Kumenya Idini ry’Ukuri Bigendana n’Inshingano
“Hahirwa abumva ijambo ry’Imana bakaryitondera.”—LUKA 11:28.
1. Ni abahe bantu bubaka ubuzima bwabo ku idini ry’ukuri bakimara kuribona?
KUMENYA idini ry’ukuri byonyine ntibihagije. Niba dukunda ibyo gukiranuka kandi by’ukuri, nitumara kuribona, tuzaryubakaho ubuzima bwacu. Idini ry’ukuri si uburyo bwo kuzuza ubumenyi mu bwenge gusa; ahubwo ni uburyo bwo kubaho.—Zaburi 119:105; Yesaya 2:3; gereranya n’Ibyakozwe 9:2.
2, 3. (a) Ni gute Yesu yatsindagirije agaciro ko gukora ubushake bw’Imana? (b) Ni iyihe nshingano ireba umuntu wese uzi idini ry’ukuri?
2 Yesu Kristo yatsindagirije akamaro ko gukora ibyo Imana yagaragaje ko ari bwo bushake bwayo. Mu gusoza icyaje kwitwa Ikibwiriza cyo ku Musozi, Yesu yamenyekanishije ko abari kumwita Umwami (bityo bakihandagaza bavuga ko ari Abakristo) atari ko bose bari kwinjira mu Bwami; keretse gusa abari kuba bakora ibyo Se ashaka. Yavuze ko abandi bo, bari kuba ari ‘abicamategeko,’ (Traduction du monde nouveau) bari kwangwa. Kuki yavuze ibyo kwica amategeko? Ni ukubera ko, nk’uko Bibiliya ibivuga, kudakora ibyo Imana ishaka ari icyaha, kandi icyaha cyose kikaba ari ukwica amategeko. (Matayo 7:21-23; 1 Yohana 3:4; gereranya n’Abaroma 10:2, 3.) Birashoboka ko umuntu yaba azi idini ry’ukuri, akaba ashima abaryigisha, kandi akaba anavuga neza abarikurikiza; ariko kandi afite n’inshingano yo guhuza imibereho ye bwite na ryo (Yakobo 4:17). Niyemera iyo nshingano, azibonera ko ubuzima bwe bukungahaye, kandi azagira ibyishimo bidashobora kubonerwa ahandi.
3 Mu gice kibanziriza iki, twasuzumye ibintu bitandatu mu biranga idini ry’ukuri. Buri kimwe muri ibyo ntikidufasha mu kumenya idini ry’ukuri byonyine, ahubwo kinadusigira ibibazo tugomba kugiramo amahitamo hamwe n’uburyo bwo kugira icyo tugeraho. Mu buhe buryo?
Ni Gute Witabira Ijambo ry’Imana?
4. (a) Ni iki abantu bashya batangiye kwifatanya n’Abahamya ba Yehova badatinda kubabonaho, ku bihereranye n’uko bakoresha Bibiliya? (b) Ni gute kugaburirwa neza mu buryo bw’umwuka bigira ingaruka ku bagaragu ba Yehova?
4 Mu gihe Abahamya ba Yehova bigana Bibiliya n’abantu bashya bashimishijwe, abenshi muri bo bahita babona ko ibyo bigishwa biva muri Bibiliya. Nta bwo basubiza ibibazo byabo bashingiye ku mahame y’itorero, imigenzo y’abantu, cyangwa ku bitekerezo by’abantu b’ibikomerezwa. Ijambo ry’Imana ubwaryo ni ryo ribayobora. Iyo bagiye mu Nzu y’Ubwami, babona ko igitabo cy’imfashanyigisho gikoreshwa ari Bibiliya. Abashaka ukuri nta buryarya, ntibatinda kubona ko ibyishimo babonana Abahamya ba Yehova ahanini babikesha kuba bagaburirwa indyo nziza cyane yo mu buryo bw’umwuka iva mu Ijambo ry’Imana.—Yesaya 65:13, 14.
5. (a) Ni gute ababona [imikorere y’]Abahamya ba Yehova bari bakwiriye kubyifatamo? (b) Ni gute bakwishimana n’Abahamya?
5 Niba nawe ari uko ubibona, mbese, ubyifatamo ute? Niba wiyumvisha uburemere bwabyo, nta bwo ushobora gukomeza kwibera indeberezi gusa, cyangwa ngo wifuze kuba yo. Bibiliya igaragaza ko ‘abumva gusa,’ ariko ‘ntibakore [iby’iryo jambo],’ baba ‘bishuka’ (Yakobo 1:22). Baba bishuka bitewe n’uko kuba batemera ko batumvira Imana, bigaragaza ko batayikunda rwose, uko ibyo bashobora kuvuga byaba bimeze kose. Ukwizera kutajyanye n’ibikorwa kuba gupfuye (Yakobo 2:18-26; 1 Yohana 5:3). Ibiri amambu, umuntu usunikwa n’urukundo akunda Yehova maze rukamutera umwete wo ‘kumvira,’ ni we “uzahabwa umugisha mu byo akora.” Koko rero, nk’uko Yesu Kristo yabivuze, “hahirwa abumva ijambo ry’Imana bakaryitondera!”—Yakobo 1:25; Luka 11:28; Yohana 13:17.
6. Niba duha agaciro by’ukuri Ijambo ry’Imana, ni ubuhe buryo twe ku giti cyacu tuzihatira gukoresha?
6 Uko uzagenda ugira amajyambere mu kumenya ibyo Imana ishaka no gushyira mu bikorwa ibyo wiga, ni na ko uzagenda urushaho kugira ibyishimo byimbitse. Ni iyihe mihati uzagira mu kwiga Ijambo ry’Imana? Abantu bagera ku bihumbi bibarirwa muri za mirongo bari basanzwe batazi gusoma no kwandika, bakoresheje imihati myinshi yo kwiga gusoma, cyane cyane babikorera kugira ngo babashe gusoma Ibyanditswe kandi babyigishe abandi. Abandi bazinduka kare buri gitondo kugira ngo bashobore gukoresha igihe runaka buri munsi basoma Bibiliya n’izindi mfashanyigisho za Bibiliya, urugero nk’Umunara w’Umurinzi. Mu gihe usoma Bibiliya ukurikije gahunda wishyiriyeho, cyangwa se mu gihe ureba imirongo yatanzwe mu bindi bitabo by’imfashanyigisho, ita cyane ku mategeko ya Yehova, kandi wihatire gutahura amahame menshi arimo agamije kutuyobora. Fata igihe cyo gutekereza ku cyo buri murongo ukwigisha ku Mana, ku mugambi wayo, no ku bihereranye n’ukuntu yagiye yitwara ku bantu. Ibyo ujye ubigenera igihe kugira ngo bihindure umutima wawe. Isuzume kugira ngo urebe niba hari ukundi kuntu washyira mu bikorwa inama za Bibiliya mu buryo bwuzuye kurushaho mu mibereho yawe.—Zaburi 1:1, 2; 19:7-11; 1 Abatesalonike 4:1.
Mbese, Wiyeguriye Yehova mu Buryo Bwuzuye?
7. (a) Ni gute inyigisho y’Ubutatu yagize ingaruka ku mihati y’abantu yo gusenga Imana? (b) Ni iki gishobora kubaho mu gihe umuntu amenye ukuri ku byerekeye Yehova?
7 Ku bantu babarirwa muri za miriyoni, kumenya ko Imana y’ukuri atari Ubutatu, byarabaruhuye. Kuba barasobanurirwaga ko ibyo “ari amayobera,” ntibyigeraga na rimwe bibanyura. Ni gute bashoboraga kwegera Imana itumvikana? Kubera iyo nyigisho, basaga n’aho birengagiza Data (uwo batigeze na rimwe bumva izina rye mu rusengero) kandi bagasenga Yesu bamwita Imana, cyangwa bagasenga Mariya (uwo bigishwaga ko ari “Nyina w’Imana”). Ariko kandi, igihe umwe mu Bahamya ba Yehova yaramburaga Bibiliya maze akabereka izina bwite ry’Imana, ari ryo Yehova, babyakiranye umutima ukunze (Zaburi 83:18). Umugore umwe wo muri Venezuela yarishimye cyane igihe yerekwaga izina ry’Imana, ku buryo Umuhamya ukiri muto wari umugejejeho uko kuri kw’agaciro, yashushe nk’aho amukobanyiriza mu gituza cye amuhobera maze yemera kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo. Iyo abantu nk’abo bamenye ko Yesu yigeze kuvuga yerekeza kuri Se agira ati ‘Imana yanjye, ari yo Mana yanyu,’ kandi ko yasenze Se avuga ko ari we ‘Mana y’ukuri yonyine,’ basobanukirwa ko ibyo Bibiliya yigisha ku bihereranye n’Imana atari ibintu bitumvikana (Yohana 17:3; 20:17). Iyo bamaze kumenya imico ya Yehova, bumva barushijeho kumwegera, bagatangira kumusenga, kandi bagashaka kumushimisha. Ingaruka iba iyihe?
8. (a) Ni iki abantu babarirwa muri za miriyoni bakoze bitewe n’urukundo bakunda Yehova no gushaka kumushimisha? (b) Kuki umubatizo wa Gikristo ari ingenzi cyane?
8 Mu gihe cy’imyaka icumi ishize, abantu bagera kuri 2.528.524 bo mu migabane itandatu no ku birwa byinshi, biyeguriye Yehova maze uko kwitanga kwabo bakugaragariza mu mubatizo wo mu mazi. Mbese, wari umwe muri abo, cyangwa se ubu waba urimo witegura kubatizwa? Umubatizo ni intambwe y’ingenzi iba itewe mu mibereho ya buri Mukristo w’ukuri wese. Yesu yahaye abigishwa be ubutumwa bwo guhindura abantu abigishwa bo mu mahanga yose kandi bakababatiza (Matayo 28:19, 20). Tuzirikane kandi ko nyuma y’umubatizo wa Yesu ari bwo Yehova ubwe yahise avugira mu ijuru agira ati “ni wowe Mwana wanjye nkunda, nkakwishimira.”—Luka 3:21, 22.
9. Kugira ngo dukomeze kugirana imishyikirano yemewe na Yehova, ni iki dusabwa ku ruhande rwacu?
9 Kwemerwa na Yehova, ni ikintu cyo kwishimirwa cyane. Niba waratangiye kugirana iyo mishyikirano na we witanga kandi ukabatizwa, irinde ikintu cyose gishobora kuyibera inkomyi. Ntugatume imihangayiko y’ubuzima hamwe no guhihibikanira ubutunzi biyihigika ngo biyishyire ku mwanya wa kabiri (1 Timoteyo 6:8-12). Huza by’ukuri imibereho yawe n’inama ivugwa mu Migani 3:6 igira iti ‘uhore wemera [Yehova] mu migendere yawe yose, na we azajya akuyobora inzira unyuramo.’
Urukundo rwa Kristo Rukugiraho Ingaruka mu Rugero Rungana Iki?
10. Kuki kuba dusenga Yehova bitatuma twirengagiza Yesu?
10 Birumvikana ko kwemera ko Yehova ari Imana y’ukuri yonyine bidatuma umuntu yirengagiza Yesu Kristo. Ibiri amambu, mu Byahishuwe 19:10 hagira hati ‘guhamya kwa Yesu ni umwuka w’ubuhanuzi.’ Uhereye mu Itangiriro ukageza mu Byahishuwe, ubuhanuzi bwahumetswe bugaragaza mu buryo burambuye uruhare Yesu Kristo afite mu migambi ya Yehova. Uko umuntu agenda arushaho kumenya ubwo buhanuzi mu buryo burambuye, abona ishusho ishishikaje izira amakemwa n’amakosa aturuka ku nyigisho z’ibinyoma za Kristendomu.
11. Ni gute kumenya icyo Bibiliya yigisha by’ukuri ku bihereranye n’Umwana w’Imana byagize ingaruka ku mugore umwe wo muri Polonye?
11 Kumenya ukuri guhereranye n’Umwana w’Imana, bishobora kugira ingaruka zikomeye ku muntu. Ibyo ni ko byagendekeye umugore wo muri Polonye witwa Danuta. Yamaze imyaka umunani ashyikirana n’Abahamya ba Yehova, akaba yarishimiraga ibyo bigishaga, ariko ntatume ugusenga k’ukuri kuba uburyo bwe bwo kubaho. Hanyuma yaje kubona igitabo cyitwa Le plus grand homme de tous les temps, icyo gitabo kikaba kivuga imibereho ya Kristo mu buryo bworoheje.a Mu mugoroba wa joro, yaje kurambura icyo gitabo, afite intego yo gusoma igice kimwe gusa. Nyamara kandi, yaje kugifasha hasi bukeye ari uko akirangije. Yaraturitse ararira. Yiginze agira ati “Yehova, mbabarira.” Ibyo yari amaze gusoma, byatumye asobanukirwa neza kurusha ikindi gihe cyose uko urukundo Yehova n’Umwana we bagaragaje rungana. Yaje kubona ko yari amaze imyaka umunani adashimira, ahunga ubufasha Imana yamuhaga ibigiranye ukwihangana. Mu mwaka wa 1993, yaje kubatizwa, bityo agaragaza ko yiyeguriye Yehova ashingiye ku kwizera Yesu Kristo.
12. Ni gute kugira ubumenyi nyakuri ku bihereranye na Yesu Kristo bigira ingaruka ku buzima bwacu?
12 “Kumenya neza Umwami wacu Yesu Kristo,” bijyanirana no kuba Umukristo urangwaho ibikorwa kandi akera imbuto (2 Petero 1:8). Ni mu ruhe rugero ugira uruhare muri uwo murimo, ugeza ubutumwa bw’Ubwami ku bandi? Ibyo umuntu ashobora gukora muri uwo murimo, bishingiye ku mimerere myinshi (Matayo 13:18-23). Hari imimerere tudashobora guhindura; hakaba n’iyo dushobora guhindura. Ni iki kizadutera umwete wo gusuzuma ibyo twagira icyo duhinduraho, hanyuma tukabikora? Intumwa Pawulo yanditse igira iti “urukundo rwa Kristo ruraduhata”; mu yandi magambo, urukundo Kristo yagaragaje atanga ubuzima bwe ku bwacu ruratangaje cyane, ku buryo uko ugushimira kwacu kugenda kwiyongera, ari na ko imitima yacu irushaho guterwa umwete mu buryo bwimbitse. Ibyo bituma tubona ko byaba bidakwiriye na hato ko twakomeza kugambirira kugera ku ntego zishingiye ku bwikunde, no kubaho ahanini tugamije kwinezeza. Ibiri amambu, tugira icyo duhindura ku byo dukora kugira ngo duhe umwanya wa mbere umurimo Kristo yasigiye abigishwa be.—2 Abakorinto 5:14, 15.
Kwitandukanya n’Isi—Mu Ruhe Rugero?
13. Kuki tudakwiriye kwifuza kwifatanya n’idini ryigize iry’isi?
13 Ntibigoye kumenya ibikorwa byagiye bikorwa na Kristendomu hamwe n’andi madini bitewe no gushaka kwivanga mu by’isi. Imitungo y’amatorero yagiye ikoreshwa mu gushyigikira ibikorwa byo kwivumbagatanya. Abapadiri bagiye bifatanya mu mirwano y’inyeshyamba. Buri munsi, ibinyamakuru bivuga ibihereranye n’imirwano ishyamiranya udutsiko tw’amadini mu bice binyuranye by’isi. Ibiganza byabo byuzuye amaraso (Yesaya 1:15). Kandi ku isi hose, abakuru b’amadini bakomeza kugerageza guhindura politiki igikoresho cyabo. Abasenga by’ukuri ntibagira uruhare muri ibyo.—Yakobo 4:1-4.
14. (a) Ni iki twe buri wese ku giti cye tugomba kwirinda niba dushaka gukomeza kwitandukanya n’isi? (b) Ni iki gishobora kudufasha kwirinda kugwa mu mutego w’imyifatire n’ibikorwa by’isi?
14 Ariko kandi, kwitandukanya n’isi bikubiyemo ibirenze ibyo. Iyi si irangwa no gukunda amafaranga hamwe n’ibyo umuntu ashobora guheshwa na yo, kurarikira ikuzo, kwiruka inyuma y’ibinezeza, hamwe no kutita ku bandi by’ukuri, kubeshya no gutukana, kwigomeka ku butegetsi, no kutirinda (2 Timoteyo 3:2-5; 1 Yohana 2:15, 16). Rimwe na rimwe, dushobora kurangwaho bimwe na bimwe muri ibyo bintu mu rugero runaka, bitewe no kudatungana kwacu. Ni iki gishobora kudufasha mu mihati tugira duhatanira kwirinda iyo mitego? Ntitugomba kwibagirwa uri inyuma y’ibyo byose. “Ab’isi bose bari mu Mubi” (1 Yohana 5:19). Uko imibereho runaka yaba igaragara ko ari myiza kose, kandi uko umubare w’ababaho batyo waba ungana kose, niba tubona ko Satani, Umwanzi mukuru wa Yehova, ari we wihishe inyuma yayo, tuzarushaho kwiyumvisha ukuntu ari mibi.—Zaburi 97:10.
Mbese, Urukundo Rwawe Rwagutse mu Rugero Rungana Iki?
15. Ni gute urukundo ruzira ubwikunde wabonye rwagufashije kumenya idini ry’ukuri?
15 Nta gushidikanya ko igihe watangiraga kwifatanya n’Abahamya ba Yehova, urukundo rurangwa muri bo rwakureheje bitewe n’uko ruhabanye n’umwuka w’isi. Kuba urukundo ruzira ubwikunde rutsindagirizwa mu gusenga Yehova mu buryo butanduye, bituma gutandukana n’ubundi buryo bwose bwo gusenga. Wenda ibyo bishobora kuba ari byo byakwemeje ko Abahamya ba Yehova bafite idini ry’ukuri rwose. Yesu Kristo ubwe yaravuze ati “ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.”—Yohana 13:35.
16. Ni ubuhe buryo dushobora kubona bwo kwagura urukundo rwacu?
16 Mbese nawe waba uzwiho kuba uri umwe mu bigishwa ba Kristo bitewe n’uko urangwaho uwo muco? Mbese, hari ubundi buryo ushobora kugaragazamo urukundo mu buryo bwagutse. Nta gushidikanya, ibyo birashoboka kuri twese. Urukundo rukubiyemo ibirenze ibyo kugaragariza ubucuti abandi ku Nzu y’Ubwami. Kandi se niba tugomba kugaragariza urukundo abadukunda gusa, ni hehe twaba dutandukaniye n’ab’isi? Bibiliya idutera inkunga igira iti “ikiruta byose, mukundane urukundo rwinshi” (1 Petero 4:8). Ni nde dushobora kuba twagaragariza urukundo rwinshi kurushaho? Yaba se ari umuvandimwe cyangwa mushiki wacu w’Umukristo tudakomoka hamwe kandi akaba akora ibintu bimwe na bimwe mu buryo butadushimisha? Mbese, yaba ari umuntu udashobora guterana buri gihe bitewe n’uburwayi cyangwa iza bukuru? Yaba se ari uwo twashakanye? Cyangwa se wenda baba ari ababyeyi bacu bageze mu za bukuru? Abantu bamwe bari basanzwe barangwaho imbuto z’umwuka mu buryo buzira amakemwa, hakubiyemo n’urukundo, bumvaga basa n’aho barimo bitoza kwera izo mbuto bundi bushya, mu gihe bari bugarijwe n’imimerere igoye cyane ishobora kuvuka igihe bita ku muntu wo mu muryango wamugaye cyane, bamuha ubufasha ku bintu hafi ya byose. Birumvikana ko n’igihe twaba twugarijwe n’iyo mimerere, urukundo rwacu rwagombye kwaguka rukagera no ku bo hanze y’umuryango wacu.
Gutanga Ubuhamya ku Bihereranye n’Ubwami—Ni Iby’Ingenzi Kuri Wowe mu Rugero Rungana Iki?
17. Niba twe ubwacu twaragiriwe umumaro no gusurwa n’Abahamya ba Yehova, ni iki twagombye kumva dusunikirwa gukora?
17 Uburyo bw’ingenzi bwo kugaragariza bagenzi bacu urukundo, ni ukubaha ubuhamya ku bihereranye n’Ubwami bw’Imana. Hariho itsinda rimwe gusa ry’abantu bakora uwo murimo watangajwe na Yesu (Mariko 13:10). Abo bantu ni Abahamya ba Yehova. Natwe ubwacu twagiriwe umumaro n’uwo murimo. None ubu natwe, ku rwacu ruhande, dufite igikundiro cyo gufasha abandi. Niba iby’uwo murimo tubibona nk’uko Imana ibibona, tuzawuha umwanya w’ibanze mu mibereho yacu.
18. Ni gute gusoma igitabo Les Témoins de Jéhovah—Prédicateurs du Royaume de Dieu bishobora kugira ingaruka mu kwifatanya kwacu mu gutanga ubuhamya ku bihereranye n’Ubwami?
18 Inkuru ishishikaje y’ukuntu ubutumwa bw’Ubwami bwagejejwe mu duce twa kure cyane tw’isi muri iyi minsi y’imperuka, ivugwa mu gitabo cyitwa Les Témoins de Jéhovah—Prédicateurs du Royaume de Dieu. Niba gishobora kuboneka mu rurimi rwawe, ntukabure kugisoma. Kandi mu gihe ugisoma, ujye uzirikana uburyo bwose buri muntu ku giti cye yagiye akoresha yifatanya mu gutanga ubuhamya ku byerekeye Ubwami. Mbese, hari bumwe muri ubwo ushobora kwigana? Hari uburyo bwinshi twese dushobora kubona. Nimucyo tureke urukundo dukunda Yehova rudusunikire kubukoresha neza.
19. Ni gute twungukirwa mu gihe twemeye inshingano igendana no kumenya idini ry’ukuri?
19 Iyo twihatiye gukora ibyo Yehova ashaka tubigenza dutyo, tubona igisubizo cy’ikibazo kigira kiti, ni iyihe ntego y’ubuzima (Ibyahishuwe 4:11)? Ntitwongera ukundi kurindagira, cyangwa ngo twumve nta cyo turi cyo. Nta kandi kazi ako ari ko kose dushobora kuboneramo ibyishimo biruta ibyo twavana mu kwirundumurira mu murimo wa Yehova Imana. Kandi se mbega ukuntu uduhesha ibyiringiro bihebuje by’igihe kizaza! Ni ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka burangwamo kunyurwa mu isi nshya y’Imana, aho tuzashobora gukoresha ubushobozi bwacu bwose mu buryo bwimazeyo duhuje n’umugambi urangwamo urukundo, uwo Imana yari yaremeye abantu.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Cyanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York Inc.
Ni Gute Wasubiza?
◻ Kuki ari iby’ingenzi ko idini ryemera ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana kandi rigaha Yehova icyubahiro ko ari we Mana y’ukuri?
◻ Ni iki idini ry’ukuri ryigisha ku bihereranye n’uruhare Yesu afite rwo kuba Incungu?
◻ Kuki Abakristo bagomba gukomeza kwitandukanya n’isi kandi bakarangwaho urukundo ruzira ubwikunde?
◻ Ni uruhe ruhare kubwiriza ibyerekeye Ubwami bigira mu idini ry’ukuri?
[Amafoto yo ku ipaji ya 10]
Umubatizo ni intambwe y’ingenzi ku wemeye inshingano zigendana no gusenga k’ukuri. Buri kwezi, abantu bagera ku 25.000 ku isi hose batera iyo ntambwe
U Burusiya
Senegali
Papouasie-Nouvelle-Guinée
U.S.A.
[Amafoto yo ku ipaji ya 11]
Kugeza ukuri kwa Bibiliya ku bandi, ni kimwe mu bigize ugusenga kwacu k’ukuri
U.S.A.
U.S.A.
Brezili
Hong Kong