagomba na rimwe kwibagirwa, kandi ku bw’ibyo intego yabo izaba iyihe?

19 Mu gihe abasaza batangiye gusuzuma ikibazo runaka mu rubanza, bagombye kwibuka ko ibyinshi mu byaha biboneka mu itorero bidaterwa n’ubugome, ko ahubwo bikururwa n’intege nke. Ntibagombye na rimwe kwibagirwa umugani wa Yesu w’intama yari yazimiye, uwo yashoje agira ati “Ndababgira yuko mw ijuru bazishimira batyo umunyabyah’ umwe wihannye, kumurutish’ abakiranuka mirong’urwenda n’icyenda badakwiriye kwihana” (Luka 15:⁠7). Koko rero, “Umwami [Yehova, MN] Imana . . . [nti]shaka ko hagira n’umw’ urimbuka, ahubg’ ishaka ko bose bīhana” (2 Petero 3:⁠9). Ku bw’ubufasha bwa Yehova, za komite zo mu isi yose zica imanza, nizikore uko zishoboye kose kugira ngo mu ijuru bishime, zifasha abakoze ibyaha kumva ko bagomba kwihana no kongera kunyura mu nzira ifunganye igana ku buzima bw’iteka.​—⁠Matayo 7:⁠13, 14.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Ku bihereranye n’umwanya abasaza bo mu bagize umukumbi munini barimo ku byerekeye ikiganza cy’iburyo cya Yesu, reba igitabo Ibyahishuwe​—⁠Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi! cyanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc., ku ipaji ya 136, ubusobanuro ahagana hasi ku ipaji.

b Reba Umunara w’Umurinzi, wo ku itariki ya 15 Nzeri 1989, ku ipaji ya 19 (mu Giswayire cyangwa Igifaransa).

c Reba Umunara w’Umurinzi, wo ku ya 1 Ukuboza 1981, ku ipaji ya 26, paragarafu ya 24 (mu Gifaransa).

Ibibazo by’Isubiramo

◻ Ni iyihe ntego y’ingenzi abasaza bagombye guharanira bakurikije urugero rw’Umwungeri Mukuru n’Umwungeri Mwiza?

◻ Ni mu buhe buryo abasaza bashobora kwihatira kugabanya umubare w’imanza?

◻ Ni mu buhe buryo abacamanza batagomba kuba abakiranutsi gusa, ahubwo bagomba no kuba abantu beza?

◻ Ni gute uwakoze icyaha akwiriye gufatwa mu gihe cy’urubanza?

◻ Kuki guca umuntu ari uburyo bwakoreshwa nyuma y’ubundi bwose?

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Ndetse no mu gihe cy’urubanza, abasaza bagombye kugerageza kugorora uwakoze icyaha babigiranye umwuka w’ubugwaneza

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze