Imibereho Yawe—Igamije Iki?
“Umutima wanjye ukomez[a] kunyoboza ubwenge . . . kugira ngo menye icyo bumarira abantu . . . mu minsi bakiriho yose.”—UMUBWIRIZA 2:3.
1, 2. Kuki kwiyitaho mu buryo bushyize mu gaciro, atari bibi?
WIYITAHO, si byo se? Ibyo ni ibintu bisanzwe. Ni yo mpamvu turya buri munsi, twananirwa tukaryama, kandi tukishimira kuba turi kumwe n’incuti n’abandi bantu dukunda. Rimwe na rimwe dukina imikino, tukoga, cyangwa tugakora ibindi bintu twishimira, bigaragaza ko twiyitaho mu buryo bushyize mu gaciro.
2 Kwiyitaho muri ubwo buryo, bihuje n’ibyo Imana yasunikiye Salomo kwandika, agira ati “ntakigirira umuntu akamaro kiruta kurya no kunywa no kunezeresha ubugingo bwe ibyiza bituruka mu miruho ye.” Ashingiye ku byo yari yarabonye, Salomo yongeyeho ati “nabonye yuko ibyo na byo biva mu kuboko kw’Imana. None se ni nde wabasha kurya no kwinezeza akandusha?”—Umubwiriza 2:24, 25.
3. Ni ibihe bibazo by’ingorabahizi abantu benshi baburira ibisubizo?
3 Nyamara ariko, uzi ko ubuzima atari ukurya, kunywa, kuryama, no gukora ibintu byiza runaka gusa. Tugerwaho n’imibabaro, tugashoberwa, tukagira n’ibiduhangayikisha. Kandi usanga dusa n’aho duhuze cyane, ku buryo tutabona umwanya wo gutekereza ku cyo ubuzima bwacu buvuze. Mbese, si ko biri kuri wowe? Vermont Royster, wahoze yandika mu kinyamakuru The Wall Street Journal, amaze kubona ubumenyi n’ubuhanga bwagutse dufite, yanditse agira ati “dore ikintu giteye amatsiko. Iyo utekereje ku bihereranye n’umuntu muri rusange, ibibazo ahura na byo, n’umwanya afite muri iyi si, usanga tutazi ibirenze cyane ibyari bizwi igihe ubuzima bwatangiraga. Turacyafite ibibazo ku bihereranye n’abo turi bo n’impamvu turiho, n’aho tugana.”
4. Kuki buri wese muri twe, yagombye kwifuza gushobora gusubiza ibibazo bitureba?
4 Ni gute wasubiza ibi bibazo bikurikira: turi ba nde? Kuki turi ku isi? Kandi turagana he? Mu kwezi kwa Nyakanga gushize, Bwana Royster yarapfuye. Mbese, utekereza ko yari yaramaze kubona ibisubizo bimunyuze? Ikirenzeho, mbese, hari uburyo wowe ushobora kubibona? Kandi se, ni gute ibyo bishobora kugufasha kugira imibereho y’ibyishimo byinshi kurushaho, kandi ifite icyo igamije? Reka tubirebe.
Isoko y’Ibanze y’Ubushishozi
5. Kuki tugomba guhindukirira Imana, mu gihe dushaka ubushishozi ku bibazo bihereranye n’icyo ubuzima busobanura?
5 Mu gihe twebwe ubwacu twaba tugomba gushaka icyo imibereho yacu igamije, dushobora kugera kuri bike, cyangwa ntitunagire icyo tugeraho, nk’uko byagiye bigendekera abagabo n’abagore benshi, ndetse n’abafite amashuri menshi kandi b’inararibonye. Ariko kandi, ntitwatereranywe. Umuremyi wacu yaduhaye ubufasha. Iyo ubitekerejeho, mbese, usanga atari we Soko y’ikirenga y’ubushishozi n’ubwenge, uriho “uhereye iteka ryose, ukageza iteka ryose,” kandi akaba afite ubumenyi bwuzuye ku bihereranye n’ijuru n’isi, hamwe n’amateka (Zaburi 90:1, 2)? Yaremye abantu kandi yitegereza ibintu byose bibageraho, ku buryo ari we wenyine twagombye gushakiraho ubushishozi, aho kubushakira ku bantu badatunganye, bafite ubumenyi n’ubushobozi bwo gutekereza buciriritse.—Zaburi 14:1-3; Abaroma 3:10-12.
6. (a) Ni gute Umuremyi yaduhaye ubushishozi bukenewe? (b) Ni gute Salomo abifitemo uruhare?
6 N’ubwo tudashobora kwitega ko Umuremyi yatwongorera, ngo aduhishurire ibihereranye n’icyo imibereho yacu ivuze, yaduhaye isoko y’ubushishozi—ni ukuvuga Ijambo rye ryahumetswe (Zaburi 32:8; 111:10). Ku birebana n’ibyo, igitabo cy’Umubwiriza ni icy’agaciro mu buryo bwihariye. Imana yahumekeye umwanditsi wacyo, ku buryo “ubwenge bwa Salomo bwarutaga ubw’abanyabwenge bose b’iburasirazuba” (1 Abami 3:6-12; 5:10-14 [4:30-34 muri Biblia Yera]). “Ubwenge bwa Salomo” bwatangaje cyane umwamikazi waje kumusura, ku buryo yavuze ko yabwiwe igice gusa cy’ibyo yiboneye, kandi ko abatega amatwi iby’ubwenge bwe bari kugira ibyishimo rwose (1 Abami 10:4-8).a Natwe dushobora kugira ubushishozi n’ibyishimo bituruka mu bwenge buva ku Mana, Umuremyi wacu, yatanze binyuriye kuri Salomo.
7. (a) Ni uwuhe mwanzuro Salomo yafashe ku bihereranye n’imirimo myinshi ikorerwa munsi y’ijuru? (b) Imyanzuro ya Salomo ishyize mu gaciro igaragaza iki?
7 Umubwiriza agaragaza ubwenge butangwa n’Imana, bukaba bwaragize ingaruka ku mutima no ku mitekerereze ya Salomo. Salomo yagenzuye “ibintu byose bikorerwa munsi y’ijuru,” kuko yari afite igihe, umutungo, n’ubushishozi bwo kubikora. Yabonye ko ibyinshi muri byo “ari ubusa, [ari] nko kwiruka inyuma y’umuyaga,” icyo kikaba ari igitekerezo cyahumetswe twagombye kuzirikana, igihe dutekereza ku bihereranye n’icyo tugamije mu mibereho yacu (Umubwiriza 1:13, 14, 16). Salomo yari arimo avugisha ukuri, ashyira mu gaciro. Urugero, tekereza ku magambo yavuze aboneka mu Mubwiriza 1:15, 18. Uzi ko mu gihe cy’ibinyejana byinshi, abantu bagerageje uburyo bunyuranye bw’ubutegetsi, rimwe na rimwe bagerageza nta buryarya, gukemura ibibazo no gutuma abantu barushaho kugira imibereho myiza. Ariko se koko, hari ubutegetsi ubwo ari bwo bwose bwagoroye ibintu byose “bigora[m]ye” byo muri iyi gahunda idatunganye? Kandi ushobora kuba warabonye ko, uko umuntu arushaho kumenya byinshi, ari na ko arushaho gusobanukirwa mu buryo bwimbitse, ko mu gihe kigufi ubuzima bumara, ibintu bidashobora gukosorwa mu buryo bwuzuye. Kumenya ibyo, bituma abantu benshi bamanjirwa, ariko si ngombwa ko natwe bitugendekera bityo.
8. Ni uruhe ruhererekane rw’ibiba mu mibereho rwabayeho kuva kera?
8 Indi ngingo igomba kuzirikanwa, ni ihereranye n’uruhererekane rw’ibiba mu mibereho, ruhora rutugiraho ingaruka, urugero, kurasa no kurenga kw’izuba, cyangwa guhuha k’umuyaga no gutemba kw’amazi. Byariho mu gihe cya Mose, Salomo, Napoléon, n’icya ba sogokuruza. Kandi biracyakomeza. Mu buryo nk’ubwo, “abo ku ngoma imwe barashira, hakaza abo ku yindi” (Umubwiriza 1:4-7). Dukurikije uko abantu babibona, hahindutse bike gusa. Abantu ba kera n’abo muri iki gihe, bagiye bagira imirimo, ibyiringiro, ibyo baharanira, n’ibyo bagezeho bihuje. N’ubwo mu buryo bwa kimuntu haba hari umuntu ku giti cye wihesheje izina rikomeye, cyangwa akaba yaragaragaraga cyane bitewe n’ubwiza cyangwa ubushobozi afite, none se ubu, uwo muntu ari hehe? Yarapfuye, kandi ashobora kuba yaribagiranye. Icyo gitekerezo ntikigomba gufatwa mu buryo budakwiriye. Abantu benshi nta n’ubwo bazi amazina ya ba sekuruza, cyangwa ngo babe bavuga aho bavukiye n’aho bahambwe. Ushobora kubona impamvu Salomo, mu buryo bushyize mu gaciro, yabonye ko ibikorwa n’imihati bya kimuntu ari ubusa.—Umubwiriza 1:9-11.
9. Ni gute dushobora gufashwa, binyuriye mu kugira ubushishozi bushyize mu gaciro ku bihereranye n’imimerere abantu barimo?
9 Aho kugira ngo ibyo bitume tumanjirwa, ubwo bushishozi butangwa n’Imana ku bihereranye n’imimerere fatizo abantu barimo muri rusange, bushobora kuba ingirakamaro, bugatuma twirinda guha agaciro mu buryo budakwiriye, intego cyangwa ibintu bizashira vuba kandi bikibagirana. Bugomba kudufasha kumenya icyo twageraho mu mibereho, n’icyo tugerageza gusohoza. Dufate urugero, aho kuba abantu baba mu bwiherero biziritse umukanda, dushobora kubonera ibyishimo mu kurya no kunywa mu buryo bushyize mu gaciro (Umubwiriza 2:24). Kandi nk’uko turi bubibone, Salomo yageze ku mwanzuro mwiza kandi utanga icyizere. Muri make, yafashe umwanzuro w’uko twagombye kwishimira mu buryo bwimbitse imishyikirano dufitanye n’Umuremyi wacu, we ushobora kudufasha kugira imibereho y’iteka yo mu gihe kizaza irangwa n’ibyishimo, kandi ifite icyo igamije. Salomo yatsindagirije agira ati “iyi ni yo ndunduro y’ijambo byose byarumviswe. Wubahe Imana, kandi ukomeze amategeko yayo; kuko ibyo ari byo bikwiriye umuntu wese.”—Umubwiriza 12:13.
Icyo Imibereho Yacu Yagombye Kuba Igamije, Dufatiye ku Ruhererekane rw’Ibiba mu Buzima
10. Ni mu buhe buryo Salomo yagereranyije inyamaswa n’abantu?
10 Nanone kandi, ubwenge buva ku Mana bugaragara mu Mubwiriza, bushobora kudufasha gusuzuma icyo tugamije mu mibereho yacu. Mu buhe buryo? Mu buryo bw’uko Salomo yerekeje, mu buryo bushyize mu gaciro, ku bindi bintu by’ukuri dushobora kuba tudatekerezaho kenshi. Kimwe muri ibyo, kirarebana n’isano riri hagati y’abantu n’inyamaswa. Yesu yagereranyije abigishwa be n’intama; nyamara ariko, nta bwo abantu muri rusange bishimira ko bagereranywa n’inyamaswa (Yohana 10:11-16). Byongeye kandi, Salomo yagaragaje ukuri runaka kudashidikanywaho, agira ati ‘Imana izagerageza [abantu kugira ngo] bimenyeho yuko na bo ubwabo bameze nk’inyamaswa. Kuko ikiba ku bantu ari cyo kiba no ku nyamaswa; ikibibaho ni kimwe: nk’uko bapfa ni ko zipfa; umuntu nta cyo arusha inyamaswa: kuko byose ari ubusa. Byose byavuye mu mukungugu, kandi byose bizawusubiramo.’—Umubwiriza 3:18-20.
11. (a) Ni gute uruhererekane nyarwo rw’ibiba mu mibereho y’inyamaswa rushobora kuvugwa? (b) Wiyumva ute ku bihereranye n’iryo suzuma?
11 Tekereza inyamaswa wishimira kwitegereza, wenda impereryi cyangwa urukwavu (Gutegeka 14:7; Zaburi 104:18; Imigani 30:26). Cyangwa ushobora gutekereza ku nkima, zirimo amoko asaga 300 ku isi hose. Uruhererekane rw’ibiba mu mibereho yazo ni uruhe? Iyo imaze kuvuka, nyina ayitaho mu gihe cy’ibyumweru runaka. Mu gihe gito, itangira kuzana ubwoya kandi ikaba ishobora kuba yasohoka ikajya hanze. Ushobora kuyibona isimbagurika, yiga gushaka ibyo kurya. Ariko kandi, akenshi usanga bisa nk’aho iba yikinira gusa, yishimira ubuto bwayo. Iyo imaze umwaka umwe cyangwa iwurengeje, ishaka mugenzi wayo zibana. Icyo gihe, igomba kubaka indiri cyangwa isenga ryo kubamo, hanyuma ikita ku bana bayo. Iyo ibonye ibinyabuhwa, imbuto zifite ibihu bikomeye, cyangwa imbuto z’impeke zihagije, umuryango w’inkima ushobora gushisha, maze ukaboneraho kwagura ubuturo bwawo. Ariko kandi, iyo hashize imyaka mike gusa, iyo nyamaswa irasaza maze ikarushaho kwibasirwa n’impanuka hamwe n’indwara. Iyo igejeje ku myaka hafi icumi, irapfa. Hari itandukaniro rito hagati y’ubwoko bunyuranye bw’inkima, ariko muri rusange, urwo ni rwo ruhererekane rw’ibiba mu mibereho yazo.
12. (a) Mu buryo bushyize mu gaciro, kuki uruhererekane rw’ibiba mu mibereho y’abantu benshi rumeze nk’urw’inyamaswa isanzwe? (b) Ni iki dushobora kuzatekerezaho, ubutaha turamutse tubonye inyamaswa dusanzwe tuzi?
12 Abantu benshi bashobora kudashidikanya kuri urwo ruhererekane rw’ibiba mu mibereho y’inyamaswa, kandi rwose ntibakwitega ko inkima yagira intego ihuje n’ubwenge mu mibereho yayo. Nyamara ariko, imibereho y’abantu benshi nta bwo itandukanye cyane n’iy’inyamaswa, si byo se? Baravuka maze bakitabwaho bakiri impinja. Bararya, bagakura, bakanakina igihe bakiri bato. Bidatinze, baba abantu bakuru, bagashaka uwo babana, maze bagashakisha ahantu ho kuba, n’uburyo babona ibyo kurya. Iyo batunze bagatunganirwa, bashobora kubyibuha maze bakagura ubuturo bwabo (indiri), ubwo bazarereramo abana babo. Ariko kandi, imyaka ibarirwa muri za mirongo igira itya igahita, bakaba barashaje. Iyo badapfuye mbere y’aho, bashobora gupfa nyuma y’imyaka 70 cyangwa 80, yuzuyemo “imiruho n’umubabaro” (Zaburi 90:9, 10, 12). Ubutaha nubona inkima (cyangwa indi nyamaswa watekerezaga), ushobora kuzatekereza ku bihereranye n’uko kuri gufite ireme.
13. Ni iki kigera ku nyamaswa no ku bantu?
13 Ushobora kubona impamvu Salomo yagereranyije imibereho y’abantu n’iy’inyamaswa. Yanditse agira ati “ikintu cyose kigenerwa igihe cyacyo . . . igihe cyo kuvuka, n’igihe cyo gupfa.” Uko kuri kuvuzwe nyuma, ni ukuvuga urupfu, ni kimwe ku bantu no ku nyamaswa, “nk’uko bapfa ni ko zipfa.” Yongeyeho ati “byose byavuye mu mukungugu, kandi byose bizawusubiramo.”—Umubwiriza 3:1, 2, 19, 20.
14. Ni gute abantu bamwe na bamwe bagerageza guhindura uruhererekane rusanzwe rw’ibiba mu mibereho, ariko se, bigira izihe ngaruka?
14 Nta bwo tugomba gufata uwo mwanzuro ushyize mu gaciro nk’aho ari igitekerezo gica intege. Ni iby’ukuri ko abantu bamwe na bamwe bagerageza guhindura iyo mimerere, urugero binyuriye mu gukora akazi k’ikirenga kugira ngo bongere ibintu byo mu buryo bw’umubiri bafite, birenze ibyo ababyeyi babo bari bafite. Bashobora kwiga amashuri menshi kurushaho, kugira ngo atume bagira imimerere y’imibereho yo mu rwego rwo hejuru, ari na ko bagerageza kwagura ubumenyi bafite ku bihereranye n’imibereho. Cyangwa se, bashobora kwibanda ku gukora imyitozo ngororangingo, cyangwa gukurikiza gahunda izwi neza ihoraho y’ibyo kurya, kugira ngo bagire ubuzima bwiza kurushaho, kandi burambye. Kandi iyo mihati ishobora kuzana inyungu runaka. Ariko se, ni nde ushobora kwizera adashidikanya ko iyo mihati izagira ingaruka nziza? N’ubwo yagira ingaruka nziza se, izo nyungu zamara igihe kingana iki?
15. Ni uwuhe mwanzuro ukwiriye, abantu benshi bageraho mu mibereho yabo bataryarya?
15 Salomo yarabajije ati “ko haba ibintu byinshi bigwiza ibitagira umumaro; ibyo byungura umuntu iki? Noneho, ni nde wamenya ikigirira umuntu umumaro akiriho, mu minsi yose yo kubaho kwe kutagira umumaro, igahita nk’igicucu? Ni nde wabasha kubwira umuntu ibizaba munsi y’ijuru mu nyuma ze?” (Umubwiriza 6:11, 12). Kubera ko urupfu ruburizamo imihati y’umuntu vuba ugereranyije, mbese koko, haba hari inyungu nyinshi zibonerwa mu guhatanira kugira ibintu byo mu buryo bw’umubiri byinshi kurushaho, cyangwa kumara imyaka myinshi ku ishuri, umuntu agamije mbere na mbere kurushaho kugira ibintu byinshi? Kandi bitewe n’uko ubuzima ari bugufi, bukaba buhita nk’igicucu, abantu benshi biyumvisha ko mu gihe babonye ko ibyo bakurikiye nta cyo bibamariye, nta wundi mwanya uba usigaye kugira ngo bongere berekeze imihati yabo ku yindi ntego; ndetse nta n’ubwo umuntu yamenya neza ibizaba ku bana be “mu nyuma ze.”
Iki Ni Cyo Gihe cyo Gushaka Izina Ryiza
16. (a) Ni iki twagombye gukora inyamaswa zitashobora? (b) Ni ukuhe kuri kundi kwagombye kugira ingaruka ku mitekerereze yacu?
16 Mu buryo bunyuranye n’uko bimeze ku nyamaswa, twebwe abantu dufite ubushobozi bwo gutekereza tuti ‘kubaho kwanjye bivuze iki? Mbese, ni uruhererekane rw’ibiba mu mibereho gusa, rugizwe n’igihe cyo kuvuka n’igihe cyo gupfa?’ Ku birebana n’ibyo, wibuke ukuri gukubiye mu magambo ya Salomo, yerekeza ku muntu no ku nyamaswa, amagambo agira ati ‘byose bizasubira [mu mukungugu].’ Mbese, ibyo bishaka kuvuga ko urupfu ari rwo herezo ridasubirwaho ryo kubaho k’umuntu? Bibiliya igaragaza ko abantu badafite ubugingo budapfa, bukomeza kubaho igihe umubiri upfuye. Abantu ni ubugingo, kandi ubugingo bukora icyaha burapfa (Ezekiyeli 18:4, 20). Salomo yasobanuye mu buryo burambuye agira ati “abazima bazi ko bazapfa: ariko abapfuye bo nta cyo bakizi, kandi nta ngororano bakizeye; kuko batacyibukwa. Umurimo wawe wose werekejeho amaboko yawe, uwukorane umwete; kuko ikuzimu aho uzajya nta mirimo, nta n’imigambi uzahabona, haba no kumenya cyangwa ubwenge.”—Umubwiriza 9:5, 10.
17. Ibivugwa mu Mubwiriza 7:1, 2, byagombye gutuma dutekereza ku ki?
17 Dufatiye kuri uko kuri kudahinduka, tuzirikane iyi mvugo igira iti “kuvugwa neza kuruta amavuta atamye y’igiciro cyinshi; kandi umunsi wo gupfamo uruta umunsi wo kuvukamo. Kujya mu rugo rurimo imiborogo biruta kujya mu rugo rurimo ibirori: kuko ibyo ari byo herezo ry’abantu bose; kandi ukiriho azabihorana ku mutima we” (Umubwiriza 7:1, 2). Tugomba kwemera ko urupfu rwabaye “[i]herezo ry’abantu bose.” Nta muntu n’umwe washoboye kunywa umuti uwo ari wo wose, kurya uruvangitirane rw’intungamubiri izo ari zo zose, kwihitiramo indyo iyo ari yo yose, cyangwa gukora imyitozo ngororangingo iyo ari yo yose, ngo bitume abona ubuzima bw’iteka. Ubusanzwe kandi, iyo hashize igihe gito gusa bapfuye, baba “batacyibukwa.” None se, kuki kuvugwa neza “kuruta amavuta atamye y’igiciro cyinshi; kandi umunsi wo gupfamo u[ka]ruta umunsi wo kuvukamo”?
18. Kuki dushobora kudashidikanya ko Salomo yizeraga umuzuko?
18 Nk’uko byagaragajwe, Salomo yashyiraga mu gaciro. Yari azi ibihereranye na ba sekuruza, ari bo Aburahamu, Isaka, na Yakobo, nta gushidikanya bakaba barihesheje izina ryiza imbere y’Umuremyi wacu. Bitewe n’uko Yehova Imana yari azi neza Aburahamu, yamusezeranyije kuzamuha umugisha, we n’urubyaro rwe (Itangiriro 18:18, 19; 22:17). Ni koko, Aburahamu yari afite izina ryiza imbere y’Imana, bikaba byaratumye ahinduka incuti yayo (2 Ngoma 20:7; Yesaya 41:8; Yakobo 2:23). Aburahamu yari azi ko ubuzima bwe n’ubw’umwana we, bitari bigize uruhererekane rw’ibiba mu mibereho rutagira iherezo, ruhereranye no kuvuka no gupfa byonyine. Hariho umugambi urenze ibyo ngibyo. Bari bafite ibyiringiro bidashidikanywaho byo kuzongera kubaho, atari uko bari bafite ubugingo budapfa, ahubwo kuko bari kuzazurwa. Aburahamu yizeraga adashidikanya ko ‘Imana ibasha ndetse kuzura [Isaka mu] bapfuye.’—Abaheburayo 11:17-19.
19. Ni ubuhe bushishozi dushobora kuvana kuri Yobu, ku birebana n’icyo ibivugwa mu Mubwiriza 7:1 bisobanura?
19 Urwo ni rwo rufunguzo rutuma dusobanukirwa ukuntu “kuvugwa neza kuruta amavuta atamye y’igiciro cyinshi; kandi umunsi wo gupfamo u[ka]ruta umunsi wo kuvukamo.” Salomo, kimwe na Yobu wamubanjirije, yizeraga adashidikanya ko uwaremye ubuzima bwa kimuntu, ashobora kongera kubugarura bundi bushya. Ashobora gusubiza ubuzima abantu bapfuye (Yobu 14:7-14). Umwizerwa Yobu yagize ati “[Yehova] wampamagara, nakwitaba: washatse kubona umurimo w’amaboko yawe” (Yobu 14:15). Bitekerezeho! Umuremyi wacu afite icyo ‘ashaka’ gukorera abagaragu be b’indahemuka bapfuye. Umuremyi ashobora kuzura abantu, akoresheje igitambo cy’incungu cya Yesu Kristo (Yohana 3:16; Ibyakozwe 24:15). Uko bigaragara, abantu bashobora kugira itandukaniro n’inyamaswa bunyamaswa zipfa.
20. (a) Ni ryari umunsi wo gupfa uba uruta umunsi wo kuvuka? (b) Ni gute ukuzuka kwa Lazaro kugomba kuba kwaragize ingaruka ku bantu benshi?
20 Ibyo bishaka kuvuga ko umunsi wo gupfa ushobora kuba mwiza kuruta umunsi wo kuvuka, mu gihe umuntu yaba apfuye yarihesheje izina ryiza imbere ya Yehova, we ushobora kuzura abantu bizerwa bapfa. Salomo Mukuru, ari we Yesu Kristo, yarabigaragaje. Urugero, yasubije ubuzima umugabo wizerwa, ari we Lazaro (Luka 11:31; Yohana 11:1-44). Nk’uko ushobora kubyiyumvisha, abenshi mu biboneye n’amaso yabo ukuzuka kwa Lazaro, byabagizeho ingaruka mu buryo bukomeye, ku buryo bizeye Umwana w’Imana (Yohana 11:45). Mbese, utekereza ko bumvise imibereho yabo nta cyo igamije, nta gitekerezo bafite ku bihereranye n’abo bari bo, n’aho barimo bajya? Ibinyuranye n’ibyo, bashoboraga kubona ko batagomba kuba nk’inyamaswa gusa zivuka, zikabaho igihe runaka, hanyuma zigapfa. Icyo bari bagamije mu mibereho cyari gifitanye isano mu buryo butaziguye kandi bwa bwite, no kumenya Se wa Yesu no gukora ibyo ashaka. Bite se kuri wowe? Mbese, iki kiganiro cyagufashije kubona, cyangwa kubona neza kurushaho, ukuntu imibereho yawe ishobora kandi yagombye kugira ikintu nyakuri igamije?
21. Ni iyihe ngingo ihereranye no kumenya icyo imibereho yacu isobanura, dushaka nanone kuzasuzuma?
21 Ariko kandi, kugira ikintu nyakuri kandi cy’ingirakamaro umuntu agamije mu mibereho ye, bisobanura ibirenze ibyo gutekereza ku bihereranye n’urupfu no kuzongera kubaho. Bikubiyemo ibyo dukora mu mibereho yacu ya buri munsi. Nanone kandi, Salomo yabigaragaje neza mu Mubwiriza, nk’uko tuzabibona mu gice gukurikira.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a “Ibyavuzwe ku bihereranye n’Umwamikazi w’i Sheba, bitsindagiriza ibyerekeye ubwenge bwa Salomo, kandi incuro nyinshi, iyo nkuru yagiye yitwa umugani (1 Abami 10:1-13). Ariko kandi, ibikubiye muri iyo nkuru muri rusange, bigaragaza rwose ko uruzinduko rwe rw’igihe yasuraga Salomo, rwari rufitanye isano n’ubucuruzi, kandi muri ubwo buryo bikaba byumvikana; amateka yayo ntagomba gushidikanywaho.”—Byavuye mu gitabo cyitwa The International Standard Bible Encyclopedia (1988), Umubumbe wa IV, ku ipaji ya 567.
Mbese, Uribuka?
◻ Ni mu buhe buryo inyamaswa n’abantu ari kimwe?
◻ Kuki urupfu rutsindagiriza ko imyinshi mu mihati n’ibikorwa bya kimuntu ari ubusa?
◻ Ni gute umunsi wo gupfa ushobora kuruta umunsi wo kuvuka?
◻ Kugira ikintu cy’ingirakamaro tugamije mu mibereho yacu, bifitanye isano n’iki?
[Amafoto yo ku ipaji ya 10]
Ni gute imibereho yawe itandukanye n’iy’inyamaswa mu buryo bugaragara?