Dukorere Yehova mu Budahemuka
“Ku munyambazi [indahemuka, MN] uziyerekana nk’umunyambazi [indahemuka, MN].”—2 SAMWELI 22:26.
1. Yehova yiyerekana ate ku bakomeza kuba indahemuka kuri we?
NTA WABONA icyo yitura Yehova gihwanye n’ibyo agirira ubwoko bwe (Zaburi 116:12). Mbega ukuntu impano ze zo mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri hamwe n’imbabazi ze zuje urukundo bitangaje! Dawidi, umwami w’Isirayeli ya kera, na we yari azi ko Imana yiyerekana nk’indahemuka ku bantu b’indahemuka kuri yo. Ibyo yabivuze mu ndirimbo yahimbye ‘umunsi Uwiteka (Yehova, MN) yamukizaga amaboko y’abanzi be bose n’ay’[Umwami] Sauli.’—2 Samweli 22:1
2. Ni izihe ngingo zimwe na zimwe zavuzwe mu ndirimbo ya Dawidi ziboneka muri 2 Samweli igice cya 22?
2 Dawidi yatangiye iyo ndirimbo ye (ihuje na Zaburi ya 18), asingiza Yehova amwita “[U]mukiza” w’abamusenga (2 Samweli 22:2-7). Imana ibohora abagaragu bayo b’indahemuka ikabakiza abanzi babo b’abanyamaboko iri mu rusengero rwayo mu ijuru (kuva ku murongo wa 8 kugeza 19). Ni yo mpamvu Dawidi yagororewe bitewe n’uko yakoraga ibihuje no gukiranuka kandi akaguma mu nzira za Yehova (kuva ku murongo wa 20 kugeza 27). Akomeza arondora ibyo yashoboraga gukora abibashishijwe n’imbaraga Imana yamuhaga (kuva ku murongo wa 28 kugeza 43). Hanyuma, Dawidi yavuze ko yari kumukiza abo mu bwoko bwe bari baramwikomye, kimwe n’abanzi be b’abanyamahanga, kandi ashimira Yehova ‘[We] uha agakiza gakomeye uwo yimitse, akagirira imbabazi uwo yasize’ (kuva ku murongo wa 44 kugeza 51). Natwe, Yehova ashobora kudukiza mu gihe dukora ibihuje no gukiranuka kandi tukamwishingikirizaho kugira ngo tubone imbaraga.
Icyo Kuba Indahemuka Bisobanura
3. Dukurikije Ibyanditswe, kuba indahemuka bisobanura iki?
3 Indirimbo ya Dawidi yo kubohorwa, iduha icyizere kiduhumuriza igira iti “Ku munyambabazi [indahemuka, MN] uziyerekana nk’umunyambabazi [indahemuka, MN]” (2 Samweli 22:26). Mu Giheburayo, ntera cha·sidhʹ ni iyo ihuje n’ijambo “indahemuka,” cyangwa “umugiraneza” (Zaburi 18:25, MN, fn.). Na ho izina cheʹsedh ryumvikanamo ineza irangwamo urukundo ijyanirana n’umugambi wo kugera ku ntego runaka kugeza ubwo icyari kigamije kugerwaho gishohojwe. Iyo neza ni yo Imana igirira abagaragu bayo, kandi ni yo na bo bayigaragariza. Ubwo budahemuka bukiranuka kandi bwera bugaragazwa n’iyi mvugo ngo “ineza [yo ku mutima]” n’ “urukundo [rudahemuka]” (Itangiriro 20:13; 21:23). Mu Byanditswe bya Kigiriki, ijambo “ubudahemuka” ryumvikanamo igitekerezo cyo kwera no kuramya, igitekerezo cyumvikana mu izina ho·si·oʹtes no muri ntera hoʹsi·os. Muri ubwo budahemuka hakubiyemo no kurangwaho ubudahemuka, umurava utavuvuka, kubaha Imana no gusohoza neza ibyo Imana isaba byose.
4. Ni gute ubudahemuka bwa Yehova bugaragazwa?
4 Ubudahemuka bwa Yehova bugaragazwa mu buryo bwinshi. Urugero, afata ibyemezo byo gucira imanza ababi abitewe n’urukundo rudahemuka akunda ubwoko bwe no kudatezuka ku butabera no ku gukiranuka (Ibyahishuwe 15:3, 4; 16:5). Kubera ko yakomeje kuba indahemuka ku isezerano yagiranye n’Aburahamu, byatumye yihanganira Abisirayeli (2 Abami 13:23). Ab’indahemuka ku Mana bashobora kwishingikiriza ku bufasha bwe kugeza ku ndunduro y’ubuzima bwabo kandi bakagira icyizere cy’uko azabibuka (Zaburi 37:27, 28; 97:10). Kuba Yesu, we ‘ndahemuka’ y’ibanze y’Imana, yari azi ko ubugingo bwe butari kurekerwa ikuzimu, byaramukomeje.—Zaburi 16:10; Ibyakozwe 2:25, 27.
5. Kubera ko Yehova ari indahemuka, ni iki asaba abagaragu be, kandi ni ikihe kibazo tugiye gusuzuma?
5 Kubera ko Yehova ari indahemuka, ashaka ko abagaragu be na bo baba indahemuka (Abefeso 4:24). Kugira ngo umuntu abe umusaza w’itorero, agomba kuba ari indahemuka (Tito 1:8). Ariko se, ni ibihe bintu byagombye gutera ubwoko bwa Yehova umwete wo kumukorera mu budahemuka?
Gushimira ku bw’Ibyo Twamenye
6. Ni ibihe byiyumvo twagombye kugira ku bihereranye n’ibintu bishingiye ku Byanditswe twamenye, kandi ni iki tutagombye kwibagirwa ku byerekeye ubwo bumenyi?
6 Gushimira ku bw’ibintu bishingiye ku Byanditswe twamenye byagombye kudutera umwete wo gukorera Yehova mu budahemuka. Paulo yahuguye Timoteo agira ati “Ariko wehoh’ ugume mu byo wize, ukabyizezwa, kuk’ uz’ uwakwigishije: kand’ uzi yuk’ uhereye mu buto bgawe wamenyag’ ibyanditswe byera bibasha kukumenyesh’ ubgenge bgo kukuzanir’ agakiza gaheshwa no kwizera Kristo Yesu” (2 Timoteo 3:14, 15). Ujye wibuka ko ubwo bumenyi butangwa n’Imana binyuriye ku ‘mugaragu ukiranuka w’ubwenge.’—Matayo 24:45-47.
7. Ni ibihe byiyumvo abasaza bagombye kugira ku bihereranye n’ibyo kurya by’umwuka bitangwa n’Imana binyuriye ku mugaragu ukiranuka?
7 Mu buryo bw’umwihariko, abasaza b’itorero bagombye kwishimira ibyo kurya by’umwuka bitangwa n’Imana binyuriye ku mugaragu ukiranuka. Mu myaka yashize, hari abasaza bamwe babuze uko gushimira. Hari umuntu umwe wabonye ko abo bantu “banengaga ingingo zo Munara w’Umurinzi, badashaka kwemera ko ari . . . umuyoboro ukoreshwa n’Imana mu gusakaza ukuri, bagahora bagerageza gucengeza ibitekerezo byabo mu bandi.” Icyakora, nta na rimwe abasaza b’indahemuka bajya bagerageza koshya abandi kugira ngo bange bimwe mu byo kurya by’umwuka bitangwa n’Imana binyuriye ku mugaragu ukiranuka.
8. Twakora iki mu gihe twaba tudasobanukirwa neza bumwe mu busobanuro bushingiye ku Byanditswe butangwa n’umugaragu ukiranuka w’ubwenge?
8 Twe twese, Abahamya ba Yehova bitanze, twagombye kuba indahemuka kuri we no ku muteguro we. Nta na rimwe dukwiriye kuba twanagira igitekerezo cyo gutera umugongo umucyo utangaje uturuka ku Mana, maze ngo dukurikire inzira y’ubuhakanyi ishobora kutujyana mu rupfu rwo mu buryo bw’umwuka no kurimbuka kw’iteka (Yeremia 17:13). Ariko se, twakora iki mu gihe twaba tutemera cyangwa tudasobanukirwa neza ubusobanuro bumwe na bumwe bushingiye ku Byanditswe butangwa n’umugaragu ukiranuka? Mu gihe bigenze bityo, dukwiriye kwicisha bugufi tukemera aho twavanye ukuri twamenye, kandi tugasenga dusaba ubwenge kugira ngo dushobore guhangana n’icyo kigeragezo kugeza igihe kizakemukira hasohotse indi nyandiko itanga ubusobanuro bufututse kuri iyo ngingo.—Yakobo 1:5-8.
Gushimira ku bw’Ubuvandimwe bwa Gikristo
9. Ni gute muri 1 Yohana 1:3-6 hagaragaza ko mu Bakristo hagomba kurangwa umwuka wa kivandimwe?
9 Ugushimira kuvuye ku mutima ku bw’umwuka wa kivandimwe urangwa mu bavandimwe bacu b’Abakristo na byo ni indi mpamvu yo gutuma dukorera Yehova mu budahemuka. Koko rero, nta kuntu dushobora kugirana imishyikirano myiza n’Imana hamwe na Kristo niba uwo mwuka utaturimo. Intumwa Yohana yabwiye Abakristo basizwe iti “Ibyo twabonye tukabyumva, ni byo tubabgira, kugira ngo namwe mufatanye natwe, kuk’ ubgacu dufatanije na Data wa twese n’Umwana we Yesu Kristo. . . . Nituvuga yuko dufatanije na yo, tukagendera mu mwijima, tuba tubeshye, tudakurikiz’ ukuri” (1 Yohana 1:3-6). Iryo hame rireba Abakristo bose, ari abafite ibyiringiro byo kuba mu ijuru, ari n’abafite ibyo kuba mu isi.
10. N’ubwo bigaragara ko Ewodia na Sintike bagize ingorane mu gukemura ikibazo cyari cyavutse hagati yabo, Paulo yababonaga ate?
10 Kubungabunga uwo mwuka wa kivandimwe bisaba imihati. Urugero, Abakristokazi babiri, Ewodia na Sintike, bagize ingorane mu gukemura ikibazo cyari cyavutse hagati yabo. Ni yo mpamvu Paulo yabahuguye “ngo bahuriz’ imitima mu Mwami.” Yongeyeho ati “Kandi nawe, uwo dufatanij’ umurimo by’ukuri, ndakwinginze, ujy’ufash’ abo bagore, kuko bakoranaga nanjye, bakamfasha kurwanir’ ubutumwa bgiza, bo na Kilementi n’abandi bafatanyaga nanjye, amazina yabo yanditswe mu gitabo cy’ubugingo” (Abafilipi 4:2, 3). Abo bagore bubahaga Imana bari barafatanyije na Paulo hamwe n’abandi kurwanira “ubutumwa bgiza,” kandi yari yizeye ko bari mu bo “amazina yabo yanditswe mu gitabo cy’ubugingo.”
11. Mu gihe Umukristo w’indahemuka yaba agize ingorane mu buryo bw’umwuka, ni iki gikwiriye kuzirikanwa?
11 Nta bwo Abakristo bambara ibimenyetso bibaranga bigaragaza inshingano bagiye bahabwa mu muteguro wa Yehova n’ukuntu bamukoreye mu budahemuka. Mu gihe baramuka bagize ingorane mu buryo bw’umwuka, mbega ukuntu byaba ari ukubura urukundo kwirengagiza imyaka bamaze bakorana ubudahemuka mu murimo wa Yehova! Uko bigaragara, uwo Paulo yise ‘uwo bafatanyije umurimo by’ukuri’ yari umuvandimwe w’indahemuka washishikariraga gufasha abandi. Niba uri umusaza, mbese, ‘ufatanya [n’abandi] umurimo by’ukuri’ witeguye gutanga ubufasha ubigiranye impuhwe? Nimucyo twese tujye tuzirikana ibikorwa byiza bikorwa n’abavandimwe bacu dusangiye ukwizera, nk’uko Imana ibigenza, kandi tubafashe kwikorera imitwaro yabo tubigiranye urukundo.—Abagalatia 6:2; Abaheburayo 6:10.
Nta Handi Hantu Twabona Tujya
12. Mu gihe amagambo ya Yesu yatumaga ‘benshi mu bigishwa be basubira inyuma,’ ni ikihe gihagararo Petero yagaragaje?
12 Tuzaterwa umwete wo gukorera Yehova mu budahemuka dufatanyije n’umuteguro we nidukomeza kuzirikana ko nta handi hantu twajya ngo tuhabonere ubuzima bw’iteka. Ubwo amagambo ya Yesu yatumaga ‘benshi mu bigishwa be basubira inyuma,’ yabajije intumwa ze ati “Kandi namwe murashaka kugenda?” Petero yaramusubije ati “Data-buja, twajya kuri nde? Kw ari wow’ ufit’ amagambo y’ubugingo buhoraho, natwe tukaba twizeye, tuzi yuk’ uri Kristo, Uwera w’Imana.”—Yohana 6:66-69.
13, 14. (a) Kuki idini ya Kiyahudi yo mu kinyejana cya mbere itemewe n’Imana? (b) Ni iki Umuhamya umwe umaze igihe [mu muteguro] yavuze ku bihereranye n’umuteguro ugaragara wa Yehova?
13 “Amagambo y’ubugingo buhoraho” ntiyashoboraga kubonerwa mu idini ya Kiyahudi yo mu kinyejana cya mbere cy’igihe cyacu. Icyaha cyayo cy’ibanze ni ukuba itaremeraga ko Yesu ari Mesiya. Nta tsinda na rimwe ry’idini ya Kiyahudi ryagenderaga ku Byanditswe bya Giheburayo byonyine. Abasadukayo bahakanaga ko abamarayika babaho kandi ntibemere umuzuko. N’ubwo ibyo batabyemeranwagaho n’Abafarisayo, abo na bo bakoze icyaha cyo guhindura ubusa Ijambo ry’Imana bitewe n’imigenzo yabo itari ishingiye ku Byanditswe (Matayo 15:1-11; Ibyakozwe 23:6-9). Iyo migenzo yashyiraga Abayahudi mu bubata, kandi yatumye benshi batemera Yesu Kristo (Abakolosai 2:8). Ishyaka ry’ ‘imigenzo ya basekuruza’ Sauli (Paulo) yagiraga ni ryo ryatumye akabya mu gutoteza abigishwa ba Kristo abigiranye ubujiji.—Abagalatia 1:13, 14, 23.
14 N’ubwo Yehova atemeraga idini ya Kiyahudi, yahaye umugisha umuteguro ugizwe n’abigishwa b’Umwana we—‘ubwoko bugira ishyaka ry’imirimo myiza’ (Tito 2:14). Na n’ubu uwo muteguro uracyariho, kandi Umuhamya umwe umaze igihe [mu muteguro] yagize icyo abivugaho agira ati “Icyo navuga ko cyabaye ingenzi kuri jye, ni ukutanamuka ku muteguro ugaragara wa Yehova. Ibyo niboneye jye ubwanjye kuva mbere hose, byanyigishije ko kwishingikiriza ku bitekerezo bya kimuntu ari ubupfapfa. Nkimara kwiyumvisha ibintu ntyo, nahise niyemeza kutanamuka ku muteguro w’indahemuka. None se, hari ukundi umuntu yabigenza kugira ngo yemerwe na Yehova kandi abone imigisha imuturukaho?” Nta handi umuntu yajya ngo abe yakwemerwa n’Imana kandi ngo abe yabona ubuzima bw’iteka.
15. Kuki dukwiriye gufatanya n’umuteguro ugaragara wa Yehova hamwe n’abawufitemo inshingano?
15 Imitima yacu yagombye kuduhatira gufatanya n’umuteguro wa Yehova, kuko tuzi ko ari wo wonyine rukumbi uyoborwa n’umwuka we kandi ukamenyekanisha izina rye n’imigambi ye. Birumvikana ko abawufitemo inshingano ari abantu badatunganye (Abaroma 5:12). Nyamara kandi, Aroni na Miriamu ‘bikongereje uburakari bw’Uwiteka [Yehova, MN]’ ubwo baneguraga Mose maze bakibagirwa ko atari bo Imana yahaye inshingano, ko ahubwo ari we yari yarazihaye (Kubara 12:7-9). Muri iki gihe, Abakristo b’indahemuka bafatanya n’ ‘ababayobora’ kuko ari ko Yehova abishaka (Abaheburayo 13:7, 17). Mu kugaragaza ubudahemuka bwacu hakubiyemo no kujya mu materaniro ya Gikristo buri gihe no gutanga ibitekerezo, ‘biterana ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza.’—Abaheburayo 10:24, 25.
Ba Umuntu Wubaka Abandi
16. Ni ikihe cyifuzo cyadutera umwete wo gukorera Yehova mu budahemuka?
16 Kugira icyifuzo cyo kuba umuntu wubaka abandi byagombye kudutera umwete wo gukorera Yehova mu budahemuka. Paulo yanditse agira ati “Ubgenge butera kwihimbaza, arik’ urukundo rurakomeza” (1 Abakorinto 8:1). Kubera ko hariho ubwenge butera ababufite kwihimbaza, Paulo agomba kuba yarashakaga kuvuga ko umuco w’urukundo na wo ukomeza abawufite. Kuri iyo ngingo, igitabo cyanditswe n’abarimu bo muri kaminuza bitwa Weiss na English kigira kiti “Umuntu ushobora gukunda, ubusanzwe na we arakundwa. Ubushobozi bwo kugaragaza ubugwaneza no kwita ku bandi mu bice byose by’imibereho . . . bugira ingaruka zubaka umuntu ugira ibyo byiyumvo kimwe n’ubigaragarizwa, bityo ibyo bikabazanira ibyishimo bombi.” Mu gihe tugaragaza urukundo bikomeza abandi kandi natwe ubwacu bikadukomeza, nk’uko byumvikana mu magambo ya Yesu agira ati “Gutanga guhesh’ umugisha kuruta guhabga.”—Ibyakozwe 20:35.
17. Ni mu buhe buryo urukundo rwubaka, kandi ruzaturinda gukora iki?
17 Mu 1 Abakorinto 8:1, Paulo yakoresheje ijambo ry’Ikigiriki a·gaʹpe, rishaka kuvuga urukundo rushingiye ku mahame. Urwo rukundo rurubaka, kuko rwihangana rukagira neza, rwihanganira byose kandi ntirushira. Ruhashya ibyiyumvo bibi, nk’ubwibone n’ishyari (1 Abakorinto 13:4-8). Urwo rukundo ruzatuma tutitotombera abavandimwe bacu badatunganye, nk’uko natwe tudatunganye. Ruzatuma tutamera nk’ “abantu batubah’ Imana” bari “baraseseye” mu Bakristo b’ukuri bo mu kinyejana cya mbere. Abo bantu “basuzugura[ga] gutegekwa, bagatuk’ abanyacyubahiro,” uko bigaragara bakaba barasebyaga nk’abagenzuzi b’Abakristo basizwe bari barahawe icyubahiro mu rugero runaka (Yuda 3, 4, 8). Ku bw’ubudahemuka bwacu kuri Yehova, ntituzigere na rimwe duha urwaho icyatwoshya gukora ibimeze bityo.
Tunanire Satani
18. Ni iki Satani yifuza gukorera ubwoko bwa Yehova, ariko se, kuki adashobora kubigeraho?
18 Kuba tuzi ko Satani ashaka gutanya ubwoko bw’Imana, byagombye gutuma turushaho kwiyemeza gukorera Yehova mu budahemuka. Satani yifuza ko yatsemba ubwoko bw’Imana bwose, kandi hari n’ubwo abagaragu be bo ku isi bajya bica abasenga by’ukuri. Ariko kandi, nta bwo Imana izareka Satani ngo abatsembe bose. Yesu yarapfuye kugira ngo ‘ahindure ubusa ufite ubutware bw’urupfu, ari we Satani’ (Abaheburayo 2:14). Aho Satani atwara haragabanutse, cyane cyane kuva yakwirukanwa mu ijuru nyuma y’aho Kristo abereye Umwami mu wa 1914. Mu gihe cyagenwe na Yehova, Yesu azarimbura Satani n’umuteguro we.
19. (a) Ni uwuhe muburo watanzwe mu nomero imwe ya kera y’iyi gazeti ku bihereranye n’imihati ya Satani? (b) Kugira ngo tutagwa mu mitego ya Satani, ni iki twagombye kwitondera mu mishyikirano tugirana na bagenzi bacu duhuje ukwizera?
19 Hari inomero imwe ya kera y’iyi gazeti yigeze gutanga umuburo igira iti “Mu gihe Satani Umwanzi yaramuka abashije kuzana umuvurungano mu bagize ubwoko bw’Imana, agashobora kubabyutsamo intonganya n’amahane, cyangwa akaba yabazanamo umutima w’ubwikunde wasenya urukundo rwa kivandimwe, icyo gihe yashobora kubaconshomera” (Umunara w’Umurinzi wo muri Mutarama 1922 ku ipaji ya 40, [mu Gifaransa]). Ntitugahe urwaho Umwanzi kugira ngo abe yadutanya, wenda mu buryo bwo gutuma dusebanya cyangwa dushyamirana (Abalewi 19:16). Satani ntakazigere na rimwe atwoshya ngo tugere aho twe ubwacu twagirira nabi abakorera Yehova mu budahemuka cyangwa ngo tubajujubye. (Reba 2 Abakorinto 2:10, 11.) Ahubwo, dukurikize inama ya Petero igira iti “Mwirind’ ibishindisha, mube maso; kuk’ umurezi wanyu Satani azerera nk’intare yivuga, ashak’ uw’ aconshomera. Mumurwanye mushikamye, kandi mufite kwizera gukomeye, muzi yuko bene Data bari mw isi muhuj’ imibabaro” (1 Petero 5:8, 9). Nitunanira Satani, tuzashobora kubungabunga ubumwe tubonera mu bwoko bwa Yehova.—Zaburi 133:1-3.
Kwishingikiriza Kuri Yehova mu Isengesho
20, 21. Ni gute kwishingikiriza kuri Yehova mu isengesho bifitanye isano no kumukorera mu budahemuka?
20 Kwishingikiriza ku Mana mu isengesho bizatuma dushobora gukomeza gukorera Yehova mu budahemuka. Mu gihe tubona ko asubiza amasengesho yacu, turushaho kumva turi hafi ye. Intumwa Paulo yaduteye inkunga yo kwishingikiriza kuri Yehova Imana mu isengesho ubwo yandikaga agira ati “Ndashaka kw abagabo basenga hose, barambuy’ amaboko yera, badafit’ umujinya, kandi batagir’ impaka” (1 Timeteo 2:8). Ku bw’ibyo rero, mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko abasaza bishingikiriza ku Mana mu isengesho! Nibagaragaza batyo ubudahemuka bwabo kuri Yehova mu gihe bateranye basuzuma ibibazo bireba itorero bizatuma bashobora kwirinda impaka z’urudaca no kuzabiranywa n’uburakari.
21 Kwishingikiriza kuri Yehova Imana mu isengesho bituma dushobora kwita ku nshingano twahawe mu murimo we. Umuntu umwe wakoreye Yehova mu budahemuka mu myaka ibarirwa muri za mirongo yaje kuvuga ati “Kwemera inshingano iyo ari yo yose duhawe mu muteguro w’Imana w’isi yose tubigiranye umutima ukunze no kutanamuka ku murimo twahawe, bituma Imana yishimira imihati yacu ikoranywe umutima utaryarya. N’ubwo twaba tubona ko umurimo twahawe usa n’aho woroheje, akenshi hari ubwo gusohoza indi mirimo y’ingenzi kurushaho byaba bidashoboka niba iyo twahawe tutayisohoza mu budahemuka. Ku bw’ibyo rero, niba twicisha bugufi kandi tugashishikarira guhesha ikuzo izina rya Yehova aho kwikuza ubwacu, ubwo ni bwo dushobora kwiringira ko tuzahora ‘dukomeye, tutanyeganyega, turushaho iteka gukora imirimo y’Umwami [Yehova, MN].’ ”—1 Abakorinto 15:58
22. Ni gute imigisha myinshi Yehova adusesekazaho yagombye kugira ingaruka ku budahemuka bwacu?
22 Uko ibyo dukora mu murimo wa Yehova byaba bingana kose, birumvikana ko tudashobora kumwitura ibihwanye n’ibyo adukorera. Mbega ukuntu turi mu mutekano mu muteguro wa Yehova, tugoswe n’abantu b’incuti ze! (Yakobo 2:23). Yehova yaduhaye umugisha wo kuba dufite ubumwe buturuka ku rukundo rwa kivandimwe rwimbitse ku buryo Satani adashobora kurutuvutsa. Nimucyo rero tube akaramata kuri Data wo mu ijuru w’indahemuka kandi twifatanye n’umuteguro we. Dukorere Yehova mu budahemuka uhereye none kugeza iteka ryose.
Ni Gute Wasubiza?
◻ Kuba indahemuka bisobanura iki?
◻ Ni ibihe bintu bimwe na bimwe byagombye gutuma dukorera Yehova mu budahemuka?
◻ Kuki tugomba kunanira Umwanzi?
◻ Ni gute isengesho rishobora kudufasha kuba abakozi ba Yehova b’indahemuka?