‘Kujya Mbere Kwawe Nikugaragare’
‘Maze gukura, navuye mu by’ubwana.’—1 ABAKORINTO 13:11.
1. Ni gute gukura bigaragaza ukuntu iremwa ritangaje?
MU IGI rito cyane rishobora kugaragara hakoreshejwe gusa icyuma cya mikorosikopi, hashobora kuvamo ikiremwa cyo mu mazi cyitwa baleine (soma balene) maze kigakura kugeza ubwo kireshya na metero zisaga 30 z’umurambararo kandi kikaba cyapima toni zisaga 80. Mu buryo nk’ubwo, muri kamwe mu tubuto turusha utundi kuba duto cyane, havamo igiti cy’inganzamarumbo cyitwa sequoia gishobora gukura kikagera kuri metero zisaga 90 z’ubutumburuke. Mu by’ukuri rero, gukura ni kimwe mu bintu bitangaje by’ubuzima. Nk’uko intumwa Paulo yabivuze, dushobora gutera imbuto kandi tukuhira, ariko “Imana [ni yo] ikuza.”—1 Abakorinto 3:7.
2. Ni ubuhe buryo bundi bwo gukura bwahanuwe muri Bibiliya?
2 Icyakora, hari ubundi buryo bwo gukura na bwo butangaje cyane. Ubwo buryo bwavuzwe n’umuhanuzi Yesaya agira ati “Umuto azagwir’ abe mw igihumbi; uworoheje azab’ ishyanga rikomeye. Jyew’ Uwiteka [Yehova, Traduction du monde nouveau] nzabitebutsa, igihe cyabyo ni gisohora” (Yesaya 60:22). Ubwo buhanuzi buhereranye no gukura k’ubwoko bw’Imana, kandi ugusohozwa kwabwo kw’ingenzi kurimo kurabaho muri iki gihe.
3. Ni gute raporo y’umurimo y’umwaka wa 1991 yerekana ko Yehova arimo yihutisha umurimo w’ubwoko bwe?
3 Raporo y’umurimo w’Abahamya ba Yehova mu isi yose y’umwaka w’umurimo wo mu wa 1991 igaragaza ko umubare w’ababwiriza b’Ubwami wageze kuri 4.278.820, umubare utarigeze ugerwaho mbere hose, kandi ko muri uwo mwaka habatijwe abantu bagera ku 300.945. Uko kwisukiranya kw’abo bantu benshi bashya kwatumye hashingwa amatorero mashyashya agera ku 3.191, kandi hashinzwe uturere n’intara zigabanyijwemo ayo matorero. Ni ukuvuga ko buri munsi hagiye hashingwa amatorero asaga umunani, hafi akarere gashyashya mu minsi ibiri. Mbega ugukura guhebuje! Biragaragara neza ko Yehova arimo yihutisha ibintu, kandi ko arimo aha umugisha imihati y’ubwoko bwe.—Zaburi 127:1.
Igihe cyo Kwisuzuma
4. Ni ibihe bibazo dukwiriye kwitaho iyo dutekereje iby’igihe kiri imbere?
4 N’ubwo uwo mugisha ushimishije cyane, nyamara kandi hari inshingano ugendaga na zo. Mbese, hazaboneka abantu bahagije bakuze mu buryo bw’umwuka kandi bazitangira kwita ku byo abo bantu bashya bose bakeneye mu by’umwuka? Iyo turebye imbere aha, dutangazwa no kwibaza ukuntu umubare ukenewe w’abapayiniya, uw’abakozi b’imirimo, uw’abasaza n’uw’abagenzuzi basura amatorero uzaba ungana kugira ngo ube uhuje n’uko kwiyongera no kwaguka, kimwe n’umubare w’abitangira gukora imirimo bakenewe muri za Beteli zo mu isi yose kugira ngo bashyigikire uwo murimo. Uwo mubare munini w’abo bantu uzava hehe? Nta gushidikanya ko ibisarurwa ari byinshi. Ariko se, muri iki gihe ni nde witeguye kwita ku bakozi bose bakenewe bo gusarura ibyo bisarurwa?—Matayo 9:37, 38.
5. Ni iyihe mimerere dusanga mu duce tumwe na tumwe bitewe no kwiyongera kwa vuba vuba?
5 Urugero, hatanzwe raporo igaragaza ko mu bice bimwe na bimwe by’isi hari amatorero ageza ku babwiriza b’Ubwami ijana, nyamara ugasanga afite nk’umusaza umwe cyangwa umukozi w’imirimo umwe cyangwa se babiri gusa. Hari n’ubwo usanga umusaza umwe agomba guhihibikanira amatorero abiri. Ahandi na ho usanga hakenewe cyane Abakristo bamenyereye umurimo bo kuyobora ibyigisho bya Bibiliya byo mu ngo, ku buryo abashya bagomba kwiyandikisha ku ilisiti y’abategereje kuyoborerwa. Nanone kandi, hari ahandi hashingwa amatorero mashyashya vuba na vuba ku buryo usanga amatorero atatu, ane cyangwa se atanu agomba gufatanya Inzu y’Ubwami imwe. Wenda nawe ushobora kuba ubona ukwaguka nk’uko mu gace k’iwanyu.
6. Kuki ubu ari cyo gihe cyo kwisuzuma?
6 Ibyo bitwumvisha iki? Biratwumvisha ko kubera ibihe turimo, twese tugomba gusuzuma imimerere turimo kugira ngo turebe niba dukoresha neza igihe cyacu n’ubutunzi bwacu duhuje n’ibikenewe (Abefeso 5:15-17). Intumwa Paulo yandikiye Abakristo b’Abaheburayo bo mu kinyejana cya mbere agira ati “Kandi, nubgo mwari mukwiriye kub’ abigish’ ubu, kuko mumaz’ igihe kirekire mwiga, dore musigaye mukwiriye kongera kwigishwa namw’ iby’ishingiro rya mbere ry’ibyavuzwe n’Imana: kandi mwahinduts’ abakwiriye kuramizw’ amata, aho kugaburirw’ ibyo kurya bikomeye” (Abaheburayo 5:12). Nk’uko ayo magambo abigaragaza, buri Mukristo wese akeneye gukura. Kandi hari akaga nyako ko kuba umuntu yahera mu bwana mu buryo bw’umwuka aho gukura ngo agere ku gihagararo cy’Umukristo ukuze. Mu buryo buhuje n’ibyo, Paulo yatwihanangirije agira ati “Nimwisuzum’ ubganyu, mumenye yuko mukiri mu byo twizera; kandi mwigerageze” (2 Abakorinto 13:5). Mbese, waba warisuzumye ubwawe kugira ngo urebe niba waragiye ukura mu buryo bw’umwuka kuva aho ubatirijwe? Cyangwa se waba utarigeze uva aho uri? Ariko se, ni gute umuntu yabimenya?
‘Iby’Ubwana’
7. Ni iki tugomba gukora kugira ngo kujya mbere kwacu mu by’umwuka kugaragare?
7 Intumwa Paulo yaravuze iti “Nkir’ umwana muto, navugaga nk’umwana muto, ngatekereza nk’umwana muto, nkibgira nk’umwana muto. Ariko mmaze gukura, mva mu by’ubgana” (1 Abakorinto 13:11). Ku bihereranye no gukura mu buryo bw’umwuka, hari igihe twese twari nk’abana mu bitekerezo no mu bikorwa. Ariko kandi, kugira ngo amajyambere yacu agaragare, tugomba kuva “mu by’ubgana” nk’uko Paulo yabivuze. Bimwe muri ibyo bintu by’ubwana ni ibihe?
8. Kimwe mu biranga uruhinja mu by’umwuka ni iki dukurikije amagambo ya Paulo ari mu Baheburayo 5:13, 14?
8 Reka turebe mbere na mbere ibyavuzwe na Paulo mu Baheburayo 5:13, 14. Yagize ati “Ūnyw’ amat’ ab’atarac’ akenge mu by’ijambo ryo gukiranuka, kukw akir’ uruhinja; arikw ibyo kurya bikomeye n’ iby’abakuru bafit’ ubgenge, kandi bamenyereye gutandukany’ ikibi n’icyiza.” Mbese, waba waramaze ‘guca akenge mu by’ijambo ryo gukiranuka?’ Mbese, ufite ubumenyi buhagije mu Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya, ku buryo ushobora kurikoresha mu “gutandukany’ ikibi n’icyiza”? Paulo yavuze ko ibyo abantu bakuze bashobora kubikora babikesheje kuba barya “ibyo kurya bikomeye” buri gihe. Ku bw’ibyo rero, uko icyifuzo cyacu cyangwa ubushake tugira bwo kurya ibyo kurya by’umwuka bikomeye bungana, ni byo bigaragaza neza niba twarakuze mu buryo bw’umwuka cyangwa se niba tukiri impinja mu by’umwuka.
9. Ni gute uburyo umuntu ashishikazwa n’iby’umwuka ari ikimenyetso kigaragaza amajyambere ye mu by’umwuka?
9 Nonese, ni mu ruhe rugero ushishikazwa n’iby’umwuka? Ubona ute ibyo kurya by’umwuka bihagije bitangwa na Yehova buri gihe binyuriye ku mfashanyigisho za Bibiliya, ku materaniro ya Gikristo hamwe n’amakoraniro? (Yesaya 65:13). Nta gushidikanya ko wishima cyane iyo mu makoraniro y’intara ya buri mwaka hatangajwe ibitabo bishya byasohotse. Ariko se, ubigenza ute iyo ubigejeje imuhira? Iyo hasohotse inomero nshyashya y’igazeti y’Umunara w’Umurinzi cyangwa Réveillez-vous! ubigenza ute? Mbese ye, ujya ufata igihe cyo gusoma ibyo bitabo, cyangwa ushishikazwa gusa no gutereramo akajisho wirebera imitwe y’ingenzi hanyuma ukabirunda ku bindi mu bubiko bwawe bw’ibitabo? Dushobora no kwibaza ibibazo nk’ibyo ku byerekeye amateraniro ya Gikristo. Mbese, uterana amateraniro yose buri gihe? Mbese, urayategura kandi ukayagiramo uruhare? Uko bigaragara, bamwe batoye akamenyero kabi ku bihereranye no kurya mu buryo bw’umwuka, banyuza amaso mu bitabo, maze mu buryo runaka bakarya bahushura. Mbega ukuntu ibyo binyuranye n’uko umwanditsi wa Zaburi yabigenzaga, we wagize ati “Amategeko yawe nyakund’ ubu bugeni! Ni yo nibgir’ umuns’ ukīra” (Zaburi 35:18; 119:97). Uko bigaragara rero, urugero tugezaho dushishikazwa n’iby’umwuka, ni cyo kimenyetso cyerekana amajyambere yacu mu by’umwuka.
10. Ni iki kiranga uruhinja mu by’umwuka kivugwa mu Befeso 4:14?
10 Paulo yavuze ikindi kimenyetso kiranga umwana mu by’umwuka ubwo yagiraga ati “[Ntidukomeze] kub’ abana, duteraganwa n’umuraba, tujyanwa hirya no hino n’imiyaga yose y’imyigishirize, n’uburiganya bg’abantu, n’ubgenge bubi, n’uburyo bginshi bgo kutuyobya” (Abefeso 4:14). Nk’uko ababyeyi babizi neza, abana bagirira amatsiko buri kintu cyose. Mu ruhande rumwe, ibyo ni kimwe mu bintu byiza bibaranga kuko bituma bikorera ubushakashatsi kandi bakunguka ubumenyi bityo gahoro gahoro bakagenda bagana ku ntera yo kuba abantu bakuze. Aho akaga kari ariko, ni uko barangazwa n’utuntu n’utundi mu buryo bworoshye cyane. Igikabije kandi, ni uko akenshi ayo matsiko abakururira ingorane zikomeye, ndetse zishobora no kuba zabashyira mu kaga bataretse n’abandi, bitewe n’uko baba bagihuzagurika mu bintu. Ibyo ni ko biri no ku bana bato mu buryo bw’umwuka.
11. (a) Ni iki Paulo yatekerezaga ubwo yakoreshaga imvugo ngo “imiyaga yose y’imyigishirize”? (b) Ni iyihe ‘miyaga’ duhanganye na yo muri iki gihe?
11 Ariko se, ni iki Paulo yatekerezaga ubwo yavugaga ko abana bato bashobora guteraganwa n’ “imiyaga yose y’imyigishirize”? Ahangaha, ijambo ‘umuyaga’ risobanura ijambo ry’Ikigiriki ryitwa aʹne·mos, ari na ryo igitabo cyitwa International Critical Commentary kigaragaza ko rishobora kuba “ryarahiswemo bitewe n’uko ryumvikanamo igitekerezo cy’ihinduka.” Ibyo bigaragazwa neza n’amagambo Paulo yakurikijeho avuga ngo “n’uburiganya bg’abantu.” Ubusobanuro bw’ifatizo bw’ijambo “uburiganya” mu rurimi rw’umwimerere ryahinduwemo, ni “akabango kamwe [ka mpande esheshatu]” cyangwa “umukino w’utubango,” ari wo mukino wo gutombora. Icyo ibyo bishaka kwerekezaho, ni uko buri gihe tugerwaho n’ibitekerezo bishya n’imigambi mishya, bishobora gusa n’aho ntacyo bitwaye, bitureshya, ndetse bigasa n’aho ari ingirakamaro. Amagambo ya Paulo yerekeye ku bibazo bihereranye no kwizera kwacu—urugero, imiryango iharanira ubumwe bw’amadini, iby’imibereho myiza y’abantu hamwe n’ibya politiki, n’ibindi n’ibindi. (Gereranya na 1 Yohana 4:1.) Ariko kandi, ayo magambo anareba ibihereranye n’ihindiri ryo gusamarira ibije hamwe n’imideri iharawe tubona muri iyi si—mu misokoreze n’imyambarire, mu myidagaduro, mu byo kurya, mu guharanira kugira amagara mazima cyangwa imyitozo ngororangingo, n’ibindi n’ibindi. Kubera ko umwana muto mu buryo bw’umwuka aba agihuzagurika mu bintu kandi ataraca akenge, ashobora kurangazwa cyane n’ibyo bintu maze bikamuherana, bityo bikaba byamubuza kugira amajyambere mu by’umwuka no gusohoza inshingano z’ingenzi zireba Umukristo.—Matayo 6:22-25.
12. Ku bihereranye n’inshingano, ni gute abana bato batandukanye n’abantu bakuru?
12 Ikindi kiranga abana bato, ni uko bahora bakeneye gufashwa no kwitabwaho. Nta na rimwe bumva ko hari inshingano zibareba kandi nta n’ubwo ibyo bibashishikaza; igihe cyo mu bwana, ni igihe hafi ya buri kintu cyose kiba ari nk’umukino. Nk’uko Paulo yabivuze, ‘bavuga nk’abana bato, bagatekereza nk’abana bato, bakibwira nk’abana bato.’ Bumva ko bagomba kwitabwaho n’abandi. Ibyo bishobora kuvugwa bityo no ku bihereranye n’umwana muto mu by’umwuka. Iyo umuntu mushya atanze disikuru ishingiye kuri Bibiliya ku ncuro ya mbere cyangwa se akaba atangiye umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza, ababyeyi be bo mu buryo bw’umwuka bishimira gukora ibishoboka byose kugira ngo bamufashe. Ariko se, byagenda bite mu gihe uwo muntu mushya yaba akomeje kwishingikiriza kuri ubwo bufasha kandi akagaragaza ko adashoboye kwemera inshingano yo kwirwanaho? Birumvikana ko icyo cyaba ari ikimenyetso kigaragaza ko uwo muntu abuze ubushake bwo gusohoza inshingano zimureba.
13. Kuki buri wese agomba kumenya kwiyikorerera uwe mutwaro?
13 Ku bihereranye n’ibyo, twakwibuka amagambo yavuzwe n’intumwa Paulo agaragaza ko n’ubwo tugomba ‘kwakirana ibituremerera,’ nyamara ko “umuntu wes’ aziyikorer’ uwe mutwaro” (Abagalatia 6:2, 5). Birumvikana ariko ko kugira ngo umuntu amenye gusohoza inshingano ze za Gikristo bisaba igihe n’imihati, kandi wenda mu bihe bimwe na bimwe bikaba bisaba kwigomwa ibintu runaka. Ariko kandi, byaba ari ugukosa cyane turamutse twirundumuriye mu birangaza no mu binezeza by’ubu buzima, nko kujya mu myidagaduro, mu ngendo, mu bintu bidafashije, cyangwa se tukaba twakwirundumurira mu kazi katari ngombwa, ku buryo twasa n’aho turegetse, tutakigira ubushake bwo kongera uruhare rwacu mu murimo wo guhindura abigishwa cyangwa ngo twifuze guhabwa inshingano no kugira amajyambere mu buryo bw’umwuka. Umwigishwa Yakobo yihanangirije agira ati “Mujye mukor’ iby’iryo jambo, atar’ ugupfa kuryumva gusa, mwishuka.”—Yakobo 1:22; 1 Abakorinto 16:13.
14. Kuki tudakwiriye kumva ko gukomeza kuba abana mu by’umwuka bihagije?
14 Ni koko, ibimenyetso bitandukanya umwana n’umuntu mukuru ni byinshi kandi kubitahura ntibiruhije. Icy’ingenzi ariko, nk’uko intumwa Paulo yabivuze, ni uko twakura maze buhoro buhoro tukava mu by’ubwana (1 Abakorinto 13:11; 14:20). Bitabaye ibyo, wasanga twaragwingiye mu buryo bw’umwuka. Ariko se, ni gute umuntu agira amajyambere? Ni iki gisabwa kugira ngo umuntu akomeze gukura mu buryo bw’umwuka agana ku kigero cy’umuntu ukuze?
Uko Kujya Mbere Bigaragazwa
15. Ni izihe ntambwe z’urufatiro zituma habaho gukura?
15 Gukura bigenda bite mu biremwa bifite ubuzima? “Kuri buri muntu wese, ubuzima butangirira ku karemangingo kamwe,” nk’uko igitabo The World Book Encyclopedia kibisobanura. “Akaremangingo kibuganizamo ibikoresho maze kakabihinduramo amatafari yo kubakisha kaba gakeneye kugira ngo gakure. Bityo, akaremangingo kamwe gakura gahereye imbere muri ko. Ako karemangingo gashobora kwiyongera kandi kakigabanyamo utundi. Ubwo buryo bwo kubaka, kwiyongera no kwigabanya, byitwa gukura.” Ikintu gitangaje aha, ni uko gukura bikorerwa imbere. Iyo ibyo kurya bikwiriye biriwe, bikavanwamo intungamubiri kandi zigakoreshwa, bituma habaho gukura. Ibyo bigaragarira neza ku mwana ukivuka. Nk’uko tubizi, umwana ukivuka yibuganizamo urugero runaka rw’ibyo kurya bya buri gihe biteguwe mu buryo bwihariye. Ibyo biryo, ni amashereka yuzuyemo ibinure na za porotoyine, ari na byo bikoresho umwana aba akeneye kugira ngo akure. Ibyo bigira izihe ngaruka? Umuvuduko wo gukura, mu bunini n’indeshyo, ugaragara ku mwana mu mwaka we wa mbere, nta bundi wongera kuboneka nyuma y’aho mu mikurire isanzwe y’ubuzima bwe.
16. Ni ukuhe gukura tubona ku bigishwa bashya ba Bibiliya, kandi ni gute ibyo bishoboka?
16 Hari byinshi twigishwa n’imikurire y’ibinyabuzima dushobora guhuza n’amajyambere yacu yo mu by’umwuka kuva mu ntangiriro kugeza ku gihagararo cy’umuntu ukuze. Mbere ya byose hagomba gahunda ihamye yo kwigaburira mu by’umwuka. Subiza amaso inyuma urebe igihe watangiraga kwiga Bibiliya. Ushobora kuba nta cyo wari uzi ku bihereranye n’Ijambo ry’Imana nk’uko biri ku bantu benshi. Ariko kandi, buri cyumweru wagiye utegura amasomo yawe kandi ukayoborerwa icyigisho cya Bibiliya, bityo mu gihe kitari kirekire uza gusobanukirwa inyigisho zose z’ifatizo zo mu Byanditswe. Nta washidikanya ko uko kwari ugukura gutangaje, kandi byose bitewe no kwigaburira Ijambo ry’Imana buri gihe!
17. Kuki kugira porogaramu yo gufata ibyo kurya by’umwuka kuri gahunda ihamye ari ngombwa?
17 Ariko se, ubu ho byifashe bite? Mbese, uracyagira gahunda ihamye yo kwigaburira buri gihe? Nta we ukwiriye kwibwira ko ubwo yabatijwe atagikeneye ukundi kugira gahunda ihamye ya buri gihe yo kwiga kugira ngo yigaburire ibyo kurya by’umwuka. N’ubwo Timoteo yari Umukristo ukuze w’umugenzuzi, Paulo yamuhuguye agira ati “Ibyo ujy’ubizirikana, kand’ ab’ ari by’ uhugukiramo, kugira ngo kujya mbere kwawe kugaragarire bose” (1 Timoteo 4:15). Mbega ukuntu buri wese muri twe akeneye kubigenza atyo! Niba ushaka ko amajyambere yawe agaragarira bose, imihati nk’iyo ni iya ngombwa.
18. Ni gute amajyambere y’umuntu mu by’umwuka agaragara?
18 Kureka amajyambere yacu akagaragara ntibivuga ko tugomba kugira umuhati udasanzwe kugira ngo tugaragarize abandi ibyo tuzi cyangwa ngo tugerageze kubatangaza. Yesu yaravuze ati “Mur’ umucyo w’isi: umudugudu wubatswe mu mpinga y’umusozi ntubasha kwihisha.” Kandi ati “Ibyuzuye mu mutima, n’ iby’ akanwa kavuga” (Matayo 5:14; 12:34). Iyo mu mutima wacu no mu bwenge bwacu huzuyemo ibintu byiza byo mu Ijambo ry’Imana, bigaragarira mu byo dukora no mu byo tuvuga.
19. Ni iki twagombye kwiyemeza gukora ku bihereranye n’amajyambere yacu mu by’umwuka, kandi ibyo tukabikora tugamije iki?
19 Ku bw’ibyo rero, ikibazo ni iki: Mbese, wiga Bibiliya kandi ukajya mu materaniro ya Gikristo buri gihe kugira ngo urye intungabuzima zishobora gutuma ukura mu buryo bw’umwuka? Ku bihereranye n’imikurire yawe mu buryo bw’umwuka, ntiwibwire ko kujya mu materaniro ibi by’indorerezi gusa bihagije. Fata imigambi ihamye yo gukoresha ibyo kurya by’umwuka byinshi duhabwa na Yehova uko byakabaye. Niba uri umwe mu ‘bishimira amategeko y’Uwiteka [Yehova, MN] kandi bakaba ari yo bibwira ku manywa na nijoro,’ ushobora no kuvugwaho ngo “Uw’ azahwana n’igiti cyatewe hafi y’umugezi, cyer’ imbuto zacy’ igihe cyacyo, ibibabi byacyo ntibyūma. Icy’ azakora cyose kizamubera cyiza” (Zaburi 1:2, 3). Ariko se, wakora iki kugira ngo ukomeze kugira amajyambere mu by’umwuka? Ibyo ni byo tuzasuzuma mu gice gikurikira.
Mbese, Washobora Gusubiza?
◻ Kuki iki ari cyo gihe cyo gusuzuma amajyambere yacu mu by’umwuka?
◻ Ni iyihe sano iri hagati yo gukura mu buryo bw’umwuka no gushishikarira iby’umwuka?
◻ Imvugo ngo “imiyaga yose y’imyigishirize” isobanura iki?
◻ Kuki buri wese agomba kwiyikorerera uwe mutwaro?
◻ Ni gute amajyambere y’iby’umwuka agerwaho?