“Kurongorana kubahwe na bose”
“Kurongorana kubahwe na bose, kandi kuryamana kw’abarongoranye kwe kugira ikikwanduza.”—ABAHEBURAYO 13:4.
1. Ni iki abantu benshi bamenye ku bihereranye n’icyatuma imibanire y’abashakanye igenda neza?
NDETSE no muri iki gihe gutana kw’abashakanye kogeye cyane, abantu babarirwa muri za miriyoni babonera ibyishimo mu ishyingirwa rirambye. Bashoboye kurushinga rurakomera n’ubwo bafite kamere zitandukanye kandi bakaba bararezwe mu buryo butandukanye. Imiryango nk’iyo, iboneka mu Bahamya ba Yehova. Akenshi abo bantu bemera ko igihe cyose atari ko bagiye bumvikana kuri byose, ndetse ko hari n’ubwo bagiye bitotomberana. Nyamara kandi, bagiye bamenya uburyo bwo gukemura utugorane duto duto bagiye bahura na two, maze ishakana ryabo rikomeza gusugira. Ni ibihe bintu bimwe na bimwe byatumye bashobora kubigeraho?—Abakolosayi 3:13.
2. (a) Ni ibihe bintu bimwe na bimwe bituma imibanire y’abashakanye idahungabana? (b) Ni ibihe bintu bimwe na bimwe bishobora guhungabanya imibanire y’abashakanye? (Reba ibiri mu gasanduku ku ipaji ya 5)
2 Ibitekerezo byatanzwe n’Abakristo bamwe bashoboye kugira ibyishimo birambye mu mibanire yabo, hari icyo biduhishurira. Umugabo umwe umaze imyaka 16 yubatse yaravuze ati “igihe cyose habaga havutse ingorane, buri wese muri twe yihatiraga rwose kumva icyo undi abitekerezaho.” Ibyo birerekana ikintu kimwe mu bituma ingo nyinshi zikomera—ni ukuvuga gushyikirana nta wishisha undi cyangwa ngo agire icyo amukinga. Umugore umwe umaze imyaka 31 ashyingiwe, yaravuze ati “gufatana agatoki ku kandi no gukorera hamwe ibintu bishimishije mu rukundo twagiye tubiha umwanya w’ibanze.” Icyo kandi, ni ikindi gice kimwe mu bigize ugushyikirana. Abandi [Bakristo] babiri bamaze hafi imyaka 40 bashakanye, batsindagirije akamaro ko kugira urwenya, kumenya kwiseka no gusetswa n’iby’undi akoze. Nanone kandi, bavuze ko ari iby’ingirakamaro kumenya ibyo buri wese mu bashakanye agaragazamo ubutwari n’ibyo agiramo intege nke kandi bakomeza kugaragarizanya urukundo mu budahemuka. Umugabo yanavuze ko buri wese agomba guhora yiteguye kwemera amakosa no gusaba imbabazi. Ahari umwuka wo guharirana, imibanire y’abashakanye ijyanirana n’imimerere igezemo, aho gucikamo icyuho.—Abafilipi 2:1-4; 4:5.
Imimerere Ihindagurika
3, 4. Ni iki cyahindutse ku bihereranye n’uko abantu babona ibyo kudahemukirana mu mibanire y’abashakanye? Ushobora gutanga ingero?
3 Mu myaka ishize ibarirwa muri za mirongo, mu isi yose, abantu bagiye bahindura imitekerereze ku biheranye n’uko babona ukudahemukirana mu mibanire y’abashakanye. Abantu bamwe na bamwe bafite abo bashyingiranywe na bo, bavuga ko nta cyo bitwaye kugira ibiro bya kabiri, iyo mvugo ikaba ikoreshwa muri iki gihe mu mwanya w’ijambo ubusambanyi, cyane cyane iyo umwe mu bashakanye abizi kandi akaba abyemera.
4 Umugenzuzi umwe w’Umukristo yagize icyo avuga ku bihereranye n’iyo mimerere agira ati “twavuga ko isi itakigira ubushake ubwo ari bwo bwose buhamye bwo kugendera ku mahame mbwirizamuco. Kutiyandarika byahindutse umuderi ushaje.” Abantu b’ibirangirire mu bya politiki, muri siporo no mu myidagaduro barenga ku mahame mbwirizamuco ya Bibiliya ku mugaragaro, nyamara kandi bagakomeza kwamamazwa. Ubwomanzi cyangwa ubwiyandarike bwose ntibukibarirwa mu bintu biteye ishozi. Kutiyandarika no kuba inyangamugayo ntibikigira agaciro mu bantu bitwa ngo ni abasirimu. Bityo rero, rubanda rundi rukurikiza urwo rugero maze rugatora ibyo Imana iciraho iteka rwitwaje ihame ry’uko ngo ‘ikinogeye umuntu gishobora no kunogera undi.’ Ibyo bihuje n’uko Pawulo yabivuze agira ati “babaye ibiti, bīha ubusambanyi bwinshi, gukora iby’isoni nke byose bifatanije no kwifuza.”—Abefeso 4:19; Imigani 17:15; Abaroma 1:24-28; 1 Abakorinto 5:11.
5. (a) Imana ibona ite ubusambanyi? (b) Ijambo “ubusambanyi” ryumvikanisha iki dukurikije uko rikoreshwa muri Bibiliya?
5 Nta bwo amahame y’Imana yahindutse. Kuri yo, kubana kw’abantu batashyingiranywe, ni ubusambanyi. Ubuhemu hagati y’abashakanye, na n’ubu buracyitwa ubusambanyi.a Intumwa Pawulo yeruye igira iti “ntimuzi yuko abakiranirwa batazaragwa ubwami bw’Imana? Ntimwishuke; abahehesi, cyangwa abasenga ibishushanyo, cyangwa abasambanyi, cyangwa ibitingwa, cyangwa abagabo bendana . . . ntibazaragwa ubwami bw’Imana. Kandi bamwe muri mwe mwari nka bo: ariko mwaruhagiwe, mwarejejwe, mwatsindishirijwe n’[u]mwuka w’Imana yacu mu izina ry’Umwami Yesu Kristo.”—1 Abakorinto 6:9-11.
6. Ni iyihe nkunga dusanga mu magambo ya Pawulo ari mu 1 Abakorinto 6:9-11?
6 Igiteye inkunga muri uwo murongo, ni amagambo ya Pawulo agira ati “kandi bamwe muri mwe mwari nka bo: ariko mwaruhagiwe.” Ni koko, benshi mu bahoze bifatanya mu “gushayisha no gukabya ubukubaganyi” bisubiyeho, bemera Kristo n’igitambo cye, none baruhagiwe. Bahisemo gushimisha Imana bagira imyifatire myiza, kandi ibyo byatumye barushaho kugira ibyishimo.—1 Petero 4:3, 4.
7. Ni ukuhe kuvuguruzanya kuboneka mu busobanuro butangwa ku ijambo “ubwiyandarike,” kandi se, Bibiliya ibibona ite?
7 Ku rundi ruhande ariko, uko isi ya none isobanura ubwiyandarike, birafunguye cyane ku buryo bidahuje n’uko Imana ibibona. Inkoranyamagambo imwe isobanura ko “kwiyandarika” ari ugukora “ibinyuranye n’umuco washyizweho.” Muri iki gihe, “umuco washyizweho,” wihanganira igikorwa cyo kuryamana kw’abatarashyingiranywe no kuryamana kw’abahuje ibitsina, akaba ari wo Bibiliya yita ubwiyandarike, kandi iwuciraho iteka. Koko rero, kwiyandarika, ni ugutandukira cyane amategeko agenga umuco yashyizweho n’Imana.—Kuva 20:14, 17; 1 Abakorinto 6:18.
Ingaruka ku Itorero rya Gikristo
8. Ni gute ubwiyandarike bushobora kugera mu itorero rya Gikristo?
8 Muri iki gihe, ubwiyandarike burogeye cyane ku buryo ndetse bushobora kugira ingaruka no ku bagize itorero rya Gikristo. Bushobora kubagiraho ingaruka binyuriye kuri za porogaramu za televiziyo zogeye hose ziganjemo ubwiyandarike, za videwo hamwe n’inyandiko zerekana kandi zikavugwamo ibintu bihereranye n’ubusambanyi. N’ubwo Abakristo bagerwaho n’ibyo ari bake cyane, birazwi ko abacibwa bakavanwa mu mubare w’Abahamya ba Yehova bitewe no kugira imyifatire idakwiriye Umukristo itarangwamo ukwicuza, incuro nyinshi iyo myifatire iba ifitanye isano n’ubusambanyi. Ku rundi ruhande ariko, umubare munini w’abaciwe mu muteguro, amaherezo bemera amakosa yabo, bakongera kugira imibereho itanduye, maze hamwe n’igihe bakagarurwa mu itorero.—Gereranya na Luka 15:11-12.
9. Ni gute umuntu utari maso Satani amugira igikoresho cye?
9 Nta gushidikanya ko Satani azerera nk’intare yivuga yiteguye guconshomera abatari maso. Uburiganya bwe, cyangwa “ibikorwa by’amayeri,” bituma Abakristo b’indangare bagwa mu mutego buri mwaka. Umwuka wiganje mu isi ye, ni ubwikunde, kwinezeza no guhaza irari ry’umubiri. Uwo mwuka ubyutsa irari ry’umubiri. Urwanya umuco wo kwirinda.—Abefeso 2:1, 2; 6:11, 12, Traduction du monde nouveau fn.; 1 Petero 5:8.
10. Ni nde ushobora gushukwa, kandi kuki?
10 Ni ba nde mu itorero bashobora koshyoshywa n’ibikorwa by’ubwiyandarike? Ni abenshi mu Bakristo, baba abasaza mu itorero, abagenzuzi basura amatorero, ababa kuri za Beteli, abapayiniya babwiriza amasaha menshi, ababyeyi bahora bahugiye mu by’ingo zabo, cyangwa urubyiruko ruhanganye n’amoshya aturuka kuri bagenzi barwo. Gukururwa n’irari ry’umubiri ni ibya bose. Irari ry’ibitsina rishobora kubyuka mu gihe umuntu atari abyiteze. Ni yo mpamvu Pawulo yashoboraga kwandika agira ati “uwibwira ko ahagaze, yirinde atagwa. Nta kigeragezo kibasha kubageraho kitari urusange mu bantu [baba abagabo cyangwa abagore].” Birababaje ariko kubona Abakristo bamwe na bamwe bafite inshingano barakuruwe n’ibikorwa nk’ibyo by’ubwiyandarike bakabijyamo.—1 Abakorinto 10:12, 13.
Abakururwa Kandi Bagashukwa
11-13. Ni iyihe mimerere imwe n’imwe yagiye iganisha abantu ku bikorwa by’ubwiyandarike?
11 Ni ibihe bishuko n’imimerere byatumye bamwe bajya mu nzira y’ubupfapfa y’ubusambanyi n’ubuhehesi. Ni byinshi kandi ni urusobe, ndetse bishobora kunyurana bihuje n’uko igihugu iki n’iki n’umuco uyu n’uyu bigenda bitandukana. Icyakora, hariho imimerere y’ifatizo iboneka mu bihugu byinshi. Urugero, twumva ko hari aho bamwe bategura imyidagaduro yo kwiyakira, maze hagatangwa amayoga mu buryo butagira umupaka. Hari abandi bakunda umuzika w’iyi si hamwe n’uburyo bwayo bwo kubyina bibyutsa irari ry’umubiri. Hamwe na hamwe muri Afurika, abagabo bakize—batizera—bagira inshoreke, bityo ugasanga abagore bamwe bumva ko bajya gushaka umutekano mu by’ubukungu muri iyo mimerere, n’ubwo ibyo ari ukwiyandarika. Hari n’ahandi abagabo b’abakristo bata imiryango yabo bakajya gushakira ikibatunga mu binombe cyangwa ahandi hantu. Iyo bagezeyo, ubudahemuka bwabo bugerwaho n’ibigeragezo bikomeye kandi binyuranye batashoboraga guhura na byo iwabo.
12 Mu bihugu byateye imbere, bamwe bagiye bagwa mu mutego wa Satani, mu gihe abantu badahuje igitsina babaga bari kumwe kenshi mu modoka ari bonyine nta wundi muntu wa gatatu uhari—urugero, nko mu gihe baba bari kumwe buri gihe umwe yigisha undi gutwara imodoka.b Abasaza bari mu murimo w’ubushumba bagomba kugira amakenga kugira ngo hatagira uwaba ari wenyine mu gihe cyo guha inama mushiki wacu. Icyo gihe, ibiganiro bishobora kurangwamo ibyiyumvo bitagira rutangira bigatuma bombi babangamirwa.—Gereranya na Mariko 6:7; Ibyakozwe 15:40.
13 Iyo mimerere imaze kuvugwa, yatumye Abakristo bamwe bareka kuba maso maze bakora ibikorwa by’ubwiyandarike. Nk’uko byagenze mu kinyejana cya mbere, na bo barirekuye maze ‘boshywa kandi bakururwa n’ibyo bararikiye,’ nuko bibagusha mu cyaha.—Yakobo 1:14, 15; 1 Abakorinto 5:1; Abagalatiya 5:19-21.
14. Kuki twavuga ko ubusambanyi bushingiye ku bwikunde?
14 Iyo umuntu asuzumanye ubwitonzi ibihereranye n’abaciwe mu itorero, asanga hari ibintu by’ifatizo ibikorwa by’ubusambanyi bihuriyeho. Muri byo harangwamo ikintu cy’ubwibone. Kuki tuvuze dutyo? Ni uko mu bikorwa by’ubusambanyi hari umuntu umwe cyangwa benshi batabifitemo uruhare bahababarira. Uwo muntu ashobora kuba umugore w’isezerano. Birumvikana ko ibyo binareba abana, niba bahari, kubera ko iyo ubusambanyi butumye habaho ubutane, abana, bo bashakira umutekano mu muryango wunze ubumwe, ari bo bashobora kuhazaharira cyane. Mbere na mbere, umusambanyi atekereza ku bimunezeza we ubwe no ku nyungu ze bwite. Ibyo ni ubwikunde.—Abafilipi 2:1-4.
15. Iyo umuntu aguye mu cyaha cy’ubusambanyi bishobora kuba byaragiye biterwa n’izihe mpamvu?
15 Ubusanzwe, nta bwo igikorwa cy’ubusambanyi gipfa kubaho biturutse ku ntege nke zije mu muntu bimutunguye. Hagati y’abashakanye ubwaho hashobora kuba haragiye hazamo icyuho gahoro gahoro, ndetse wenda mu buryo butagaragara. Hari ubwo wenda gushyikirana byaba byarahindutse ikintu kimeze nko guhozaho urutoto cyangwa bitagikorwa mu buryo bwimbitse. Birashoboka ko ku mpande zombi haba haragiye habaho uguterana inkunga kudahagije. Buri wese ashobora kuba ataragiye ashimira mugenzi we ku bw’ibikorwa bye. Wenda se mu bihe bimwe na bimwe, abashakanye bashobora kuba bataramaranye ipfa mu mibonano y’ibitsina. Nta gushidikanya kandi ko iyo habayeho igikorwa cy’ubusambanyi, imishyikirano umuntu yari afitanye n’Imana na yo iba yaragabanutse. Nta bwo aba akibona ko Yehova ari Imana nzima kandi izi ibitekerezo byacu byose n’ibikorwa byacu byose. Biranashoboka ko mu bitekerezo by’umusambanyi, “Imana” ihinduka ijambo gusa, ikintu cyo mu magambo gusa kidafite uruhare mu mibereho ya buri munsi. Iyo bigeze aho, gucumura ku Mana birushaho koroha.—Zaburi 51:3, 4; 1 Abakorinto 7:3-5; Abaheburayo 4:13; 11:27.
Uburyo bwo Kunanira Ibitwoshya
16. Ni gute Umukristo ashobora kunanira ibimwoshya guhemukira uwo bashakanye?
16 Mu gihe Umukristo yaba yohejwe kujya mu nzira y’ubuhemu, ni ibihe bintu yagombye kuzirikana? Mbere na mbere yagombye kuzirikana icyo urukundo rwa gikristo rusobanura, urukundo rushingiye ku mahame ya Bibiliya. Nta na rimwe akwiriye kureka ngo urukundo rushingiye ku mubiri cyangwa ku bitsina rumuganze maze rumurohe mu bikorwa bishingiye ku bwikunde bikururira abandi imibabaro. Ahubwo, yagombye kubona ibintu nk’uko Yehova abibona. Nanone kandi, yagombye kureba imimerere yagutse kurushaho y’itorero n’ukuntu iyo myifatire mibi yarigayisha ikanagayisha izina rya Yehova (Zaburi 101:3). Kugira umutima nk’uwa Yesu ku bihereranye n’icyo kibazo no gukora ibihuje na wo bishobora kuturinda akaga. Twibuke ko urukundo rumeze nk’urwa Kristo, ruzira ubwikunde, rudashira.—Imigani 6:32, 33; Matayo 22:37-40; 1 Abakorinto 13:5, 8.
17. Ni izihe ngero zubaka dufite z’abagaragaje ubudahemuka?
17 Uburyo bwo kunanira ibitwoshya, ni ugukomeza ukwizera kwacu n’ubushobozi bwacu bwo kubona ibyingingiro byadushyizwe imbere. Ibyo bishaka kuvuga ko tugomba guhora tuzirikana mu buryo bwimbitse ingero zitangaje zo gushikama twasigiwe n’abagabo n’abagore b’indahemuka ba kera, harimo na Yesu ubwe. Pawulo yanditse agira ati “nuko natwe, ubwo tugoswe n’igicucu cy’abahamya bangana batyo, twiyambure ibituremerera byose n’icyaha kibasha kutwizingiraho vuba, dusiganirwe aho dutegekwa twihanganye, dutumbira Yesu wenyine, ni we Banze ryo kwizera kandi ni we ugusohoza rwose; yihanganiye . . . [igiti cy’umubabaro, MN ] ku bw’ibyishimo byamushyizwe imbere, ntiyita ku isoni za[cyo], yicara iburyo bw’intebe y’Imana” (Abaheburayo 12:1-3). Aho kuroha ubwato butwaye imibanire ye n’uwo bashakanye, umuntu w’umunyabwenge atekereza uko yasana icyangiritse cyose kugira ngo asubize ubwato imuhengeri, bityo akirinda intaza, ari zo buhemu n’ubutiriganya.—Yobu 24:15.
18. (a) Kuki gukoresha ijambo ubuhemu ku byerekeye ubusambanyi, atari ugukabya? (b) Imana ibona ite ibyo guhigura umuhigo umuntu yahize?
18 Mbese, gukoresha ijambo ubuhemu, ari na bwo bugambanyi, ku byerekeye ubusambanyi, byaba ari ugukabya? Ubundi, kugambana, ni ugutatira icyizere umuntu yagiriraga undi. Mu by’ukuri, mu gushyingiranwa hakubiyemo kwizerana hamwe n’isezerano ryo gukundana no gukundwakazanya mu gihe cy’umunezero no mu gihe cy’amakuba. Hanakubiyemo ikintu benshi muri iki gihe turimo babona ko ari umuderi ushaje—ari cyo cyo kubahiriza ibyavuzwe mu gihe cy’isezerano ryo gushyingirwa. Umuntu utatiye icyizere yagiriwe, aba, mu buryo runaka, agambaniye uwo bashakanye. Uko Imana ibona ibyerekeye amasezerano yo gushyingirwa bivugwa mu buryo bwumwikana neza muri Bibiliya, mu magambo agira ati “nuhigira Imana umuhigo, ntugatinde kuwuhigura; kuko itanezerewe abapfapfa: ujye uhigura icyo wahize.”—Umubwiriza 5:3 (umurongo wa 4 muri Bibiliya Yera).
19. Kuba Satani yishima iyo Umuhamya adohotse ku budahemuka bwe, binyuranye n’iki?
19 Ntugatume habaho ugushidikanya uko ari ko kose kuri iyo ngingo. Nk’uko habaho ibyishimo byinshi mu ijuru iyo umunyabyaha umwe yakiriye agakiza, ni na ko ku isi habaho ibyishimo byinshi mu bayoboke ba Satani, ababoneka n’abataboneka, iyo umwe mu Bahamya ba Yehova aretse ubudahemuka bwe.—Luka 15:7; Ibyahishuwe 12:12.
Ibigeragezo Rusange Kuri Bose
20. Ni gute dushobora kunanira ibitwoshya? (2 Petero 2:9, 10)
20 Mbese, hari ubwo kwirinda ubwiyandarike biba bidashoboka mu bihe bimwe na bimwe? Mbese, umubiri na Satani byaba bifite imbaraga nyinshi cyane ku buryo Abakristo badashobora kubinanira ngo bakomeze gushikama? Pawulo adutera inkunga agira ati “Imana ni iyo kwizerwa, kuko itazabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora, ahubwo hamwe n’ikibagerageza izabacira akanzu, kugira ngo mubone uko mubasha kukihanganira.”—1 Abakorinto 10:13.
21. Ni ibihe bibazo bizasubizwa mu cyigisho gikurikira?
21 Ariko se, ni ubuhe bufasha duhabwa n’Imana kugira ngo dushobore kwihanganira ibishuko no kubinesha? Dukeneye iki kugira ngo turinde ugushyingiranwa kwacu, imiryango yacu, kandi ntidushyire umugayo ku izina rya Yehova no ku itorero rye? Igice gikurikira cyibanda kuri ibyo bibazo.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a “Uko bigaragara, ijambo ‘ubusambanyi,’ rifashwe mu buryo bwagutse, kimwe n’uko rikoreshwa muri Matayo 5:32 no mu gice cya 19:9, risobanura uburyo bwinshi cyane bwo gushayisha bikabije mu kuryamana kw’abantu batashyingiranywe. Ijambo Porneia, [ijambo ry’Ikigiriki rikoreshwa muri iyo mirongo], rikubiyemo gukoresha igitsina cy’umugabo cyangwa icy’umugore mu buryo buteye isoni cyane, (byaba mu buryo buhuje n’uko imibiri yaremewe gukoreshwa cyangwa se mu buryo butandukiriye); nanone kandi, hagomba undi—ni ukuvuga umugabo, umugore cyangwa inyamaswa.” (Umunara w’Umurinzi wo ku wa 15 Kamena 1983, ku ipaji ya 30 [mu Gifaransa]). Ubusambanyi: “Ni igikorwa cy’umuntu ufite uwo yashyingiranywe na we cyo kuryamana n’umugabo cyangwa umugore utari uwe.”—The American Heritage Dictionary of the English Language.
b Ubusanzwe, hari igihe biba bikwiriye ko umuvandimwe atwara mushiki wacu mu modoka ye, kandi nta bwo imimerere nk’iyo yagombye gukemangwa.
Mbese, Uribuka?
◻ Ni ibihe bintu bimwe na bimwe bituma imibanire y’abashakanye ikomera?
◻ Kuki tugomba kuzibukira imitekerereze y’isi ku bihereranye n’umuco?
◻ Ni ibihe bishuko bimwe na bimwe n’imimerere bishobora gutuma umuntu ajya mu bikorwa by’ubwiyandarike?
◻ Ni ubuhe buryo bwiza kurusha ubundi bwo kunesha icyaha?
◻ Ni gute Imana idufasha mu gihe duhuye b’ibitwoshya?
[Agasanduku ko ku ipaji ya 5]
IBINTU BIKUNZE KUBONEKA MU MIBANIRE Y’ABASHAKANYE IRAMBA
◻ Kwizirika ku mahame ya Bibiliya
◻ Buri wese mu bashakanye aba afitanye imishyikirano ya bugufi na Yehova
◻ Umugabo yubaha umugore we, ibyiyumvo bye n’ibitekerezo bye
◻ Kugirana imishyikirano myiza buri munsi
◻ Buri wese aharanira gushimisha mugenzi we
◻ Kugira urwenya; gushobora kwiseka
◻ Kwemera amakosa; no kubabarira nta ngingimira
◻ Gukomeza gukundana
◻ Gufatanya mu kurera abana no kubahana
◻ Kwifatanya buri gihe mu gusenga Yehova
IBINTU BIDAKWIYE BIMUNGA IMIBANIRE Y’ABASHAKANYE
◻ Ubwikunde no kutava ku izima
◻ Kudashyira hamwe mu byo bakora
◻ Kudashyikirana
◻ Kutagishanya inama
◻ Gucunga nabi umutungo w’umuryango
◻ Kudahuza ibitekerezo ku bihereranye no kurera abana, baba abo abashakanye babyaranye cyangwa ab’umwe muri bo.
◻ Umugabo ukora akazi karangira bitinze cyangwa akikorera ibindi bintu yirengagije umuryango we.
◻ Kutita ku byo umuryango ukeneye mu by’umwuka
[Ifoto yo ku ipaji ya 6]
Gushyingiranwa kubashywe guhesha ibyishimo birambye