ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w96 1/10 pp. 3-7
  • Mbese Amadini Yose Ashimisha Imana?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mbese Amadini Yose Ashimisha Imana?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1996
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Bamenyekanira ku Mbuto Zabo
  • Tugomba Kuba Maso
  • Genzura Imbuto Bera
  • Igihe Cyo Gufata Umwanzuro Tumaramaje
  • Uburyo bwo gusenga bwemerwa n’Imana
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
  • Iherezo ry’idini ry’ikinyoma riregereje
    Iherezo ry’idini ry’ikinyoma riregereje
  • Mbese, Waba Warabonye Idini ry’Ukuri?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1995
  • Mbese, Imana Yemera Amadini Yose?
    Inzira Iyobora ku Buzima bw’Iteka—Mbese Warayibonye?
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1996
w96 1/10 pp. 3-7

Mbese Amadini Yose Ashimisha Imana?

Mbese, utekereza ko amadini yose ashimisha Imana? Birashoboka ko uburyo ubwo ari bwo bwose bwo gusenga uzi butera abantu inkunga yo kugira imyifatire myiza, nibura mu rugero runaka. Ariko se, ibyo byaba bihagije kugira ngo bushimishe Imana?

BAMWE bagira bati ‘ube gusa umuntu utaryarya mu gusenga kwawe, bityo bizashimisha Imana. Mu madini yose, usangamo ikintu cyiza runaka.’ Urugero, Imyizerere ya Bahayi, igendera kuri icyo gitekerezo, ku buryo yongereye ku myizerere yayo amadini icyenda akomeye ku isi. Iryo tsinda ry’idini, ryemera ko ayo madini yose akomoka ku Mana, kandi ko ari ibice bigize ukuri kumwe. Ni gute ibyo byashoboka?

Byongeye kandi, ufite impamvu yo kwibaza ukuntu idini rishobora gushimisha Imana, mu gihe ritegeka abayoboke baryo gutera ibyuka bihumanya aho abantu benshi bahurira, ibyo bikaba bishobora kwica abantu benshi. Icyo kirego cyerekejwe ku itsinda rimwe ry’idini ryo mu Buyapani. Cyangwa se, Imana yaba ishimishwa n’idini rituma abayoboke baryo biyahura? Mu myaka mike ishize, ibyo byabaye ku bayoboke b’umuyobozi w’idini witwaga Jim Jones.

Iyo dusubije amaso inyuma tukareba ibyabaye mu bihe bya kera, dushobora kwibaza tuti mbese, amadini ashobora gushimisha Imana mu gihe ashoza intambara, nk’uko byagenze mu Ntambara y’Imyaka Mirongo Itatu, yarwanywe kuva mu mwaka wa 1618 kugeza mu wa 1648? Dukurikije igitabo cyitwa The Universal History of the World, iyo ntambara yo mu rwego rw’idini yashyamiranyije Abagatolika n’Abaporotesitanti, yari “imwe mu ntambara ziteye ubwoba zaranzwe mu mateka y’Uburayi.”

Intambara z’Abanyamisaraba zashyamiranyaga amadini kuva mu kinyejana cya 11 kugeza mu cya 13, na zo zatumye habaho ibikorwa by’agahomamunwa byo kumena amaraso. Urugero, mu ntambara ya mbere y’Abanyamisaraba, abiyitaga abanyamisaraba b’Abakristo bishe Abayisilamu hamwe n’Abayahudi bari batuye i Yerusalemu, babica urw’agashinyaguro.

Nanone kandi, zirikana ibyabaye mu gihe cy’Urukiko rw’Abagatolika rwari rushinzwe gucira urubanza abatavugaga rumwe na bo, rukaba rwaratangiye gukora mu kinyejana cya 13 kandi rukamara hafi imyaka 600. Abantu babarirwa mu bihumbi bababajwe urubozo kandi baratwikwa kugeza aho bapfiriye, bitegetswe n’abayobozi b’amadini. Mu gitabo cye cyitwa Vicars of Christ​—The Dark Side of the Papacy, uwitwa Peter De Rosa yagize ati “mu izina rya Papa, [abanyarukiko] ni bo baryozwa igitero kirangwa n’ubunyamaswa bukabije kandi gishyigikiwe, cyagabwe ku mico myiza ya kimuntu, mu mateka y’ubwoko bwa [kimuntu].” Ku bihereranye n’umunyarukiko w’Umudominikani witwaga Torquemada wo muri Hisipaniya, De Rosa agira ati “yashyizweho mu mwaka wa 1483, ategekesha igitugu mu gihe cy’imyaka igera kuri cumi n’itanu. Umubare w’abahitanywe na we wasagaga 114.000, abagera ku 10.220 muri bo bakaba baratwitswe.”

Birumvikana ko amadini ya Kristendomu atari yo yonyine abarwaho umwenda wo kumena amaraso. Mu gitabo cye cyitwa Pensées, umuhanga mu bya filozofiya w’Umufaransa witwa Blaise Pascal yagize ati “nta na rimwe abantu bakora ibibi mu buryo bwuzuye kandi babigiranye ibyishimo nk’igihe babikora babyemejwe n’impamvu zishingiye ku idini.”

Bamenyekanira ku Mbuto Zabo

Dukurikije uko Imana ibibona, ukwemerwa kw’idini ntigushingiye ku ngingo imwe gusa. Kugira ngo idini ryemerwe na yo, inyigisho n’ibikorwa byaryo bigomba kuba bihuje n’Ijambo ryayo ryanditswe ry’Ukuri, ari ryo Bibiliya (Zaburi 119:160; Yohana 17:17). Ugusenga Imana yemera, kugomba kwera imbuto zihuje n’amahame ya Yehova Imana.

Mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi, Yesu Kristo yagaragaje ko hari kubaho abahanuzi b’ibinyoma bari kwihandagaza bavuga ko bahagarariye Imana. Yesu yagize ati “mwirinde abahanuzi b’ibinyoma, baza aho muri basa n’intama, ariko imbere ni amasega aryana. Muzabamenyera ku mbuto zabo: mbese hari abasoroma imizabibu ku mugenge, cyangwa imbuto z’umutini ku gitovu? Nuko igiti cyiza cyose cyera imbuto nziza, ariko igiti kibi cyera imbuto mbi. Igiti cyiza ntikibasha kwera imbuto mbi, kandi n’igiti kibi ntikibasha kwera imbuto nziza. Igiti cyose kitera imbuto nziza kiracibwa kikajugunywa mu muriro. Nuko muzabamenyera ku mbuto zabo” (Matayo 7:15-20). Ayo magambo agaragaza ko tugomba kuba maso mu buryo bw’umwuka. Dushobora kwibwira ko umuyobozi w’idini cyangwa itsinda ryaryo ryemerwa n’Imana na Kristo, ariko dushobora kuba twibeshya.

Tugomba Kuba Maso

N’ubwo idini ryaba ryihandagaza rivuga ko ryemerwa n’Imana kandi abakuru baryo bagasoma ibice runaka muri Bibiliya, ibyo ntibyaba bivuga ko ubwo buryo bwo gusenga bushimisha Imana. Abayobozi baryo bashobora ndetse no gukora ibintu bishimishije, byatuma basa n’aho bakoreshwa n’Imana. Nyamara ariko, iryo dini rishobora na bwo kuba ari iry’ikinyoma, ritera imbuto Imana yemera. Mu gihe cya Mose, abatambyi b’Abanyegiputa bakoraga ibikorwa by’ubumaji, bashoboye gukora ibintu bishishikaje, ariko nta gushidikanya ko batari bemewe n’Imana.​—Kuva 7:8-22.

Muri iki gihe, kimwe no mu gihe cya kera, amadini menshi ashyigikira ibitekerezo hamwe na za filozofiya z’abantu, aho gushyigikira ibyo Imana ivuga ko ari ko kuri. Bityo rero, uyu muburo utangwa na Bibiliya urakwiriye mu buryo bwihariye: “mwirinde, hatagira umuntu ubanyagisha ubwenge bw’abantu n’ibihendo by’ubusa, bikurikiza imihango y’abantu, iyo bahawe na ba sekuruza ho akarande, kandi bigakurikiza imigenzereze ya mbere y’iby’isi, bidakurikiza Kristo.”​—Abakolosayi 2:8.

Amaze kuvuga ibihereranye no kwera imbuto nziza hamwe n’imbi, Yesu yagize ati “umuntu wese umbwira ati ‘Mwami, Mwami’, si we uzinjira mu bwami bwo mu ijuru, keretse ukora ibyo Data wo mu ijuru ashaka. Benshi bazambaza kuri uwo munsi bati ‘Mwami, Mwami, ntitwahanuraga mu izina ryawe, ntitwirukanaga abadayimoni mu izina ryawe, ntitwakoraga ibitangaza byinshi mu izina ryawe?’ Ni bwo nzaberurira nti ‘sinigeze kubamenya, nimumve imbere, mwa nkozi z’ibibi mwe.’ ”​—Matayo 7:21-23.

Genzura Imbuto Bera

Uko bigaragara rero, ni iby’ingenzi kubanza kureba imbuto idini ryera mbere yo gufata umwanzuro w’uko ryemerwa n’Imana. Urugero, mbese iryo dini ryivanga muri politiki? Hanyuma, uzirikane aya magambo yanditse muri Yakobo 4:4, agira ati “umuntu wese ushaka kuba incuti y’iby’isi, aba yihinduye umwanzi w’Imana.” Byongeye kandi, Yesu yerekeje ku bigishwa be b’ukuri agira ati “si ab’isi, nk’uko nanjye ntari uw’isi” (Yohana 17:16). Idini Imana ibona ko ari ryiza ntiryivanga muri politiki y’iyi si iri “mu Mubi,” ikiremwa cy’umwuka kitaboneka, ari cyo Satani Umwanzi (1 Yohana 5:19). Ibiri amambu, idini ryemerwa n’Imana riharanira Ubwami bwayo buyobowe na Yesu Kristo, kandi rigatangaza ubutumwa bwiza buhereranye n’ubwo butegetsi bwo mu ijuru.​—Mariko 13:10.

Mbese, idini ryakwemerwa n’Imana mu gihe rishyigikira ibyo gusuzugura ubutegetsi? Igisubizo kirumvikana, niba twumvira inama y’intumwa Pawulo igira iti “ubibutse kugandukira abatware n’abafite ubushobozi, no kubumvira, babe biteguye gukora imirimo myiza yose” (Tito 3:1). Birumvikana ko Yesu yagaragaje ko abigishwa be bagombaga ‘guha Kayisari ibya Kayisari, n’iby’Imana bakabiha Imana.’​—Mariko 12:17.

Tuvuge ko idini ritera [abantu] inkunga yo kwifatanya mu ntambara zishyamiranya amahanga. Muri 1 Petero 3:11, hadutera inkunga yo ‘gukora ibyiza’ no ‘gushaka amahoro tukayakurikira.’ Ni gute idini rishobora gushimisha Imana mu gihe abayoboke baryo baba biteguye kwica bagenzi babo bo mu bindi bihugu bahuje ugusenga, mu gihe cy’intambara? Abayoboke b’idini ryemerwa n’Imana barangwa n’umuco wayo w’ingenzi​—ari wo w’urukundo. Kandi Yesu yagize ati “ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana” (Yohana 13:35). Urwo rukundo nta ho ruhuriye n’urwango rukabije rugaragazwa mu ntambara zishyamiranya amahanga.

Idini ry’ukuri rihindura abantu b’abarwanyi bakaba abantu bakunda amahoro. Ibyo byari byarahanuwe muri aya magambo ngo “inkota zabo bazazicuramo amasuka n’amacumu bazayacuramo impabuzo; nta shyanga rizabangurira irindi shyanga inkota, kandi ntabwo bazongera kwiga kurwana” (Yesaya 2:4). Aho guhuragura amagambo y’urwango, abasenga by’ukuri bumvira itegeko rigira riti “ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.”​—Matayo 22:39.

Abakurikiza idini ry’ukuri bihatira kubahiriza amahame yo mu rwego rwo hejuru ya Yehova Imana mu mibereho yabo, banga kugira imibereho y’ubwiyandarike. Ijambo ry’Imana rigira riti “ntimuzi yuko abakiranirwa batazaragwa ubwami bw’Imana? Ntimwishuke; abahehesi, cyangwa abasenga ibishushanyo, cyangwa abasambanyi, cyangwa ibitingwa, cyangwa abagabo bendana, cyangwa abajura, cyangwa abifuza, cyangwa abasinzi, cyangwa abatukana, cyangwa abanyazi; bene abo ntibazaragwa ubwami bw’Imana. Kandi bamwe muri mwe mwari nka bo: ariko mwaruhagiwe, mwarejejwe, mwatsindishirijwe n’[u]mwuka w’Imana yacu mu izina ry’Umwami Yesu Kristo.”​—1 Abakorinto 6:9-11.

Igihe Cyo Gufata Umwanzuro Tumaramaje

Ni iby’ingenzi gushishoza tukamenya itandukaniro riri hagati y’ugusenga kw’ibinyoma n’idini ry’ukuri. Mu gitabo cya Bibiliya cy’Ibyahishuwe, ubutware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma bwitwa “Babuloni Ikomeye,” maraya w’ikigereranyo, uwo “abami bo mu isi basambanaga na we.” Abarwaho umwenda w’amaraso kandi afashe igikombe cya zahabu “cyuzuye ibizira n’imyanda y’ubusambanyi bwe” (Ibyahishuwe 17:1-6). Nta kintu na kimwe kimwerekeyeho cyemerwa n’Imana.

Iki ni igihe cyo gufata umwanzuro tumaramaje. Umuremyi wacu wuje urukundo ahamagara abantu bafite imitima itaryarya, bakiri muri Babuloni Ikomeye, agira ati “bwoko bwanjye, nimuwusohokemo, kugira ngo mwe gufatanya n’ibyaha byawo, mwe guhabwa no ku byago byawo.”​—Ibyahishuwe 18:4.

Niba wifuza gukurikiza idini rishimisha Imana, ni kuki utarushaho kumenya Abahamya ba Yehova? Imbonerahamwe ikurikira, igaragaza urutonde rw’imwe mu myizerere yabo, hamwe n’impamvu zayo zishingiye ku Byanditswe. Suzuma ukoresheje Bibiliya yawe kugira ngo urebe niba imyizerere y’Abahamya ihuza n’Ijambo ry’Imana. Genzura kugira ngo umenye niba idini ryabo ryera imbuto wiringiye kubona mu gusenga k’ukuri. Nusanga ribikora, uzaba uvumbuye idini rishimisha Imana.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 5]

ICYO ABAHAMYA BA YEHOVA BIZERA

IMYIZERERE ISHINGIYE KURI BIBILIYA

Izina ry’Imana ni Yehova Yeremiya 16:21; Yesaya 12:2

Bibiliya ni Ijambo ry’Iman Yohana 17:17; 2 Timoteyo 3:16, 17

Yesu Kristo ni Umwana w’Imana Matayo 3:16, 17; Yohana 14:28

Abantu ntibabayeho biturutse Itangiriro 1:27; 2:7

ku bwihindurize, ahubwo bararemwe

Urupfu rugera ku bantu ruterwa Abaroma 5:12

n’uko umuntu wa mbere yakoze icyaha

Ubugingo ntibukomeza kubaho Umubwiriza 9:5, 10; Ezekiyeli 18:4

iyo umuntu apfuye

Ikuzimu ni imva rusange y’abantu Yobu 14:13; Ibyahishuwe 20:13

Umuzuko ni byo byiringiro Yohana 5:28, 29; 11:25; Ibyakozwe 24:15

by’abapfuye

Kristo yatanze ubuzima bwe bwo ku isi Matayo 20:28; 1 Petero 2:24; 1 Yohana 2:1, 2

ho incungu ku bw’abantu bumvira

Amasengesho agomba kwerekezwa kuri Matayo 6:9; Yohana 14:6, 13, 14

Yehova wenyine binyuriye kuri Kristo

Amategeko ya Bibiliya yerekeranye 1 Abakorinto 6:9, 10

n’umuco, agomba kubahirizwa

Ibishushanyo ntibigomba gukoreshwa Kuva 20:4-6; 1 Abakorinto 10:14

mu gusenga

Ubupfumu bugomba kuzibukirwa Gutegeka 18:10-12; Abagalatiya 5:19-21

Amaraso ntagomba gushyirwa Itangiriro 9:3, 4; Ibyakozwe 15:28, 29

mu mubiri w’umuntu

Abigishwa ba Yesu b’ukuri bakomeza Yohana 15:19; 17:16; Yakobo 1:27; 4:4

kwitandukanya n’isi

Abakristo batanga ubuhamya, Yesaya 43:10-12; Matayo 24:14; 28:19, 20

batangaza ubutumwa bwiza

Umubatizo wo kwibiza umuntu Mariko 1:9, 10; Yohana 3:22; Ibyakozwe 19:4, 5

mu mazi uko yakabaye

ugaragaza ukwiyegurira Imana

Amazina y’ibyubahiro ya kidini Yobu 32:21, 22; Matayo 23:8-12

nta bwo ashingiye ku Byanditswe

Turi mu ‘gihe cy’imperuka’ Daniyeli 12:4; Matayo 24:3-14; 2 Timoteyo 3:1-5

Ukuhaba kwa Kristo si mu buryo Matayo 24:3; Yohana 14:19; 1 Petero 3:18

bugaragara

Satani ni umutware utaboneka w’iyi si Yohana 12:31; 1 Yohana 5:19

Imana izarimbura gahunda mbi Daniyeli 2:44; Ibyahishuwe 16:14, 16; 18:1-8

y’ibintu iriho ubu

Ubwami bw’Imana buyobowe na

Kristo buzategeka isi Yesaya 9:5, 6, umurongo wa 6 n’uwa 7 muri Biblia Yera; Daniyeli 7:13, 14; Matayo 6:10

mu buryo bukiranuka

Abagize “[u]mukumbi muto” bagomba Luka 12:32; Ibyahishuwe 14:1-4; 20:4

kuzategekana na Kristo bari mu ijuru

Abandi [bantu] Imana yemera Luka 23:43; Yohana 3:16;

bazahabwa ubuzima bw’iteka Ibyahishuwe 21:1-4

ku isi izaba yahindutse paradizo

[Ifoto yo ku ipaji ya 4]

Abantu babarirwa mu bihumbi bishwe mu gihe cy’Urukiko rw’Abagatolika rwarwanyaga abatavugaga rumwe na bo

[Ifoto yo ku ipaji ya 6]

Intambara z’Abanyamisaraba zatumye habaho ibikorwa by’agahomamunwa byo kumena amaraso

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Idini ry’ukuri rimenyekanira ku mbuto zaryo nziza

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze