ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w97 1/3 pp. 3-4
  • Imibabaro Myinshi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Imibabaro Myinshi
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1997
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Yuzuye “Imiruho n’Umubabaro”
  • Mbese, Byari Biri mu Mugambi w’Imana?
  • Igihe hatazongera kubaho imibabaro ukundi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1997
  • Bibiliya ibivugaho iki?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2017
  • Ikibazo cya 3: Kuki Imana yemera ko ngerwaho n’imibabaro?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Mbese Imana itwitaho koko?
    Mbese Imana itwitaho koko?
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1997
w97 1/3 pp. 3-4

Imibabaro Myinshi

“KUKI hariho iyi mibabaro yose ikabije, yibasira umuntu ku giti cye, kandi ikagera ku bantu bose muri rusange . . . ? Imana ivugwaho kuba ari yo nyir’imigambi yose, nyamara kandi, usanga muri iyi si hari ibintu byinshi bitagira shinge na rugero, imibabaro myinshi idasobanutse, n’ibyaha by’ubupfapfa. Wenda se, iyo yaba ari yo Mana Nietzsche yaregaga kuba: itwaza igitugu, yigaragaza uko itari, iriganya, yica?”​—Byavuzwe mu gitabo cyitwa On Being a Christian, cyanditswe na Hans Küng.

Ushobora kubona ko Hans Küng, umunyatewolojiya w’Umugatolika, arimo yerekana ikibazo gitesha abantu benshi umutwe, ikibazo kibaza kiti​—kuki Imana ishobora byose, yuje urukundo, ituma habaho imibabaro myinshi bene aka kageni? Mbese, nturigera wumva abantu babaza icyo kibazo? Umuntu uwo ari we wese urangwa n’impuhwe, agira agahinda bitewe n’ibyo Küng avuga ko ari “umuvu udakama w’amaraso, ibyuya n’amarira, imibabaro, agahinda n’ubwoba, ubwigunge n’urupfu.” Mu by’ukuri, ibyo birushaho kumera nka ruhurura, umwuzure w’ubwoba bwinshi n’agahinda, byayogoje imibereho y’abantu babarirwa muri za miriyoni, mu gihe cyose cy’amateka.​—Yobu 14:1.

Yuzuye “Imiruho n’Umubabaro”

Tekereza imibabaro iterwa n’intambara, imibabaro itagera gusa ku muntu ubabara maze agahita apfa, ahubwo inagera ku bandi bari mu cyunamo, urugero, ababyeyi bapfushije abana, n’abafitanye isano n’abo bana, hamwe n’abandi bagiye bahutazwa. Mu gihe cya vuba aha, Umuryango Utabara Imbabare wagize uti “mu myaka 10 ishize, abana babarirwa muri miriyoni 1,5 biciwe mu ntambara zakoreshejwemo intwaro.” Mu mwaka wa 1994, mu Rwanda, Umuryango Utabara Imbabare wagize uti “abagabo, abagore n’abana babarirwa mu bihumbi amagana, bishwe mu buryo bwa kinyamaswa kandi bwateguwe.”

Nanone kandi, ntitwagombye kwirengagiza imibabaro iterwa n’abantu bafite imyifatire y’akahebwe yo konona abana. Umubyeyi umwe w’umugore wari ufite ishavu, wavuze ko umuhungu we yiyahuye amaze kononwa n’umukozi ushinzwe kwita ku bana, yagize ati “umugabo wononnye umuhungu wanjye . . . yaramwangije, ndetse yangiza n’abandi bahungu benshi, mu buryo bwateguwe, bw’akahebwe cyane kuruta ubundi bwose umuntu ashobora gutekereza.” Kandi se, twavuga iki ku bihereranye n’ibintu bisa n’inzozi biteye ubwoba, bituruka ku mibabaro igera ku bantu bibasirwa n’abicanyi batagira impuhwe, cyangwa abicanyi kabuhariwe, nk’abafatiwe mu Bwongereza, “bamaze imyaka 25 bashimuta abantu, bafata abagore ku ngufu, bababaza kandi bica abantu urubozo, nta guhanwa”? Biragaragara ko mu mateka, nta mipaka yagiye ishyirwa ku byo abagabo n’abagore bagiye bagirirana, bihereranye no kubabazanya.​—Umubwiriza 4:1-3.

Byongeye kandi, hari imibabaro iterwa n’indwara zo mu buryo bw’ibyiyumvo no mu buryo bw’umubiri, hamwe n’imibabaro ikomeye iterwa n’agahinda gashengura imiryango, mu gihe uwo bakundaga akenyutse. Nanone kandi, hari imibabaro igera ku bantu bicwa n’inzara, cyangwa bagerwaho n’ibindi byiswe impanuka kamere. Abashobora kujya impaka ku bihereranye n’amagambo Mose yavuze, avuga ko imyaka 70 cyangwa 80 tubaho yuzuye “imiruho n’umubabaro,” ni bake.​—Zaburi 90:10.

Mbese, Byari Biri mu Mugambi w’Imana?

Nk’uko bamwe bagiye bihandagaza babivuga, mbese, byashoboka ko iyo mibabaro idashira yaba ikubiye mu mugambi runaka w’Imana udasobanutse neza? Mbese, ni ngombwa ko tubabara muri iki gihe, kugira ngo tuzishimire ubuzima ‘mu yindi si’? Nk’uko Teilhard de Chardin, umuhanga mu bya filozofiya w’Umufaransa yabyemeraga, mbese, ni iby’ukuri ko “imibabaro ituma umuntu apfa akanabora, igomba kugera ku muntu kugira ngo ashobore kubaho, hanyuma ahinduke umwuka”? (Byavanywe mu gitabo The Religion of Teilhard de Chardin; ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Nta gushidikanya, si ko biri!

Mbese, umuhanzi wita ku bantu, ashobora kurema ibidukikije byica, abikoze nkana, hanyuma akihandagaza avuga ko agira impuhwe mu gihe akijije abantu ingaruka zabyo? Ntibishoboka rwose! Kuki Imana yuje urukundo yakora ikintu nk’icyo? Noneho se, kuki Imana ireka habaho imibabaro? Mbese, imibabaro izagera ubwo ishira? Ibyo bibazo biri busuzumwe mu gice gikurikira.

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 3 yavuye]

Ifoto yatanzwe na O.M.S yafashwe na P. Almasy

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze