Ese akubera icyitegererezo cyangwa ibyo yakoze bikubera umuburo?
‘Imana ya Yakobo izatwigisha inzira zayo tuzigenderemo.’—YES 2:3.
1, 2. Ni mu buhe buryo ushobora kungukirwa n’inkuru z’abantu bavugwa muri Bibiliya?
ESE ntiwemera ko inkuru zanditse muri Bibiliya zishobora kukugirira akamaro? Harimo ingero z’abagabo n’abagore babaye indahemuka, bagize imibereho n’imico wakwishimira kwigana (Heb 11:32-34). Icyakora, ushobora kuba warabonye ko harimo n’ingero zitubera umuburo z’abagabo n’abagore baranzwe n’ibikorwa cyangwa imyitwarire dukwiriye kwirinda.
2 Mu by’ukuri, hari abantu bavugwa muri Bibiliya batubereye icyitegererezo, ariko nanone ibyo bakoze bikaba bitubera umuburo w’ibyo dukwiriye kwirinda. Tekereza kuri Dawidi wari umwungeri woroheje, ariko nyuma yaho akaza kuba umwami ukomeye. Yatubereye icyitegererezo ku birebana no gukunda ukuri no kwiringira Yehova. Ariko nanone Dawidi yakoze ibyaha bikomeye, urugero nk’icyo yakoranye na Batisheba, kuba yaricishije Uriya n’ibarura ridakwiriye yakoze. Ariko reka turebe ibirebana n’umuhungu we, wari umwami akaba n’umwanditsi wa Bibiliya, ari we Salomo. Turabanza dusuzume uburyo bubiri yatubereyemo icyitegererezo.
“Ubwenge bwa Salomo”
3. Kuki twavuga ko Salomo yatubereye icyitegererezo?
3 Salomo Mukuru, ari we Yesu Kristo, yashimagije Umwami Salomo, agaragaza ko ari urugero dukwiriye kwigana. Hari Abayahudi Yesu yabwiye ati “umwamikazi wo mu majyepfo azazukana n’ab’iki gihe ku munsi w’urubanza kandi azabaciraho iteka, kuko yaje aturutse ku mpera z’isi kugira ngo yumve ubwenge bwa Salomo; ariko dore uruta Salomo ari hano” (Mat 12:42). Koko rero, Salomo yari azwi cyane kubera ubwenge bwe, kandi natwe yadushishikarije kubushaka.
4, 5. Salomo yabonye ubwenge ate, ariko se ni mu buhe buryo twe tububona mu buryo butandukanye n’ubwo?
4 Salomo akimara kwima ingoma, Imana yamubonekeye mu nzozi maze imubwira kuyisaba icyo ashaka. Kubera ko Salomo yari azi ko atari inararibonye, yasabye ubwenge. (Soma mu 1 Abami 3:5-9.) Imana yashimishijwe n’uko uwo mwami yasabye ubwenge aho gusaba ubukire n’icyubahiro, maze imuha “umutima w’ubwenge no gusobanukirwa” hamwe n’uburumbuke (1 Abami 3:10-14). Nk’uko Yesu yabivuze, Salomo yari afite ubwenge budasanzwe, ku buryo umwamikazi w’i Sheba yabyumvise agakora urugendo rurerure kugira ngo ajye kubyirebera.—1 Abami 10:1, 4-9.
5 Twe ntitwitega ko Imana ishobora kuduha ubwenge mu buryo bw’igitangaza. Salomo yavuze ko “Yehova ari we utanga ubwenge,” ariko nanone yavuze ko twagombye guhatanira kugira uwo muco uturuka ku Mana, agira ati “utegere ubwenge amatwi, n’umutima wawe uwushishikarize kugira ubushishozi.” Yanakoresheje amagambo agira ati ‘hamagara’ ushaka ubwenge, ‘komeza kubushaka,’ ‘komeza kubushakisha’ (Imig 2:1-6). Uko bigaragara, dushobora kunguka ubwenge.
6. Twagaragaza dute ko twungukirwa n’urugero rwiza Salomo yaduhaye mu birebana no gushaka ubwenge?
6 Byaba byiza buri wese muri twe yibajije ati “ese nigana urugero rwa Salomo, maze ngaha agaciro ubwenge buva ku Mana?” Ibibazo by’ubukungu byagiye bituma abantu benshi berekeza umutima wabo wose ku kazi no gushaka amafaranga, cyangwa bikagira ingaruka ku myanzuro bafata irebana n’amashuri baziga. Bite se wowe n’umuryango wawe? Ese amahitamo yawe agaragaza ko uha agaciro ubwenge buturuka ku Mana kandi ko ubushaka? Ese kugira icyo uhindura ku ntego zawe bishobora gutuma urushaho kunguka ubwenge? Koko rero, kunguka ubwenge no gukora ibihuje na bwo bizahora bigufitiye akamaro. Salomo yaranditse ati “ni bwo uzasobanukirwa icyo gukiranuka n’ubutabera no kuba inyangamugayo ari cyo, ukamenya imigenzereze myiza yose.”—Imig 2:9.
Gushyira imbere ugusenga k’ukuri byatumye bagira amahoro
7. Ni mu buhe buryo Imana yaje kugira urusengero ruhebuje?
7 Salomo akimara kwima ingoma, yatangiye kubaka urusengero rwiza cyane rwari gusimbura ihema ry’ibonaniro ryakoreshwaga kuva mu gihe cya Mose (1 Abami 6:1). Dushobora kurwita urusengero rwa Salomo, ariko si we witekerereje kurwubaka, kandi ntibwari uburyo bwo kwereka abantu ko ari umwubatsi w’umuhanga cyangwa umuterankunga w’umukire. Mu by’ukuri, Dawidi ni we wifuje kubaka urwo rusengero, maze Imana imuha igishushanyo mbonera gisobanutse neza cy’urwo rusengero n’icy’ibikoresho byarwo. Ikindi kandi, Dawidi yatanze ibintu byinshi cyane byo gushyigikira uwo murimo (2 Sam 7:2, 12, 13; 1 Ngoma 22:14-16). Icyakora, Salomo ni we wahawe inshingano yo kubaka urwo rusengero rwamaze imyaka irindwi n’igice rwubakwa.—1 Abami 6:37, 38; 7:51.
8, 9. (a) Ni uruhe rugero Salomo yadusigiye mu birebana no gukomeza gukora imirimo myiza ubudacogora? (b) Kuba Salomo yarashyize gahunda y’ugusenga k’ukuri mu mwanya wa mbere byagize akahe kamaro?
8 Bityo rero, Salomo yadusigiye urugero rwiza mu birebana no gukomeza gukora imirimo myiza ubudacogora, kandi yakomeje gutekereza ku bintu bikwiriye. Igihe urusengero rwari rumaze kuzura maze bagashyiramo isanduku y’isezerano, Salomo yasengeye imbere y’imbaga y’abantu bari aho. Hari aho muri iryo sengesho yabwiye Yehova ati “amaso yawe uhore uyahanze kuri iyi nzu ku manywa na nijoro, uyahanze ahantu wavuzeho uti ‘ni ho hazaba izina ryanjye,’ kugira ngo wumve amasengesho umugaragu wawe agutura yerekeye aha hantu” (1 Abami 8:6, 29). Abisirayeli ndetse n’abanyamahanga bashoboraga gusenga berekeye iyo nzu yitirirwaga izina ry’Imana.—1 Abami 8:30, 41-43, 60.
9 Kuba Salomo yarashyize gahunda y’ugusenga k’ukuri mu mwanya wa mbere byagize akahe kamaro? Abantu bamaze kwizihiza ibirori byo kwegurira Yehova urusengero ‘barishimye kandi baranezerwa mu mutima, bitewe n’ibyiza byose Yehova yakoreye umugaragu we Dawidi n’Abisirayeli’ (1 Abami 8:65, 66). Mu by’ukuri, mu gihe cy’imyaka 40 Salomo yamaze ku ngoma, abantu bagize amahoro menshi n’uburumbuke. (Soma mu 1 Abami 4:20, 21, 25.) Zaburi ya 72 irabigaragaza kandi ituma dusobanukirwa imigisha tuzabona mu gihe cy’ubutegetsi bwa Salomo Mukuru, ari we Yesu Kristo.—Zab 72:6-8, 16.
Ibyo Salomo yakoze bitubera umuburo
10. Ni irihe kosa Salomo yakoze rihita rituza mu bwenge?
10 Ariko se, kuki twavuga ko ibyo Salomo yakoze binatubera umuburo? Ushobora guhita utekereza ku bagore be b’abanyamahanga n’inshoreke ze. Bibiliya igira iti “Salomo yageze mu za bukuru abagore be baramaze kumuyobya umutima, akurikira izindi mana; umutima we ntiwari ugitunganiye Yehova” (1 Abami 11:1-6). Nta gushidikanya ko wiyemeje kudakurikiza iyo myifatire yagize. Ariko se ibyo ni byo byonyine Salomo yakoze bitubera umuburo? Reka dusuzume bimwe mu byo yakoze abantu batajya bitaho, maze turebe uko bitubera umuburo.
11. Ni iki twavuga ku birebana n’umugore wa mbere Salomo yashatse?
11 Salomo yamaze imyaka 40 ku ngoma (2 Ngoma 9:30). Ku bw’ibyo se, twavuga iki dusomye ibivugwa mu 1 Abami 14:21? (Hasome.) Dukurikije ibivugwa muri uwo murongo w’Ibyanditswe, Salomo amaze gupfa, umuhungu we Rehobowamu yimye ingoma afite imyaka 41, kandi nyina yitwaga “Nama, akaba yari Umwamonikazi.” Ibyo bisobanura ko mbere y’uko Salomo yima ingoma, yari yarashatse umugore wakomokaga mu ishyanga ry’abanzi ba Isirayeli, basengaga ibigirwamana (Abac 10:6; 2 Sam 10:6). Ese uwo mugore yarabisengaga? Nubwo yaba yarigeze kubisenga, ashobora kuba yari yarabiretse maze agasenga Imana y’ukuri, kimwe na Rahabu na Rusi (Rusi 1:16; 4:13-17; Mat 1:5, 6). Ariko uko bigaragara, Salomo yari afite sebukwe na nyirabukwe ndetse n’abandi bene wabo b’umugore we b’Abamoni batasengaga Yehova.
12, 13. Ni uwuhe mwanzuro mubi Salomo yafashe agitangira gutegeka, kandi se ni iki ashobora kuba yaratekerezaga?
12 Ibintu byarushijeho kuba bibi amaze kuba umwami. Salomo yabaye “umukwe wa Farawo umwami wa Egiputa, arongora umukobwa we amujyana mu Murwa wa Dawidi” (1 Abami 3:1). Ese uwo Munyegiputakazi yaba yariganye Rusi agahindukirira ugusenga k’ukuri? Nta kibigaragaza. Ahubwo Salomo yaje kumwubakira inzu (wenda n’abaja be b’Abanyegiputakazi) inyuma y’Umurwa wa Dawidi. Kubera iki? Ibyanditswe bivuga ko yabigenje atyo kuko bitari bikwiriye ko umuntu usenga imana z’ibinyoma aba hafi y’isanduku y’isezerano.—2 Ngoma 8:11.
13 Salomo ashobora kuba yararongoye umukobwa wa Farawo kubera ko yabonaga ko bimufitiye inyungu mu rwego rwa politiki. Ariko se ibyo yari kubigira urwitwazo? Kera cyane, Imana yari yarabujije Abisirayeli gushakana n’Abanyakanani bari abapagani, ndetse ivuga bamwe muri bo (Kuva 34:11-16). Ese Salomo yaba yaratekereje ko Egiputa itari imwe muri ayo mahanga? Ese niyo abitekereza atyo, byari kuba ari byo? Mu by’ukuri, ibyo yakoze byagaragaje ko yirengagije akaga Yehova yari yaravuze ko kari kugera ku Mwisirayeli wese wari gushaka umunyamahanga. Byari gutuma areka ugusenga k’ukuri, agasenga ibigirwamana.—Soma mu Gutegeka 7:1-4.
14. Kuzirikana ibyo Salomo yakoze byatumarira iki?
14 Ese ibyo Salomo yakoze bitubera umuburo? Umukristokazi ashobora gutanga impamvu z’urwitwazo zatumye atandukira itegeko ry’Imana ryo gushaka “uri mu Mwami gusa” (1 Kor 7:39). Nanone kandi, Umukristo ashobora gutanga impamvu z’urwitwazo zituma yifatanya mu mikino iba nyuma y’amasomo cyangwa mu bindi bikorwa byo ku ishuri. Ashobora no gutanga impamvu z’urwitwazo zituma adatanga imisoro yose, cyangwa zatumye atavugisha ukuri igihe bamubazaga ibintu byari gutuma akorwa n’isoni. Icyo twazirikana ni uko hari ibintu Salomo agomba kuba yaragize urwitwazo kugira ngo yirengagize ibyo Imana yategetse, kandi natwe twugarijwe n’ako kaga.
15. Yehova yagaragarije ate Salomo imbabazi, ariko se ni iki twagombye kuzirikana?
15 Birashishikaje kuba Bibiliya yarabanje kuvuga inkuru y’ukuntu Salomo yashatse umukobwa wa Farawo, naho iby’uko Imana yamuhaye ubwenge yari yayisabye ikamwongereraho n’ubutunzi, ikabivuga nyuma (1 Abami 3:10-13). Nubwo Salomo yirengagije amabwiriza Imana yari yaratanze, nta kigaragaza ko Yehova yahise amukura ku ngoma cyangwa ngo amuhane bikomeye. Ibyo bigaragaza ko Imana izirikana ko turi abantu badatunganye bakuwe mu mukungugu (Zab 103:10, 13, 14). Ariko uzirikane ibi: ibikorwa byacu bishobora kutugiraho ingaruka ako kanya cyangwa nyuma.
Abagore benshi cyane!
16. Igihe Salomo yashakaga abagore benshi, ni iki yari yirengagije?
16 Mu Ndirimbo ya Salomo, yashimagije umukobwa wari mwiza cyane kuruta abamikazi 60 n’inshoreke 80 (Ind 6:1, 8-10). Niba ibyo byerekeza kuri Salomo, icyo gihe yari yaramaze kugira abagore benshi. Ndetse n’iyo abenshi muri bo cyangwa bose baba barashyigikiraga ugusenga k’ukuri, itegeko Imana yari yaratanze binyuze kuri Mose ryavugaga ko umwami wa Isirayeli atagombaga ‘gushaka abagore benshi [kugira ngo] batazamuyobya umutima’ (Guteg 17:17). Ariko nanone, Yehova ntiyahise areka Salomo. Mu by’ukuri, Imana yakomeje guha Salomo imigisha, imukoresha mu kwandika igitabo cya Bibiliya cy’Indirimbo ya Salomo.
17. Ni iki tutagombye kwirengagiza?
17 Ese ibyo bishaka kuvuga ko Salomo yashoboraga kwirengagiza itegeko ry’Imana ntahanwe, cyangwa ko natwe dushobora kubigenza dutyo? Oya. Ahubwo bigaragaza ko Imana ishobora kumara igihe runaka itwihanganiye. Nubwo umugaragu w’Imana yarenga ku mategeko yayo ariko ntahite agerwaho n’ingaruka, ntibivuga ko aba atazahura n’ingaruka zibabaje. Wibuke ko Salomo yanditse ati “kubera ko igihano cyagenewe igikorwa kibi kidahita gitangwa, ni cyo gituma imitima y’abantu ishishikarira gukora ibibi imaramaje.” Yongeyeho ati “jye nzi neza ko abatinya Imana y’ukuri ari bo bizagendekera neza, kuko bayitinye.”—Umubw 8:11, 12.
18. Ibyabaye kuri Salomo bigaragaza bite ko amagambo avugwa mu Bagalatiya 6:7 ari ukuri?
18 Ikibabaje ni uko Salomo atakomeje kumvira iyo nama yatanzwe n’Imana. Koko rero, yari yarakoze ibyiza byinshi kandi Imana yari yaragiye imuha imigisha. Ariko uko igihe cyagiye gihita, yagiye arushaho gukora ibyaha, abigira akamenyero. Ibyo bigaragaza ko amagambo intumwa Pawulo yaje kwandika ahumekewe ari ukuri. Ayo magambo agira ati “ntimwishuke: iby’Imana ntibikerenswa, kuko ibyo umuntu abiba ari na byo azasarura” (Gal 6:7). Nyuma y’igihe, Salomo yaje gusarura imbuto mbi bitewe n’uko yirengagije itegeko ry’Imana. Bibiliya igira iti “Umwami Salomo yakunze abagore b’abanyamahanga benshi, biyongeraga ku mukobwa wa Farawo. Ashaka Abamowabukazi, Abamonikazi, Abedomukazi, Abasidonikazi n’Abahetikazi” (1 Abami 11:1). Abenshi muri bo bashobora kuba barakomeje gusenga ibigirwamana, kandi ibyo byagize ingaruka kuri Salomo. Yarayobye maze ntiyakomeza kwemerwa n’Imana yacu yihangana.—Soma mu 1 Abami 11:4-8.
Tuvane isomo ku byo yakoze, byaba ibyiza cyangwa ibibi
19. Kuki wavuga ko muri Bibiliya harimo ingero nziza nyinshi?
19 Yehova yahumekeye Pawulo kwandika ati “ibintu byose byanditswe kera byandikiwe kutwigisha, kugira ngo tugire ibyiringiro binyuze mu kwihangana kwacu no ku ihumure rituruka mu Byanditswe” (Rom 15:4). Ibyo bintu byanditswe bikubiyemo ingero nyinshi nziza z’abagabo n’abagore bari bafite ukwizera kudasanzwe. Pawulo yaravuze ati “none se mvuge kindi ki? Igihe cyambana gito nkomeje kuvuga ibya Gideyoni, Baraki, Samusoni, Yefuta, Dawidi hamwe na Samweli n’abandi bahanuzi. Binyuze ku kwizera, batsinze ubwami mu ntambara, bakora ibyo gukiranuka, bahabwa amasezerano, . . . bahabwa kugira imbaraga nubwo bari abanyantege nke” (Heb 11:32-34). Gusuzuma inkuru z’abantu batubereye icyitegererezo bavugwa mu Byanditswe kandi tugakurikiza urugero rwabo, bishobora rwose kutugirira akamaro.
20, 21. Kuki wiyemeje kungukirwa n’ingero zitubera umuburo ziboneka mu Ijambo ry’Imana?
20 Icyakora, hari inkuru zo muri Bibiliya zitubera umuburo. Zimwe muri zo zivuga iby’abagabo n’abagore bigeze kwemerwa na Yehova, kandi akabakoresha ari abagaragu be. Iyo dusomye Bibiliya, tumenya uko bamwe mu bagize ubwoko bw’Imana bayobye, bityo ibyo bakoze bikatubera umuburo. Dushobora kubona ukuntu bamwe bagiye buhoro buhoro bagira ingeso mbi cyangwa imyifatire mibi, nyuma bakagerwaho n’akaga. Ni mu buhe buryo izo nkuru zatugirira akamaro? Dushobora kwibaza ibibazo nk’ibi: “ubundi yabitangiye ate? Ese nanjye bishobora kumbaho? Nakora iki ngo nirinde kugwa mu ikosa nk’irye?”
21 Mu by’ukuri, twagombye gusuzuma izo ngero tubyitondeye, kuko Pawulo yahumekewe akandika ati “ibyo byababayeho kugira ngo bibe akabarore, kandi byandikiwe kutubera umuburo twebwe abasohoreweho n’imperuka y’ibihe.”—1 Kor 10:11.
Ni iki wamenye?
• Kuki muri Bibiliya ushobora gusangamo ingero nziza n’ingero mbi?
• Salomo yaje ate kugira akamenyero ko gukora ibibi?
• Ni mu buhe buryo ibyo Salomo yakoze bishobora kukubera umuburo?
[Ifoto yo ku ipaji ya 9]
Salomo yakoresheje ubwenge yahawe n’Imana
[Amafoto yo ku ipaji ya 12]
Ese ibintu bibi Salomo yakoze bikubera umuburo?