ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w93 1/11 pp. 8-13
  • Kwihingamo kamere nshya mu muryango

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kwihingamo kamere nshya mu muryango
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1993
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Guhangana n’Imihangayiko yo mu Mibanire y’Abashakanye
  • Twongere Imbaraga
  • Ingero z’Imyifatire Ihabanye
  • Dukomeze Umurunga w’Ugushyingiranwa
  • No muri iki gihe abantu bashobora kugira ishyingiranwa ryiza
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
  • Mukomeze “umugozi w’inyabutatu” mu ishyingiranwa ryanyu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Nyuma y’ubukwe
    Uko Waguma mu Rukundo rw’Imana
  • Nimuhe Imana umwanya mu mubano w’ishyingirwa wanyu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1982
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1993
w93 1/11 pp. 8-13

Kwihingamo kamere nshya mu muryango

“Mugahinduka bashya mu mwuka w’ubwenge bwanyu, mukambara umuntu mushya [kamere nshya, MN ].”​—⁠ABEFESO 4:​23, 24.

1. Kuki gushyingiranwa bitagomba gufatwa mu buryo bujenjetse?

GUSHYINGIRWA ni imwe mu ntambwe zikomeye kurusha izindi umuntu atera mu buzima, bityo rero bikaba bitagomba gufatwa mu buryo bujenjetse. Kubera iki? Kubera ko ibyo bituma umuntu yiyemeza kubana n’undi mu buzima bwe bwose. Ni ukuvuga ko umuntu yiyemeza gusangira n’undi imibereho ye yose. Kugira ngo ibyo bigire urufatiro rukomeye, ni ngombwa ko umuntu aba akuze mu bitekerezo. Nanone kandi, ibyo bisaba imbaraga itera [umuntu] umwete mu buryo bwiza ‘ihindura umwuka w’ubwenge, bityo akambara umuntu mushya.’​—⁠Abefeso 4:​23, 24; gereranya n’Itangiriro 24:​10-58; Matayo 19:​5, 6.

2, 3. (a) Ni iki gikenewe kugira ngo umuntu ahitemo uwo azashyingiranwa na we mu bwenge? (b) Gushyingiranwa gukubiyemo iki?

2 Hari impamvu nziza zituma tudakwiriye guhubukira ibyo gushyingirwa, dusunitswe n’irari ryinshi ry’umubiri. Kugira ngo umuntu abe akuze mu gihagararo no mu bitekerezo, bisaba igihe. Nanone kandi, uko igihe gihita ni na ko umuntu agenda agira akamenyero mu bintu hamwe n’ubumenyi, ari na byo bishobora kuba urufatiro rwo kugira ubushishozi buhamye. Ubwo ni bwo umuntu aba afite amahirwe menshi yo kubona uwo azashyingiranwa na we ukwiriye. Umugani umwe w’Abahisipaniya uvuga ko “kwigumira mu buseribateri biruta kugira urushako rubi.”​—⁠Imigani 21:​9; Umubwiriza 5:⁠2.

3 Uko bigaragara, guhitamo umuntu ukwiriye wo gushyingiranwa na we ni iby’ingenzi kugira ngo abashakanye bazashobore kubana neza. Ku bw’ibyo rero, Umukristo agomba gushyira mu bikorwa amabwiriza ya Bibiliya, aho kureshywa n’igihagararo, gutwarwa n’ibyiyumvo bikocamye cyangwa urukundo rw’agahararo. Igikorwa cyo gushyingiranwa kirenze ibyo guhuza imibiri ibiri. Gushyingiranwa ni uguhuza abantu babiri, imiryango ibiri n’ibyiciro bibiri by’amashuri yizwe, wenda n’imico ibiri n’indimi ebyiri. Nta gushidikanya ko guhuza abantu babiri mu ishyingirwa bisaba gukoresha neza ururimi; kuko ubwo bushobozi bwo kuvuga bushobora gutuma dusenya cyangwa tukubaka. Nanone kandi, ibyo byose bitugaragariza ubwenge burangwa mu nama ya Pawulo yo ‘gushaka uri mu Mwami’ gusa, ni ukuvuga uwo duhuje kwizera.​—⁠1 Abakorinto 7:​39; Itangiriro 24:​1-4; Imigani 12:​18; 16:⁠24.

Guhangana n’Imihangayiko yo mu Mibanire y’Abashakanye

4. Kuki rimwe na rimwe mu miryango havuka intugunda n’imihangayiko?

4 N’ubwo kandi [ugushyingiranwa] kwaba gufite urufatiro rwiza, habaho ibihe by’intugunda, ibigeragezo n’imihangayiko. Ibyo ni ibisanzwe kuri buri muntu wese, yaba yarashatse cyangwa atarashatse. Ibibazo by’ubukungu n’iby’ubuzima bishobora gutera imihangayiko mu mibanire y’abantu abo ari bo bose. Imihindukire y’ibyiyumvo by’umubiri ishobora gutuma intugunda zivuka no mu miryango ibanye neza. Byongeye kandi, nta muntu n’umwe ushobora gutegeka ururimi rwe mu buryo butunganye, nk’uko Yakobo yabivuze agira ati “kuko twese ducumura muri byinshi. Umuntu wese udacumura mu byo avuga, aba ari umuntu utunganye rwose; yabasha no gutegeka umubiri we wose. . . . Ururimi na rwo ni ko ruri: ni urugingo ruto, rukirarira ibikomeye.”​—⁠Yakobo 3:​2, 5.

5, 6. (a) Mu gihe havutse ikibazo cy’ubwumvikane buke, ni iki kiba gikenewe? (b) Ni iki cyakorwa kugira ngo ibigoramye bigororwe?

5 Mu gihe mu muryango havutse impagarara, ni gute umuntu ashobora guhangana n’iyo mimerere? Ni gute dushobora gutuma ubwumvikane buke butavamo intonganya kandi ngo intonganya zitume imishyikirano ihagarara? Aha ni ho imbaraga ikoresha ubwenge bwacu igira uruhare. Iyo mbaraga ikoresha ubwenge bwacu ishobora kutugiraho ingaruka nziza cyangwa mbi, ishobora kutwubaka cyangwa se ikaba yaduhenebereza iyobowe n’irari ry’umubiri. Mu gihe iyo mbaraga izaba ari iyubaka, nyirayo azihatira kugorora ibigoramye no gutuma ugushyingiranwa kwe kugenda neza. Intonganya n’ubwumvikane buke nta bwo byagombye gutanya abashakanye. Gukurikiza inama zitangwa na Bibiliya bishobora guhosha amakimbirane maze hakongera kubaho ubwubahane no kumvikana.​—⁠Abaroma 14:​19; Abefeso 4:​23, 26, 27.

6 Mu mimerere nk’iyo, amagambo ya Pawulo akurikira, arakwiriye rwose: “Nk’uko bikwiriye intore z’Imana zera kandi zikundwa, mwambare umutima w’imbabazi, n’ineza, no kwicisha bugufi, n’ubugwaneza, no kwihangana; mwihanganirana, kandi mubabarirana ibyaha, uko umuntu agize icyo apfa n’undi. Nk’uko Umwami wacu yababariye, abe ari ko namwe mubabarirana. Ariko ibigeretse kuri ibyo byose, mwambare urukundo, kuko ari rwo murunga wo gutungana rwose.”​—⁠Abakolosayi 3:​12-14.

7. Abashakanye bamwe na bamwe bashobora kuba bafite ikihe kibazo mu mibanire yabo?

7 Gusoma uwo murongo biroroshye, ariko kandi mu mihangayiko y’ubuzima bw’iki gihe, nta bwo buri gihe kuwushyira mu bikorwa biba byoroshye. Ariko se, ni iyihe mpamvu y’ibanze ishobora kubitera? Rimwe na rimwe, Umukristo ashobora kugira imyifatire y’uburyo bubiri atabizi. Mu gihe ari ku Nzu y’Ubwami, ari kumwe n’abavandimwe, akarangwaho kugira urugwiro no kwita ku bandi. Hanyuma, mu gihe atashye asubiye mu mibereho isanzwe yo mu rugo, akaba yakwibagirwa imyifatire ye yo mu buryo bw’umwuka. Ugasanga “umugore” n’ “umugabo” batajya imbizi. Maze, nko mu gihe umwe muri bo yaba afite ikimuhangayikishije, undi akaba yamubwira ibintu bitubaka atashobora kuvuga ari mu Nzu y’Ubwami. Biba byagenze bite? Ubukristo buba buyoyotse mu gihe runaka. Uwo mugaragu w’Imana aba yibagiwe ko mu gihe ari imuhira aba akiri umuvandimwe (cyangwa mushiki wacu). Imbaraga ikoresha ubwenge bwe iba yabaye mbi aho kuba iyubaka.​—⁠Yakobo 1:​22-25.

8. Mu gihe imbaraga ikoresha ubwenge ari mbi, bishobora kugira izihe ngaruka?

8 Ibyo bigira izihe ngaruka? Umugabo ashobora kureka ‘kubana n’umugore we, yerekana ubwenge mu byo amugirira, [amwubaha] kuko ameze nk’urwabya rudahwanije na we gukomera.’ Umugore na we ashobora kutongera kubaha umugabo we; “ubugwaneza n’amahoro” bye byayoyotse. Imbaraga ikoresha ubwenge iba yahindutse iy’umubiri aho kuba iy’umwuka. “Ubwenge bwa kamere” buba bwahawe intebe. None se, ni iki cyakorwa kugira ngo iyo mbaraga isunika ibyiyumvo by’umuntu ikomeze kuba iy’umwuka kandi nziza? Tugomba gukaza umurego mu by’umwuka.​—⁠1 Petero 3:​1-4, 7; Abakolosayi 2:⁠18.

Twongere Imbaraga

9. Ni ayahe mahitamo tugomba kugira mu mibereho ya buri munsi?

9 Imbaraga itera umwete, ni imimerere umuntu aba arimo mu gihe atekereza uko agomba gufata imyanzuro cyangwa kugira amahitamo. Ubuzima bugizwe n’urukurikirane rw’ibintu tugomba kugiramo amahitamo​—⁠meza cyangwa mabi, ashingiye ku bwikunde cyangwa ku rukundo rutarangwamo ubwikunde, ku myifatire myiza cyangwa ubwiyandarike. Ni iki kizadufasha mu gufata imyanzuro ikwiriye? Tuzabifashwamo n’imbaraga isunika ubwenge bwacu mu gihe yerekejwe ku gukora ubushake bwa Yehova. Umwanditsi wa Zaburi yasenze agira ati “Uwiteka, ujye unyigisha inzira y’amategeko wandikishije: kugira ngo nyitondere kugeza ku mperuka.”​—⁠Zaburi 119:​33; Ezekiyeli 18:​31; Abaroma 12:⁠2.

10. Ni gute dushobora kongera imbaraga ikoresha ubwenge bwacu mu buryo bwiza?

10 Imishyikirano ihamye tugirana na Yehova, izatuma dushobora kumushimisha no guca ukubiri n’icyitwa ikibi cyose, harimo no guhemukirana mu mibanire y’abashakanye. Abisirayeli batewe inkunga yo “gukora ibyo Uwiteka Imana ya[bo] ibona ko ari byiza bitunganye.” Ariko kandi, Imana yanabahaye inama igira iti “mwa bakunda Uwiteka mwe, mwange ibibi.” Kubera Itegeko rya karindwi ryo mu mategeko cumi ryagiraga riti “ntugasambane,” Abisirayeli bagombaga kwanga ubusambanyi. Iryo tegeko ryerekana mu buryo budasubirwaho, uko Yehova yabonaga ibyerekeye ubudahemuka mu bashakanye.​—⁠Gutegeka kwa Kabiri 12:​28; Zaburi 97:​10; Kuva 20:​14; Abalewi 20:⁠10.

11. Ni gute nanone dushobora kongera imbaraga ikoresha ubwenge bwacu?

11 Ni gute dushobora kongera imbaraga ikoresha ubwenge bwacu? Ni mu gufatana uburemere imirimo n’ibintu by’agaciro by’umwuka. Ibyo bishaka kuvuga ko tugomba guhaza ibyifuzo byacu byo kwiga Ijambo ry’Imana buri gihe kandi tukitoza kwishimana n’abandi tubwirana ibitekerezo bya Yehova n’inama ze. Ibyiyumvo byacu byimbitse byagombye kumera nk’ibyo umwanditsi wa Zaburi yagaragaje agira ati “nagushakishije umutima wanjye wose; ntukunde ko nyoba ngo ndeke ibyo wategetse. Nabikiye ijambo ryawe mu mutima wanjye, kugira ngo ntagucumuraho. Uwiteka, ujye unyigisha inzira y’amategeko wandikishije: kugira ngo nyitondere kugeza ku mperuka. Umpe ubwenge, kugira ngo nitondere amategeko yawe; nyitondereshe umutima wose.”​—⁠Zaburi 119:​10, 11, 33, 34.

12. Ni ibihe bintu bishobora gutuma twunga ubumwe mu kugaragaza umutima wari muri Kristo?

12 Kwihingamo ubwo buryo bwo kwishimira amahame akiranuka ya Yehova nta bwo bikorwa binyuriye mu kwiga Bibiliya gusa, ahubwo ni no kwifatanya buri gihe mu materaniro ya Gikristo no mu murimo wa Gikristo. Ubwo buryo bwombi bushobora guhora bwongera imbaraga ikoresha ubwenge bwacu kugira ngo buri gihe imibereho yacu itarangwamo ubwikunde, ihuze no gutekereza kwa Yesu.​—⁠Abaroma 15:⁠5; 1 Abakorinto 2:⁠16.

13. (a) Kuki isengesho ari uburyo bw’agaciro bwo kongera imbaraga ikoresha ubwenge bwacu? (b) Ni uruhe rugero Yesu yatanze kuri ibyo?

13 Ikizadufasha mu gukemura ibibazo mu muryango, ni icyo Pawulo yatsindagirije mu rwandiko yandikiye Abefeso agira ati “musengeshe [u]mwuka iteka mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga” (Abefeso 6:​18). Abagabo n’abagore bagomba gusengera hamwe. Akenshi ayo masengesho akingura imitima maze agatuma bagirana ibiganiro bizira uburyarya bivanaho inzitizi zose. Mu gihe turi mu bigeragezo no mu moshya, tugomba guhindukirira Imana mu isengesho, tukayisaba ubufasha no gukomera mu buryo bw’umwuka kugira ngo dukore ibihuje no gutekereza kwa Yesu. N’ubwo yari atunganye, yasenze Se kenshi amusaba imbaraga. Amasengesho ye yabaga avuye ku mutima kandi afite ireme. Muri iki gihe na bwo, mu gihe cy’amoshya, dushobora kubona imbaraga zo gufata imyanzuro ikwiriye twiyambaza Yehova kugira ngo adufashe mu kurwanya icyifuzo cyo kuba twaha urwaho irari ry’umubiri no gutatira isezerano ryo gushyingirwa.​—⁠Zaburi 119:​101, 102.

Ingero z’Imyifatire Ihabanye

14, 15. (a) Ni gute Yozefu yitwaye mu kigeragezo? (b) Ni iki cyafashije Yozefu mu gutsinda ikigeragezo?

14 Ni gute dushobora guhangana n’ibitwoshya? Kuri ibyo, tubona itandukaniro riri hagati y’imyifatire ya Yozefu n’iya Dawidi. Ubwo umugore wa Potifari yageragezaga ubutitsa koshyoshya Yozefu wari ufite uburanga, icyo gihe akaba ashobora kuba yari ingaragu, amaherezo yaramusubije ati “muri uru rugo nta wurundutamo, kandi nta cyo [umugabo] yasize ngo akinyime keretse wowe, kuko uri umugore we: none nabasha nte gukora icyaha gikomeye gityo, ngacumura ku Mana?”​—⁠Itangiriro 39:​6-9.

15 Ni iki cyatumye Yozefu ashobora kugira imyifatire ikwiriye mu gihe byari byoroshye kuba yagwa mu moshya? Yari afite imbaraga nyinshi zakoreshaga ubwenge bwe. Imishyikirano yari afitanye na Yehova yayifatanaga uburemere cyane. Yari azi ko nasambana n’uwo mugore wari watwawe n’irari, atari kuba acumuye ku mugabo we gusa, ahubwo ko igikabije kurushaho yari no kuba acumuye ku Mana.​—⁠Itangiriro 39:⁠12.

16. Ni gute Dawidi yitwaye mu kigeragezo?

16 Ibinyuranye n’ibyo, Dawidi we byamugendekeye bite? We yari yubatse, kandi nk’uko Amategeko yabyemeraga, yari yarashatse abagore benshi. Umugoroba umwe, ubwo yari mu ngoro ye, yaje kubona umugore wiyuhagiraga. Uwo mugore w’uburanga yari Batisheba muka Uriya. Uko bigaragara, Dawidi yagombaga kugira amahitamo​—⁠yo gukomeza kumwitegereza mu gihe irari ryarimo riza mu mutima we, cyangwa se agahindukira akareka kumureba maze agahunga ibyo bishuko. Ni iki yahisemo gukora? Yaramutumije aza mu ngoro ye maze asambana na we. Igikabije kurushaho, yicishije umugabo we.​—⁠2 Samweli 11:​2-4, 12-27.

17. Ni iki dushobora kwemeza ku bihereranye n’imimerere y’iby’umwuka Dawidi yari arimo?

17 Ni iki kitagendaga neza kuri Dawidi? Hari icyo twavana mu magambo arangwamo agahinda yaje kuvuga nyuma y’aho yicuza muri Zaburi ya 51. Yaravuze ati “Mana, undememo umutima wera: unsubizemo umutima ukomeye.” Biragaragara ko atari afite umutima uboneye kandi ushikamye mu gihe cyo koshywa kwe. Wenda ashobora kuba yari yararetse gusoma Amategeko ya Yehova, bityo bikaba ari byo byari intandaro z’intege nke yari afite mu by’umwuka. Cyangwa se ashobora kuba yararetse urwego yari arimo hamwe n’ububasha yari afite bitewe n’uko yari umwami bikayobya imitekerereze ye maze agaha urwaho ibyifuzo bibi. Nta gushidikanya, icyo gihe imbaraga ikoresha ubwenge bwe yari ibogamiye ku bwikunde no ku cyaha. Ni yo mpamvu yaje kwemera ko yari akeneye “umutima [mushya], ukomeye.”​—⁠Zaburi 51:​12 [umurongo wa 10 muri Bibiliya Yera]; Gutegeka kwa Kabiri 17:​18-20.

18. Ni iyihe nama Yesu yatanze ku bihereranye n’ubusambanyi?

18 Ingo z’Abakristo bamwe na bamwe zagiye zisenyuka bitewe n’uko umwe cyangwa se bombi mu bashakanye, birekuye bakajya mu mimerere yo gucika intege mu buryo bw’umwuka nk’iyo Umwami Dawidi yari arimo. Urugero rwe rwagombye kutubera umuburo wo kwirinda kwitegereza umugore, cyangwa umugabo, tumurarikiye, kuko amaherezo bishobora kutuganisha mu busambanyi. Yesu yagaragaje ko yari azi ibyiyumvo bya kimuntu, kuko yavuze ati “mwumvise ko byavuzwe ngo ‘Ntugasambane.’ Jyeweho ndababwira yuko umuntu wese ureba umugore akamwifuza, aba amaze gusambana na we mu mutima we.” Mu mimerere nk’iyo, imbaraga ikoresha ubwenge iba ibogamiye ku bwikunde no ku irari ry’umubiri, aho kubogamira ku by’umwuka. None se, ni iki Abakristo bashobora gukora kugira ngo birinde ubusambanyi kandi ugushyingiranwa kwabo gukomeze kurangwamo ibyishimo no kunyurwa?​—⁠Matayo 5:​27, 28.

Dukomeze Umurunga w’Ugushyingiranwa

19. Ni gute ugushyingiranwa gushobora gukomezwa?

19 Umwami Salomo yanditse agira ati “umuntu naho yanesha umwe, ababiri bo bamunanira; kandi umugozi w’inyabutatu ntucika vuba.” Nta gushidikanya, mu mibanire y’abashakanye irangwamo ubwumvikane, abantu babiri bashobora guhangana neza n’ingorane kurusha uko umuntu umwe yabigenza. Niba kandi umurunga ubahuza umeze nk’umugozi w’inyabutatu bitewe n’uko Imana iwufitemo umwanya, uko gushyingiranwa kuzaba gukomeye. Kandi se, ni gute Imana ishobora kugira umwanya mu mibanire y’abashakanye? Ibyo bishoboka iyo abashakanye bashyira mu bikorwa amahame yayo hamwe n’inama zayo zibareba.​—⁠Umubwiriza 4:⁠12.

20. Ni iyihe nama ya Bibiliya ishobora gufasha umugabo?

20 Mu by’ukuri, niba umugabo ashyira mu bikorwa inama zikubiye mu mirongo y’Ibyanditswe ikurikira, ugushyingiranwa kwe kuzaba gufite urufatiro rwiza cyane ruzatuma gusugira kugasagamba:

“Namwe bagabo nuko; mubane n’abagore banyu, mwerekane ubwenge mu byo mubagirira, kuko bameze nk’inzabya zidahwanije namwe gukomera: kandi mubūbahe, nk’abaraganwa namwe ubuntu bw’ubugingo, kugira ngo amasengesho yanyu ye kugira inkomyi.”​—⁠1 Petero 3:⁠7.

“Bagabo, mukunde abagore banyu, nk’uko Kristo yakunze Itorero, akaryitangira. Uko ni ko abagabo bakwiriye gukunda abagore babo nk’imibiri yabo. Ukunda umugore we aba yikunda.”​—⁠Abefeso 5:​25, 28.

“Umugabo we na we aramushima ati ‘abagore benshi bagenza neza; ariko weho urabarusha bose.’ ”​—⁠Imigani 31:​28, 29.

“Hari uwabasha gukandagira amakara yaka, ibirenge bye ntibibabuke? Ni ko bimera no ku muntu usanga muka mugenzi we [ukora icyaha cy’ubusambanyi, MN ] . . . ntazabura kugibwaho igihano.”​—⁠Imigani 6:​28, 29, 32.

21. Ni iyihe nama ya Bibiliya ishobora gufasha umugore?

21 Mu gihe umugore azaba yitondera amahame ya Bibiliya akurikira, bizatuma ugushyingiranwa kwe kuramba:

“Namwe bagore nuko mugandukire abagabo banyu, kugira ngo, nubwo abagabo bamwe batumvira ijambo ry’Imana, bareshywe n’ingeso nziza z’abagore babo, nubwo baba ari nta jambo bavuze, babonye ingeso zanyu zitunganye zifatanije no kūbaha.”​—⁠1 Petero 3:​1-4.

“Umugabo ahe umugore we ibimukwiriye [mu bihereranye n’ibitsina] , kandi n’umugore na we abigenze atyo ku mugabo we. . . . Ntimukimane, keretse ahari musezeranye igihe.”​—⁠1 Abakorinto 7:​3-5.

22. (a) Ni ibihe bintu bindi bishobora kugira ingaruka nziza ku gushyingiranwa? (b) Yehova abona ate ibyo gusenda?

22 Nanone kandi, Bibiliya igaragaza ko urukundo, ineza, impuhwe, kwihangana, kumenya kwishyira mu mwanya w’abandi, guterana inkunga no gushima, ari ibindi bice by’ingenzi mu bigize icyo kirezi, ari cyo gushyingiranwa. Ugushyingiranwa kutarangwamo ibyo bintu, kumeze nk’ikimera kitagerwaho n’akazuba kandi ntikibone amazi​—⁠ntigishobora gukura. Nimucyo rero tureke imbaraga ikoresha ubwenge bwacu itume duterana inkunga kandi duhumurizanye mu gushyingiranwa kwacu. Twibuke ko Yehova ‘yanga gusenda.’ Mu gihe urukundo rwa Gikristo ruzaba rurangwa mu mibanire y’abashakanye, nta bwo hazabaho ubusambanyi cyangwa ngo isenyuke. Kubera iki? Kubera ko ‘urukundo rutazashira.’​—⁠Malaki 2:​16; 1 Abakorinto 13:​4-8; Abefeso 5:​3-5.

Mbese, Ushobora Gusobanura?

◻ Kugira ngo imibanire y’abashakanye irangwemo ibyishimo, bishingiye ku ki?

◻ Ni gute imbaraga ikoresha ubwenge ishobora kugira ingaruka ku mibanire y’abashakanye?

◻ Ni iki twakora kugira ngo twongere imbaraga ikoresha ubwenge bwacu?

◻ Ni gute Yozefu na Dawidi bitwaye mu buryo bunyuranye ubwo bari bahanganye n’ibishuko?

◻ Ni iyihe nama ya Bibiliya izafasha abagabo n’abagore mu gukomeza umurunga w’ugushyingiranwa kwabo?

[Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Mbese, tugira imibereho y’uburyo bubiri​—⁠tugwa neza mu itorero, na ho imuhira tukagira umushiha?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze