ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w00 15/8 pp. 26-29
  • Mbese, uri Umukristo ‘ukuze’?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mbese, uri Umukristo ‘ukuze’?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • “Ku bwenge mube bakuru”
  • Ababwiriza n’abigisha b’abanyamwete
  • Abakomeza gushikama
  • Indahemuka
  • Garagaza urukundo binyuriye mu bikorwa byawe
  • Dukoreshe ubutunzi bwacu mu guteza imbere ugusenga kutanduye
  • Dukomeze kujya mbere kugira ngo tube abantu bakuze mu buryo bw’umwuka!
  • “Duhatanire gukura mu buryo bw’umwuka”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2024
  • Ese uritoza kugera ku gihagararo cya Kristo?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • ‘Kujya Mbere Kwawe Nikugaragare’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1993
  • Reka amajyambere yawe agaragare
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
w00 15/8 pp. 26-29

Mbese, uri Umukristo ‘ukuze’?

“NKIRI umwana muto, navugaga nk’umwana muto, ngatekereza nk’umwana muto, nkibwira nk’umwana muto.” Uko ni ko intumwa Pawulo yanditse. Mu by’ukuri, twese twigeze kuba abana bato batishoboye. Icyakora, ntitwakomeje kumera dutyo iteka. Pawulo yagize ati “ariko maze gukura mva mu bwana.”​—1 Abakorinto 13:11.

Mu buryo nk’ubwo, Abakristo bose batangira imibereho ya Gikristo bameze nk’abana bato mu buryo bw’umwuka. Ariko kandi nyuma y’igihe runaka, bose bashobora ‘kuzagira ubumwe bwo kwizera no kumenya Umwana w’Imana, kandi kugeza ubwo bazaba abantu bashyitse, bageze ku rugero rushyitse rw’igihagararo cya Kristo” (Abefeso 4:13). Mu 1 Abakorinto 14:20, tugirwa inama igira iti “bene Data, ntimube abana bato ku bwenge . . . Ku bwenge mube bakuru.”

Kuba hari Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka, bakuru rwose, ni imigisha ku bwoko bw’Imana muri iki gihe, cyane cyane ko hari abashya benshi. Abakristo bakuze rwose batuma itorero ridahungabana. Bagira ingaruka nziza ku mimerere cyangwa imyifatire yiganje mu itorero iryo ari ryo ryose bifatanya na ryo.

Mu gihe gukura mu buryo bw’umubiri bisa n’ibyizana, gukura mu buryo bw’umwuka byo bigerwaho gusa uko igihe kigenda gihita n’uko umuntu agenda ashyiraho imihati. Ntibitangaje rero kuba mu gihe cya Pawulo hari Abakristo bamwe na bamwe bananiwe ‘kujya mbere ngo babe abantu bakuze mu buryo bw’umwuka’ (Abaheburayo 5:12; 6:1, NW ). Bite se kuri wowe? Waba umaze imyaka myinshi ukorera Imana cyangwa se waba umaze igihe gito ugereranyije, byaba bikwiriye ko wakwisuzuma nta buryarya (2 Abakorinto 13:5). Mbese, waba uri mu Bakristo bashobora by’ukuri kwitwa ko bakuze mu buryo bw’umwuka, cyangwa se bakuze rwose? Niba atari ko biri, ni gute ushobora gukura?

“Ku bwenge mube bakuru”

Iyo umuntu ari umwana muto mu buryo bw’umwuka, biroroshye ‘guteraganwa n’umuraba, akajyanwa hirya no hino n’imiyaga yose y’imyigishirize, n’uburiganya bw’abantu, n’ubwenge bubi, n’uburyo bwinshi bwo kumuyobya.’ Ni yo mpamvu Pawulo yatanze inama agira ati ‘tube mu rukundo, dukurire muri we muri byose; uwo ni we mutwe, ni wo Kristo’ (Abefeso 4:14, 15). Ni gute ibyo bigerwaho? Mu Baheburayo 5:14 hagira hati “ibyokurya bikomeye ni iby’abakuru bafite ubwenge, kandi bamenyereye gutandukanya ikibi n’icyiza.”

Zirikana ko abantu bakuze mu buryo bw’umwuka batoje ubushobozi bwabo bwo kwiyumvisha ibintu binyuriye mu kubukoresha, cyangwa mu kuba inararibonye mu gushyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya. Bityo rero, biragaragara ko umuntu adakura mu ijoro rimwe; bifata igihe kugira ngo umuntu akure mu buryo bw’umwuka. Ndetse n’ubwo bimeze bityo, hari byinshi ushobora gukora kugira ngo ukure mu buryo bw’umwuka mu buryo bworoshye binyuriye ku cyigisho cya bwite—cyane cyane wiyigisha ibintu byimbitse byo mu Ijambo ry’Imana. Mu bihe bya vuba aha, Umunara w’Umurinzi wagiye usobanura ingingo nyinshi zimbitse. Abakuze mu buryo bw’umwuka ntibahigika izo ngingo ngo ni uko zikubiyemo ibintu “bimwe biruhije gusobanukirwa” (2 Petero 3:16). Ahubwo, barya ibyo byokurya bikomeye babishishikariye!

Ababwiriza n’abigisha b’abanyamwete

Yesu yategetse abigishwa be ati “nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’[u]mwuka [w]era: mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose” (Matayo 28:19, 20). Kwifatanya mu murimo wo kubwiriza ubigiranye umwete, na byo bishobora gutuma ukura vuba vuba mu buryo bw’umwuka. Kuki se utakwihatira kuwifatanyamo mu buryo bwuzuye uko bishoboka kose uko imimerere yawe ibikwemerera?—Matayo 13:23.

Rimwe na rimwe, imihangayiko y’ubuzima ishobora gutuma kubona igihe cyo kujya kubwiriza biba ikibazo cy’ingorabahizi. Ariko kandi, mu gihe wowe mubwiriza ‘ugize umwete,’ uba urimo ugaragaza urugero ubonamo ko “ubutumwa bwiza” ari ubw’ingenzi (Luka 13:24; Abaroma 1:16). Bityo ushobora kubonwa ko uri ‘icyitegererezo cy’abizera.’—1 Timoteyo 4:12.

Abakomeza gushikama

Nanone kandi, kuba umuntu ukuze mu buryo bw’umwuka bikubiyemo gushyiraho imihati kugira ngo ukomeze gushikama. Nk’uko byanditswe muri Zaburi 26:1, Dawidi yagize ati “Uwiteka, uncire urubanza, kuko gukiranuka kwanjye ari ko ngenderamo.” Gushikama bisobanura kuba muzima mu byerekeye umuco, kuba umuntu wuzuye. Icyakora, ntibisobanura kuba umuntu utunganye. Dawidi ubwe yakoze ibyaha byinshi bikomeye. Ariko kandi, kubera ko yemeye gucyahwa kandi agakosora imyifatire ye, yagaragaje ko umutima we wari ugifitiye Yehova Imana urukundo ruzira uburyarya (Zaburi 26:2, 3, 6, 8, 11). Gushikama bikubiyemo kugira umutima witanga utagabanyije cyangwa wuzuye. Dawidi yabwiye umuhungu we Salomo ati “umenye Imana ya so, ujye uyikorera n’umutima utunganye [“wuzuye,” NW ] .—1 Ngoma 28:9.

Gukomeza gushikama bikubiyemo ‘kutaba uw’isi,’ kwitarura za politiki z’amahanga n’intambara zayo (Yohana 17:16). Nanone kandi, ugomba kuzibukira ibikorwa byonona, urugero nko gusambana, guheheta no gusabikwa n’ibiyobyabwenge (Abagalatiya 5:19-21). Icyakora, gukomeza gushikama bikubiyemo byinshi birenze ibyo kwirinda ibyo bintu. Salomo yatanze umuburo agira ati “[uko] isazi zipfuye zituma amadahano yoshejwe n’abosa anuka nabi; ni [na] ko ubupfapfa buke bwonona ubwenge n’icyubahiro” (Umubwiriza 10:1). Ni koko, ndetse n’ “ubupfapfa buke,” urugero nk’amashyengo mabi adakwiriye cyangwa kugira imyifatire yo gukururana n’uwo mudahuje igitsina, bishobora konona igihagararo cy’umuntu ufite “ubwenge” (Yobu 31:1). Ku bw’ibyo rero, garagaza ko ukuze mu buryo bw’umwuka wihatira kuba intangarugero mu myifatire yawe yose, wirinda “igisa n’ikibi cyose.”—1 Abatesalonike 5:22.

Indahemuka

Nanone kandi, Umukristo ukuze aba ari indahemuka. Nk’uko tubisoma mu Befeso 4:24, intumwa Pawulo igira Abakristo inama igira iti “[mwambare] umuntu mushya, waremewe ibyo gukiranuka no kwera [“n’ubudahemuka,” NW ] bizanywe n’ukuri, nk’uko Imana yabishatse.” Mu Byanditswe bya Kigiriki, ijambo ryo mu rurimi rw’umwimerere ryahinduwemo “ubudahemuka” ryumvikanisha igitekerezo cyo kwera, gukiranuka, kubaha. Umuntu w’indahemuka aba afite ishyaka ry’idini, yubaha Imana; yubahiriza inshingano zose afite imbere y’Imana abigiranye ubwitonzi.

Ni mu buhe buryo bumwe na bumwe ushobora kwihingamo ubwo budahemuka? Uburyo bumwe bwaba ari ugufatanya n’abasaza bo mu itorero wifatanya na ryo (Abaheburayo 13:17). Kubera ko Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka bazi ko Kristo ari we Mutware w’itorero rya Gikristo washyizweho, baba indahemuka ku bantu bashyiriweho ‘kuragira itorero ry’Imana’ (Ibyakozwe 20:28). Mbega ukuntu byaba bidakwiriye gushidikanya cyangwa gupfobya ubutware bw’abasaza bashyizweho! Nanone kandi, wagombye kuba indahemuka ku “mugaragu ukiranuka w’ubwenge” no ku nzego zikoreshwa mu gutanga “igerero” ryo mu buryo bw’umwuka “igihe cyaryo” (Matayo 24:45). Jya wihutira gusoma no gushyira mu bikorwa inama ziboneka mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi no mu bindi bitabo.

Garagaza urukundo binyuriye mu bikorwa byawe

Pawulo yandikiye Abakristo b’i Tesalonike ati ‘urukundo rw’umuntu wese muri mwe mukundana [rurimo] rurasaga’ (2 Abatesalonike 1:3). Gukura mu rukundo ni kimwe mu bintu by’ingenzi mu buryo bwihariye bigize ugukura ko mu buryo bw’umwuka. Nk’uko byanditswe muri Yohana 13:35, Yesu yagize ati “ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.” Bene urwo rukundo rwa kivandimwe ntirurangwa n’ibyiyumvo gusa. Igitabo cyitwa Vine’s Expository Dictionary of Old and New Testament Words kigira kiti “urukundo rushobora kumenyekanira gusa ku bikorwa rushishikariza abantu gukora.” Ni koko, ujya mbere kugira ngo ube umuntu ukuze mu birebana n’ibyo binyuriye mu gushyira urukundo mu bikorwa!

Urugero, mu Baroma 15:7, dusoma ngo “mwemerane.” Uburyo bumwe bwo kugaragaza urukundo ni ugusuhuza bagenzi bacu duhuje ukwizera n’abashya baje mu materaniro y’itorero ubwa mbere—tukabasuhuza mu buryo bususurutse kandi burangwa n’igishyuhirane! Bamenye mu buryo bwa bwite. Jya ‘uzirikana abandi’ mu buryo bwa bwite (Abafilipi 2:4). Wenda ushobora no kubagaragariza umuco wo kwakira abashyitsi, maze ugatumira abantu banyuranye mu rugo iwawe (Ibyakozwe 16:14, 15). Ukudatungana kw’abandi rimwe na rimwe gushobora kugerageza urugero urukundo rwawe rwimbitsemo, ariko uko ugenda witoza ‘kubihanganira mu rukundo,’ uba ugaragaza ko urimo uba umuntu ushyitse.—Abefeso 4:2.

Dukoreshe ubutunzi bwacu mu guteza imbere ugusenga kutanduye

Mu bihe bya kera, abagize ubwoko bw’Imana si ko bose basohozaga inshingano yabo yo gushyigikira urusengero rwa Yehova. Ni yo mpamvu Imana yohereje abahanuzi nka Hagayi na Malaki, kugira ngo bashishikaze ubwoko bwayo mu bihereranye n’ibyo (Hagayi 1:2-6; Malaki 3:10). Abakristo bakuze muri iki gihe bakoresha ubutunzi bwabo banezerewe kugira ngo bashyigikire gahunda yo gusenga Yehova. Tujye twigana bene abo binyuriye mu gukurikiza ihame riri mu 1 Abakorinto 16:1, 2, ‘tubika ibidushobokera’ buri gihe kugira ngo dutange impano zikoreshwa mu itorero n’izo gushyigikira umurimo w’Abahamya ba Yehova ukorerwa ku isi hose. Ijambo ry’Imana ridusezeranya rigira riti “ubiba nyinshi, azasarura byinshi.”—2 Abakorinto 9:6.

Ntugasuzugure ubundi butunzi wifitiye wowe ubwawe, urugero nk’igihe cyawe n’imbaraga zawe. Gerageza ‘gucungura igihe’ ukivana ku cyo wakoreshaga ibindi bintu bitari iby’ingenzi cyane (Abefeso 5:15, 16, NW; Abafilipi 1:10). Itoze kuba umuntu ugira ingaruka nziza kurushaho mu mikoreshereze y’igihe cyawe. Kubigenza utyo bishobora gutuma ushobora kwifatanya mu mishinga yo gufata neza Inzu y’Ubwami hamwe n’ibindi bikorwa nk’ibyo biteza imbere gahunda yo gusenga Yehova. Gukoresha ubutunzi bwawe muri ubwo buryo bizaba ari ikindi gihamya kigaragaza ko urimo uba Umukristo ukuze rwose.

Dukomeze kujya mbere kugira ngo tube abantu bakuze mu buryo bw’umwuka!

Abagabo n’abagore bahora bashishikazwa no kwiga kandi bakaba bafite ubumenyi, ari ababwiriza b’abanyamwete, batariho umugayo mu gushikama kwabo, ari indahemuka kandi buje urukundo, kandi bakaba biteguye gushyigikira umurimo w’Ubwami batanga imbaraga zabo n’ibintu, mu by’ukuri ni imigisha ikomeye. Ntibitangaje rero kuba intumwa Pawulo yaratanze inama igira iti “dukwiriye kuba turetse guhora mu bya mbere bya Kristo, tukigira imbere, ngo tugere aho dutunganirizwa rwose [“tukajya mbere ngo tube abantu bakuze mu buryo bw’umwuka,” NW ]”!—Abaheburayo 6:1.

Mbese, uri Umukristo ukuze rwose, ukuze mu buryo bw’umwuka? Cyangwa se, mu buryo runaka, waba ukimeze nk’umwana muto mu buryo bw’umwuka (Abaheburayo 5:13)? Muri iyo mimerere yombi, iyemeze kwihatira kugira icyigisho cya bwite, kubwiriza no kugaragariza abavandimwe bawe urukundo. Jya wakira neza inama iyo ari yo yose uhabwa n’abakuze mu buryo bw’umwuka n’icyo bashobora kugucyahaho (Imigani 8:33). Sohoza umutwaro wawe wose uko wakabaye uhereranye n’inshingano za Gikristo. Uko igihe kigenda gihita ari na ko mushyiraho imihati, ‘muzagira ubumwe bwo kwizera no kumenya Umwana w’Imana, kandi kugeza ubwo muzaba abantu bashyitse, bageze ku rugero rushyitse rw’igihagararo cya Kristo.’—Abefeso 4:13.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 27]

Abakristo bakuze rwose batuma itorero ridahungabana. Bagira ingaruka nziza ku mimerere yaryo, cyangwa imyifatire iryiganjemo

[Amafoto yo ku ipaji ya 29]

Abantu bakuze mu buryo bw’umwuka bagira uruhare mu kwimakaza umwuka mwiza mu itorero binyuriye mu kwita ku bandi

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze