Icyo Ukuganduka Kurangwamo Kubaha Imana Kudusaba
“Nuko rero mugandukir’ Imana.”—YAKOBO 4:7.
1. Twavuga iki ku miterere y’Imana dusenga?
MBEGA ukuntu Yehova ari Imana itangaje! Nta wuhwanye na we, ntagereranywa, arihariye muri byinshi. Ni Usumba Byose, ni Umutegetsi w’Ikirenga w’ibibaho byose, ni we nyir’ubutware bwose bw’ukuri. Ni uhoraho kuva iteka ryose kugeza iteka ryose, afite ikuzo ryinshi ku buryo nta muntu n’umwe washobora kumureba ngo abeho (Kuva 33:20; Abaroma 16:26). Ubushobozi bwe n’ubwenge bwe ntibigira akagero, arangwaho ubutabera mu butungane budasubirwaho, kandi kamere ye ubwe ni urukundo. Ni Umuremyi wacu, Umucamanza wacu, Nyir’ugutanga amategeko akaba n’Umwami wacu. Impano yose nziza kandi itunganye iva kuri we.—Zaburi 100:3; Yesaya 33:22; Yakobo 1:17.
2. Ukuganduka kurangwamo kubaha Imana gukubiyemo iki?
2 Kubera izo mpamvu zose, nta washidikanya ko tugomba kumugandukira. Ariko se, ibyo bidusaba iki? Hari byinshi dusabwa. Kubera ko tudashobora kubona Yehova Imana, kumugandukira bikubiyemo no kumva ijwi ry’umutimanama watojwe, gufatanya n’umuteguro w’Imana wo ku isi, kugandukira abategetsi b’isi no kubahiriza ihame ry’ubutware mu muryango.
Gukomeza Kugira Umutimanama Mwiza
3. Kugira ngo dukomeze kugira umutimanama mwiza, ni ibihe bintu byabuzanijwe tugomba kwirinda?
3 Kugira ngo dukomeze kugira umutimanama mwiza, tugomba kumvira ibitagenzurwa—ni ukuvuga amategeko cyangwa amahame abantu badashobora kubahisha. Urugero, nta bwo abategetsi bashoboraga kubahisha itegeko rya cumi ryo mu mategeko yahawe Mose ryabuzanyaga kwifuza iby’abandi. Aha, twavuga ko ibyo ari igihamya cyemeza ko ayo mategeko yakomokaga ku Mana, kuko nta rwego rushinga amategeko rwashoraga gutora itegeko rutashoboraga kubahisha binyuriye ku bihano byari guteganyirizwa abajyaga kurirengaho. Binyuriye kuri iryo tegeko, Yehova Imana yahaye buri Mwisirayeli wese inshingano yo kuba umupolisi wo kwigenzura we ubwe—kugira ngo agire umutimanama mwiza (Kuva 20:17). No mu bigize imirimo ya kamere ibuza umuntu kuragwa Ubwami bw’Imana, harimo “ishyari” no “kugomanwa”—ibyo abacamanza b’abantu bakaba badashobora kubona uko babigenera ibihano (Abagalatia 5:19-21). Ariko kandi, kugira ngo dukomeze kugira umutimanama mwiza, tugomba kubyirinda.
4. Kugira ngo dukomeze kugira umutimanama mwiza, ni ayahe mahame ya Bibiliya tugomba gukurikiza mu mibereho yacu?
4 Koko rero, tugomba gukurikiza amahame ya Bibiliya mu mibereho yacu. Ayo mahame ashobora gukubirwa mu mategeko abiri yavuzwe na Yesu Kristo ubwo yasubizaga ikibazo yari abajijwe cyo kumenya itegeko rikomeye kurusha ayandi mu Mategeko ya Mose. Yagize ati “Ukundish’ Uwiteka [Yehova, MN ], Imana yawe, umutima wawe wose, n’ubugingo bgawe bgose. . . . Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda” (Matayo 22:36-40). Amagambo ya Yesu ari muri Matayo 7:12, agaragaza ibikubiye mu itegeko rya kabiri muri ayo, agira ati “Ibyo mushaka kw abantu babagirira byose, mub’ ari ko mubagirira namwe: kukw ayo ari yo mategeko n’ibyahanuwe.”
5. Ni gute dushobora kugirana imishyikirano myiza na Yehova Imana?
5 Byaboneka cyangwa bitaboneka, tugomba gukora ibyo tuzi ko ari byiza kandi tukirinda gukora ibyo tuzi ko ari bibi. Ibyo kandi ni na ko biri no mu gihe twareka gukora ibyo twagombaga gukora cyangwa tugakora ibyo tutemerewe gukora ntibigire icyo bidutwara. Ibyo bidusaba guhora dufitanye imishyikirano myiza na Data wo mu ijuru, kandi tugakomeza kuzirikana umuburo w’intumwa Paulo uri mu Baheburayo 4:13, ugira uti “Nta cyaremwe kitagaragar’ imbere yayo, ahubgo byose bitwikuruwe nk’ibyambay’ ubusa mu maso y’Izatubaz’ ibyo twakoze.” Nitudatezuka mu gukora ibyiza, bizatuma dushobora kurwanya uburiganya bw’Umwanzi, kunesha ibitugerageza muri iyi si, no kurwanya kamere twarazwe ibogamiye ku bwikunde.—Gereranya n’Abefeso 6:11.
Tugandukire Umuteguro w’Imana
6. Imiyoboro Yehova yagiye akoresha mu gushyikirana n’abantu mbere y’Ubukristo ni iyihe?
6 Nta bwo Yehova Imana yarekeye buri wese umudendezo usesuye wo kwihitiramo uko yakurikiza amahame ya Bibiliya mu mibereho ye. Kuva mu ntangiriro y’amateka y’abantu, Imana yagiye ikoresha abantu ikabagira umuyoboro uyihuza n’abandi bantu. Ni yo mpamvu twavuga ko Adamu yari umuvugizi w’Imana kuri Eva. Itegeko ryerekeye imbuto yabuzanyijwe ryari ryarahawe Adamu mbere y’uko Eva aremwa, bityo akaba yarabwiye Eva icyo Imana yamushakagaho (Itangiriro 2:16-23). Noa yari umuhanuzi w’Imana ku muryango we no ku bantu bari ku isi mbere y’umwuzure (Itangiriro 6:13; 2 Petero 2:5). Aburahamu yari umuvugizi w’Imana ku muryango we (Itangiriro 18:19). Mose yari umuhanuzi w’Imana kandi akaba n’umuyoboro wayihuzaga n’ishyanga rya Isirayeli (Kuva 3:15, 16; 19:3, 7). Kuva kuri we kugeza kuri Yohana Umubatiza, Imana yakoresheje abahanuzi benshi, abatambyi n’abami kugira ngo bamenyeshe ubwoko bwayo ubushake bwayo.
7, 8. (a) Ubwo Mesiya yazaga, ni nde Imana yakoreshaga ari umuvugizi wayo? (b) Ni iki ukuganduka kurangwamo kubaha Imana gusaba Abahamya ba Yehova muri iki gihe?
7 Ubwo Mesiya, ari we Yesu Kristo yazaga, Imana yamugize Umuvugizi wayo, we n’intumwa ze n’abigishwa be b’inkoramutima. Nyuma y’aho, abigishwa b’indahemuka ba Yesu basizwe, bagizwe ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ kugira ngo bajye babwira ubwoko bwa Yehova uburyo bwo gushyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya mu mibereho yabo. Kuganduka kurangwamo kubaha Imana byagendanaga no kwemera igikoresho Yehova yakoreshaga icyo gihe.—Matayo 24:45-47; Abefeso 4:11-14.
8 Muri iki gihe, ibihamya bigaragaza ko ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ akorana n’Abahamya ba Yehova kandi akaba ahagarariwe n’Inteko Nyobozi y’abo Bahamya. Iyo Nteko na yo ishyiraho abagenzuzi mu mirimo inyuranye—urugero nk’abasaza n’abagenzuzi basura amatorero—bo kuyobora umurimo mu gace baherereyemo. Kuganduka kurangwamo kubaha Imana bisaba ko buri Muhamya wese wiyeguriye Imana agandukira abo bagenzuzi ahuje n’Abaheburayo 13:17 hagira hati “Mwumvir’ ababayobora, mubagandukire: kukw ari bo baba maso barind’ imitima yanyu nk’abazabibazwa: nuko rero, mu bumvire, kugira ngo babikore banezerewe, kandi batagononwa, kuko kubikoran’ akangononwa kutagir’ icyo kumarira mwebge.”
Twemere Gucyahwa
9. Akenshi ukuganduka kurangwamo kubaha Imana gusaba iki?
9 Kuganduka kurangwamo kubaha Imana akenshi bigendana no kwemera gucyahwa n’abo bagenzuzi. Mu gihe twe ubwacu twaba tuticyashye igihe ari ngombwa, hari ubwo twakenera kuhabwa inama cyangwa gucyahwa n’abafite ubumenyi n’ububasha bwo kubikora, urugero nk’abasaza b’itorero ryacu. Kwemera uko gucyahwa ni ukugaragaza ubwenge.—Imigani 12:15; 19:20.
10. Abashinzwe gutanga ibihano bategekwa iki?
10 Birumvikana ko abasaza batanga ibihano na bo ubwabo bagomba kuba intangarugero mu kuganduka kurangwamo kubaha Imana. Mu buhe buryo? Nk’uko mu Bagalatia 6:1 habivuga, nta bwo bagomba gutanga inama mu buryo bwiza gusa, ahubwo bagomba no kuba intangarugero. Haragira hati “Bene Data, umuntu ni yādukwaho n’icyaha, mwebg’ ab’[u]mwuka mugaruz’ uwo muntu umwuka w’ubugwaneza: arik’ umuntu wese yirinde, kugira ngo na w’ adashukwa.” Mu yandi magambo, inama umusaza atanga zigomba kuba zihuje n’ibyo na we ubwe abamo intangarugero. Ibyo bihuje n’amabwiriza atangwa muri 2 Timoteo 2:24, 25 no muri Tito 1:9. Ni koko, abatanga ibihano cyangwa abakosora abandi bagomba kugira amakenga cyane kugira ngo batagera ubwo bakagatiza na rimwe. Bagomba guhora bicisha bugufi, bagwa neza, ariko kandi ntibadohoke mu gushikama ku Ijambo ry’Imana. Bagomba kuba abantu bazi gutega amatwi nta kubogama, bakaruhura abarushye n’abaremerewe.—Gereranya na Matayo 11:28-30.
Tugandukire Abategetsi Bakuru
11. Ni iki Abakristo basabwa mu mishyikirano yabo n’abategetsi b’isi?
11 Kuganduka kurangwamo kubaha Imana binadusaba kumvira abategetsi b’isi. Mu Baroma 13:1, MN, tugirwa inama igira iti “Buri bugingo bwose nibugandukire abategetsi bakuru, kuko nta butegetsi buriho atari ku bw’Imana; abategetsi bariho bari mu nzego zabo bashyizwemo n’Imana.” Mu byo dusabwa muri ayo magambo, harimo no kubahiriza amategeko y’umuhanda kandi tukariha imisoro n’amahoro nta kuriganya, nk’uko bigaragazwa n’intumwa Paulo mu Baroma 13:7.
12. Ni mu buhe buryo kugandukira Kaisari kwacu gufite aho kugarukira?
12 Ariko kandi, birumvikana neza ko uko kugandukira Kaisari kose kugomba kugira aho kugarukira. Tugomba guhora tuzirikana ihame rya Yesu Kristo rivugwa muri Matayo 22:21, rigira riti “Ibya Kaisari mubihe Kaisari, iby’ Imana mubih’ Imana.” Bibiliya yitwa Oxford NIV [New International Version] Scofield Study Bible itanga ubusobanuro ahagana hasi ku ipaji ku byerekeye umurongo wo mu Baroma 13:1 igira iti “Ibyo ntibishaka kuvuga ko umuntu agomba kumvira amategeko ashyigikira ubwiyandarike cyangwa arwanya Ubukristo. Iyo bimeze bityo, aba agomba kumvira Imana kuruta abantu (Ibyakozwe 5:29; cp. Dan. 3:16-18; 6:10ff).”
Kuganduka Kurangwamo Kubaha Imana mu Muryango
13. Abagize umuryango basabwa iki kugira ngo bagaragaze ukuganduka kurangwamo kubaha Imana mu muryango wabo?
13 Mu muryango, umubyeyi w’umugabo ni we mutware. Ibyo bisaba abagore kumvira inama itangwa mu Befeso 5:22, 23, igira iti “Bagore, mugandukir’ abagabo banyu, nk’uko mugandukir’ Umwami wacu; kuk’ umugab’ ari we mutwe w’umugore we, nk’uko Kristo ar’ umutwe w’Itorero.”a Na ho ku byerekeye abana, nta bwo bakora ibyo bishakiye, ahubwo bagaragaza ukuganduka kurangwamo kubaha Imana bumvira ababyeyi babo bombi, nk’uko Paulo abisobanura mu Befeso 6:1-3 agira ati “Bana, mujye mwumvir’ ababyeyi banyu mu Mwami wacu, kukw ari byo bibakwiriye. Wubahe so na nyoko: (iryo ni ryo tegeko rya mbere ririmw isezerano,) kugira ng’ ubon’ amahoro, uramire mw isi.”
14. Ukuganduka kurangwamo kubaha Imana gusaba iki abayobora imiryango?
14 Birumvikana ariko ko abagore n’abana bazarushaho kubangukirwa no kugaragaza kuganduka kurangwamo kubaha Imana nk’uko, mu gihe ababyeyi b’abagabo na bo ubwabo bazaba bagaragaza kuganduka kurangwamo kubaha Imana. Ibyo babigeraho iyo bakoresha ubutware bahuje n’amahame ya Bibiliya, urugero nk’ari mu Befeso 5:28, 29 na 6:4 hagira hati “Abagabo bakwiriye gukund’ abagore babo nk’imibiri yabo. Ūkund’ umugore we aba yikunda: kukw ari nta muntu wakwang’ umubiri we, ahubgo yawugaburira, akawukuyakuya, nk’uko Kristo abigirir’ Itorero.” “Namwe base, ntimugasharirir’ abana banyu, ahubgo mubarere, mubahana mubīgish’ iby’Umwami wacu [Yehova, MN ].”
Ubufasha mu Kugaragaza Ukuganduka Kurangwamo Kubaha Imana
15. Ni iyihe mbuto y’umwuka izadufasha mu kugaragaza ukuganduka kurangwamo kubaha Imana?
15 Ni iki kizadufasha kugaragaza ukuganduka kurangwmo kubaha Imana? Mbere na mbere, ni urukundo rutarangwamo ubwikunde—urukundo dukunda Yehova Imana n’abo yahaye inshingano yo kutuyobora. Muri 1 Yohana 5:3 tubwiriwa ngo ‘Gukunda Imana ni uku, ni uko twitondera amategeko yayo: kandi amategeko yayo ntarushya.’ Yesu yavuze ibisa n’ibyo muri Yohana 14:15 agira ati “Ni munkunda, muzitonder’ amategeko yanjye.” Mu by’ukuri, urukundo—ari na rwo mbuto y’ingenzi kurusha izindi mu mbuto z’umwuka—ruzatuma dushobora guha agaciro ibyo Yehova yadukoreye byose, bityo runadufashe mu kugaragaza ukuganduka kurangwamo kubaha Imana.—Abagalatia 5:22.
16. Ni gute ugutinya kurangwamo kubaha Imana gushobora kudufasha mu kugaragaza ukuganduka kurangwamo kubaha Imana?
16 Icya kabiri, ni ugutinya kurangwamo kubaha Imana. Gutinya kubabaza Yehova Imana bizadufasha, kubera ko ari “ukwang’ ibibi” (Imigani 8:13). Nta gushidikanya ko gutinya kubabaza Yehova Imana bizatuma tutarenga ku mahame ye bitewe no gutinya abantu. Nanone kandi, bizadufasha mu kumvira inyigisho z’Imana n’ubwo twaba tugomba guhangana n’ingorane zimeze zite. Byongeye kandi, bizaturinda kugwa mu moshya cyangwa kuganzwa na kamere yacu ibogamiye ku bibi. Ibyanditswe bigaragaza ko gutinya Yehova ari byo byatumye Aburahamu agerageza gutanga umwana we yakundaga, Isaka, ho igitambo, kandi gutinya kubabaza Yehova ni byo byatumye Yozefu ashobora kunanira ibishuko by’umugore wa Potifari wamwoshyaga gusambana na we.—Itangiriro 22:12; 39:9.
17. Ni uruhe ruhare ukwizera gufite mu kugaragaza ukuganduka kwacu kurangwamo kubaha Imana?
17 Ubufasha bwa gatatu ni ukwizera Yehova Imana. Ukwizera kuzatuma dushobora kumvira inama itangwa mu Migani 3:5, 6, igira iti “Wiringir’ Uwiteka [Yehova, MN ], n’umutima wawe wose, wē kwishingikiraza ku buhanga bgawe; uhor’ umwemera mu migendere yawe yose, na w’ azajy’akuyobor’ inzir’ unyuramo.” Mu buryo bwihariye, ukwizera kuzadufasha mu gihe twaba tubona ko tubabazwa tuzira akarengane, cyangwa se twumva ko tuvutswa uburenganzira bwacu tuzira ubwoko bwacu cyangwa igihugu dukomokamo, cyangwa se ubwumvikane buke. Nanone kandi, hari bamwe bashobora kumva ko birengagijwe mu gihe baba badahawe inshingano yo kuba abasaza cyangwa abakozi b’imirimo. Niba dufite ukwizera, tuzategereza ko Yehova ashyira ibintu mu nzira zabyo mu gihe yagennye. Hagati aho, wenda bizadusaba kwihingamo imbuto zo kwihangana no kwiyumanganya.—Amaganya 3:26.
18. Ni ubuhe bufasha bwa kane bushobora kutwunganira mu kugaragaza ukuganduka kurangwamo kubaha Imana?
18 Ubufasha bwa kane ni ukwicisha bugufi. Umuntu wicisha bugufi ntagira ingorane zo kugaragaza ukuganduka kurangwamo kubaha Imana, bitewe n’uko ‘yicisha bugufi mu mutima, yibwira ko bagenzi be bamuruta.’ Umuntu wicisha bugufi yifuza kwitwara nk’ “uworoheje” (Abafilipi 2:2-4; Luka 9:48). Ariko kandi, umwibone ntashaka kuganduka, ahubwo ibyo biramurakaza. Hari abavuga ko umwibone yahitamo ibisingizo byamuhitana aho guhitamo ibinegu bishobora kumukiza.
19. Ni uruhe rugero rwiza rwo kwicisha bugufi rwatanzwe n’uwari perezida wa Sosayiti Watch Tower hambere?
19 Urugero rwiza rwo kugaragaza umuco wo kwicisha bugufi no kuganduka kurangwamo kubaha Imana kongeye kugaragazwa na Joseph Rutherford, perezida wa kabiri wa Watch Tower Bible and Tract Society. Ubwo Hitileri yacaga umurimo w’Abahamya ba Yehova mu Budage, abavandimwe baramwandikiye bamubaza icyo bagombaga gukora bitewe n’uko bari babujijwe guterana no gukora umurimo wo kubwiriza. Ibyo yabibwiye abagize umuryango wa Beteli kandi aberurira nta buryarya ko atazi icyo yabwira abo bavandimwe bo mu Budage, cyane cyane ku bihereranye n’ibyemezo bikomeye bari bafatiwe. Yavuze ko uwo ari we wese waba azi icyo yababwira, ko yakwishimira kucyumva. Mbega umutima wo kwicisha bugufi!b
Inyungu Zibonerwa mu Kugaragaza Ukuganduka Kurangwamo Kubaha Imana
20. Ni izihe nyungu zibonerwa mu kugaragaza ukuganduka kurangwamo kubaha Imana?
20 Ni izihe nyungu zibonerwa mu kuganduka kurangwmo kubaha Imana? Hari abashobora kwibaza batyo, kandi rero, ibyo bifite ishingiro. Mu by’ukuri, izo nyungu ni nyinshi. Ntitugerwaho n’imihangayiko no kwiheba bigera ku bantu barangwaho umutima wo kwigenga. Tugirana imishyikirano myiza na Yehova Imana. Tugira incuti nziza dushyikirana na zo z’abavandimwe bacu b’Abakristo. Ikindi kandi, kuba twubahiriza amategeko biturinda kugerwaho n’ingorane z’ubusa zaturuka ku bategetsi b’iyi si. Nanone kandi, tugira imibereho y’ibyishimo mu muryango, hagati y’abagabo n’abagore, no hagati y’abana n’ababyeyi. Byongeye kandi, mu gukomeza kugaragaza ukuganduka kurangwamo kubaha Imana, tuba dukurikiza inama itangwa mu Migani 27:11 igira iti “Mwana wanjye, gir’ ubgenge, kand’ unezez’ umutima wanjye; kugira ngo mbon’ uko nsubiz’ untutse.”
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Umupayiniya umwe yigeze kuratira umupayiniya w’umuseribateri ibihereranye n’ukuntu umugore we amugandukira n’ukuntu amushyigikira mu rukundo. Uwo mupayiniya w’umuseribateri yatekereje ko iyo ncuti ye yagombye kuba yanamubwiye indi mico y’umugore we. Ariko, nyuma y’imyaka runaka, ubwo uwo mupayiniya w’umuseribateri na we yari amaze kurongora, ni bwo yasobanukiwe ukuntu ubufasha burangwamo urukundo bw’umugore ari ubw’ingenzi kugira ngo ugushyingirwa kurangwemo ibyishimo.
b Nyuma yo gusenga cyane no kwiga Ijambo ry’Imana, Joseph Rutherford yasobanukiwe neza icyo yari gusubiza abo bavandimwe bo mu Budage. Kubabwira icyo bagombaga gukora n’icyo batagombaga gukora, si we byarebaga. Bari bafite Ijambo ry’Imana ryabasobanuriraga neza icyo bagombaga gukora ku bihereranye no guteranira hamwe no kubwiriza. Bityo rero, abo bavandimwe bo mu Budage batangiye gukorera mu ibanga, ari na ko bakomeza kumvira amategeko ya Yehova ahereranye no guteranira hamwe no guhamya izina rye n’Ubwami bwe.
Ibibazo by’Isubiramo
◻ Ni abahe bantu Yehova yakoresheje bameze nk’imiyoboro yo gushyikirana n’abandi bantu, kandi abagaragu be basabwaga iki
◻ Ni mu yihe mimerere itandukanye dushobora kugaragarizamo ukuganduka kurangwamo kubaha Imana?
◻ Ni iyihe mico izadufasha mu kugaragaza ukuganduka kurangwamo kubaha Imana?
◻ Ni izihe nyungu zibonerwa mu kuganduka kurangwamo kubaha Imana?