Ukuganduka Kurangwamo Kubaha Imana—Kuki Kandi Kuri Nde?
“Uwiteka [Yehova, MN ] , nzi kw inzira y’umuntu itaba muri we; ntibiri mu munt’ ugenda kwitunganiriz’ intambge ze.”—YEREMIA 10:23.
1. Ni ubuhe buryo bwo kwigenga bwishimirwa na benshi?
IMWE mu nyandiko zanditswe n’abantu zamamaye kurusha izindi mu mateka, ni Itangazo ry’Ubwigenge bw’ibihugu 13 byo muri Amerika y’Epfo byari mu bukoronize bw’Abongereza, ubwo mu kinyejana cya 18 byipakururaga icyo gihugu cy’Ubwongereza cyari kibikoronije. Byashakaga umudendezo, kandi rero, ubwigenge bwo kutongera gutegekwa n’ibihugu by’amahanga bwari kuzana n’uwo mudendezo. Ubwigenge mu bya giporitiki no mu by’ubukungu bushobora kuzana ibyiza byinshi. Mu gihe cya vuba aha, ibihugu bimwe byo mu Burayi bw’i Burasirazuba byabonye ubwigenge mu bya giporitiki. Nyamara kandi, ntitwabura kuvuga ko ubwo bwigenge bwazanye ingorane nyinshi zikomeye.
2, 3. (a) Ni ubuhe buryo bwo kwigenga budakwiriye kwifuzwa? (b) Ni gute uko kuri kwagaragajwe kera?
2 N’ubwo ubwigenge bw’uburyo bunyuranye bwaba bwifuzwa mu rugero rungana rute, hari uburyo bumwe bwo kwigenga budakwiriye kwifuzwa. Ubwo bwigenge ni ubuhe? Ni ubwigenge bwo kutisunga Umuremyi w’umuntu, ari we Yehova Imana. Ubwo bwigenge si umugisha, ahubwo ni umuvumo. Kubera iki? Ni ukubera ko umuntu ataremanywe ubushobozi bwo kwigenga atisunze Umuremyi we, nk’uko bigaragazwa neza n’amagambo yavuzwe haruguru y’umuhanuzi Yeremiya. Mu yandi magambo, umuntu yaremewe kujya agandukira Umuremyi we. Kugandukira Umuremyi wacu, ni ukumwumvira.
3 Uko kuri kwagaragarijwe ku mugabo n’umugore ba mbere, ubwo Yehova yabahaga itegeko riri mu Itangiriro 2:16, 17 rigira riti “Ku giti cyose cyo mur’iyo ngobyi ujy’ury’ imbuto zacyo, uk’ ushaka; arikw igiti cy’ubgenge bumenyesh’ icyiza n’ikibi ntuzakiryeho: kuk’ umunsi wakiriyeho, no gupf’ uzapfa.” Kuba Adamu yaranze kugandukira Umuremyi we, byatumye we n’abamukomotseho bose bagerwaho n’icyaha, imibabaro n’urupfu.—Itangiriro 3:19; Abaroma 5:12.
4, 5. (a) Kuba abantu baranze kugandukira Imana byagize izihe ngaruka? (b) Ni irihe tegeko rihereranye n’imyifatire tudashobora kwirengagiza ngo bibure kugira icyo bidutwara?
4 Kuba abantu banga kugandukira Imana, ni ubupfu kandi bigira ingaruka mbi ku byerekeye umuco. Ibyo byatumye ubwicamategeko, ubwicanyi, urugomo n’ubusambanyi bugendana n’indwara zandurira mu myanya ndangagitsina byiyongera mu isi. Kandi se, ubuzererezi buri mu rubyiruko muri iki gihe, si bwo ahanini butuma urubyiruko rwanga kugandukira Imana, kutumvira ababyeyi no kudakurikiza amategeko? Uwo mwuka wo kwigenga ugaragarira ku myambarire itangaje kandi igayitse irangwa ku bantu benshi no ku mvugo ikocamye bakoresha.
5 Ariko kandi, nta wushobora guhunga ingaruka ziterwa no kutubahiriza itegeko ry’Imana ridahinduka rihereranye n’imyifatire, rigira riti “Ntimuyobe: Imana ntinegurizw’ izuru; kukw iby’ umunt’ abiba, ari by’ azasarura. Ūbibir’ umubiri we, mur’uwo mubiri azasaruramo kubora.”—Abagalatia 6:7, 8.
6, 7. Ni uwuhe muzi wo kwanga kuganduka, kandi ni izihe ngero zibigaragaza?
6 Umuzi w’uko kwanga kuganduka kwiganje hose ni uwuhe? Mu magambo yoroheje, twavuga ko ari ubwikunde n’ubwibone. Iyo ni yo mpamvu yatumye umugore wa mbere Eva yemera gushukwa n’inzoka maze akarya imbuto yabuzanyijwe. Iyo aza kwiyoroshya kandi akicisha bugufi, icyifuzo cyo kuba nk’Imana—akajya yihitiramo icyiza n’ikibi—nticyari kumwoshya. Iyo aza kutagira ubwikunde, ntiyari kwifuza icyo Umuremyi we, Yehova Imana, yari yarabuzanije mu buryo bweruye.—Itangiriro 2:16, 17.
7 Nyuma y’igihe gito Adamu na Eva baguye mu cyaha, ubwibone no kwikunda byatumye Kaini yica umuvandimwe we Abeli. Nanone kandi, ubwikunde bwatumye abamarayika bamwe bakora ibintu birangwamo umwuka wo kwigenga, bareka ubuturo bwabo kandi bambara umubiri wa kimuntu kugira ngo babone uko bahaza irari ryabo. Ubwibone n’ubwikunde ni byo byari byihishe inyuma y’amatwara ya Nimurodi, kandi kuva icyo gihe byagiye birangwa ku bayobozi benshi b’iyi si.—Itangiriro 3:6, 7; 4:6-8; 1 Yohana 3:12; Yuda 6.
Kuki Tugomba Kugandukira Yehova Imana
8-11. Ni izihe mpamvu enye zikomeye zikwiriye gutuma tugaragaza ukuganduka kurangwamo kubaha Imana?
8 Kuki tugomba kugandukira Umuremyi wacu, Yehova Imana? Mbere na mbere ni ukubera ko ari Umutegetsi w’Ikirenga w’ibyaremye byose. Ubutware bwose ni ubwe, kandi arabikwiriye. Ni Umucamanza wacu, Nyir’ugutanga amategeko kandi akaba n’Umwami (Yesaya 33:22). Kandi yanditsweho amagambo agira ati “Nta cyaremwe kitagaragar’ imbere yayo, ahubgo byose bitwikuruwe nk’ibyambay’ ubusa mu maso y’Izatubaz’ ibyo twakoze.”—Abaheburayo 4:13.
9 Byongeye kandi, ubwo Umuremyi wacu ari usumba byose, nta wamurwanya maze ngo agire icyo ageraho; nta wushobora kwirengagiza itegeko rye ryo kumugandukira. Byatebuka cyangwa se byatinda, amaherezo abanga kumugandukira bazagerwaho n’amakuba nk’uko byagendekeye Farao wo mu gihe cya kera, kimwe n’uko bizagendekera Satani Umwanzi mu gihe cyagenwe n’Imana.—Zaburi 136:1, 11-15; Ibyahishuwe 11:17; 20:10, 14.
10 Kugandukira Umuremyi ni itegeko ku biremwa bifite ubwenge byose kuko byaremewe kumukorera. Mu Byahishuwe 4:11 hagira hati “Mwami [Yehova, MN ] wacu, Mana yacu, ukwiriye guhabg’ icyubahiro no guhimbazwa n’ubutware koko, kukw ari wowe waremye byose. Igituma biriho, kand’ icyatumye biremwa, n’ uko wabishatse.” Ni Umubumbyi Mukuru, kandi abumba inzabya za kimuntu kugira ngo zikore ibihuje n’umugambi we.—Yesaya 29:16; 64:8.
11 Ntitugomba kwibagirwa ko Umuremyi wacu ari nyir’ubwenge bwose, bityo akaba azi icyatunogera (Abaroma 11:33). Amategeko ye ‘atuzanira ibyiza’ (Gutegeka kwa Kabiri 10:12, 13). Ikirenze ibyo byose, ni uko ‘Imana ari urukundo,’ bityo rero ikaba idushakira ibyiza gusa. Mbega ukuntu dufite impamvu nyinshi kandi zidahinyuka zituma tugomba kugandukira Umuremyi wacu, Yehova Imana!—1 Yohana 4:8.
Yesu Kristo Ni Urugero Rutunganye ku Bihereranye no Kuganduka Kurangwamo Kubaha Imana
12, 13. (a) Ni gute Yesu Kristo yagaragaje ukuganduka kurangwamo kubaha Imana? (b) Ni ayahe magambo ya Yesu agaragaza ukuganduka kwe?
12 Nta gushidikanya, Umwana w’ikinege wa Yehova, ari we Yesu Kristo, yaduhaye urugero rutunganye ku bihereranye no kuganduka kurangwamo kubaha Imana. Ibyo intumwa Paulo yabigaragaje mu Bafilipi 2:6-8 agira ati “[Yesu] uwo, nubgo yabanje kugir’ akamero k’Imana, ntiyatekereje yuko guhwana n’Imana ar’ ikintu cyo kugundirwa; ahubgo yisig’ ubusa, ajyan’ akamero k’umugaragu w’imbata, agir’ ishusho y’umuntu: kand’ amaze kubonek’ afit’ ishusho y’umuntu, yicisha bugufi [cyane], araganduka, ntiyanga no gupfa, ndets’ urupfu rwo ku . . . [giti cy’umubabaro, MN ].” Mu gihe Yesu yari hano ku isi, incuro nyinshi yavuze ko nta kintu na kimwe yakoraga kivuye ku bushake bwe; nta cyo yakoraga atisunze Se wo mu ijuru, ahubwo yahoraga amugandukira.
13 Muri Yohana 5:19, 30 dusoma ngo “Yesu arabasubiz’ ati: N’ukuri n’ukuri ndababgira yukw ari nta cy’ Umwana abasha gukor’ ubge, atabonye Se agikora: kukw ibyo Se akora byose, n’Umwana ar’ iby’ akora. Nta cyo mbasha gukor’ ubganjye: ahubg’ uko numvise, ni ko nsh’ amateka; kand’ ayo nsha n’ ay’ukuri, kuko ndakurikiz’ ibyo nkund’ ubganjye, ahubgo nkurikiz’ iby’ uwantumy’ akunda.” Mu ijoro yagambaniwemo, na bwo yasenze incuro nyinshi agira ati “Byē kub’ uko jyeweho nshaka, ahubgo bib’ uko wow’ ushaka.”—Matayo 26:39, 42, 44; reba nanone Yohana 7:28, 8:28, 42.
Ingero zo mu Gihe cya Kera z’Abagaragaje Ukuganduka Kurangwamo Kubaha Imana
14. Ni mu buhe buryo Noa yagaragaje ukuganduka kurangwamo kubaha Imana?
14 Rumwe mu ngero za mbere z’abantu bagaragaje ukuganduka kurangwamo kubaha Imana, ni urwa Noa. Yagaragaje ukuganduka kwe mu buryo butatu. Mbere na mbere, yabigaragaje aba umuntu w’indahemuka, utaragiraga icyo akemangwaho mu bantu bo mu gihe cye, kandi yagendanaga n’Imana y’ukuri (Itangiriro 6:9). Nanone, yongeye kubigaragaza yubaka inkuge. “[Y]agen[j]’ atyo: iby’ Imana yamutegetse byose ab’ari by’ akora” (Itangiriro 6:22). Hanyuma kandi, yabigaragaje atanga umuburo ku bihereranye no kuza k’Umwuzure ari “umubgiriza wo gukiranuka.”—2 Petero 2:5.
15, 16. (a) Ni uruhe rugero rwiza rwo kuganduka kurangwamo kubaha Imana rwatanzwe n’Aburahamu? (b) Ni gute Sara yagaragaje ukuganduka?
15 Aburahamu na we yabaye urugero rutangaje rwo kuganduka kurangwamo kubaha Imana. Yabigaragaje yumvira itegeko ry’Imana ryagiraga riti “Va mu gihugu cyanyu” (Itangiriro 12:1). Ni ukuvuga ko yagombaga kwivana mu bususuruke yari ari mo muri Uri (umugi utari muto rwose, nk’uko bigaragazwa n’ibyavumbuwe mu bucukumbuzi bw’ibyo mu matongo), maze akajya kuzererana amatungo mu gihugu cy’amahanga mu myaka ijana. Aburahamu yagaragaje kuganduka kurangwamo kubaha Imana mu buryo bwihariye ahangana n’ikigeragezo gikomeye, ubwo yari yiteguye gutanga umwana we Isaka ho igitambo.—Itangiriro 22:1-12.
16 Umugore wa Aburahamu, Sara, na we aduha urundi rugero rwiza ku bihereranye no kuganduka kurangwamo kubaha Imana. Nta gushidikanya, kuzerera mu gihugu cy’amahanga byarimo ingorane nyinshi, nyamara kandi nta na hamwe dusoma ko yaba yarabyitotombeye. Yatanze urugero rwiza ku bihereranye no kuganduka kurangwamo kubaha Imana mu bihe bibiri, ubwo Aburahamu yavugaga ko ari mushiki we imbere y’abategetsi b’abapagani. Muri ibyo bihe byombi, yemeye kwitanga n’ubwo ibyo byendaga kumuviramo kujyanwa mu nshoreke zabo. Ukuganduka kwe kurangwamo kubaha Imana kugaragarira mu buryo bw’uko, muri we, yitaga umugabo we, Aburahamu, “umutware we,” bityo akagaragaza ko ukuganduka kwe kwabaga kuvuye ku mutima utaryarya.—Itangiriro 12:11-20; 18:12; 20:2-18; 1 Petero 3:6.
17. Kuki twavuga ko Isaka yagaragaje ukuganduka kurangwamo kubaha Imana?
17 Nanone kandi, ntitwakwirengagiza urugero rwo kuganduka kurangwamo kubaha Imana rwatanzwe na Isaka, umwana wa Aburahamu. Inyigisho z’idini ya Kiyahudi zivuga ko Isaka yari afite imyaka 25 ubwo Yehova yategekaga se, Aburahamu, kujya kumutanga ho igitambo. Iyo Isaka aza kubishaka, aba yarashoboye kunanira se bitamugoye, kuko yari akuze amurusha imyaka ijana yose. Nyamara kandi, nta bwo yabikoze. N’ubwo Isaka yibazaga impamvu nta tungo bafite ryo kujya gutangaho igitambo, yagandukiye se yicishije bugufi ubwo yamurambikaga ku gicaniro, n’igihe yamubohaga amaguru n’amaboko kugira ngo adahura n’ikibazo icyo ari cyo cyose kidaturutse ku bushake cyo kurwanya icyo gikorwa cyangwa kugira ngo ashobore guhangana na cyo kiramutse kivutse mu gihe yari gukoresha umushyo wo guca umuhogo.—Itangiriro 22:7-9.
18. Ni gute Mose yagaragaje ukuganduka kurangwamo kubaha Imana kw’intangarugero?
18 Nyuma y’imyaka runaka, Mose na we yaje kuduha urugero rwiza ku bihereranye no kuganduka kurangwamo kubaha Imana. Ibyo rwose bigaragazwa n’uko yavuzweho kuba yari “umugwaneza [uwicisha bugufi, MN ], urush’ abantu bo mw isi bose” (Kubara 12:3). Yubahirije amategeko ya Yehova, amwumvira, mu gihe cy’imyaka 40 ari mu butayu, n’ubwo yayoboraga ubwoko bwari bwarigometse bugizwe n’abantu bageraga kuri miriyoni ebyiri cyangwa eshatu, ibyo na byo bikaba bigaragaza ukuganduka kwe kurangwamo kubaha Imana. Ni yo mpamvu inkuru y’ibimwerekeye ivuga ko “Mose [y]agen[j]’ atyo: uk’ Uwiteka [Yehova, MN ] yamutegetse kose, ab’ari kw akora.”—Kuva 40:16.
19. Ni mu yahe magambo Yobu yagaragarijemo ko yagandukiraga Yehova?
19 Yobu na we ni undi muntu utangaje wadusigiye urugero ruhebuje ku bihereranye no kuganduka kurangwamo kubaha Imana. Yehova amaze kwemerera Satani gutsemba ubutunzi bwa Yobu bwose, kwica abana no kumuteza “ibishyute bibi bihera mu bgoro bg’ibirenge bi[ka]geza mu gitwariro,” umugore we yaramubwiye ati “Mbese n’ubu uracyakomeje gukiranuka kwawe? Ihakan’ Imana, wipfire.” Ariko kandi, Yobu yagaragaje ukuganduka kurangwamo kubaha Imana amusubiza ati “Uvuze nk’umwe wo mu bagore b’abapfapfa. Mbese ye, twahabg’ ibyiza mu kuboko kw’Imana, tukanga guhabg’ ibibi?” (Yobu 2:7-10). Umutima nk’uwo yanawugaragarije mu magambo ye avugwa muri Yobu 13:15, agira ati “Naho yanyica, napfa nyiringira.” N’ubwo mu by’ukuri Yobu yahataniye cyane kugaragaza ko yari umwere, ntidukwiriye kwirengagiza ko amaherezo Yehova yaje kubwira umwe mu ngirwabahoza be ati “Uburakari bganjye burakubyukiye, wowe na bagenzi bawe babiri; kuko mutavuz’ ibyanjye bitunganye, nkuk’ umugaragu wanjye Yobu yagenje.” Nta gushidikanya, Yobu yadusigiye urugero rwiza rwo kuganduka kurangwamo kubaha Imana.—Yobu 42:7.
20. Ni mu buhe buryo Dawidi yagaragaje ukuganduka kurangwamo kubaha Imana?
20 Urundi rugero rumwe twavuga rwo mu Byanditswe bya Giheburayo, ni urwa Dawidi. Mu gihe umwami Sauli yamuhigaga nk’uhiga inyamaswa, yabonye uburyo bubiri bwo gukemura burundu icyo kibazo cyamubuzaga amahwemo yica Sauli. Nyamara kandi, kuganduka kwe kurangwamo kubaha Imana kwatumye atabikora. Amagambo ye avugwa muri 1 Samweli 24:6, agira ati “Uwiteka [Yehova, MN ] andinde kugenza nty’ umwami wanjye, Uwiteka [Yehova, MN ] yimikishij’ amavuta, ngahangara kumuramburirah’ ukuboka kwanjye, kand’ ari w’ Uwiteka [Yehova, MN ] yimikishij’ amavuta.” (Reba nanone 1 Samweli 26:9-11.) Nanone kandi, yagaragaje ukuganduka kwe kurangwamo kubaha Imana yemera guhanwa mu gihe yakoraga amakosa cyangwa ibyaha.—2 Samweli 12:13; 24:17; 1 Ngoma 15:13.
Urugero rwa Paulo rwo Kubaha Imana
21-23. Ni mu buhe buryo bunyuranye intumwa Paulo yagaragarijemo ukuganduka kurangwamo kubaha Imana?
21 Mu Byanditswe bya Kigiriki bya Gikristo, tubonamo urugero rutangaje rwo kuganduka kurangwamo kubaha Imana rw’intumwa Paulo. Yigannye Shebuja, Yesu Kristo, muri ibyo no mu bindi bice byose by’umurimo we wo kuba intumwa (1 Abakorinto 11:1). N’ubwo Yehova Imana yakoresheje Paulo mu buryo butangaje kurusha izindi ntumwa zose, nta na rimwe iyo ntumwa yigeze irangwaho umutima wo kwigenga mu mikorere yayo. Luka atubwira ko ubwo havukaga ikibazo cyo kumenya niba Abanyamahanga bahindukiriye [Ubukristo] baragombaga gukebwa, “[abavandimwe bo muri Antiokia] bahu[j]’ inama yo gutuma Paulo na Barnaba n’abandi muri bo kujy’ i Yerusalemu ku ntumwa n’abakuru, kugira ngo bajy’ inama y’izo mpaka.”—Ibyakozwe 15:2.
22 Ku byerekeye umurimo wa Paulo w’ubumisiyonari, dusoma mu Bagalatia 2:9, ngo “Bamaze kumeny’ ubuntu nahawe (abo mvuga ni Yakobo na Kefa na Yohana, abashimwa kw ar’ inkingi) badusezeranira, jyewe na Barnaba, ko bazafatanya natwe, babihamirishije gukorana mu ntoke, ngo twebge tujye mu banyamahanga, na bo bajye mu bakebge.” Nta bwo Paulo yari nyamwigendaho mu migirire ye, ahubwo yasabaga inama.
23 Mu gihe Paulo yari i Yerusalemu bwa nyuma, na bwo yemeye inama yahawe n’abasaza yo kujya mu rusengero kandi akora imihango yasabwaga n’Amategeko kugira ngo abantu babone ko atari umuhakanyi ku byerekeye Amategeko ya Mose. None se ko gukora ibyo bisa n’aho byatumye ibintu birangira nabi, kubera ko imbaga y’abantu yamuhagurukiye, twavuga ko kuba yaragandukiye abo basaza byari ugukosa? Oya rwose, nk’uko bigaragazwa n’amagambo dusoma mu Byakozwe 23:11, agira ati “Mw ijoro ry’uwo munsi, Umwami Yesu amuhagarar’ i ruhande, aramubgir’ ati: Humura; uko wampamirij’ i Yerusalemu, ni k’ ukwiriye kumpamiriza n’i Roma.”
24. Ni ibihe bice bindi bihereranye no kuganduka bizasuzumwa mu cyigisho gikurikira?
24 Mu by’ukuri, Ibyanditswe biduha impamvu zikomeye zituma tugomba kuganduka, kandi biduha ingero zitangaje z’abantu bagaragaje ukuganduka nk’uko. Mu cyigisho gikurikira, tuzasuzuma ibice binyuranye dushobora kugandukiramo Yehova Imana, inama zabidufashamo n’ingororano bishobora kuduhesha.
Ni Gute Wasubiza?
◻ Ni ubuhe buryo bwo kwigenga budakwiriye kwifuzwa?
◻ Ni uwuhe muzi wo kwanga kuganduka?
◻ Ni izihe mpamvu zituma tugomba kugandukira Yehova?
◻ Ni izihe ngero nziza zo kuganduka kurangwamo kubaha Imana zitangwa n’Ibyanditswe?