ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w94 1/3 pp. 8-13
  • Tugendere mu Bwenge ku Bihereranye n’Isi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Tugendere mu Bwenge ku Bihereranye n’Isi
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1994
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Guhashya Urwikekwe
  • Ishyaka Ritarimo Umuvundo
  • Bubaha Kandi “Biteguye Gukora Imirimo Myiza Yose”
  • ‘Niba Bishoboka, Mubane Amahoro na Bose’
  • “Tugirire Bose Neza”
  • Ducecekeshe Abaturwanya
  • “Mubane amahoro n’abantu bose”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • “Mugire ingeso nziza hagati y’abapagani”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
  • Abakristo n’Isi y’Abantu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1997
  • Ese ugaragaza “ubwenge buva mu ijuru” mu mibereho yawe?
    Egera Yehova
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1994
w94 1/3 pp. 8-13

Tugendere mu Bwenge ku Bihereranye n’Isi

“Mugendere mu bwenge, ku byo mugirira abo hanze.”​—⁠ABAKOLOSAYI 4:⁠5.

1. Ni iki Abakristo ba mbere bari bahanganye na cyo, kandi ni iyihe nama Pawulo yahaye itorero ry’i Kolosayi?

ABAKRISTO ba mbere babaga mu migi yo mu turere twategekwaga n’Abaroma bakaba barahoraga bahanganye n’ibikorwa byo gusenga ibigirwamana, gushaka kwinezeza mu bintu by’akahebwe, imihango y’abapagani n’umuco wabo. Abari batuye i Kolosayi, umujyi wari mu Burengerazuba bwo hagati bwa Aziya nto, nta gushidikanya ko bari bahanganye n’ibikorwa byo gusenga imanakazi n’iby’ubupfumu by’Abanyefurugiya ba kavukire, filozofiya ya gipagani y’Abagiriki b’abimukira hamwe n’idini y’Abayahudi b’abasuhuke. [Ni yo mpamvu] intumwa Pawulo yagiriye inama itorero rya Gikristo yo ‘kugendera mu bwenge’ ku bihereranye n’abo “hanze.”​—⁠Abakolosayi 4:⁠5.

2. Kuki muri iki gihe Abahamya ba Yehova bagomba kugendera mu bwenge ku bihereranye n’abantu bo hanze?

2 Muri iki gihe, Abahamya ba Yehova bahura n’ibikorwa bibi nk’ibyo, ndetse birenzeho. Ku bw’ibyo rero, bagomba kugira ubwenge mu mishyikirano bagirana n’abo hanze y’itorero ry’ukuri rya Gikristo. Abenshi mu bantu bo mu nzego za kidini n’iza gipolitiki n’abo mu itangazamakuru, barabarwanya. Bamwe muri bo bagerageza guharabika Abahamya ba Yehova ku mugaragaro, ndetse akenshi bakabikora rwihishwa, kandi bagatuma abantu babishisha. Nk’uko Abakristo ba mbere bafatwaga uko batari babonwaho kuba ‘agace’ k’idini gakabya ndetse gashobora guteza akaga, muri iki gihe na bwo usanga incuro nyinshi Abahamya ba Yehova bishishwa kandi bagafatwa uko batari.​—⁠Ibyakozwe 24:14; 1 Petero 4:⁠4.

Guhashya Urwikekwe

3, 4. (a) Kuki Abakristo b’ukuri batazigera na rimwe bakundwa n’isi, ariko se ni iki tugomba kugerageza gukora? (b) Ni iki umwanditsi umwe yanditse ku bihereranye n’Abahamya ba Yehova bari bafungiwe mu kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa cya Nazi?

3 Abakristo b’ukuri ntibatekereza ko ab’isi bagomba kubakunda, bo “bari mu mubi,” duhuje n’uko intumwa Yohana ibivuga (1 Yohana 5:19). Ariko kandi, Bibiliya itera Abakristo inkunga yo kubona abantu bahindukirira Yehova no kumusenga mu buryo butanduye. Ibyo tubikora binyuriye mu kubwiriza mu buryo butaziguye no ku myifatire yacu myiza. Intumwa Petero yanditse igira iti “mugire ingeso nziza hagati y’abapagani, kugira ngo, nubwo babasebya nk’abakora nabi, nibabona imirimo yanyu myiza, izabatere guhimbaza Imana ku munsi wo kugendererwamo.”​—⁠1 Petero 2:⁠12.

4 Mu gitabo cye yise Forgive​—⁠But Do Not Forget, umwanditsi wacyo, Sylvia Salvesen, yagize icyo avuga ku bagore b’Abahamya bari bafunganywe na we mu kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa cya Nazi agira ati “abo babiri, Käthe na Margarethe hamwe n’abandi benshi, baramfashije cyane, bitanyuriye gusa ku kwizera kwabo, ahubwo no mu bikorwa. Ibitambaro bifite isuku twabonye bwa mbere twari dukeneye kugira ngo dupfuke ibisebe byacu ni bo babiduhaye . . . Muri make, twari hagati y’abantu batwifurizaga ibyiza, kandi ibyiyumvo byabo bya gicuti babyerekanishaga ibikorwa byabo.” Mbega ubuhamya bwiza bwaturutse ‘ku bo hanze’!

5, 6. (a) Muri iki gihe ni uwuhe murimo urimo ukorwa na Kristo, kandi ni iki tutagombye kwibagirwa? (b) Twagombye kubona dute abantu b’isi, kandi kuki?

5 Dushobora kuvanaho urwikekwe mu rugero runini binyuriye ku myifatire irangwamo ubwenge tugira ku bantu bo hanze. Ni iby’ukuri ko turi mu gihe Umwami wacu Kristo Yesu ategeka, akaba arimo arobanura abantu bo mu mahanga “nk’uko umwungeri arobanura intama mu ihene” (Matayo 25:32). Ariko kandi, ntitukibagirwe ko Kristo ari we Mucamanza; ni we ushobora kwemeza niba abantu aba n’aba ari “intama” cyangwa “ihene.”​—⁠Yohana 5:⁠22.

6 Ibyo byagombye kugira icyo bihindura ku bihereranye n’uko tubona abantu batari mu muteguro wa Yehova. Dushobora kuba tubona ko ari abantu b’isi, ariko kandi, ni bamwe mu bagize isi y’abantu ‘Imana yakunze cyane bigatuma itanga Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo abamwizera bose batarimbuka, ahubwo bahabwe ubugingo buhoraho’ (Yohana 3:16). Byaba byiza kurushaho tugiye tubona ko abo bantu bashobora kuzaba intama, aho kwiha gufata umwanzuro twemeza ko ari ihene. Hari bamwe bahoze barwanya ukuri babigiranye urugomo none ubu bakaba ari Abahamya bitanze. Kandi rero, abenshi muri bo bagiye babanza gukururwa n’ibikorwa by’ubugwaneza mbere yo kwemera kubwirizwa mu buryo ubwo ari bwo bwose butaziguye. Urugero, reba ifoto iri ku ipaji ya 9.

Ishyaka Ritarimo Umuvundo

7. Ni iki papa yanenze, ariko se, ni ikihe kibazo dushobora kwibaza?

7 Papa Yohani Pawulo wa II yanenze udutsiko tw’amadini muri rusange, ariko cyane cyane yikoma Abahamya ba Yehova ubwo yavugaga ati “ishyaka ririmo umuvundo bamwe bagira mu gushaka abayoboke bashya, bajya ku nzu n’inzu cyangwa bahagarika abagenzi mu nguni z’imihanda, ni igikorwa cy’agatsiko kinyuranye n’ishyaka ry’intumwa n’iry’abamisiyonari.” Ariko, ibyo byatuma umuntu yibaza: “niba ishyaka ryacu ari “igikorwa cy’agatsiko kinyuranye n’ishyaka ry’intumwa n’iry’abamisiyonari,” ni hehe umuntu yasanga ishyaka ry’ukuri mu kubwiriza ubutumwa bwiza? Nta gushidikanya ko atari mu Bagatolika, nta n’ubwo kandi ari mu Baporoso cyangwa abo mu matorero ya Orutodogisi.

8. Ni gute dushobora gusohoza umurimo wacu wo kubwiriza ku nzu n’inzu, kandi tukawukora twiringiye kubona izihe ngaruka?

8 Ariko kandi, kugira ngo tunyomoze ikirego icyo ari cyo cyose cyo kudushinja umuvundo mu murimo wacu wo kubwiriza, tugomba buri gihe kuba abagwaneza, twubaha kandi tugira ikinyabupfura mu gihe tugana abantu. Intumwa Yakobo yanditse igira iti “ni nde muri mwe w’umunyabwenge kandi w’umuhanga? Niyerekanishe ingeso nziza imirimo ye, afite ubugwaneza n’ubwenge” (Yakobo 3:13). Intumwa Pawulo itugira inama yo ‘kutarwana’ (Tito 3:⁠2). Urugero, aho guciraho iteka imyizerere y’uwo turimo tubwiriza, kuki tutamwereka ko twitaye ku bitekerezo bye? Hanyuma, dushobora kubwira uwo muntu ubutumwa bwiza buri muri Bibiliya. Mu kugana abantu tutabishisha kandi tugaragaza ko twubaha mu buryo bukwiriye abo tudahuje imyizerere, bizatuma dushobora kubafasha kugira imimerere myiza y’umutima izatuma batwumva, kandi wenda babe bashobora kumenya agaciro k’ubutumwa buri muri Bibiliya. Ingaruka ishobora kuba iy’uko bamwe bazagera ubwo ‘bahimbaza Imana.’​—⁠1 Petero 2:⁠12.

9. Ni gute dushobora gushyira mu bikorwa inama Pawulo yatanze (a) mu Bakolosayi 4:5? (b) mu Bakolosayi 4:⁠6?

9 Intumwa Pawulo yatanze inama igira iti “mugendere mu bwenge, ku byo mugirira abo hanze, mucunguze uburyo umwete” (Abakolosayi 4:⁠5). Mu gusobanura amagambo aheruka muri uwo murongo, J. B. Lightfoot yanditse agira ati “ntihagire uburyo na bumwe bubisoba bwo kuvuga no gukora icyashyigikira umugambi w’Imana.” (Ni twe twanditse ayo magambo mu nyuguti ziberamye). Ni koko, tugomba guhora twiteguye mu magambo no mu bikorwa, uko uburyo bubonetse. Mu kugira ubwenge hakubiyemo no guhitamo igihe gikwiriye cyo kugenderera abantu. Niba abantu batitabiriye ubutumwa bwacu, mbese ye, byaba biterwa n’uko batabwishimira, cyangwa se byaba biterwa n’uko twaba twabagendereye mu gihe gishobora kuba kidakwiriye? Nanone Pawulo yaranditse ati “ijambo ryanyu rifatanye iteka n’ubuntu bw’Imana, risīze umunyu, kugira ngo mumenye uko mukwiriye gusubiza umuntu wese” (Abakolosayi 4:⁠6). Ibyo bisaba gutekereza mbere yo kugira icyo dukora no gukunda bagenzi bacu urukundo nyakuri. Nimucyo rero, tubwirize ubutumwa bw’Ubwami tuvugana ineza.

Bubaha Kandi “Biteguye Gukora Imirimo Myiza Yose”

10. (a) Ni iyihe nama Pawulo yahaye Abakristo bari batuye i Kereti? (b) Ni gute Abahamya ba Yehova babaye intangarugero mu gukurikiza inama ya Pawulo?

10 Ntidushobora gukikira amahame ya Bibiliya. Ku rundi ruhande ariko, ntitugomba kujya impaka zitari ngombwa ku bibazo bitabangamiye ubudahemuka bwa Gikristo. Nanone intumwa Pawulo yanditse igira iti “[wibutse Abakristo b’i Kirete] kugandukira abatware n’abafite ubushobozi, no kubumvira, babe biteguye gukora imirimo myiza yose, batagira uwo basebya, batarwana, ahubwo bagira ineza, berekana ubugwaneza bwose ku bantu bose” (Tito 3:​1, 2). Intiti mu byerekeye Bibiliya yitwa E. F. Scott yanditse iby’uwo murongo igira iti “nta bwo Abakristo bagombaga kumvira abategetsi gusa, ahubwo bagombaga [no] guhora biteguye gukora imirimo myiza. Ibyo, . . . birashaka kuvuga ko mu gihe bibaye ngombwa, Abakristo bagombaga kuba mu ba mbere mu kwerekana umwuka wo gufatanya n’abandi mu bikorwa rusange. Hari gukomeza kubaho inkongi z’umuriro, ibyorezo, ibyago by’ubwoko bwose byari gutuma abaturage bose beza bagira icyifuzo cyo gufasha bagenzi babo.” Mu isi yose, hagiye habaho ibyago byinshi, aho Abahamya ba Yehova bagiye baba mu ba mbere mu gukora ibikorwa by’ubutabazi. Nta bwo bagiye bafasha abavandimwe babo gusa, ahubwo bafashije n’abo hanze.

11, 12. (a) Ni gute Abakristo bagomba kwifata imbere y’abategetsi? (b) Mu gihe cyo kubaka Inzu z’Ubwami, kugandukira abategetsi hakubiyemo iki?

11 Uwo murongo wo mu rwandiko Pawulo yandikiye Tito, utsindagiriza ko kugira imyifatire irangwamo kubaha abategetsi ari iby’ingenzi. Urubyiruko rw’Abakristo ruhamagarwa imbere y’abacamanza bitewe n’igihagararo cyarwo cyo kutagira aho rubogamira mu by’isi, rugomba mu buryo bwihariye, guhugukira kugendera mu bwenge mu byo rugirira abo hanze. Rushobora kugira uruhare runini mu kuvana umugayo cyangwa kuwushyira ku bwoko bwa Yehova binyuriye ku isura yarwo, ku myifatire yarwo n’uburyo ruvugana n’abo bategetsi. Abakwiriye kubahwa rugomba ‘kububaha’ kandi rukiregura rugaragaza ko rwubaha mu buryo bwimbitse.​—⁠Abaroma 13:​1-7; 1 Petero 2:17; 3:⁠15.

12 “Abatware” bakubiyemo abategetsi bo mu gace dutuyemo. Muri iki gihe Amazu y’Ubwami agenda yubakwa ari menshi kurushaho, biba ngombwa ko abasaza babonana n’abategetsi b’aho ayo Mazu y’Ubwami aherereye. Akenshi, abo basaza bahura n’ibirego bidafite ishingiro. Ariko kandi, byagiye bigaragara ko iyo abahagarariye itorero bashyikiranye neza n’abategetsi kandi bagafatanya n’abashinzwe imitunganyirize y’umujyi, urwo rwikekwe rushobora kuyoyoka. Akenshi hagiye hatangwa ubuhamya bwiza ku bantu batari bazi neza cyangwa se badafite icyo bazi na gito ku Bahamya ba Yehova no ku butumwa bwabo.

‘Niba Bishoboka, Mubane Amahoro na Bose’

13, 14. Ni iyihe nama Pawulo yahaye Abakristo b’i Roma, kandi ni gute dushobora kuyikurikiza mu mishyikirano tugirana n’abo hanze?

13 Pawulo yahaye inama Abakristo babaga i Roma umujyi wari wiganjemo ubupagani, agira ati “ntimukīture umuntu inabi yabagiriye: mwirinde, kugira ngo ibyo mukora bibonekere abantu bose ko ari byiza. Niba bishoboka, mu rwanyu ruhande, mubane amahoro n’abantu bose. Bakundwa, ntimwihōranire, ahubwo mureke Imana ihōreshe uburakari bwayo, kuko byanditswe ngo ‘guhōra ni ukwanjye, ni jye uzītura, ni ko Uwiteka avuga.’ Ahubwo umwanzi wawe nasonza, umugaburire; nagira inyota, umuhe icyo anywa; kuko nugira utyo, uzaba umurunzeho amakara yaka ku mutwe. Ikibi cyē kukunesha, ahubwo unesheshe ikibi icyiza.”​—⁠Abaroma 12:​17-21.

14 Mu mishyikirano tugirana n’abo hanze, twe Abakristo b’ukuri, tugomba byanze bikunze guhura n’abaturwanya. Mu murongo tumaze kubona haruguru, Pawulo agaragaza ko inzira y’ubwenge ari iyo kwihatira kwihanganira uko kurwanywa dukora ibikorwa by’ubugwaneza. Ibikorwa by’ubugwaneza bishobora gutuma urwango ruyoyoka kandi bikaba byatuma uturwanya areba neza ubwoko bwa Yehova, ndetse wenda akaba yashimishwa n’ubutumwa bwiza. Iyo bigenze bityo, icyiza kiba kinesheje ikibi.

15. Ni ryari cyane cyane Abakristo bagomba kugira amakenga mu kugendera mu bwenge ku byo bagirira abo hanze?

15 Kugendera mu bwenge mu byo tugirira abo hanze, ni iby’ingenzi cyane, cyane cyane mu miryango aho umwe mu bashakanye yaba ataremera ukuri. Kwitondera amahame ya Bibiliya bituma abagabo, abagore, ababyeyi b’abagabo n’ab’abagore, bahinduka beza, kandi bigatuma abana barushaho kumvira no kuba abanyamwete ku ishuri. Umuntu utizera yagombye kuba ashobora kwibonera ingaruka nziza amahame ya Bibiliya yagize ku muntu wizera. Ku bw’ibyo rero, bamwe bashobora ‘kureshywa n’ingeso nziza ari nta jambo rivuzwe, babonye ingeso’ z’abo mu miryango yabo bitanze.​—⁠1 Petero 3:​1, 2.

“Tugirire Bose Neza”

16, 17. (a) Ni ibihe bitambo Imana yishimira? (b) Ni gute ‘twagirira neza’ abavandimwe bacu, ndetse n’abo hanze?

16 Ikintu cyiza cyane dushobora gukorera bagenzi bacu, ni ukubagezaho ubutumwa ntangabuzima no kubigisha ibihereranye no kwiyunga na Yehova binyuriye kuri Yesu Kristo (Abaroma 5:​8-11). Ni yo mpamvu Pawulo atubwira ati “nuko tujye dutambira Imana iteka igitambo cy’ishimwe, tubiheshejwe na Yesu, ni cyo mbuto z’iminwa ihimbaza izina ryayo” (Abaheburayo 13:15). Pawulo yongeyeho ati “kugira neza no kugira ubuntu ntimukabyibagirwe, kuko ibitambo bisa bityo ari byo binezeza Imana” (Abaheburayo 13:16). Uretse kubwiriza mu ruhame, ntitugomba no kwibagirwa “kugira neza.” Ibyo ni bimwe mu bitambo Imana yishimira.

17 Ubusanzwe, tugirira neza abavandimwe dusangiye ukwizera, bafite ibyo bakeneye mu buryo bw’ibyiyumvo, mu by’umwuka, mu by’umubiri, cyangwa mu by’ubutunzi. Ibyo Pawulo yabigaragaje ubwo yandikaga ati “nuko rero, tugirire bose neza uko tubonye uburyo, ariko cyane cyane ab’inzu y’abizera” (Abagalatiya 6:10; Yakobo 2:​15, 16). Ariko kandi, ntitugomba kwibagirwa amagambo agira ati “tugirire bose neza.” Igikorwa cy’ineza twakorera uwo dufitanye isano, umuturanyi cyangwa uwo dukorana, gishobora kugira uruhare runini mu kuvanaho ikintu cy’urwikekwe umuntu yaba afite kuri twe, kikaba cyafungura umutima we ukakira ukuri.

18. (a) Ni akahe kaga tugomba kwirinda? (b) Ni gute dushobora gukoresha ukugira neza kwa Gikristo mu gushyigikira umurimo wacu wo kubwiriza mu ruhame?

18 Kugira ngo tubigereho, si ngombwa ko abo bantu bo hanze twabagira incuti z’inkoramutima. Bene izo ncuti zishobora kudukururira akaga (1 Abakorinto 15:33). Kandi rero, ntidushaka kuba incuti z’isi (Yakobo 4:⁠4). Ariko kandi, ineza yacu ya Gikristo ishobora gushyigikira umurimo wacu wo kubwiriza. Mu bihugu bimwe na bimwe, kuvugana n’abantu iwabo biragenda birushaho kugorana. Amazu amwe n’amwe usanga akinze ku buryo butuma tudashobora kugera ku bayabamo. Mu bihugu byateye imbere mu majyambere, gukoresha telefoni ni ubundi buryo bwo kubwiriza. Mu bihugu byinshi, gutanga ubuhamya mu mihanda birashoboka. Uko byamera kose ariko, kugira urugwiro, ikinyabupfura, kugwa neza no kuba umuntu yiteguye kugira icyo amarira abandi bishobora gutuma haboneka uburyo bwo kuvanaho urwikekwe no gutanga ubuhamya mu buryo bwiza.

Ducecekeshe Abaturwanya

19. (a) Ubwo tudaharanira gushimisha abantu, ni iki gishobora kutugeraho? (b) Ni gute dushobora kwihatira gukurikiza urugero rwa Daniyeli kandi tugashyira mu bikorwa inama ya Petero?

19 Abahamya ba Yehova ntibakorera gushimisha abantu kandi nta n’ubwo babatinya (Imigani 29:25; Abefeso 6:⁠6). Bazi neza ko n’ubwo bihatira kuba intangarugero mu kwishyura imisoro no kuba abaturage beza, ababarwanya batazabura kubavugaho ibinyoma byinshi by’uru­kozasoni no kubasebya (1 Petero 3:16). N’ubwo ibyo batabiyobewe, bagerageza kwigana Daniyeli, uwo abanzi be bavuzeho ngo “nta mpamvu tubona kuri Daniyeli keretse nituyibona mu magambo y’amategeko y’Imana ye” (Daniyeli 6:6 [umurongo wa 5 muri Bibliya Yera]). Ntituzigera na rimwe turenga ku mahame ya Bibiliya kugira ngo dushimishe abantu. Ku rundi ruhande ariko, ntitwikururira ibitotezo ngo dukunde twitwe abahowe Imana. Twihatira kubana mu mahoro no gukurikiza inama y’intumwa igira iti “kuko ibyo Imana ishaka ari uko mujibisha abantu b’abapfapfa, batagira icyo bamenya, gukora neza kwanyu.”​—⁠1 Petero 2:⁠15.

20. (a) Ni iki twemera tudashidikanya? (b) Ni gute dushobora kugendera mu bwenge ku byo tugirira abo hanze?

20 Twemera tudashidikanya ko igihagararo cyacu cyo kwitandukanya n’isi gihuje rwose na Bibiliya. Ibyo kandi bishyigikiwe n’amateka y’Abakristo bo mu kinyajana cya mbere. Dukomezwa n’amagambo ya Yesu agira ati “mu isi mugira umubabaro, ariko nimuhumure, nanesheje isi” (Yohana 16:33). Ntidutinya. “Mbese ni nde uzabagirira nabi, nimugira ishyaka ry’ibyiza? Icyakora, nubwo mwababazwa babahōra gukiranuka, mwaba muhiriwe. Ntimugatinye ibyo babatinyisha, kandi ntimugahagarike imitima, ahubwo mwubahe Kristo mu mitima yanyu, ko ari we Mwami, kandi mube mwiteguye iteka gusubiza umuntu wese ubabajije impamvu z’ibyiringiro mufite, ariko mufite ubugwaneza, mwubaha” (1 Petero 3:​13-15). Nitubigenza dutyo, tuzakomeza kugendera mu bwenge mu byo tugirira abo hanze.

Isubiramo

◻ Kuki Abahamya ba Yehova bagomba kugendera mu bwenge ku byo bagirira abo hanze?

◻ Kuki Abakristo b’ukuri badashobora na rimwe kwiringira ko bakundwa n’isi, ariko ni iki bagomba kugerageza gukora?

◻ Ni iyihe myifatire twagombye kugira ku bantu b’isi, kandi kuki?

◻ Kuki tugomba ‘kugirira neza’ abavandimwe bacu tutaretse no kuyigirira abo hanze?

◻ Ni gute kugendera mu bwenge ku byo tugirira abo hanze bishobora kudufasha mu murimo wacu wo kubwiriza mu ruhame?

[Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Abakristo b’ukuri bo mu Bufaransa barimo barafasha abaturanyi babo nyuma y’umwuzure

[Ifoto yo ku ipaji ya 11]

Ibikorwa by’ubugwaneza bya Gikristo, bishobora kugira uruhare runini mu kuvanaho urwikekwe

[Ifoto yo ku ipaji ya 12]

Abakristo bagomba ‘kuba biteguye gukora imirimo myiza yose’

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze